logo

NEW TALENTS

Stories Group

ISUGI Y'ISHYAMBA S01 EPISODE 5

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

Duheruka Razari na Emo barimo bareba Isugi irimo koga.
.
Written by Chris nandi Ishimwe.
.
Barakomeza baramwitegereza cyaneeee. Isugi yacu ni umukobwa ufite imiteterere idasanzwe.
Emo we yumiwe ameze nkurimo kureba film y’agatangaza.
.
Isugi  iracyarimo kwiyogera  ntabwo izi ko hari abantu barimo kumureba. 
Emo ati”  Umuntu  nkuriya Imana yamuremye ryari?/
Razari  ati”Gabanya ibikabyo byawe.
Emo ati” Wibyita amakabyo mwana.
Razari ati”Nyine nannjye ndabona ko adasanzwe ariko ni umuntu nkatwe.
.
Emo ati”Reba nukuri.
Razari ati”Ndimo kureba.
Emo ati” Ahubwo akomeza koge ntasoze dukomeze twirebere.
.
Razari akomeza kumwitegeza nezaaaa abona  bisa nkaho Atari ubwa mbere amubonye.
Razari ati” Ariko ndabona wagira ngo si  ubwa mbere mubonye.
Emo aramuseka ati” Ubwo ugiye kubeshya ko waba waramubonye he?
Razari ati” Ndabona asa neza  na wa mukobwa ushushanyije  mu gatabo ki nkuru y’isugi y’ishyamba.
Emo agwa mukantu ati”Urabeshya ntabwo yaba ariwe. Nonese inkuru yaba ivuye mu bitabo ikaba impamo??
Razari ati”Nyamara nawe mwitegereze neza urebe.
.
Emo nawe akanura amaso aritegereza cyane.
Isugi yo iracyarimo koga. Nyuma y’akanya gato iva mu mazi ihindukiye iba irababonye nabo bahita bitsimba mu gihuru iruhande rw’igiti.
Emo ati” Yaba atubonye ra??
Razari ati” Simbizi.
.
Isugi ifata imyenda yayo irambara. Barimo guhengera bareba. Ifata n’akagunira kayo n’umuheto mu kiganza.
Razari ati” Wabibonye ko ariwe?? Reba  nawe afite agafuka kimyambi n’umuheto. Kandi n’Isugi ishushanyije nayo ifite  agafuka  karimo imyambi n’umuheto.
Emo ati”Mana nyagasani! Nonese bivuze ko bitari inkuru byari ibyanyabyo.
Razari ati” Yego.
Emo ati” Abanditse bose ndabatinye.
.
Isugi  irangije iraza ica aho bari. Ibanza kubarebaaaaa. Bikangamo banagira  ubwoba. irabareba gusa  maze irikomereza.
Emo yifata kumutima ati” kurebena nawe mu maso biteye ubwoba.
Razari   araseka ati” Iyo ufatiraho ugataterata.
Emo ati” Ariko waravangiwe. Urabona uriya mukobwa arinde wamuhamagara.
Razari ati” Ariko ni umuntu.
Emo ati” Ariko umuntu udasanzwe. Umuntu wavuye mu nkuru akaba impamo.
.
Tuze kuri Labo. Baba bantu batangiye kubinjiza mu  bimashini. Barimo gusakuza bataka babaza icyo bagiye gukorerwa ariko ntawe ubitayeho ngo abasubize.  Barabona barimo gushyirwa mu mamashini gusa.
President araho arimo kwitegereza areba buri gikorwa cyose.
Abantu bose uko babazanye babamarira mu mashini.
.
Kurudi ruhande ba Lania, Ketia na Daria bageze mu rugo kwa Lania. Aje kubireka ko karoya gatabo bafite umukobwa urimo ariwe Gabo yashushanyije akanababwira ko yamubonye.
.
Lania aza kureba Gabo.
Lania ati”Gabo cya gishushanyo cya wa  mukobwa washushanyije kirihe??
Gabo areka imikio yakinaga ava kugitanda maze ajya mu kabati ke agikuramo arakimuhereza.
Gabo at” Ugishakira iki ubundi.??
Lania ati”ahubwo ngwino hano nawe urebe.
.
Gabo azana na Lania muri Saro asanga hari Ketia na Daria. Lania abahereza icyo gishushanyo maze bagihuza nako gatabo bafite babona birahuye neza barumirwa.
Daria ati” Gabo ni wowe washushanyije uyu mukobwa?
Gabo ati”Yego. Njyewe naranamubonye.
Ketia ati” Wa mubnye he??
Gabo ati”Namubonye hano.
Daria na Ketia  barumirwa.
Lania ati” Nanjye nabibonye numva n’agatangaza katabaho.
Ketia ati”Ngo none yaje hano Gaboaramubona.
Lania ati” Yego.
Ketia ati” Biratangaje ariko biteye ubwoba.  nonese yaje  hano kubera iki??
Lania ati”Ninde wabimenya?
.
Tugaruke kuri Labo. Babantu bashizwe mu bimashini babiryamyemo.
.
President. Umujyanama we Mukur Malani, General ukuriye ingabo bose baraho barimo  kureba igikorwa.
Doctor Baty arabarebaati”Ubu niko kanya.
.
Abari mu mashini barimo kwibaza icyo bagiye gukorerwa. Ako kanya muri izo mashini barimo hari ibishinge bitangiye kamanuka. Barabireb barasakuza.
Ariko ntawe witaye kubigiye kubabaho. 
Ibishinge biramanuka maze birabajomba bigira imiti bibashyiramo maze bose bahita bahwera.
.
President n’abagenzi be bakoma amashyi.
.
Ese n’ibiki ??? udacikwa na Episode ya 6

Comments