Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
.
" Uwiteka umuremye wawe, witinya akuri iruhande, arakurinze kandi agukijije ibyari bikugose byose mu izina rya Yesu, Amen."
.
Duheruka Egide ari mu bibazo bikomeye, kandi twasize yemeye ko bamusaka. nyamara twe tuzi neza ko umugozi wa mashine ashinjwa ko washyizwe mu gikapu ke. ese ko nibawumubonana bamwirukana, biragenda gute?"
.
Story by Navio kki dable le, mbahaye ikaze.
.
Byihuse cyane boherejeyo duwaye na duwayene, ngo bazane igikapu ke ngo bamusake. mu bandi banyeshuri bo, urugambo rwari urugambo bari kumuvuga. james we mu mutima byari ibyishimo gusa kuko yarimo yishimira ko ibyo yifuzaga bigezwe ho.
Jack we yahise yegera Diane atangira kumuganiriza.
Jack ati:" sinarinziko burya nawe wahemuka."
Diane ati:" reka reka uriya muhungu sinzi ibye. ndabizi muri inshuti umugire inama."
Jack ati:" Egide ndamuzi kuruta uko umuzi, ntabwo yagushinja ibyo utakoze ngo ni uko afatiwe mu kibazo. ese yakwishyuye yose?"
Diane ati:" inde se? bundi wowe ibyo uri kuvuga wasaze?"
Jack ati:" ndibaza, ikintu mwaba mu pfa na Egide, cyatuma umwirukanisha burundu ku bwo umugozi wa mashine."
Diane ati:" bundi se wabikuye he?"
Jack ati:" ntubeshye cyangwa ngo uhakane nge ubwanye niboneye akwishyura."
Diane ati:" inde nyine?"
Jack ati:" james yakwishyuye."
Diane yikanze mo, atangira kwivugisha avuga ibidahura ati:" nyine, bundi, nako ntubivuge."
Jack ati:" Egide n'inshuti yange aho ntatuma ahemukirwa kandi nzi ukuri. urumva neza? ahubwo icyaba kiza emera ko ari wowe wayitwaye bundi bamureke."
Diane wari watangiye kugira ubwoba ati:" nonese nge ntibahita banyirukana?"
Jack areba hirya nyuma ati:" igikapu wayishyizemo gisa gute?"
Diane ati:" nayishyize mu gisa umutuku."
Jack ati:" uzi neza se ko aricye?"
Diane ati:" nagisanze mu ntebe ye."
Jack yishimyemo ati:" eeh ubwo ntakundi nyine Imana niyo ibizi."
Yahise agenda, asiga Diane aho, agenda kandi yishimye ubonako rwose ntakibazo afite.
kuri Egide we yarakibuka uburyo Diane yamwihakanye akanibuka amubwira ko hari umwarimu umushaka, agahinda kakamwica, akiri aho duwaye na duwayene uwo mwanya baragaruka, ndetse bazanye igikapu.
.
@visit_rwanda
.
kurundi ruhande, Chris we ugomba guzindukira m'ubuhinde, yatangiye kuzinga imyenda ye, arinako akora amasuku kuri imwe n'imwe. ntagutinda ari gupakira imyenda ye, mama we yaramwegereye ati:" uriya mukobwa se, wanze ko muvugana byibura azaza kugufata kukibuga kindege?"
Chris ati:" mama, nubwo Lina ataza kumfata, ariko icyambere ni uko ankunda. naho kuza komfata byo, hazaza umukozi wiriya company, azaza kumfata ntakibazo."
Mama chris ati" ndumva natangiye kugukumbura utari wagenda."
Chris ati:" mama, njye nzagaruka aha byibura hashize umwaka cyangwa ibiri. ahubwo se mama, ntamafaranga ntamake muzampa?"
Mama chris ati:" cyereka ayo kurya kandi ni make."
Chris ati:" ndabaza papa numve. kuko naganiriye n'umwe mubakozi biriya company, ambwira ko ubuzima bwaho buhenze cyane. gusa iyo ugezeyo uhitamo aho ukorera."
akivuga uko atari yagira ikindi arenzaho, phone yahise isona, kureba abona ni aka video yohererejwe nuwitwa Vicky, ntagutinda aragakina ati:" uyu niwe mukobwa uzaza kumfata ni umuhinde kazi."
Mama chris ati:" ubwo ari kuvuga ngo iki? urwo rurimi urarwumva?"
Chris amwenya mo ati:" iki ni icyogereza ari kuvuga. ari kubwira ati: azishimira kuba ari kumwe nange newdelhi yaje kumfata kukibuga kindege. ngo nibwo bwambere azaba ahuye n'umunyarwanda w'umusore amaso ku maso. gusa ariko ngo ningire ikibazo, hakora abandi birabura benshi cyane. arankunda cyane."
Mama chris yarishimye ati:" sha ntureba ukuntu abandi bana bavuga ariko? ukuntu ari keza, kambaye kijwije, ukuntu disi utunwa twigira ari kuvuga! mwiza cyane pe! ubundi nkabo."
Chris araseka aratembagara ati:" mama, uyu ni umuhinde kazi ubyibuke. bamwe mubakobwa utabura kwita beza cyane ku isi, imiterere yabo niyo utabona ubwambure bwabo, deja wifuza kuryamana nabo. baba ubwabo no mu mumivugire ukumbura sex cyane."
Mama chris ahita ahindura isura ati:" umva, niba aribyo bizaba bikujyanye uzagume aha. uranyumva neza? ugomba gushaka umunyarwanda kazi uzi imico yiwanyu."
Chris ati:" mama nawe rwose, ubuse wagizengo ugize Imana ahubwo ni mwana ganira? abahinde, mu mico yabo ntibajya bemera kubana n'abirabura, kereka waravukiyeyo."
Mama chris ati:" apu, niba aruko bimeze barirya. ngaho ma, mwebwe mukaba mwifuza kubana nabo?"
Chris ati:" nyine mama, abenshi bararurwa nubu bwiza bifitemo nu nareba neza nibo bantu bambere ku isi, bafite umusatsi wihariye kandi mwiza."
yavugaga yongera akina akavideo, Mama chris ati:" mbabarira noneho iyo video yikuremo."
Yavugaga asunikira hirya, bidatinze Chris ayikuramo, ubundi tayari akameza ibyo yararimo.
.
.
kurundi ruhande, duwaye na duwayene, bombi bazanye ibikapu, duwaye afite icy'umutuku, duwayene afite icyo umukara. James yabonye igikapu Duwaye afite yikangamo yitegereza diane."
Master we ati:" ko muzanye bibiri?"
Duwayene ati:" master icyuyu muhungu ntamugozi urimo. bivuze ko we arengana. ahubwo umugozi twawusanze muri iki gitukura."
Diane yikanzemo mu mutima ati:" nonese si icya Egide?" mugukebuka ahuza amaso na James abona james yarakaye.
Master we ati:" nonese duwaye, icyo mwayisanze mo ni icyande?"
Duwayene ati:" ni icya James."
bataragira ikindi bavuga Diane ahita ahaguruka ati:" master?"
Master ati:" niki wowe?"
Diane afunga amaso yinjiza umwuka, nyuma ati:" umugozi w'amashini ninge wari wawubitse mu iki gikapu."
Master ati:" noneho ni wowe wari washutse Egide?"
Diane ati:" yego."
abandi banyeshuri barakomereye, kuri Grace wari watangiye kurira nawe yarasetse. Master nawe ati:" wabitewe n'iki? wagize kwiba, bihanishwa kwirukanwa, ndetse wagize gushuka undi ugerageza ku muta mu ikosa nabyo bihanishwa gutumwa umubyeyi, ntabwoba warufite?"
Diane ati:" njye sinabikoreye kugira uwo nirukanisha."
bose baratunguwe bangwa mukantu, Diane we yihanagura amarira, atuje ati:" niyo nzira na koresheje ngo ngire uwo nereka ukuri nyako."
Master ati:" uwo ninde washakaga kubyereka?"
Diane avuga arira ati:" ntabwo ndibuze kuvuga izina rye, gusa ahari arumva. uwo niwe ushora amafaranga, ngo ubuzima bwundi bwangirike. agira ishyari muri we, gusa ntacyo bimugezaho, ashaka kubagamira inzira karengane, agashyira imbere guhemuka. njye niyo nakwirukanwa ntacyo bibwiye, ariko ushyira imbere guhemukira undi uwo niwe mirenge ubwirwa. yisubireho rwose."
amagambo ateye ubwoba kandi akomeye cyane bose barayumvise baratuza, James ahari wenda ubanza ariwe babwiraga kuko yararakaye birushijeho areba ikijijo Diane umujinya ari wose, Diane we aratambuka ajya kuri lib ground atuje ati:" ndemera ko aringe wibye uwo mugozi, munyirukane mumpane uko mubyifuza."
Master byaramurenze, ubwe atangira no kurira, gusa yihanagura amarira arahaguruka ati:" genda wiyicarire."
arakomeza ati:" nubu ni ubutwari. ndabeshya ra?"
bose bati hoya.
Master arakomeza ati:" gukora ikintu utagambiriye kugira uwo ubabaza, cyangwa uwo uhemukira, ntacyo wabinganya. yarayobewe se kureka akituriza James usanganwe uwo mugozi akirukanwa? ariko ariturije ahagarara mu cyubahiro cye atanga ubutumwa ahagarara yemye. kabisa rata Dia, umukobwa wikitegererezo."
bakomye mu mashyi, Master ati:" bitewe nuko bigenze,"
arahindukira ati:" umva Del, mbwirira capiteni aze imbere."
Jack yabyumvise vuba cyane aza imbere, master ati:" amajonjora tuyareke. umva abo ugomba kujyana mu mukino musohokera ikigo. Wowe Jack, Egide, James na Poul. uzajyana kandi Agnes,Grace, Chantal na Diane.
bitewe rwose nuburyo Diane ankoze kumutima ntiyabura mu bagomba gusohokera ikigo. ariko Jack wemerewe kugira uwo usimbuza kumukino ukurikiye, ariko uyu wambere tugomba gukina uzajyane nabo."
bakomye mu mashyi bidatinze bahita basohoka, buri umwe agenda avuga kuri Diane wabatunguye. amasaha yo gutaha yarageze, abataha basohoka ikigo, ababa mukigo nabo barasigara...........
..........
.................................
.....Loading episode...8
.
Diane arangije amajonjora hari icyo umunenga?
gusa nanone gapanzi James ashyizwe mubagomba gusohokera ikigo biraherera he? azahuza ate na Jack, na Egide bahanganye muri byose? Chris we gahunda ni mu buhinde biraherera he? ntuzacikwe.
.
|:::::::::::::::::-navio-nv-:::::::::::::::::|
Comments