Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
.
" Ujye usenga, kugirango unteshe ibikurwanya. ujye uririmba, kugirango uruhuke unaniwe. fata igihe cyo kuruhuka gihagije, ni wumva umutwe ukurya, unywe amazi buri saa 05h00 AM buri munsi kandi buri gitondo."
.
Duheruka, Jack ahuye na Giana yashakaga. kandi twe twasize Giana dusanzwe tuzi, yibereye muri lib ground. uyu wundi wahuye na Jack ni nde? ese ntiyaba ari uwo kumugirira nabi?"
.
Story by Navio kki dable le, mbahaye ikaze.
.
Mugutangira, dutangiriye n'ubundi aho twasoreje. Jack yahise amwegera, amuhereza ikiganza ati:" amakuru yawe se Gia?"
uwo Giana ati:" ni meza ntakibazo."
Jack ati:" none ko nkwita Giana nkabona biguteye isoni ubwo ni amahoro?"
Umukobwa ati:" erega siyo mazina yanjye,,"
atari yarangiza Jack ati:" oya se kandi. ntabwo ibyo bintu aribyo. wi profita uko ndi, numara kutsuzugura ngo uhindura amazina yawe."
Umukobwa ati:" ntabwo ari uguprofita uyu mwanya cyangwa uko umeze, ahubwo ndi kukubwira ukuri kwange."
Jack ati:" bakwita ngo iki se ra? wenda ntawamenya wasanga wabatijwe."
Umukobwa ati:" amazina yange nitwa Betty, niga aha kuri College menya."
Jack ati:" ariko wareka kumbeshya Gia, koko ngo ni uko tsuzuguritse, bundi urabona nkwiye kubeshywa? wahagaze mu kuri kwawe wenda ukareka ibintu nkibyo ko ntacyo nkutwara? bundi se si wowe twaraye tuganiriye?"
Betty ati:" yego ninge ariko ni ukuri, uri kunyibeshyaho. yego tsa neza nka Giana, ariko siwe njye."
Jack ati:" nonese Giana nawe uramuzi?"
Betty ati:" cyane. ndetse twari kumwe."
Jack ati:" noneho mbwira impamvu musa. ese mufitanye isano, cyangwa nikumwe umuntu asa n'undi ariko ntasano bafitanye?"
Betty yitsa umutima ati:" wambabariye basi tukajya mu mukino, ko ndibuze kuguha umwanya uhagije ukambaza ibyo ushaka?"
Jack yabitekerejeho, nyuma ati:" gusa umenye ko utsigiye amatsiko kandi menshi?"
Betty ati:" humpura pe, ndabizi kandi nange ndifuza kuganira nawe ngo nkumenye ho byinshi. sawa rero reka tugende, ndaguha umwanya uhagije."
Babyemeranyijwe ho, ntagutinda binjira Lib ground. James kubabona, nawe arikanga mu mutima ati:" utangiye kumenyerera mushiki wange jack?"
kureba neza, abona uwo yita mushiki we yambaye imyenda ya college menya, ndetse yicaranye nabaho, biramucanga, agaruye amaso kuri lib ground abona mushiki we. yongeye arebye kuzanye na Jack, nawe abona ni mushiki we birushaho ku mucanga.
.
.
twiyizire kukibuga kindege cya Kigali ikanombe, tayari Chris yuriye Rwandair, bidatinze doreko idatinda mu nzira, ihita ihaguruka ifata ikirere.
yahise afata telephone, yikoza kuri whatsapp ahamagara Vicky batangira kuganira.
Vicky ati:" how're you?( umeze ute?)"
Chris ati:" am okey.( meze neza.)
Vicky ati:" so where you're? ( none urihe?)"
Chris ati:" am sorry, ( unyihanganire,) now, i get air plane, in few houres, i'll reach there.( ubu ndi mu ndege, mu masaha make, ndaza kuba geze aho)"
Vicky ati:" am wait for you."( ndagutegereje)
arongera ati:" you're welcome." (karibu rwose)."
ntibyatinze yahise akupa ubundi ahita ahamagara Lina inshuro yambere yanga ku mufata, iyakabiri nayo biba uko, gusa ariko bidatinze ku nshuro yagatatu yaramufashe ati:" kutinze kumfata urahuze se?"
Lina ati:" hari utwo ntarindimo gusa ariko ndahugutse."
Chris ati:" ubu ndi mu ndege, amasaha make ndaba ndi new delhi."
Lina ntiyagira icyo avuga aramwihorera. undi nawe arakomeza ati:" sinzi niba biri bushoboke, ngo uze undebe kuko ndagukumbuye."
Lina ati:" urihangana njye ndi Mbagaradeshe, rero kugirango nze delhi byampenda cyane. Ariko ubyemeye, nagushakira uri hafi mukabonana mu mwanya wange."
Chris ati:" wapi wana, nonese ko nkumbuye wowe nkumbuye uwo ushaka kunzanira? ariko Lina ntunabona imyaka ishize tutabonana koko? ndakwiginze basi bikorere urukundo nkukunda."
Lina atangira kuvuga asa nkurira ati:" ntabwo nshaka kubonana no kwiyereka Vicky , ahubwo ndakwiginze ntuzanamwereke ko nyibaho."
Chris ati:" ariko mupfa iki na ITC muri rusange?"
yategereje ko hari usubiza, araheba kuko telephone yari yamaze kuvaho, yihuse cyane ahita ahamagara umukozi ukora mu ndege, ati:" bite ko telephone idafite amarezo?"
Umukozi ati:" uratwihanganira kandi tugusabye imbabazi kuko twatinze kugusobanurira. uri mu rwanda wakoreshaga iminara yaho, ariko ubu twamaze kuharenga ntabwo ariho tukiri. ariko ushaka gukoresha internet dufite wifi. turaguha pin cyangwa se uzimye telephone uruhuke kuko dushigaje urugendo rurerure."
Chris ati:" sawa ndabyumva kandi mu rakoze."
yahisemo kuzimya phone yiryamira mu ntebe, umukozi ataragera kure arongera aramuhamagara araza, undi ati:" ndibukenere kuvugana ntabariyo nitwenda kugerayo unzanire iyo pin, kandi unkangure niba nza kuba nsinziriye."
Umukozi ati:" ntakibazo ndabikora."
.
@visit_rwanda
.
Kurundi ruhande ho, umwanya warutegerejwe nabenshi wo kureba umukino wa RQA wa gombaga guhuza College ikirezi na ES Ruha, warageze ndetse nabaturange batandukanye bari bahageze, yewe na Papa James. muri Lib ground hahagazemo master wa College menya afata ijambo ati:" mwongeye kwirirwa neza? uyu munsi umukino ugomba guhuza college ikirezi na es ruha, wabanje gutindaho gato, ariko ni uko twari turi gutegura uko uri bugende. kubwibyo tubiseguyeho. nongera mbibutsa ko uyu mukino niwo ufungura iri rushanwa. kuko ibindi bigo birakina ikigoraba. reka rero ntakire Del w'ikigo cya ntagara ugomba kuyobora uyu mukino."
ntibyatinze Del yinjiye lib ground ati:" amategeko n'amabwiriza, murayibuka neza. ntabwo ndibuyasubiremo. ikindi itangwa ry'amanota ryahindutseho akantu gato, kuganya biremewe. bivuze ngo n'ibibazo icumi gusa bigomba kubazwa. sawa ngiye kubara gatatu ubundi mutangire."
Bose bariteguye uwagombaga kubaza yari Jack bwa mbere. dore ko we yagombaga kubaza ibibazo bitatu. uko bari bukurikirane babaza ni nako bari bicaye. Egide we bamushyize kuruhande bivuze ko ariwe wari kubaza bwanyuma.
tayari Del yarabaze gatatu karuzura, ntagutinda Jack ati:" ikibazo cyambere ikirabaza ngo isi dutuye n'aburi gihugu kiri kuri buri mugabane, usanga buri gihugu gifite indimi cyangwa ururimi kihariye ho mugukoresha, baganira cyangwa batanga ubundi butumwa. none, ku isi dutuye ukurikije amakuru nkuhaye haruguru, hakoreshwa indimi zingahe?"
ikibazo cyaremewe, tayari abaraho bose bakoma mu mashyi, kubwo ikibazo kiza Jack yarabajije. ntibyatinze rero hategerejwe uruhande rwabasubiza."
Delphine niwe wamanitse ukuboko, ati:" njye uko byumva, nkurikije umubare w'ibihugu biri ku isi, ndumva indimi zitarenga uwo mu bare w'ibihugu. ubwo rero umubare w'indimi ntiwarenga 300."
muri mashine ntibyatinze hiyanditsemo fail bivuze gutsindwa. amanota yahise aba 2 kuri College ikirezi. ( IK 2-0 ESR)
Gusa ariko hari hasigaye ibibazo 9.
Imashini yo nkibisanzwe yahise atanga igisubizo iti:" indimi zivugwa ku isi zisaga 7100 mu mahanga yose."
Diane niwe wahise ukurikira kubaza, birumvikana niwe wagombaga kubaza ikibazo cya 2. yagize ati:" ikibazo cya kabiri kirabaza ngo, vuga ibihugu bibiri, byikuye ingoma y'ubukoroni mbere y'ibindi?"
ikibazo kiza cyane byanatumye n'ubundi akomerwa amashyi menshi cyane. Giana yamanitse ukuboko ati:" hakurikijwe amateka y'isi, ibihugu byabonye ubwigenge ubwambere ni Misiri n'Ubushinwa."
muri mashine haba handitse ijambo pass bivuze ko yaratanze igisubizo kiricyo. biba byongeye bisubiye bubisi kuko amanota bahise banganya (IK 2-2 ESR).
nawe bamukomera amashyi, ariko umukino wagombaga gukomeza kuko hari hasigaye ibibazo 8.
James niwe warukurikiye mu kubaza. bombi yaba kuruhande rwababaza Sender no kuruhande rwa basubiza Keeper ntabwoba bombi bari bakifitiye ikizere."
Tayari James yafashe ijambo, papa we ari aho arareba, kandi na Giana mushiki we nawe ari aho mubagomba kumusubiza nawe aramureba.
James we ati:" ikibazo cya gatatu kirabaza ngo..........................
.............
.................................
.....Loading episode...10
.
ngo iki yemwe?
ese iki kibazo James agiye kubaza kirazamura amanota kuruhe ruhande?
ese niyaba agiye gusebera imbere ya se wenda asebejwe na mushiki we?
Betty asize urujijo kuri Jack, hanyuma kandi Chris birangiye agiye mu buhinde. ariko Lina ntabyishimiye, biraherera he?"
ntuzacikwe.
.
|:::::::::::::::::-navio-nv-::::::::::::::::::|
Comments