logo

NEW TALENTS

Stories Group

ISARO RYERA EP05

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

.
Duheruka, Egide abajije ikibazo cyanyuma. ese mama, baratsinda, cyangwa baratsindwa? 
.
Story by Navio kki dable.
.
James n'itsinda rye, byarabagoye cyane kuko bananiwe bose gusubiza icyo kibazo. bararebanye, kugeza ubwo imashine ibaze inshuro eshatu, bituma batsindwa ahubwo ba Egide baba bagize amanota 10/09. barishimye, Jack ahari aranezerwa, gusa nubwo bari batsinze bagombaga gutuza kuko hari hasigaye amatsinda abiri nayo agomba gukina. Bidatinze imashine iti:" urwanda rufite imidugudu 14837."
Egide byari ibyishimo, gusa ariko naba James nabo ntibatakaje ikizere kuko amanota 9 bari bafite, yabemereraga gusohokera ikigo mugihe barushije itsinda rya kane D.
DEL yihuse cyane yahise ajya imbere ati:" amahirwe masa ku itsinda rya B ribonye amanota meza cyane. mu gihe dutegereje ko abatanga amanota bahuguka, muhawe akaruhuko muraza kugaruka andi matsinda nayo akina."
abanyeshuri bose bahise basohoka bajya hanze, Egide we yihuse yahise aza kureba Jack, Jack akimubona we yahise agenda amwegera aramuhobera bundi batangira kuganira."
.
.
kurundi ruhande, hari company ikora ama telephone, yitwa NOBTEL, hari umukobwa ariko ukuze uyikoramo, yiyicariye mubiro bye, ari kuri machine. ntibyatinze yahamagaye kuri video call(guhamagara kumashusho) ntawundi yarahamagaye, yari Chris. batangira kuganira.
Chris ati:" umeze ute Lina?"
Lina ati:" ndagukumbuye sha!"
Chris ati:" mwana uzaze udusure. urabizi ko, natwe bitabura."
Lina ati:" sha akazi kabaye kenshi pe."
Chris ati:" ndabyumva. ikirere cyaho mu buhinde se kifashe gute."
Lina ati:" urebye ni neza, dore ko twe turi mu masaha yo mu rukerera, ndabona hari gucya neza."
Chris ati:" byashoboka ko mu minsi mike, mba mfite akazi nange, kandi muri company ishobora kuba ifite ishami iyo mu buhinde."
Lina yishimye cyane ati:" yooo! koko se? maze byaba ari byiza!?, iyo company yitwa gute ngo numve ko nyizi?"
Chris ati:" ni company y'itumanaho nayo, yitwa ITC."
Lina acyumva iryo zina yahise arakara ahita yimyoza, yihuse cyane ahita amukupa, arahaguruka arigendera.
.
.
kurundi ruhande, Jack na Egide ikiganiro cyarakomeje, gusa hakurya gato yabo hari Grace ari kubitegereza kuruhande na none Keza nawe yarimo agenda abegera.
Egide ati:" Imana hariya niyo iturokoye."
Jack ati:" gusa biracyakomeye mu vandimwe. kuko nujya kureba, amanota mufite nimake, byibura cyereka iyo muza kuba muri hejuru y'icumi. kuko, itsinda A rishobora kubarusha. ariko humpura, ndabyizeye neza tuzasohoka."
uwo mwanya Keza yahise abegera arabasuhuza ati:" wari umeze ute se Egi?"
Egide ati:" sha urebye ni amahoro pe."
Keza ati:" nibyiza noneho. sha nishimiye itsinzi yawe pe. gusa uzi gutegura ibibazo. numvise ngo ni wowe wari wabiteguye."
arakomeza ati:" mungeri zose wakoze yo, uri umwana mwiza kandi uzi ubwenge."
Egide ati:" ntabirenze nawe wabikora."
Jack ati:" we reka mbe mbaretse rero mube muhuza ikiganiro ndaje."
Egide yagiye kuvuga, Keza ahita amutanga ati:" aah, ntakibazo rata, ariko nubwo ugiye ugaruke vuba."
Egide yabuze icyo yavuga, wabonaga ko ahari adashaka kuvugana na Keza bonyine. Keza we ati:" narinkumbuye kuganira nawe turi twenyine."
arakomeza ati:" uretse ko nari nakumbuye basi kumva ijwi ryawe."
Egide ati:" eeh ni byiza."
Keza yahise amwegera amuhagarara imbere cyane, dore ko we yari yegamye ku ishuri, Keza amufata ukuboko, atangira kumukorakora mu kiganza ati:" Egide, ko nifuza ko twaganirira ahantu hatwenyine byakunda?"
hakurya yaho gato, Grace we yakomeje kubitegereza, gusa Egide we yarataramubona. Egide ati:" byashoboka, ariko mu gihe gikwiye."
Keza ati:" ariko uyu munsi?"
Egide ati:" ndiburebe."
Keza yatangiye kugenda azamura ikiganza cya Egide, arinako amwagaza mo, buhoro bukoro, akigeza hafi y'umunwa, birangira atamiye unoki ze, atangira kugenda azinyunguta, hakurya, Grace arareba."
Keza we ya komeje kubikora, uko umwanya ushira, Egide aratwarwa, undi nawe, arabibona agenda amwegera, birangira amuryamye ho."
kuruhande, James yegereye Grace, ati:" uri kureba isoko yagahinda kawe se?"
Grace amera nkukangutse aramureba, undi arakomeza ati:" erega Egide ntagukunda, narabikubwiye ntiwumva."
arongera ati:" icyo ashaka ni ugukina umutima wawe awubeshya."
yungamo ati:" bundise ubona akwitaye ho?.....Njye ndagukunda Gra, ndetse cyane. kandi nyamara wemeye, ntiwazicuza....Naho kwirirwa ureba utinyuka gusomanira imbere yawe, sibyaguha amahoro."
Grace koko yagaruye amaso inyuma atungurwa no gusanga, Keza ari gusomana na Egide.
yahise yegendera, gusa agenda ababaye yigira mu ishuri.
.
@visit_rwanda
.
Kurundi ruhande, Mama James yegereye Chris aho yari yicaye, ati:" umukobwa utishima ko ubonye akazi ubwo wowe arakwishimira?"
Chris ati:" oya sibyo, we ntiyabikora, ahari wenda nukoze ibindi iruhande rwe."
Mama james ati:" bundi se ITC ikora iki?"
Chris ati:" ikora ibijyanye n'itumanaho. kuko nawe mbere yuko akorera NOBTEL, yabanje gukorera ITC."
arakomeza ati:" rero urumva ko ahubwo akwiye kwishimira ko ngiye gukorera company yamuzamuye."
Mama James ati:" bundi se nubona akazi muri iyo ITC uzajya uhebwa angahe?"
Chris ati:" ibihumbi 60 by'amadorari."
Mama james ati:" ubwo ni angahe mu manyarwanda?"
Chris ati:" ibihumbi 600 byenda kurengaho gato."
Mama chris ati:" ubwo rero, afite impamvu atabyishimiye."
Chris ati:" mama ntabwo aruko atabyishimiye, ahubwo n'uko hari umubangamiye iruhande ahari."
.
.
sasa kurundi ruhande, uwo Lina avuga ngo nuko bamubangamiye, yaje kuruhande yicara wenyine mu kajaride, mu mutima ati:" Ntabwo nareka ngo ukorere ITC. hari icyo nkwiye gukora, mu nyungu z'amanyarwanda kazi muri rusange."
yavuganga kandi arinako azunguza umutwe arangije arahaguruka, agaruka mu nzu yatsa machine arongera ahamagara Chris, ati:" umva sherie, iriya company yireke ushake akandi kazi. kuko nubwo wumva ngo irahemba, yego irabikora kandi kugihe, ariko wazicuza."
.
.
Kurundi ruhande mu kigo, Keza na Egide, bakomeje gusomana, arinako kandi Keza amuryamyeho, atuje ati:" ndagukunda Egi."
Egide atunguwe ati:" ngo?"
arakomeza ati:" urankunda?...Burya nibyo warugamije?"
Keza, amwegukaho ati:" nukuri, ndagukunda."
arakomeza ati:" buri uko mbonye unyerengagiza, birya ahantu. nukuri ndagukunda kandi ubyumve."
Egide we aramureba gusa, undi we ati:" basi tsaba icyo ushaka cyose, ndakigukorera, yewe niyo cyaba iki, byose ndabikora, ariko umbabarire unambeshye ko basi unkunda. ndakwiginze?"
.
.
Kurundi ruhande, James yaje kuruhande, yegera Diane, ati:" Dia, ko hari ikintu nshaka ko dupanga, uriteguye?"
Diane ati:" pfa kuba gusa kirimo akantu."
James yagiye ho aramubwira, yewe aramubwira, arangije ati:" sawa rero wowe uzabikore, akantu nzakagura.".
.
kuruhande ho, Egide yitegereje Keza, nyuma ati:" nkusabe icyo aricyo cyose uragikora?"
Keza ati:" yego."
Egide yitsa umutima ati:" uretse no kugusaba icyo ukora, ahubwo ndagusaba ni mbabazi. uzambabarire, koko niba ushaka ko dukundana, uzambabarire, unkundire James. ndakwiginze, genda basi wikundishe kuri James niyo waba umubeshya, hanyuma  numara kobona ko yagukunze cyane, uzabwire twikundanire, uwo munsi nzaguha urukundo rwose ushaka."
arakomeza ati:" igishoboka cyose uzagikore umwibe umutima, bundi nyuma uzaze rwose nzagukunda."
Keza yumvishe ayo magambo atuje, arangije amureba mu maso gusa ataragira icyo avuga, Jack aba aragarutse ati:" muze dusubire muri lib ground kureba undi mukino."
Egide yongeye kumureba atuje ati:" wowe ubikore, bicamo nkuha icyo wifuza."
.
.
kurundi ruhande, Chris we na nubu ntarumva impamvu Lina ari kumubuza kuzakorera ITC.
Lina we ati:" urabize ko nkukunda Chris, rero urukundo nkukunda, si urwo kukureka ngo uze ukorere ahantu uzahora iteka wigunze kandi wicuza. nayikozemo erega ndayizi. kandi si uko ihemba make, rwose umushahara waho ukubye uwaha ndi inshuro ebyiri, ariko rero ndakwiginze hihorere ushake ahandi."
Chris ati:" nyine mpa umpamvu ifatika, yatuma mbireka, kuko sinareka akazi ngo nuko wambujije."
Lina tayari yatangiye kurira, ati:" ndakwiginze ntuzemere gukorera ITC,ndagusabye........................
.................................
....Loading episode...6
.
eeh! Kubera iki Lina yakomeje kubuza Chris gukorera company ya ITC? bundi se iyo company yamukoreye iki gituma ayirwanya? James na Diane bo bapanze iki? Keza bamuhatiye gukunda uwo adakunda, ngo akunde abone uwo akunda, kubera iki bwo Egide ashaka ko Keza akunda James? ndabakunda cyane dusubire mu gakurikira.
.
|:::::::::::::::::-navio-nv-:::::::::::::::::|

Comments