logo

NEW TALENTS

Stories Group

ISARO RYERA EP06

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

.
"Duheruka, Lina akomeje kubuza Chris gukorera ITC, kandi twasize James hari icyo apanze na Diane. Keza we yatumwe gukundana nuwo adakunda, ngo akunde abone uwo akunda. inkuru turacyayitangira, biraherera he?"
.
Story by Navio kki dable le. mbahaye ikaze.
.
Chris byaramuyobeye, nanone kandi atungurwa nuburyo Lina ari kumubwira arira, abonye bitari buvemo aramukupa, dore ko nawe yari yatangiye kuzenga amarira mu maso, inyuma ye hari hahagaze mama we, byasaga nkaho ibyo bavugaga byose yabyumvaga.
yaratambutse yegera Chris wari wubetse umutwe ku meza, ati:" Chris, uwo mukobwa mureke."
Chris arira ati:" mama, sinzi impamvu ari kumbuza gukorera ITC?"
Mama chris ati:" uyu mukobwa ntashaka ko umwegera. arumva neza ko bitewe nibyo akora utazi, uramutse ugiye mu buhinde, waba umubangamiye cyane ndetse byanatuma urukundo akubeshya rujya hasi."
Chris ati:" mama, urukundo mukunda rwatuma nihanganira buri kimwe cyose yankorera. Lina ndamukunda mama, ni uko utabibona."
Mama chris ati:" si mwatangiye muvuga ko mukumburanye? none se koko yaba agukumbuye akaga ko umuhora hafi muhura uko mushatse? uriya mukobwa ari kugukina, kandi iteka yo umukobwa ashaka guhora akuri hejuru birangira akwanze ndetse anagusuzugura. chris, ndi mama wawe, umva inama nguha."
Chris yihanaguye amarira ati:" mama."
arakomeza ati:" kwanga Lina, iyo nama yo uyihorere. ariko wenda iyo gukora akazi yo ndayumva ndetse sinakareka ni uko batamamagaye, bundi nahita genda nubu. ariko kumwanga byo ntibishoboka."
arakomeza ati:" eeh, Lina ndamukunda ubyumve, ndamukunda rwose mama, niwe mukobwa wenyine uzi amabanga yange, ndetse nawe aye yarayabwiye yose, niyo mpamvu rero ntamujya kure. anyitaho nkatuza, inyereka icyo gukunda bivuze."
Mama chris ati:" Chris mwana wange, sinshaka gusenya urukundo rwanyu pe,,"
atari yarangiza Chris ati:" none urashaka iki?"
Mama chris yitsa umutima, ati:" ndagira ngo mwembi muhumuke. nshaka ngo utekereze cyane, kandi ushishoze. Lina yego ni umukobwa, ariko arakuze! buriya wowe ntubibona? ni umukobwa ukuze cyane mu myitwarire arajijutse."
Chris ati:" none se mama, wakwishimira ko nunga injiji? nyine kuba ajijutse nibyo mukundira."
.
.
Kurundi ruhande, Lina we yahise afata telephone arahamagara, umufashe ati:" bite Lina?"
Lina ati:" coldi, mbabarira unshakire akazi niyo kaba gahemba make."
Coldine ati:" none se ako uriho ugiye kukavaho? ntabwo byaba aribyo Lina, ako gahemba neza kandi uratuje ntarwaserera, ubwo rero have."
Lina ati:" nge ntakibazo mfite nge karamagije."
Coldine ati:" nonese urashaka akiki?"
Lina ati:" umukunzi wange arashaka kuza gukorera ITC."
Coldine yikanze ati:" ngo?! umva kora ibishoboka byose, umubuze. ibaze wee.! twe twabonye turokoka iriya mburagasani, none ngo arashaka kuyizamo?"
Lina ati:" nagerageje kuyimubuza ariko ndabona turi buyishwanire. kuko urabizi sinamubwira impamvu byadutandukanya. kandi nawe ntaribubyemere ntamwereka impamvu. rero, ihangane umfashe tumushakire akandi, wenda nibwo yabyumva."
Coldine ati:" ahantu nzi akazi we ntiyagatora. ariko ndaje mpamagare munshuti wange uri Newdelli, mubaze numve."
Lina ati:" waba ukoze pe. mfasha nzagura akantu."
.
.
kurundi ruhande, abanyeshuri muri college Ikirezi, bari bagitegereje ko basona bagasubira muri lib groude, bamwe bagakina bundi bakamenya abagomba gusohokera ikigo. uko bari bategereje, bamwe bari mo batera umusingo, abandi nabo batebya kuruhande. kuri Keza we, yarimo yibuka amagambo Egide y'amubwiye, ati:" ...Ni n'imbazi. ndakwiginze, niba koko ushaka ko dukundana, genda ukundane na James,...Ukore ibishoboka byose umwibe umutima, niyo byaba umubeshya."
yitegereje James cyane, arangije aratambuka aramwegera, dore ko yarahagaze we nyine, aramwegera n'udusoni twinshi ati:" James amakuru?"
James ati:" meze neza ntakibazo."
Keza ati:" ko nshaka ko tuganira se?"
James ati:" ubu ntamwanya mfite."
Keza ati:" nyine bishobotse, ukaza kundebera ko byakunda."
James ati:" n'imbona biri bushoboke ndaza kukwirebera, cyangwa se, tuze kubonana muri etide yanimugoroba dushake aho twigira twenyine."
Keza ati:" ntakibazo uraba ukoze."
James ati:" gusa ujye unkuraho ibintu byo kwigira umumalayika, igihe turi kumwe ujye ushabuka, uranyumva neza? bitaba ibyo ntamwanya tuzaza tumarana."
.
.
kurundi ruhande, Diane yaje muri sale yabarimu, arangije afata umugozi w'amashini dore ko ntamwarimu waruri mo, ahita ajya mu ishuri afata igikapu cya Egide awushyiramo, arangije ahita agaruka mu bandi, yegera Egide, ati:" Egi, profe arambwiye ngo musange muri sale akumbwire."
Egide ntanokubaza uwariwe yahise agenda, Diane nawe yegera James, ati:" mpereza ayange rero ibyo washakaga ndabikoze.
kuruhande, Jack yarimo abareba. bidatinze James akuramo inote ya bitantu aramuhereza, ati:" gusa niba umbeshya, umenye ko nzaya kurutsa."
Diane ati:" mpereza wana, njye nyizera nkuko nange na kwizeye."
Jack yiboneye Diane afata amafaranga, arangije ntiyabitindaho akomeza kwirebera kuruhande."
Egide we sasa, yaje muri sale de profe, arinjira abura umwarimu mugusohoka apfubirana na DEL,, DEL ati:" bite ko urihano?"
Egide ati:" narinje gushaka umwarimu wanshakaga none ndamubuze."
DEL ati:" uyobewe ko bose se bari muri Lib ground?"
Egide ati:" nonese ko ariko bambwiye urumva wandenganya."
DEL yahise amwihorera arikomereza, bidatinze Egide nawe aragenda, Del we kwinjira arebye umugozi w'amashine ye, arawubura y'ihuse cyane ahita asohoka, abona Egide ava mu ishuri aramuhamagara ,Egide aza yihuta kumugera imbere ati:" karame del."
Del ati:" karamirwe mu kibo. zana umugozi wa mashine utwaye."
Egide ati:" ngewe?"
Del ati:" usigaye wiba burya? Despline yawe naho igeze? guhera ubu urahita wirukanwa kandi burundu. ngirango amategeko urayumva cyane. ufatwa wibye wirukanwa burundu."
Egide ati:" ariko nge sindi kumva ibyo uri kuvuga pe."
Del ati:" bureka nze sha, urabyumva aruko ubibonye."
yahisi yinjira mubiro, arangije ahita asona bundi arasohoka ati:" ngwino tujye muri lib ground, ujye kubisobanura."
Egide ati:" ariko nge sindi kubasha kumva neza ibyo uri kuvuga."
Del ati:" ngwino tujye muri lib ground, hari ibindi nkubajije?"
Egide yacishije make, ajya imbere baragenda.
.
.
Kurundi ruhande, Chris yarakiyicariye muri salon, gusa ariko ibitekerezo byamutwaye. kuri we, yarimo yibaza impamvu umukunzi we ari kumubuza kujya gukorera ITC. yakomeje kwibaza akiraho yakira sms kuri telephone ye kuyisoma arishima cyane asohoka ahamagara mama we ati:" mama? mama?"
Mama james ati:" niki se kandi?"
Chris ati:" mama tayari akazi ndakabonye."
Mama james ati:" nta interview ukoze se?"
Chris ati:" ngiye sms mama. ngo kuko natsinze neza exam, babonye ko ntampamvu yatuma nkora interview ahubwo ngo ejo ngomba guhaguruka nkajya gutangira akazi."
Mama James ati:" nibyiza rero shaka VISA."
Chris ati:" reka da, iyi company ya ITC ahantu ikwemereza byose iba yabikoze. urabona se itampaye code ya passport( pasiporo)?"
Mama james ati:" uzagenda saa ngahe?"
Chris ati:" saa tatu za mu gitondo."
bombi barishimye, Chris kuri we byaramurenze, yihuse afata telephone arahamagara ati:" papa ejo ni ukujya mu buhinde akazi nakabonye."
Papa chris ati:" ndumva ari byiza cyane, yewe!!"
Chris ati:" na visa bayinkoreye, ubu birangiye ngiye gukorera hanze."
barishimye birumvikana byari ibyishimo, gusa ariko na none kuri Lina we uri mu buhinde aho ashaka kujya, we ntatuje ndetse byanatangiye kumwicira akazi, bitewe nuko yarimo atekereza cyane. akiri aho telephone yarasonye kwitaba ati:" niki coldine?"
Coldine ati:" akazi karabonetse, amadorari ibihumpi bine (4000) kukwezi."
Lina yarishimye cyane. ahita amukupa ahita ahampagara chris, Chris we ahita amutanga ati:" ejo nzafata indege nza aho mu buhinde, tayari akazi bakanyemereye ndetse na Visa bayikoze."
Lina ati:" oya chris nakuboneye akandi ka..."
atari yarangiza Chris ahita amukupa, Lina nawe arongera aramuhampagara wapi yanga kuyifata ararakara telephone ahita akubita hasi yicara umujinya uvanze n'amarira ari byose."
.
.
Kurundi ruhande, muri College ikirezi, abanyeshuri bateraniye muri lib ground, bidatinze, Del aza imbere yabo ati:" bwana muyobozi w'ikigo, uyu muhungu ngo ni Egide, musanze muri sale de profe ariwe wenyine mubona asohoka ninjiye mbura charge ya machine."
Delctor ati:" Egide, charge urayitwaye?"
Egide ati:" njye nagiyeyo ngiye kwitaba umwarimu warunumijeho Del niko kumbona tsohoka."
Delctor ati:" nonese uwo mwalimu warugutumijeho ni nde ko twese twari aha?"
Egide arya iminwa, Delctor ati:" niba utavuze uwari ugutumije ho, icyaha kiraguhama."
Egide ati:" njye nabwiwe na Diane ko hari umwalimu unshaka genda ntamubajije uwariwe."
Diane ahita yitanguranwa ati:" njyewe? wimbeshyera ntabwo nigize mbikubwira."
Egide ati:" Dia, ntabyo wambwiye? nunsanze nibereye hariya hanze ukambwira ngo hari umwalimu unshaka?"
Diane ati:" ariko wasaze? nge nigize nanakwegera?"
Delctor ati:" umva we Egide, zana charge watwaye hanyuma kandi utirukanwa ukazicuza."
Egide ati:" ni ukuri ntayo natwaye barambeshyera."
abanyeshuri bose barumvaga ndetse banumiwe bamwe, Delctor ati:" tugiye gusaka mu gikapu cyawe ni tuyisangamo turakwirukana ntaneguza."
Egide ati:" ntakibazo rwose, nimuyisanga mo munyirukane...............
............
.................................
.....Loading episode...7
.
Karabaye, ese koko Egide arirukanwa?
Diane birangiye amugambaniye biraherera he?
iki gisebo cyo ahuye nacyo azakikuraho?"
Chris na Lina ntibabyumva kimwe kukazi agiye gukora muri ITC, kubera iki Lina akomeje kumubuza?"
ndabakunda cyane ntimuzacikwe.
.
|:::::::::::::::::-navio-nv-:::::::::::::::::|

Comments