Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Twaherutse abantu bose bitegereza Isugi y’Ishyamba.
.
Uwo mukobwa ahagaze ahantu hamwe, abantu bose barimo kumureba nawe aakabareba. Ba Kanazi bo bumiwe.abandi barimo kwibaraguza bucece babazanya ukuntu inkuru bumvaga y’Isugi yishyamba ibaye uwo mukobwa bakaba bamubonye byanyabyo.
.
Uwo mukobwa maze atera intambwe arakomeza, abari mu nzira bava mu nzira bamuha inzira aza kuri kontwari.
Abagabo bose bumiwe ni ubwa mbere babonye umukobwa nkuwo.
Baroman nawe aramurebaaaaaa.
.
Isugi ikora mu kagunira ihetse karimo imyambi akuramo icupa irihereza baroman
Baroman ararifata ati” Nkore iki??
Isugi iraceceka.
Baroman ati”Hano nkushyiriremo inzoga?
Isugi ntabwo uvuga irikiriza gusa. Baroman ajya gufata inziga ashyiramo.
.
Ba kanai aho bari.
Faruma ati’ Mana yanjye mbega ikiremwa!
Kanazi ati” Sha simpamya ko ibi bintu birimo kuba byanyabyo. Ahari ahubwo natwe twamaze kujya mu nkuru y’igitabo.
Fiizi aramureba ati”Natwe se tukaba twabaye inkuru??
Kanazi ati”Yego.
Fiizi ati” Wa mujyinge we biri seriye.
Kanazi ati” Niba biri seriye rero uriya mukobwa agomba uba uwanjye.
Faruma ati” Itonde mwana wihubuka.
Kanazi ati” Oya ahatagira undi mugabo untanga umwana.
.
Kanazi agenda asatira Isugi.
.
Twiyizire kurundi ruhande ku bana baje gukora agakungu. Razari na Lania. Bicaye ahantu heza kumuhanda barimo gusangira za icecream baganira.
Lani ati” Narinkumbuye akanya nkaka.
Razari ati” Nonese wajya ugafata ukaza.
Lania ati” Razari twe hariya mu rugo ntamahitamo tugira tugendera kubyifuzo by’ababyeyi gusa.
Razari ati” Mba numva wagira ngo nibo muberaho.
Lania ati”N’ubundi niko bameze ibyo bashaka nibyo tuba tugomba gukora.
.
Ahubwo ako kanya mama we aba aramuhamagaye.
Lani agira aubwoba ati”Tayali mama amaze kumenya ko nagiye ubu abarinzi bo mu rugo bagiye kuza kumpiga.
Razari ati” Abakire mubaho ubuzim butangaje ariko buzimije.
Lania arahaguruka ati” Razari reka tuve tugende ntahe ntagushyira mu byago.
Bava aho baragenda.
.
Tugaruke mu kabari muri karitsiye isanzwe. Isugi imaze gufata inzoga yayo. Kanazi aba yayigezeho aramureba.
Kanazi ati”Nitwa Kanazi.
Kanazi aihereza Isugi ikiganza, Isugi ireba ikiganza cye gusa ariko ntiyamuha umukono.
Kanazi arikoroza ati” ubishaka rero nanagutamo akantu.
Isugi ikamureba gusa.
Kanazi ati”Reka tuvugane ninjye mugabo wa mbere hano w’agatangaza.
.
Fiizi na Faruma barimo kureba.
Faruma ati”Kanazi ni umusazi.
Fiizi ati” Akunda abagore n’abakobwa ariko hari uzamuhamagama.
Baraseka.
Faruma ati” Nonese uriya mukobwa koko aba mu ishyamba??
Fiizi ati”Yego.
Faruma ati” ariko se ko inkuru zibeshya yabyawe n’ishyamba gute?/
Fiizi ati”Uzajye kubaza uwanditse inkuru. Cyangwa aka kanya jyakwibariza iriya sugi.
.
Kanazi aracyashaka uko avugana n’isugi ariko irimo kumureba gusa. Kanazi sasa ashaka kumukorakoraho. Isugi iba yamufashe akaboko aragakaraga kanazi arataka maze iramurekura irigendera.
Kanazi arakurikira ahamagara.Fiizi nawe aba arakurikiye.
.
Kanazi ari inyuma y’umukobwa ahamagara ati” Umva yewe reka tuvugane hagarara.
Umukobwa akomeza kwigendera.
Fiizi nawe ari inyuma arimo kuza abirukaho aba ageze kuri Kanazi.
Kanazi ati”Uriya mukobwa ntabwo asanzwe. Koko ibyo wavugaga n’ukuri.
Fiizi ati” Ntabwo ashaka kuvugana nawe.
Kanazi ati” Ariko wowe mwaravuganye.
Fiizi ati” Yambwiye ijambo rimwe gusa.
Kanazi ati”Reka dukomeze tumukurikire tumenye ataha he.
Fiizi ati’ Ntabwo twahamenya.
Kanazi ati”Kand tumukurikiye??
.
Barakomeza baromeka.
.
Kurundi ruhande Lania na Razari bageze hafi yo mu rugo kwa Lania. Bakihagera abarinzi barnda kwa Lania baba bfashe Razari.
Lania ati” Mu mureke.
Abarinzi bati ati” Mama wae yategetse ko tumufata
Lania ati”Oya mu mureke agende ngiye kuvugana na Mama.
.
Umurinzi afata Razari aramukanda cyane ati”Umva wa gasore gakomoka mu batindi menya aho ukwiye kubarizwa. Iwanyu ni mu mwanda ntabwo ukwiye kwisumbukuruza uza kwireshyashya mu bantu. Ubutaha n’ugaruka hanontabwo uzongera gutaha.
.
Lania ageze mu nzu asanga mama we yarakaye.
Mama Lania ati” Lania nkukorere iki ko ukomeje kudusebya?
Lania ati” Ariko ikibazo nuko mutita kumarangamutima yacu.
Mama ati”Ceceka ayahe marangamutma uvuga?? Muri uriya mwanda uba ugiyemo ubonamo ubuhe buzima.
Lania ati” Mama nubwo mubita umwanda. Ariko ni abantu.
.
Kurudi ruhande Kanazi na Fiizi baracyometse Isugi.
Kanazi ati” Cyakora mwana kuva nabaho. Nako ahari kuva isi yaremwa nibwo habayeho umukobwa umeze gutya! Cyangwa sha n’ibikiramaliya wavuye mu ijuru agaruka mu isi.
Fiizi araseka ati” Uri igisazi.
.
Tuze mu rugo kwa President we n’umugore we binjiye mu nzu bavuga.
Sheba ati” President wakwihanganye ugatekerezsa neza kucyemezo ushaka gufata.
President ati”Natekereje neza. Uyu n’umushinga umaze imyanka nkutegura.
Sheba ati” Ariko ….
.
Atarasoza kuvuga ako kanya haje umujyana wa President yitwa Malani
Malani ati’ Nyakubahwa dore byose byamaze gutegurwa.
.
Malani ahereza president documents.
Malani ati”Mu bishimye njye nataha.
Sheba areba Malani ati” Malani ubu iki ntabwo ari icyaha mushaka gukora??
Malani ati” Madamu President. Twe turashaka gusukura iguhugu kikaba cyiza kurushaho.
.
President amaze kurebamo ati” Ntakibazo wakwitahira.
Malani aragenda.
Sheba areba President ati” Chr!
President aramureba ati”Ese uhangayikishijwe niki?? Bariya bantu n’ubundi ni abakene. Babaho nabi bakanapfa nabi. N’ubundi urupfu kuribo n’ikintu kiraho nta bya danger. Rero kuba bariho n’ubundi baba bameze nk’umwanda mu gihugu.
Sheba ati” Ubu ugiye gushyira ibyifuzo by’abakire mu bikorwa??
President ati” Yego. Kandi byakire bigomba kuba.
President arakomeza. Sheba asigara ahagaze aho asa n’ubabaye.
.
Twigarukire kuri Kanaz na Fiizi baracyometse isugi ngo barashaka kumenya aho ataha. Isugi iba irahagaze irahindukira irabareba.
Kanazi ati” Umukobwa ndashaka kuvugana nawe ntakibi ngamije.
Isugi irabarebaaaaa.
Fiizi areba Kanazi ati’Umva reka dusubire inyuma tumureke ntabwo ashaka kuvugana natwe.
Kanazi ati”Oya, njyewe iri joro nshaka kuba ndikumwe nawe.
.
Isugi irabarebaaa maze ireba mu kirere, nabio bahita bagira amatsiko yo kureba mu kirere icyo arimo kureba maze nabo barebayo.
Hashize akanya bamugaruyeho amaso baramubura. Babura aho aciye.
Kanazi ati” Aciye he??
Fiizi ati” Urambaze se wowe ntabwo warebaga.
Kanazi ati” N’umuzimu se??
.
Kumbe umukobwa yamaze kugera mwishyamba. Arimo kugenda mu ishyamba. Agera aho aba inzu ye iba hejuru mu giti niho yubatse. Yurira igiti maze yinjiye mu kazu ke.
.
Udacikwa na Episode ya 3
Comments