Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Duheruka Razari atabawe n’Isugi ubwo yaragiye kwicwa..
.
Written by Chris nandi Ishimwe.
.
rAzari abasore bose bari basigaye bagiye kwica Razari bose Isugi yabashize hasi n’imyambi ye. Araza afata Razari.
Razari ahaguruka hasi atangaye cyane areba Isugi cyane.
Razari ati” Mbega igitangaza cy’Imana ni wowe utabaye ubuzima bwanjye??
.
Isugi iramureba gusa ntabwo ajya avuga arikomereza agaruka kuri moto ye maze arahindukira areba Razari wasigaye inyuma.
Razari we yumiwe.
Isugi iramureba cyaneeee ifata iramuhamagara ikoresheje akaboko gusa ntakuvuga. Razari agenda amusanga amugeraho.
Razari ati” Urampamagaye ra!
Isugi iramwereka ngo yurire moto bagende.
.
Razari ariko yavunaguritse kubera ukuntu bamugize bamuhondagura. Kurira moto biranga maze isugiramufasha ajya kuri moto.
Isugi yurira moto maze baragenda.
.
Kurundi ruhande Lania nawe bamugejeje mu rugo iwabo abona Mama we muri saro Lani amureba cyane.
Lania ati” Mama ubwibone bwabamazemo imitima. Ariko byose mukora muzabibazwa igihe kimwe
Mama Lania ati” Lania mwana wanjye.
Lania arikomereza ati” Ntacyo mfite kuvugana nawe mama.
.
Lania aza mu cyumba cye ararira yibuka aho assize Razari yibaza icyo bagiye kumukorera.
.
Kurundi ruhande Isugi iracyarikumwe a Razari kuri moto barimo kugenda. Gusa Razari yanoze cyane yamaze no gusinzira kubera gucika intege.
Baragenda bagera ahntu kwishyamba binjiramo. Isugi izanye Razari mwishyamba aho yibera. Bahageze akura Razari kuri moto.
Razari ntagetege ahita agwa hasi kubera kunanirwa kuba yahagarara., Isugi ihita izamuka hejuru mu kazu kayo kubatse hejuru mu giti imanura agasambi hasi maze ikarambura hasi iryamishaho Razari.
.
Arangije ashakisha imiti y’ibyatsi atangira gufasha Razari.
.
Tuze mu rugo kwa President mu masaha y’Umugoroba yinjiye mu nzu abona abana be Joe na Rema bari muri Saro.
President ati” Mamawanyu arihe??
Rema ati” Ari mu cyumba.
Presindet aje mu cyumba asanga Sheba umugore we yarakaye cyane.
President ati” Wibaye iki ra!
Sheba ati” Rwose njyewe ndumva ntakiri kumwe nawe.
President ati”Rega n’ ubundi ntabwo nkeneye kuba ndikumwe nawe. Ariko ibyo ndimo gukora nibyo nkwiye kuba nkora.
Sheba aramuseka ariko ababaye ati” Si wowe urimo gukora. Ahubwo kariya gatsiko kabakire karagukoresha. Wowe ntacyo ubasha nakimwe kwikorera nka President.
.
President ati” Uribeshya cyane.
Sheba ati” Kuki ushaka gushyira amaraso ya bariya bakene kubiganza byawe kandi wakabaye ubarinda nka president w’iguhugu.
President ati” Ese kuki utabona ko bariya bakene ari umutwaro kugihugu.
Sheba ati”Ariko se ni umutwaro gute?? Bariya bantu nibo bakiriya babo bakire, amafaranga ava muri bariya bakene niyo avamo imisoro igihugu gikoresha.
.
President araseka ati” Wa mugore we ntukantungure. Nagufataga nk’umuntu ufite ubwenge ariko aha urantunguye. Nonese koko abakene batanga iyihe misoro. Iriya nica n’ikize?? Ntanarimwe ku ijana ugereranyije nibyo leta ibitakazaho, ibyo nawe urabizi neza,
Sheba ati” Nyamara rubanda rugufi nibo batanga imbaraga zose igihugu gikeneye. Nabo bakire bakoze uriya mushinga barabizi neza ko bariya bita abakene aribo bakoze bakora mu nganda zabo. Rwose ibintu mushaka gukora muzabyicuza.
Preseident ati” Sheba wihangayika burikimwe cyose kizweho neza. Bariya ntabwo bagikenewe. Uyu mushinga turimo gukora nucamo neza igihugu kizaba paradizo.
Sheba aramurebaaaaa.
.
Twigarukire mu ishyamba muri ayo masaha y’ijoro Isugi iracyafite Razari. Razari aryamye mu nzu. Isugi nayo yicaye kuruhande iratetse.
Razari aba arakngutse yibona aryamye. Arebye kuruhande abona Isugi irimo guteka.
.
Bihiye irarura mu gasahani maze iza imbere ya Razari.
Razari ati” Wanzanye hano??
Isugi iracecetse.
Razari ati” Nonese burya uba hano??
.
Isugi ifata ikiyiko agiye kumugaburira Razari afata agasahani ati”Oya ntakibazo reka nifashe.
.
Razari atangira kurya.
Isugi iva iruhande rwe maze ajya kwicara hirya kuruhande nayo ifata ibyo kurya. Ifata n’agatabo irya yisomera inkuru.
Razari arya arimo kwibaza muri we ukuntu araho. Akibuka ukuntu Isugi yamutabaye. Akongera akibuka ukuntu bamusomaga mu nkuru. Akongera akibuka ukuntu bamubonye kumugezi yoga.
.
Razari ati”Nonese twavugana??
Isugi iramureba gusa ariko ntabwo ivuga.
Razari ati” Nonese niba ntakugoye amazina yawe yaba ari ayahe?? Ubundi kuki utajya uvuga??
Isugi iramureba gusaaa.
Razari ati” Nako ntakibazo nzi uko bakwita mugatabo ki nkuru.
.
Udacikwa na Episode 8
Comments