logo

NEW TALENTS

Stories Group

ISUGI Y'ISHYAMBA S01 EPISODE 1

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
ISUGI Y’ISHYAMBA.
.
Mu kabari kamwe mu masaha y’ijoro, abagabo batandukanye barimo kunywa amayoga. Ni akabari gasanzwe  cyane kadakaze.
.
Hari abarikunywa baganira,  hari abarikumywa banakina igisoro, hari abarikunywa  basangira n’abagore cyangwa abakobwa basohokanye baje gusindisha. 
Muri ako kanya hari Umugabo ukuzi witwa Fiizi  yambaye ibikote bigerekeranye  yinjiye muri ako Kabari. Amaze kwinjira araranganya amaso maze abona bashuti be bajya basangira n’ubundi inzoga aho bicaye  maze araseka agenda abasanga.
Bashuti be umwe yitwa Furamu, undi Kanazi. Abagezeho  ahita afata ku icupa ry’inzoga maze aragotomera.
Kanazi aramureba ati: Wa mujyinga nawe  ube uje ufite amafaranga.
Fiizi aricara ati” Nta mafaranga mfite nzanye ariko  hari inkuru   nziza ifite.
Furamu araseka ati” Inkuru se  irafashe nde hano.
Fiizi ati” Ko ari inkuru idasanzwe muza gukunda ra!
.
Kanazi ati” Inkuru nyabaki se??
Fiizi ati” Inkuru y’Isugi y’Ishyamba.
.
Kanazi na Furamu baramuseka.
Fiizi ati” Muraseka ibiki se??
Kanazi ati” Ubu koko nawe wizeye  uwo mugani w’inkuru wahimbwe n’abanditsi basaze??
Fiizi ati” Umva n’ibyanyabyo ntabwo ari inkuru.
Faramu ati” Ubundi wabanje kujya kunywera he??
Fiizi ati” Ntabwo ari inzoga. Uwo mukobwa abaho byanyabyo  mwijoro ryejo naramwiboneye.
Kanazi na Furamu bagwa mu kanatu!
Kanazi azunguza umutwe arahakana ati” Ntabwo bishoboka. Nibyo wabonye bidahari kubera ko wari wasinze.
Fiizi ati” Oya njyewe naramwiboneye mwabyanyabyo.
Furamu na Kanazi barabana nka bumiwe.
Fiizi ati” Mushobora kumva ko ari ubusazi. Ariko nibyanyabyo naramwiboneye n’amaso yanjye.
.
Furamu  ati” Uwo mukobwa ameze ate?
Fiizi ati” Nabonye mu maso ye asa n’ukwezi kwaka  mu joro. Amaso ye yasaga n’urumuri rw’inyenyeri, imisatsi ye itendeye nk’imikororombya.  Yarahetse ikagunira k’imyambi n’umuheto mu biganza bye.  Ijwi rye ubwo yavugaga ryari rimeze nk’isumo y’umugezi mugari, impumuro ye numvise  imeze nk’akayaga ko mu butayu.
Furamu na Kanazi baraseka.
Fiizi ati” Nii ariko ko museka.
Furamo ati” Wa mujyinga we ayo magambo yose uvuze asa neza n’igisigo cyaricyanditswe mu  gatabo ki nkuru kavuga kuri uwo mukobwa.
Kanazi ati:Uwo mukobwa ntabwo abaho n’inkuru.
Fiizi ati” Nubwo mungize umusazi ariko naramwiboneye.
.
Kanazi abitekerezaho ati” Ese ubwo umukobwa umeze gutyo abaho koko!
Furamu ati” Cyakora abaye ariho koko yaba  ari agatangaza. Niwe mukohwa wa mbere  wabaye ubayeho mwisi. Niba ateye nkuko abanditsi bagiye babyandika.
Kanazi araseka ati” Reka dusenge dusabe ko yava mu bitabo akaba uwanyawe koko!
Fiizi araseka ati” Ubwo wowe uraboa wasenga Imana ikakumva??
Kanazi ati” Kubera iki?? Kubera ko nywa amayoga burigihe se?? harya Yesu we mu bukwe bw’ikana ntabwo yanze inzoga zashize. 
Furamu ati” Na Yesu  nawe arabizi ko umusemburo ari ingenzi.
Abagabo baraseka. Bakunda kunywa koko!
Furamu ati” Ariko se nkibaza kubera iki bamwise isugi y’ishyamba??
Fiizi ati” Inkuru zivuga ko yabyawe n’ishyamba.
.
Abandi baraho mu kabari  nabo bumva kuri iyo nkuru baza kuyumvaho.  Abayuma bose barumva ari inkuru itangaje.
Furamu ati”Niyo mpamvu ari umugani shya. Umuntu se yabyarwa n’ishyamba gute.
Fiiziati” Njyewe naramwiboneye ariko.
Kanazi ati’Ubwoabaye anariho bisobanuye ko yaba atarahuran’umugabo numwe .
.
Fiizi ati”Yego.
Kanazi  araseka ati” Ayi weee mubonye nakwishimira kuba arinjye mugabo wambere wakumva neza ubusugi bwe.
Abandi baraseka.
.
Tuze kurundi ruhande mu mujyi mwiza cyane utuwe n’abakire cyane. Hari agasore  kitwa Razari gahagaze hanze ku gipangu cy’umukire.
Muri icyo gipangu cy’umukire ukomeye  haba umuobwa witwa Lania.
.
Razari afite agatelephone kamatushi ahamagara uwo Lania. Lania nawe ari mu cyumba afata telephone aritaba.
Razari ati” Honey nahageze ndi hano hanze.
Lania ati” Mama yakaniye cyane simfite uko ndibusohoke ngo nze kukureba.
Razari ati”Ariko waca mu idiirsha ry’icyumba cyawe.
Lania areba mu idirisha.
.
Mama we n’akavandimwe ke gato kitwa Gabo  bari muri Saro. Lania agiye guca mu idirisha mama we aba aramuhamagaye Lania aza kwitaba.
Mama ati” Kubera iki uri wenyine ngwino wicare hano.
Lania at” Mama hari ibyo ndimo  gukora mu cyumba cyanjye ndaje.
Mama ati”Bikoe vuba uze hano.
.
Lania agaruka mu cyumba maze aca mu idirisha  agwa hanze mu gikar maze afata ibitebe biri haze arabitondeka yurira igipangu arasimbuka Razari aramusama bahita basomana.
.
Kurundi  ruhande President  w’Igihugu Karumeri arikumwe n’Umugore we Shebba  n’abarinzi babo  hari laboratory barimo kwekerezaho.
Bahageze bakirwa nuhakuriye maze arabajyana agira ibyo ajya kubereka. Abinjiza mu cyumba ahantu cyuzuyemo aba Doctors ba ba scientific . bafite akazi gakomeye barimo gukora.
President Karumeri ati”None bigeze he??
Doctor Baty ati” Urebye bimaza kurangira. Harabura gusa kubona abantu.
President ati”Byiza cyane nkunze akazi  mwakoze. Ngiye  kubwira general ejo azajye kuzana abo bantu.
.
President na Madamu we Sheba bava aho baza mu modoka bagenda baganira.
Sheba ati” Ese koko urakomeje ugiye kubikora??
President ati” Yego nibyo bigomba kuba.
Sheba ati” Mugabo wanjye banza utekereze neza. Bariya bantu nabo ni abantu.
.
Twigarukire  muri ka kabari gasanzwe kari muri karitsiye iraho iciriritse.  Ba Furamo baracyarimo kunywa amayoga.
Nyuma y’akanya gato hari umukobwa winjiye muri ako kabari.  Abantu bose bamubonye bagwa baramungarira.
Fiizi nawe ahinduiye aramubona ahita abona ni wa muobwa yavugaga mu kanya mu nkuru.
Fiizi ati” Ahaaa dore ya Sugi y’Ishyamba navugaga.
Kanazi na Faramu nabo baramureba.
Fiizi ati”Murabona ko ntari umusazi.
.
Abantu bose baramureba. Uwo mukobwa nawe ahagaze hamwe arabareba.  Nkuko Fiizi yabivuze niko ameze ni umukobwa utangaje cyane. Ahetse akagunira karimo imyambi, n’umuheto mu biganza bye. 
Kanazi yaramwitegereje agera naho yitura hasi.
.
Ese uyu mukobwa ninde udacikwa na Episosode 2
📢 Kwamamaza

Ibihe...

Comments