Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
ISUGI Y’ISHYAMBA.
.
Episode 6
.
Twaherutse ba bantu bari bafashwe n’abasiriare bakabaza muri Labo bakabishyira mu bimashini hari ibishinge babateye.
.
Ese Leta igamije iki??
.
Written by Chris Nandi Ishimwe.
.
Dutangiriye mu rugokwa Malani mu gitondo. Malani aimo gufunaga agakote neza. Lania avuye mu cyumba cye abona Papa we aho muri Saro nawe aramubona
Malani ati” Lania ndashaka kuvugana nawe.
Lania aramanuka aza imbere ya Papa we.
Malani ati” Gabanya gukomeza kwisiga amarange y’umwanda.
Lania ati” Ariko se papa twe nabo dutandukaniye he??
Malani ati”Wowe se ubwawe ubona turi bamwe?
Lania ati”Yego.
Malani ati” Wiba akamara.
.
Lania ati” Ese Papa kubera iki?? Kubera iki mwemera ubu busumbane mu bantu.
Malani ati” Sitwe tubwemera ahubwo niko ubuzima bumeze.
Lania ati” No byose bigenwa n’abantu. Kuki twavungura kandi abantu twese turikimwe. Wenda twe turi abakire bo bakaba bakaba abakene. Ariko se bitandukaniye he??
Malani ati” Lania bariya bantu babaho barwana no kubaho.
Lania araseka ati” Ariko twese tuvuka kimwe kandi tugapfa kimwe. Nubwo babaho barwana no kubaho ariko natwe amafaranga tuvuga ko dufite ntabwo ahagarika natwe turapfa. None dutandukaniye he??
Malani ati” Ukwiye kunyumva gabanya gushaka ugira ubwenge bwinshi. Kandi ni wongera kubirengahio ukajya muri bariya bantu ukansebya nzatuma ubyishyurira bikomeye. Kandi ufite amatwi wumvise.
.
Malani ava mu rugo acaho. Lani ararakae ntabwo yishimira uko family ye isa nk’imibangamira kandi bo bibwira ko barimokumwitaho.
.
Tuze muri karitsiye. Faruma na Kanazi bari mu kabari barimo kunywa.
Kanazi ati”Inkuru ya ya Sugi yabaye kimomo ahantu hose. Ejo Emo n’umuhungu ngo bamubonye ku mugezi. Twajyayo ko hari igihe natwe twamubona.
Faruma ati” Sha waramusariye.
Kanazi araseka ati”Shan awe ndabizk ko aruko. Nako ni buri mugabo wese.
Faruma ati” Nonese ubundi uzi ko yatumarira iki??
Kanazi ati”ha wowe tugende.
.
Kurundi ruhande mu nzira Emo na Razari barimo kugenda bavuga.
Emo ati” Mwana usubiye muri ziriya karitsiye z’abakire.
Razari ati” Ngomba kujya kumureba.
Emo ati”Man bazakwica,.
Razari ati” Ibyo simbyitayeho.
.
Barimo bagenda bahura na Jean yitwaye mu kamodoka gato gashaje cyane kagenda kabomborana inzira yose.
Emo araseka ati” Dore ya mbabura ya Jean. Buriya se avuye he??
Razari ati” Afite iyo avuye nyine.
Emo ati” Uriya musazi.
Razari ati” ariko se kubera iki mumwita umusazi.
Emo ati”Yirirwa azenguruka ngo akora research z’amafuti.
.
Jeana aba abagezeho.
Jean ati” Bite we.
Emo ati” We ninde hano wa musazi we.
Jean ava mu modoka ati” Emo ntabwo ndi umusazi. Kuko hari ikindi kintu maze kubona kandi giteye ubwoba.\
Emo aramuseka ariko Razari we ashaka kumwumva.
Razari ati” n’igiki??
.
Ataravuga Kanazi na Faruma nabo barimo bagenda baba bageze aho nabo.
Kanazi ati” Jean watugeje kumugezi.
Jean ati” Mugiye gukora iki kumugezi ra!!
Kanazi ati” Wowe hatujyane wibaza ubusa.
Razari areba Papa we ati” Papa ugiye gukora iki kumugezi .
Kanazi ati” Wijya ubaza So ubusa wa mujyinga we.
.
Razari areba Jean ati” Niki uvuga wabonye giteye ubwoba??
Jean ati” Igihugu bamaze kugicamo ibice bibiri.
Abandi baraseka.
Jean ati”Nyamara muraseka kandi ni kuri. Bisa nkaho abakene badutuje hamwe mu gice cy’uburasirazuba, abakire bose bajya mu gice cy’uburengerazuba.
Razari ati” Ibyo n’ibiki ra.
Jean ati”Mushaka mwabyumva.
Kanazi ati” Tujyane bana ureke ibyo byawe.
.
Kurundi ruhande muri Presidence hateraniye inama y’abayobozi bakomeye n’abandi bakire bakomeye bafite ijambo rikomeye muri Government.
President ati” ubu ubwo umushingawose urimo kujya u bikorwa neza. Hari ikindi tugiye gukora kizadufasha. Tugiye kubaka urukuta.
Malani ati” Ya nicyo kiciro mbona cyarigikurikiyeho muri aka kanya.
.
Kurundi ruhande Razari yamaze guhura na Lania barimo kugenda gake mu muhanda baganira.
Razari ati” Nonese Lani ubundi wavuye iwanyu ukazaza kwibera iwacu.
Lani ati” Aka kanya ntabwo byashoboka.
Razari ati” Ariko iwanyu babangamiye urukundo rwacu.
Lania ati” Ndabizi ariko se urumva kuhava byoroshye??
Razari ati’ Ariko hari uburyo.
Lania ati” Ubuhe buryo?? Raza, ndagukunda ariko ibyacu ntagukomera kwabyo guhari.
.
Razari arabyumva.
Kumbe abarinzi bo kwa Lania barimo kuzenguruka imihda yose bamushaka. Baba bamubonanye na Razari.
Lnia nawe aba yababonye arikanga! Razari nawe ahindukiye aba yabababonye.
Lania ati” Iruke.
.
Razari agiye kwiruka abarinzi baba bamugezeho baramufata. Lania agerageza kubitambika ariko biba ibyubusa baramufata bamushyira hasi.
Lania ati” Mu mureke agende.
Umurinzi ati” Oyaaa. Mama wawe yaduhaye itegeko.
Lania ati” None mugiye kumukorera iki?.
.
Lania baramwihorera ahubwo bamujyana mu moodoka. Razari we btangira kumukubita. Lania arabibona aratabaza ariko bafunze imodoka ntabwo yasohoka. Bahita banamutwara Razari asigara akubwitwa
Umurinzi umwe aba anakuyeyo imbunjda ngo bamurase birangire.
Imbunda barayimutunga bagiye kumurasa ako kanya hari imyambi yatangiye kubanyuramo umwe kuri umwe bagenda bajya hasi.
Razari arikanga abona ukuntu abari bagiye kumurasa barimo kujya hasi baraswa imyambi. Arebye aho iturutse abona Isugi niyo imutabaye.
.
Udacikwa na Episode 7
Comments