
Episode 09 yarangiye tumenye ko Anna Bella ari guhirwa kubera amabanga se yasize gusa twe tubizi ntabwo yari Anna Bella ahubwo yari Chance . Mateo we bigaragara ko yari agisinze icyatumye Anna Bella yikanga akibaza akibaza uwaba yamutabaye. Ese niki cyakurikiye ? Twakomeje….
Dutangiriye kuri Leopard organisation, Ikigo cyabo cyatewe mbese amasasu ari kuvuza ubuhuha hagati y’abasore ba Leopard organisation n’abasore ba Michael. Amasasu yaragiye aravuga ari menshi koko ,hapfa abantu benshi kumpande zombi !! Uko ibyo biba niko tubona Anna Bella agera murugo iwabo asanga Umushitsi umutegereje , ntayundi ni Afande Kim. Yasuhuje umusaza ndetse na Kim arangije akomeza mucyuma ariko umusaza ati “Anna , uyu mushitsi ni uwawe kandi amaze umwanya agutegereje !”
Anna Bella ati “oooh!” Arahindukira umusaza ahita abasiga muri Sallon ngo baganire.
Kim aratangira ati “nitwa Kim ndi umupolisi, niba ntakikugoye twaganira nkagira utubazo duke nkubaza?”
Anna yikangamo ariko arasubiza ati “ntakibazo twaganira!” Aricara …
Kim ati “witwa nde ?”
Anna Bella ati “Nitwa Anna Bella!”
Kim amubwira cagihugu yaje avamo (ntabwo twashatse gushiramo ibyibihugu ) ko yaba akizi maze Anna Arasubiza ati “yego ndakizi usibye ko ntari nagihonyoramo. Hama kubera iki uri kumbaza ibiryanye n igihugu kibanyi haba hari ikibazo ?”
Kim ati “ntakibazo gihari usibye ko nka Polisi biba ngombwa ko dukora iperereza ry imbitse kugira tumenye ukuri” Arangije amuhereza photo undi arayakira maze Kim ahita amwitegereza cyane . Ese amuhaye ifoto iriho iki ??
Twigarukire kuri Mr Dickson urwanya ibikorwa bya General mugihugu Anna Bella yaje avamo agahindurwa amazina yahoze yitwa Chance. Turi kumubona ari modoka imbere n inyuma hari izimdi zimuherekeje bigaragara ko nawe akomeye cyane mugihugu. Sasa barimo bagenda mumugi hari aho bageze basanga abaturage mumuhanda bari kwigaragambya kuburyo imodoka kuhaca bitakunda maze barahagara. Arabaza ati “Ibyo ni ibiki ?”
Umushoferi aramusubiza ati “ ni abaturage bugaye umuhanda”
Dickson ati “ahabtu tugiye ni ingenzi , muhindure inzira”
Shoferi ati “Boss ,guhindura inzira bishobora kuba ibibazo kuko iyi bugaye niyo twari tuzi umutekano wayo . Iyo yindi inyura kure kandi ica ahantu hahambaye kuburyo umutekano wawe utaba wizewe”
Dickson ati “mubikore uko mbivuze” Imodoka zihita zihindura amerekezo zinyura indi 🚙🚙🚙🚙🚙🚙🚙
Nkugarure kuri Anna Bella na Kim, Kim yaramwitegereje maze Anna Mumutima arivugisha ati “ uyu uzanye ifoto ya Data byanze bikunze aranzi kandi ntarukundi rwamuzanye arashaka kungirira nabi” Akimara gutekereza uko ahita yubura amaso ati “hoya ntawe nzi. Yaba arinde ? Ndetse naba mpuriye he nawe kuburyo mwaza kumbaza ko muzi ?”
Kim ati “hoya ni ibisanzwe . Mwakoze kuduha umwanya n ubutaha nihagira icyo tubakeneraho tuzaza” Aramusezera gusa Anna Asigara yibaza byinshi kumuntu uje kumubaza ibyase kandi hashize imyaka myishi ntamuntu umuzi . Arangije ahengera Imodoka ya Kim irenze iwabo ahita nawe asohora iye agira aho yerekera . Ntahandi yaje atari aho babika ibintu muma Ford hamwe usanga umuntu abika ibintu bye byibanga bitandukanye no murugo iwe. Ahageze yerekanye Card baramureka aratambuka ahita aza kuri ford imwe arangije arafungura. Kumbe ntakindi kirimo ni ya Flash iriho amashusho se yamusigiye mbese naya Disk iriho password yamunaniye gufungura . Abibonyemo yiruhukije umutima arangije arongera arafunga arasohoka yurira imodoka aragenda !! Gusa uko yabigira byose kumbe hakurya Kim burya yari yamukurikiye abona ko hari amabanga afite !!
Kuei Dickson uri gutambutswa , Imodoka ye n izimuherekeje zageze aho zisohoka umugi , urugendo rukomeje Imodoka yimbere yateruwe n’Igisasu imodoka zitangira kugongana bahiga uko bahagarara ! Batari banipanga Izindi ebyeri ziba zirazamuwe . Izinyuma gushaka gusubira inyuma zikandagira za Mine zivuga zigiye ikirere ! Sibwo abarinzi babonye ntako biri bugende bagahitamo gusohoka mumamodoka yabo. Haaaa gusohoka gusa bakubitanye n urufaya rw amasasu rw’abasirikare bari babiteguye !! Bagerageza gusubiza ariko burya umuntu yamaze kugushira muri Ambush kuhivana ntabwo biba byoroshye kumwigaranzura kuko usanga impande zose yagutangatanze !! Abasore ba Dickson baragiye bararashwa mukiringo cy umwanya muto cyane bose bari imirambo imodoka isigaye ihagaze yonyine ari irimo Dickson n abasore babiri. Dixkson we ariyicariye aratuje ntakibazo nakimwe afite . Abasore be bo babonye ibyabaye kuri bagenzi babo hanze ubwoba bwabishe hafi kwinyarira !! Abicanyi bavuyeyo bazenguruka imodoka ye barangije batangira kuyirasa amasasu menshi gusa imodoka ni Bulletproof amasasu ntiyinjira !!
Nkuzane kuri Kim muri Station ya Polosi , Kim yegeranije bagenzi be ababwira kwiperereza yari yakoze ko Anna Bella hari amabanga ahishe atinya ko yamenywa n’Umuntu wese kandi akaba abitse mukigo kijejwe kubita ibintu by’Amabanga y abantu. Ababwira ikigo icyaricyo. Arangije yatangiye no kubaha Plan y ukuntu bamukuraho ayo mabanga kuko baramutse bayabonye yagira icyo abafasha. Gusa uko avuga ibyo byose umwe mubari kumwumviriza yahise ahaguraka arya mubwiherero agira uwo aha message amubwira aho amabanga yose ahishwe !! Abwiye nde sasa ?
GUSA MUSOMYI NDAGIRANGO INKURU ITAGUCANGIRA HANO . ANNA BELLA IGIHUGU ARIMO UYU MUSI KIMUHIGAHO AMABANGA ARI NAYO ARI GUTUMWA MR LEONARD NGO AYABONE ATARI YAJYA HANZE . MUGIHE MUGIHUGU YAVUYEMO ATARI YITWA ANNA BELLA ,ACYITWA CHANCE AKABA ARI NACYO GIHUGU KIM YAJE AVAMO ASHAKA GUFATA MATEO. REKA SASA IKI GIHUGU KIMWATAKE KIZI KO AMABANGA GISHAKA ARIYO BASANGE ARI AYO IKINDI GIHUGU MAZEE UREBE NGO BIRABA AGATOYO.
Twigarukire kuri Dickson n abasore be babiri ,Abicanyi barashe imodoka ariko irakomeye byo. Bahise bazana imodoka iriho icyuma kimwe gikunja amamodoka bagiye kuyashya ngo neza bamwusyeremo. Dickson ntakindi yakoze arimo kwimenyurira yakoze mumufuka w ikote rye arangije avanayo kagasheneti kigeze kuba gafitwe na Chance kari katawe na SR arimo kumutabara Inkuru itangira !! Haaa yakarose ate sasa ?? Umwe mubasore be ati “boss ko udafite ubwoba mugihe twe tugiye kwinyarira ?”
Dicksona ati “kirazira guhora utembera wizeye Plan imwe gusa , iteka jya ugira Back up”
Undi ati “Back up?”
Akivuga atyo abicanyi hanze batangiye gutaka hanavuga amasasu menshi nkumunota umwe maze ahantu hahita hahora inyoni zitangira kuvuga nkazimwe zo mumutwenzi zerekana ko ikirere gituje . Dickson ahita akingura umuryango arangije arasohoka yitegereza imbere ye kugiti arangije araseka 🤣🤣🤣 ……..LOADING SEASON 3
NIKI ABONYE ? UDACIKWA NA SEASON 3 KUKO YO IDUHISHIYE BYINSHI. EDOURAD SAFARI NDABAKUNDA 🙏
Comments