
Episode 09 yarangiye Michael wahoze ahagarariye Leopard Organisation ahisemo gupfa ari kurinda Nadas murwego rwo guhanagura amakosa yagiye akora afasha abantu ba leta atazi ko arimo gukora nabi. General we yari ahawe amasaha 72 akaba arangije Project X tutari twamenya Ngo ni iyihe. Ese niki cyakurikiye ? Twikomereze ….
Dutangiriye kuri Kim , nyuma yo kubonana naba Mateo yahise abazana iwe arangije ati “Christina ibyo uri gushinja Anna Bella ntabwo aribyo kuko nawe ubwe ubu tuvugana kuva yashira amakuru hanze yashimuswe”
Christina ati “umva Mateo uyu arikumwe nawe ntumwizere!”
Kim ati “umva ibi murimo birenze uko mubitekereza , ese wamusore we uzi umukobwa witwa Chance ?”
Mateo aribaza arangije ati “Chance ninde ?”
Kim ati “ushobora kuba utamwibuka,akira aka gafoto umurebe”
Amuha ifoto maze Mateo arayireba abona hariko ifoto yawamusore twatangiranye arimo kurinda Chance witwaga SR ndetse ninawe yakomezaga kubona memories ze igihe yari meditation ! Yarikanze maze Kim mumutima arivugusha ati “nubwo wabihakana ndizera 100% ko ari weho kandi nzatinda ngufate !”
Mateo arasubiza ati “oya ntabwo muzi, none se uyu niwe Chance ?”
Kim ati “reba neza kwifoto inyuma yiyo ubona hari undi muntu wari inyuma”
Kwitegereza neza yabonye Chance gusa we amuzi nka Anna Bella arangije ati “uyu si Anna Bella ?”
Kim ati “uzi kureba neza , Anna Bella uzi ntabwo ariwe ahubwo ni Chance mbese ntanubwo ari uwakino gihugu !”
Dore sasa Mateo ngo mumutwe biratangira kwivanga , memories zigashaka kuza ,zikongera zikanga !!
Tuze kuri EM mwenyewe, akomeje gufasha Chance neza ntakibazo nakimwe ari kumuteza. Sasa Chance yahengereye EM ari hanze ahita yinjira mwibanga munzu atangira gusaka inzu , sangapi atari yakorakora agapupe kari kukabati kakanga kuvaho . Akoresha imbaraga ariko wapi, sibwo akazungurije akabati kagahita kikuraho kakegera kuruhande abona umuryango uri inyuma y’akabati . Akinguye abona karasaba password kandi ntayo azi ,ahitamo kongera kuzunguza kagapupe akabati gasubiraho asohoka hanze yigize nkaho ntanakimwe yabonye ariko mumutima ubwoba ari bwinshi !!!
Ageze hanze EM yaramwitegereje arangije azunguza umutwe amenyuramo aramwihorera ubanza yanabivumbuye !!!
Reka nkuzane kuri Diogene, nyuma y’umwanya bamukuyemo isasu yaje gukanguka arasindara aza imbere ya Tv yitegereza amakuru ari kunyuraho anabonamo uko bavuga kurufu rw’umugore we amarira amushoka kumaso!
Clara aramubaza ati “Diogene byagenze bite ngo wisange mubyago bigeze ahangaha ?”
Diogene ati “Clara ni inkuru ndende utapfa kumva byoroshye ,gusa ikiri kumbabaza ni uko ari nge wakweze urupfu rwe !”
Clara ati “ngo ? Wakweze urupfu rwe gute ?”
Atari yamusubiza umuryango warakomanzwe barashituka , Diogene ahita afata pisto chapu Clara nawe ajya gukingura !!
Akinguye yabonye ari undi umukobwa bamuha ikaze.
Uwuje nyuma yo kwicara aratangira ati “nitwa Trecia ,ndi hano kubwawe na Team yawe yose ya 7 United Team”
Akivuga atyo Diogene yahise amutunga Pisto ati “weho urinde uzi team yanjye?”
Trecia ati “ubu tuvugana aka kanya ntabwo wamenya birenze kumenya izina ryanjye ko ari Trecia . Ikindi kirenze kuri ibyo ni uko ukeneye kwihorera kandi nabigukoreye”
Diogene ati “urasobanura iki ?”
Mateo na Christine ndetse na Afande Kim nyuma yo kubabwira byose byabaye ngombwa bafata indege bakava mugihugu kirimo intambara berekera mugihugu Chance yari yaturutsemo na mbere hose !
Bagenda Kim abaza Mateo ati “musore niki cyatumye ukeka ko uwashimuse Chance yamujyanye mugihugu tugiyemo ?”
Mateo ati “ntacyo nzi ariko umutima ukomeje kubimbwira”
Kim ati “ahari wasanga ari uko mwahuye na mbere hose ahubwo weho ukaba waramwibagiwe”
Mateo ati “simbizi ,gusa sinibaza ukuntu naba naramwibagiwe nawe akanyibagirwa”
Kim ahigimamo arangije ati “sha nge mba mbona mwaribagiranye!”
Kim ashaka gukomeza kuvuga abona Christina ntibiri kumurwa neza ahitamo kubiheba bakomeza urugendo !
Kuri Diogene ubanza yaje kwemera amagambo Trecia yamubwiye kuko turabona basohoka mumodoka imwe , binjira inyubako. Bagezemo Trecia ati “hari umuntu mugiye guhura ntuhubuke mubyo ukora byose”
Diogene agiramo akikango arangije arabaza ati “ni muntu ki ?” Trecia aramusubiza ati “uramumenya nugeramo, wemerewe kwinjirana intwaro yawe cyangwa ukayisiga ntakibazo”
Diogene ati “sinkwizeye ndayijyana” Akingura umuryango arinjira maze agezemo yakanuye amaso atunguwe n’uwo yahasanze ! Ntayundi ni wamusaza wamuha akazi ngo ajye kwica wamuntu muri bar, gusa hano aboheye kuntebe apfutse n’umunwa, isura ye igaragaza ko yanakubiswe. Agitunguwe Trecia na Clara barinjiye Trecia yinjira arimo kuvuga agira ati “uyo niwe mugiraneza wakugurije amafaranga ukora ubukwe maze nyuma akaguha akazi ko kwica umuntu nawe ukabikora”
Diogene ati “umva muko wikivanga mubuzima bwanjye ntashiduka nakurangije” Trecia asekamo arangije ati “koko uri injiji kweli sinzi n’impamvu boss yaguhisemo! Ese ubundi wakundaga umugore wawe byanyabyo ?”
Diogene ati “winyibutsa umugore wanjye yiruhukire mumahoro , gusa umusi namenye uwateje urupfu rwe nzamurimburana n’umuryango we wose!”
Trecia ati “byiza noneho ! Umuryango wuwo yaguhemukiye Boss wanjye yarangije kubigukorera usibye ko yasigaje uwo muntu ngo weho n’ib8ganza byawe umucire urumukwiye!”
Diogene arikanga ati “uzi abishe umugore wanjye ?”
Trecia ati “Cyane !”
Diogene ati “Ninde ?” ……. LOADING SEASON 04
NINDE SASA ?
BOSS WA TRECIA NINDE ?
MATEO ARAZA GUHURA NA CHANCE ?
GENERAL WE ARAGERA KUNTEGO ZE ?
PROJECT X NI IYIHE ?
Utazacikwa na SEASON 04 yo izasubiza ibyo bibazo byose wibaza ikanamara amatsiko yose ufite !!
Comments