logo

NEW TALENTS

Stories Group

ISUGI Y'ISHYAMBA S01 EPISODE 4

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

Twasize Jean abona abasirikare hari abantu barimo gufata bakabinjiza mu modoka zabo za gisirikare.
.
Story by Chris nandi Ishimwe.
.
Jean agira amatsiko maze aregera kugira ngo amenye neza  ikirimo kujya mbere. Ageze kubasirikare ababaza impamvu barimi gutwara abantu.
Aho kumusubiza umusirikare umwe amutera umugeri agwa hasi maze imodoka ya gisirikare irahagaruka irigendera.
Jean biramucanga.
.
Tuze kurundi ruhande mu ishyamba ku aho Isugi yacu iba. Yicaye hasi mu nsi ya kazu ke kaba mugiti aratse acanye kunyi hasi.
Arebe ibyo atetse ko bihiye  abona byahiye, azamuka mu nzu hejuru azana agasahani ararura ararya.
.
Tuze mu mujyi kurundi ruhande Lania hari bashuti be bababkobwa babiri Daria na Ketia arikumwe nabo.
Bari mu rugo kwa Ketia. Bari mu nkuru zabo banarya amakeke. Dore ko bose ari abana bo mu bakire.
.
Daria ari kuri Chat arimo gucata n’umu cher we ariko bisa nkaho batarimo kuganira neza.  Daria aba ararakaye agira umujinya  telephone ayijugunya hasi.
Abandi barareba.
Ketia ati”Ubaye iki  ra!
Daria ati” Iriya ngengera iransuzugura cyane igakabya.
Lania ati” Arongeye se kandi??
Daria ati’ Iteka niko aho ahora.
Lania ati” Narababwiye  aba bahungu bava mu miryango ikize nkatwe ntabwo baduha urukundo. Byose baba babibona mu mafaranga.
.
Ketia ati” ahari uba uvuga ukuri. Ariko se twakwizera bande??
Lania ati” Hari abahungu bazima nuko usanga mushaka ko tubagaya  inkomoko.
Ketia ati” Ibyo by’inkomoko ushaka kuvuga n’ibiki??
Lania ati” Kuba baba bavuka  mu miryango ikennye.
.
Ketia ati” Lania none ntabwo  umuntu yajya kwisiga umwanda.
Lania araseka ati” Hanyuma se ra abo mwita bazima beza ko aribo buzuza amarira mu maso yanyu.
.
Twigarukire muri karitsiye. Faruma arimo gukata nkuko kanazi nawe aba akata ikaritsiye. Baba barahuye.
Kanazi ati” Ya Sugi ntabwo wongeye kuyibona??
Faruma ati’Iriya Sugi n’imboneka rimwe.
Kanazi ati” Uriya mukobwa yaraye  mu ntekerezo zanjye.
Faruma araseka ati” Hanyuma umugore.
Kanazi ati” twashwanye ni joro  kubera ko akanwa kanjye karaye kuvugira iriya Sugi.
.
Isugi bavuga  nayo irimo guheka akagunira kabamo imyambi ye afata n’umuheto maze ava aho  mu rugo aragenda.
Aza ahantu ahageze abona Umugezi arawurebaaaa  maze aramwenyura.
.
Tugaruke kuri ba Ketia.
Daria areba Lania ati” ese uracyarikumwe na Razari??
Lania ati” Yego. Ariko kubonana nawe no kuvugana nawe biba bigoye bitewe nuko  namwe muzi ko family zacu ziba zimeze nka gereza. Ariko njye mba nibaza kubera iki tuba dukwiye kubaho tuberaho  amahitamo y’ababyeyi bacu??
.
Ketia ati” Njyewe mbyanga  kubi.
.
Avuga ajya  mu  cyumba Lania areba Daria ati” None Sande ugiye  kumukorera iki??
Daria ati”Namuretse.
Ketia aba agarutse  muri Saro hari agatabo afite arimo gusoma. Lania aramureba yumva agize amatsiko yo  kumenya ako gatabo  Ketia arimo gusoma.
Lania ati” Ako gatabo kavuga iki ra!
Ketia ati” Ndagakunda cyane kavuga  inkuru y’umukobwa w’Isugi y’ishyamba.
Lania ati” Kandi koko iyo nkuru nanjye nagiye nyumvaho.
Ketia ati” Niyo aka gatabo kavuga rero.
Lania ati”wakantiza nkareba.
.,
Ketia arakamuhereza. Lania agafashe abona karimo igishushanyo  cy’umukobwa asa neza nuwo Gasaza ke Gabo kashushanyije  akavuga ko yamubonye. Lania agwa mu kantu.
Ketia ati” Niki ra kubaye gutyo!!! Utunguwe niki??
Lania ati”  Uyu  mukobwa musaza wanjye yavuze ko yamubonye aranamushushanya.
Ketia na Daria baraseka bati” Yamubonye he ntabwo bishoboka iyi n’inkuru.
Lania ati”Ndababwiza ukuri. Muze tujye mu rugo.
Ketia na Daria bararebana. Koko bumva bagize amatsiko yo kujya kureba niba ibyo Lania ababwiye ari ukuri.
.
Kurundi ruhande, abasirikare bazanye ba bantu bakuye muri karitsiye y’abakene  kuri Labo. Babakura mu modoka.
Abantu babaza abasirikare icyo babazaniye aho nicyo baje gukora aho.
Abasirikare babakasubiza babwira ko hari akazi baje  gukora.
.
Umuturage umwe witwa  Devu ati” ariko njye ntabwo nigeze nsaba akazi.
Umusirikare ati” Akazi uhawe n’igihugu ntabwo wagahakana.
.
Doctor baty ukuriye  iyo Labo arabakira. Abaturage bagera mu  100 barabakira babinjiza muri iyo labo.
.
Hashize akanya gato President n’Umujyanama we Malani nabo baba barahageze. Abo baturage bazanwe babonye  President aje aho birabatungura ariko biranabacanga. 
Baty aza kuvugana na President.
Baty” Nyakubaha ubu byose bigiye kugenda neza.
President ati” Birafata igihe kingana iki??
Baty ati” Icyumweru kimwe.
.
Twizire kumugezi Isugi yacu iri mu mazi  irimo koga. Kurundi ruhande Razari na Mugenzi we Emo nabo barimo kuza bagana  kuri uwo mugezi  baganira.
Emo ati” Mwana Lania ntabwo bizakunda ko  mukomezanya.
Razari ati” Nzakora burikimwe cyose.
Emo agaseka ati” Burikimwe cyose uzakora n’ikihe??n’ikihe uzakora uriya mukobwa adafite cyangwa atabonye??
Razari ati” Njyewe nizera ko urukundo rutsinda.
Emo ati”  uzahora mu byiringiro gusa  nyine.
Bageze kuri uwo mugezi mugari babona Isugi iri mu mazi irimo koga. Baramwitegereza cyane.
Emo ati” nabaho ni ubwa mbere mbonye umukobwa umeze kuriya.
Razari atio” Ahari ntabwo ari umuntu.
Emo ati” ubwo niba Atari umuntu yaba ariki?
.
Baramwitegereza cyane batwarwa nawe amaso hafi kuvamo.
.
Udacikwa na Episode ya 5

Comments