Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
.
Duheruka, muri College ikirezi abagomba gusohokera ikigo bamenyekanye. kandi twasize Chris imyiteguro yo kujya mu buhinde, ayigeze kure. ese arajya mubuhinde koko?"
.
story by Navio kki dable le. mbahaye ikaze.
.
Dutangiye mu masaha y'ijoro, ni murugo iwabo wa James bombi bari kumeza bafata amafunguro agiye atandukanye. gusa kuri James we ntiyishimye habe namba.
ukobakomeje kurya, Giana we yakomeje kwitegereza James abona ntameze neza, atuje ati:" ese James ufite kibazo ki?"
James n'ibiryo mukanwa ati:" ntacyo, birakureba se bundi?"
Giana ati:" umh, ko numva umbwira nabi se nkugize nte?"
James ati:" Gia, ahasigaye ndakwiyamye ujye ureba ibikureba."
Mama james ati:" ariko James, ntukabwire mushiki wawe nabi. ikibazo akubajije, nange nari kukikubaza. kuko ni wowe musazi ngira muri urugo, none uyu munsi watuje kurusha abandi."
James ati:" ariko mubona mutambangamira koko? ndituriza, mukanzaho. nasara, mukanzaho. bundi nzakore iki?"
Papa james ati:" bajye bakureka rata, bundi uko umeze bibarya he?"
James ati:" nange ntumbaze."
bakomeje kurya bararangiza, nyuma Chris afata ijambo ati:" ibi nibyo biryo byanyuma ahari nsangiye namwe."
Giana ati:" ngo?!"
James ati:" ko numva uvuga nkugiye gupfa se ugiye gupfa?"
Chris ati:" nyine mutuze mwumve."
Giana aseka ati:" mbwira rero niba agakoma kejo nzakanywa ngenyine?"
Chris ati:" cyane. kuko ejo, ndazinduka genda."
Giana ati:" nonese uzajya he?"
Mama chris ati:" ariko mwagiye mutuza mukumva ibyo undi ababwira?"
Giana ati:" erega nawe atwicisha amatsiko, bundi se yavuze cyangwa akabireka?"
Chris ati:" ejo nzajya gutangira akazi mu buhinde."
Giana yishimye cyane ati:" yeweeeh, ubu nange nzajya nza mu buhinde kugusura nje mu ndege?"
James ati:" kwiga nibibi ubu tuba tujyanye."
Chris ati:" muhumpure, mwembi ni murangiza secondery, nzabashakirayo akazi."
Giana ati:" yawe, ugiye umunsi mubi, ejo nari kuzaguherekeza none nibwo tuzakina."
Chris ati:" oya ntakibazo mugende mwige, mu biruhuko muzaza kutsura."
Mama Chris ati:" ese koko wa mugani, ugiye utarebye uburyo aba bazahangana ejo?"
.
@navio_nv
.
Kurundi ruhande, Jack na Egide bari kuganirira muri groupe ya facebook bisa nkaho aribo bonyine.
Jack yaranditse ati:" intabwe yambere yacu tugiye kuyitera."
Egide ati:" wagiye inbox nkaba ariho nkubwirira."
haciyemo akanya, Jack ahita amwandikira inbox ati:" ngaho mbwira."
Egide ati:" kare wakoze, kuganiriza Diane akankuraho ibyari butume nirukanwa."
Jack ati:" ntabirenze wana, ibyari byo byose, nakugurizaga ejo cyangwa ejo bundi ushobora kunyishyura."
Egide ati:" gusa byatsigiye isomo man."
Jack atinda kwandika hashije akanya ati:" irihe somo?"
Egide ati:" kugira icyo nkora ntamakuru mfiteho ntibizongera. nkaburiya, mba nabanje kugira icyo mbaza Diane mbere yuko ngira aho jya."
Jack ati:" mwana dore ka Giana kaje chat."
Egide ati:" chata nako rero."
Jack ati:" reka nze ndebeko katarya sign."
ntibyatinze, Jack yahise yandikira Giana yarebaga kuri chat ati:" bite se sherie wa bandi?"
Giana atinda gato gusubiza, hashize umwanya ati:" meze neza ntakibazo."
Jack ati:" ko wanyanze se?"
Giana ati:" wapi ni uko gusa ahubwo umuntu aba ahuze."
Jack ati:" ko nkukumbuye se ejo ntakuntu twaganira mbere yo gukina?"
Giana ati:" ndahari pe, ntakibazo ubwo nzakubona."
.
.
kurundi ruhande ahari Giana we ntatelephone afite ahubwo ari kwiganirira na musaza we wenda kujya mu buhinde.
Chris ati:" ni company ihemba neza cyane."
Papa chris ati:" barumuna bawe nyina nabo baratomboye. ubwo nyine uzabarangira akazi."
Chris ati:" ahubwo mureke jye kuryama, kuko ndazinduka."
yavugaga ahaguruka Papa chris we ati:" oya ntakibazo. ndakuzindura nkugeze kukibuga kindege cya Kigali."
ntibyatinze yahise ajya kuryama, Giana we ahita afata amakayi atangira etide, James yicanira television yishyiriramo filme."
.
.
kurundi ruhande ho, Jack yakomeje kuganira nuwitwa Giana kuri facebook ndetse ikiganiro kigeze aharyoshye.
Jack ati:" impamvu mbanumva kenshi twahura hari icyo nshaka kuzakubwira."
Giana ati:" wabwiye ubuse ko ntakibazo."
Jack ati:" oya byaba byiza ari uko turi kumwe imbona nkuboni."
Giana ati:" ntakibazo ejo tuzahure."
Jack ati:" ugiye kuryama se ko numva umeze nkusezera?"
Giana ati:" igo sha, ejo nzazinduka kuko tugomba kujya ku ishuri kungirango dutegure umukino wejo."
Jack ati:" ariko se ko tuzabatsinda ubwo urarwana n'iki?"
Giana ati:" amahirwe masa pe. kuko nange nabibifuriza."
Jack ati:" ubwo tuzabonana dute?"
Giana ati:" ntakibazo, ndumva twahura nyuma y'umukino."
amasaha yakomeje kwicuma bakiri chat, saa yine 22h30pm zibagereraho, Giana ati:" sawa reka ryame ni ahejo."
Jack ati:" sawa ntaribi kandi ijoro ryiza."
nawe yahise akupa telephone, kumbe kurundi ruhande, Giana we ahari yasinziririye mu ikayi, kandi ntatelephone afite ntumbaze ngo Jack yarimo aganira nande. James yafunze television, aramwegera aramukangura ati:" sha wowe urutwa nange wireberaga filme. ubuse wize iki? gusinzira?"
Giana n'ibitotsi ati:" wapi wana nize ndetse nibyo nize byose ndabyibuka ahubwo ni uko nari nirambitse gato byiyibutsa nkagendera ko."
James ati:" haguruka tujye kuryama dore saa tanu, 23h00 pm zirageze."
yavugaga areba ku isaha nini cyane yari impanitse aho, bidatinze bajya kuryama ntakibazo rwose.
.
@visit_rwanda
.
mu masaha ya mu gitondo, Chris na papa we, bari bageze kukibuga kindege cya Kigali ikanombe, ntagutinda baza aho bakirira atanga nimero ya visa, bamukorera indi vuba, amasaha nayo akomeza ku icuma.
yicaye kuruhande ategereje isaha bampuhaye ko igera, akiraho telephone irasona aritaba. uwo yari Lina wari umuhamagaye.
Chris ati:" lina mu masaha make ndaba ngeze newdelhi."
Lina ati:" ese koko we urakomeje uje gukorera ITC?"
Chris ati:" cyane, ndetse navuganye n'umukozi wabo niwe uza kumfata."
Lina ati:" bamwita nde?"
Chris ati:" vicky."
Lina ati:" aragufata newdelhi, ahite akujyana kunyubako GINA. hanyuma murahava mwerekeza kuri hoteli BLACK SITE hanyuma murahava mugaruka kuri GINA bundi werekere aho uzicuza."
Chris ati:" ariko kuki umbwira ko nzicuza Lina? bundi ITC yakugize ite?"
Lina ati:" wambabariye ukareka gukorera ITC ko mu minsi mike nkushakira akandi keza."
Chris ati:" nge ntabwo nareka gukorera ITC ntazi impamvu."
Lina ati:" ntabwo nayikubwira nange. gusa niba unyizera reka gato nkushakire akandi keza."
Chris ati:" wapi lina, rwose ntugakabye. ndaje mbe nkakora aho uzabwirira impamvu wenda nzayivamo nyuma."
yakomeje kuvuga aziko Lina akimwumva naho yari yamaze kumukupa.
.
.
Kurundi ruhande, ni muri College Menya ahagomba kubera umukino wa RQA ugomba guhuza Ikirezi na Ruha. abakina kumpande zombi barahageze ndetse babanza kuganiramo. arinako kandi ba Del bombi nabo baganira. mu masaha make, bagombaga kwinjira muri lib ground, batambutse rwose ntabwoba. Jack we yakomeje kureba impande n'impande ngo arebe ko yabona Giana baraye bahanye gahunda yo kuganira, aramubura, akomeza kwinjira arinako kandi areba mubanyeshuri.
ntibyatinze bageze aho bagomba ku icara, ako kanya Jack abona Giana asohoka, nawe arasohoka ageze hanze ahita amubura."
imbere ho Del w'ikirezi yaje ahicaye abakinnyi be ati:" Jack arihe?"
Egide ati:" agiye hanze gato."
Del abahereza urupapuro ati:" ibyo nibyo bibazo mugomba kubaza kandi nkuko muri umunani, mwembi murabaza. byibura buri muntu ikibazo hanyuma Jack we arabaza bitatu. ikindi uko ari 13, bitatu birengaho nibyakenerwa igihe habayeho kunganya, kandi mubaze mwifitiye ikizere ntimukangwe naba bicaye aha. njye turongera kubonana nyuma y'umukino."
ntibyatinze yahise agenda, ako kanya Giana we yahise yinjira ntagutinda yicara aho ababo bari, Jack we hanze yakomeje guhiga aho Giana yabonye asohoka arengeye, agiye kubona abona aturutse imbere ye................
............
.................................
.....Loading episode...9
.
Giana we aturutse imbere ye ate kandi we tumusize muri sale? ibibazo barabihawe, nyamara kandi abagomba gusubiza nabo barahari. n'ibande batsinda?"
Lina akomeje kubuza Chris gukorera ITC kubera iki? ntuzacikwe turi kumwe."
.
|::::::::::::::::::-navio-nv-:::::::::::::::::|
Comments