Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
ISUGI Y’ISHYAMBA
Duheruka Isugi itashye mu ishyamba inzu yayo yubatse mu giti.
.
Kanazi na Fiizi nyuma yuko baburiye irengero Isugi baratashye. Buri wese iwe mu rugo. Kanazi ageze iwe mu rugo yasinze yakirwa n’Umugore we. Kanazi ahita agwa aho mu ntebe muri Saro. Umugore we aramurebaaa.
Kanazi ati” Kubera iki undeba gusa??
Umugore ati” Ubwo se urabasha kurya umeze gutyo.
Kanazi ati”Zana ibiryo sha.
.
Umugore ajya kubizana.
Kanazi ati” Ese ubundi Razari arihe.
Razari aba arinjiye ati”Ndi hano papa.
Kanazi ati” Ni gute ni njira mu nzu mbere yawe wa mujyinga we.
Razari arikomereza ajya mu cyumba.
Kanazi ati” Nubundi uvuye kureba wa mukobwa wo mu bakire. Ariko sha wajya umenya urwego rwawe. Papa wuriya mukobwa wibagiwe uwo ariwe.??
.
Tuze mu ishyamba mu masaha ya mugitondo. Isugi irabyutse iza guhagagara kumuryango areba mu ishyamba. Haramutse neza inyoni zirimo kuvuga.
Isugi iramanuka iva mu nzu mu giti imanuka hasi maze ifata agashoka itangira kwasa inkwi. Ajya akoresha.,
Uko yasa aba yibutse ni joro ukuntu abagabo bose bamurebaga mu kabari. Arongera yibuka Kanazi na Fiizi bamwomeka bamukurikiye.
Amaze kwibuka akomeza kwikorera imirimo ye. Ni Umukobwa utangaje ariko unatuje cyane utajya uvuga wibera aho mwishyamba.
.
Amaze kwasa inkwiye yurira igiti agaruka mu nzu afata imyambi ye n’umuheto maze aza mu ishyamba hasi.
.
Kurundi ruhande mu rugpo kwa Lania abakozi barimo gutegura breakfaste kumeza. Lania aracyaryamye. Gasaza ke gato Gabo ko kaabyutse kari hari icyo karimo gushushanya. Mama wabo aba aje mu cyumba kukareba
Ageze mu cyumba asanga karimo gushushanya.
Mama ati” Gabo urimo gushushanya iki??
Gabo ati” Umuntu.
Mama ati”Uwuhe muntu ra!
Mama aba agize amatsiko yo kureba.
.
Lania nawe aba arabyutse ava mu cyumba cye aza mu cya Gabo asanga arikumwe na mama wabo,
Mama areba umuntu Gabo yashushanyaga agwa mu kantu.
Mama ati”Gabo uyu mukobwa ninde??
Gabo ati” Ntabwo muzi.
Lania ati”Gabo se yashushanyije umukobwa??
Mama ati”Ngwino urebe.
Lania nawe aregera aza kureba arebye babona ni ya Sugi Gabo yashushanyije.
.
Mama Gabo ati” Gabo nonese ni gute washushanyije umuntu utazi??
Gabo ati”Naramubonye.
Lania ati”Wamubonye he??
Gabo ati” Hano mu rugo ahagaze hano hanze y’idirisha ryanjye.
Mama arikanga ati” Ngo wamubonye ahagaze hanze hano y’idirisha??
Gabo ati” Ngwiki??
Mma Lania na Lania barabacanga.
.
Bidatinze basa kumeza basanga Papa wabo kumbe ni Malani umujyana wa President.
Mama Lani ati” Hano hari umuntu Gabo yashushanyije tutazi ariko ngo yamubonye hano.
Malani nawe afata icyo gishushanyo arareba abona ubona uwo mukobwa.
.
Akana kabo ni agahanga mu gushushanya nubwo ari gato.
Malani areba Gabo ati” Ngo wamubonye hano.
Gabo ati”Yego. Ahubwo namubonye kabiri.
Mama Lania ati”Ni gute umuntu nkuye yinjiramo hano??
.
Tuze kwa President.
President afite abana babiri umusore n’Umukobwa. Joe na Rema.
.
President avuye aho arara aza hasi muri Saro yo hasi ahura na General yinjira aje kumureba.
General ati”Nyakubahwa President
President ati”Tegura abasirikare mujye muri kariya gece mujye kuzana abantu mubajyane kuri Labo kwa Doctor Baty.
General ati”Byumviswe Nyakubahwa.
.
General ahita acaho.
.
Twigarukire muri karitsiye.
Kanazi arimo kugenda aho muri karitsiye abantu bose baba bamuzi kubera ukuntu asinda aba ari muri buri kabari kose.
Arimo agenda akubitana na Jean. Jean we ahora azenguruka afite ikayi yandika.
Kanazi amubonye araseka ati” Uracyakora bwa bushakashatsi bwawe bw’ubugoryi.
Jean ati”Hari ikintu kidasanzwe maze kubona.
Kanazi ati”Igiki??
Jean ati” Ubu buryo Leta yadutujemo. Harimo ikibazo.
Kanazi ati” Urashaka kuvuga iki??
Jean ati” Kuki abakene batuye ukwabo n’Abakire bagatura ukwabo??
Kanazi aramuseka ati” Nonese urumva tudatandukanye nyine twaba hamwe gute??
Jean ati” Ubundi wowe ndavugana nawe iki ko nubundi utapfa kumva ibyo ndimo kuvuga.
Kanazi ati” Nyine urivugisha ibiki ngo abakire ukwabo ni abakene ukwabo.
Jean ati” Ubundi mu miturire twakabaye tuvanze. Ariko abakene twese wagira ngo twatujwe mu gace kamwe.
Kanazi ati” Reka nkureke wowe ndumva uri igisazi.
.
Kanazi arikomereza. Ageze imbere abona imodoka za gisirikare hari abantu zirimo gupakira mu madoka yabo.
.
Udacikwa na Episode ya 4
Comments