Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Twaherutse Razari ari mu ishyamba ahi Isugi iba. Razari yarimo yibaraguza ariko isugi ntabwo ivuga.
.
Wriiten by Chris nandi Ishimwe.
.
Mu ishyamba mu gitondo. Razari arasinziriye. Isugi ntabwo ihari yagiye. Hashize akanya Razari arakangutse.
Agikanguka abona iruhande rwe hari agapaparo gahari aragafata aragasoma abona ni Isugi yamwandikiye ibyo akora nabyuka. Ni gahunda yo kunywa imiti yamuteguriye akanarya ibyo kurya yamuteguriye.
Razari amaze kugasoma arebye kuruhade abona imiti n’ibiryo.
.
Razari ati” Ariko ubundi ni gute uriya mukobwa abayeho hano wenyine mu ishyamba wenyine. Ubundi se iyi nzu yayubatse wenyine.
.
Yibaza ibibazo byinshi.
Arireba ati” Ubundi yanzanye hano amaze kuntabara ni gute yamvuye??
.
Akomeza kwibaraguza, afata imiti aranywa, arangije afata n’ibiryo ararya. Amaze kurya yumva muri we afite akabaraga asa n’uwamaze koroherwa maze arabyuka. Aza kumuryango arafungura arebye hanze abona inzu arimo yubatse hejuru mu giti agwa mu kantu arikanga. Ntabwo yarazi ko iyo nzu yubatse hejuru mu giti.
.
Razari ati” Ibi ni maji ntabwo ari ibyanyabyo. Cyangwa se ndimo kurota.
.
Gusa yitegereje neza abona ntabwo arimo kurota ibyo abona ni ukuri.
.
Kurundi ruhande Lania yaraye nabi ameze nabi cyane. Ijoro ryose yaraye ahamagara Razari kuri telephone, telephone igasona ikarinda ivaho .
Gabo ari kumuryango arimo kumukomangira.
Gabo ati”Lania wafunguye??? Mama aragushaka.
Lania aracecetse ntanumwe ashaka kuvugana nawe iwabo.
.
Mama we nawe aba aje kumuryango arakomanga ati” Lania mwana wanjye wafunguye.
Lania arimo kubumva ariko ntabwo ashaka kuvuga. Ameze nabi muri we.
.
Malani nawe aba araje.
Mama Lania ati” Umukobwa yifungiranye ntabwo ashaka kubyuka. Ntanubwo avuga.
Malani ati” Lania.
Lania akabumva ariko akabihorera.
.
Malani ati” Wakoresheje urundi rufunguzo se ukinjira.
Mama Lania ahita ajya kureba urundi rufunguzo maze araza arafungura barinjira. Basanga Lania aryamye yigunze ijoro ryose yaraye ararira.
Mama Lani ati” Lania mukobwa wanjye.
Lania ati” Mama mbabarira ntabo ndi umukobwa wanyu.
Malani ati” Lania menya uko uvugana natwe.
Lania ati” Ibyo simbyitayeho.
Malani ati”Ariko twe tukwitayeho.
.
Lania abyukana umujinya ati” Ngo mwe munyitayeho. ??
Mama Lania ati”Yego.
Lania ati”Nimwe mwiyitaho mwe ubwanyu. Mbayeho uko mwe mushaka ko mbaho, ntabwo mwita kumahitamo n’amarangamutima yanjye.
Malani ati” Lania turi ababyeyi bawe kandi twita ku marangatima yawe n’amahitamo yawe. Turinda ko wabikoramo amakosa.
Lania ati” Sawa ngaho murakoze ndabashimiye mugende mumpe akanya kanjye sinshaka kubababona.
Malani ati” Lania ntabwo twanze ko wakunda. Ariko ikibazo nuko ushaka kwishora kujya kugwa mu rwobo.
Lania ati”Uruhe rwobo.
Mama Lania ati” Bariya bantu ushaka kujyamo buzuye imyanda n’ibyorezo si ahantu ukwiye kubarizwa. Ntabwo twabyemera.
.
Lania aratangara cyane ati”Mbega ubwikunde bukabije.! Koko ririya jambo nasomye muri bibiliya niryo ndaryizeye.
.
Mama Lania ati” Wasomye ibiki ra!
Lania ati” Muri bibiliya nabonye ahantu handitse ngo kujya mu bwami bw’ijuru kw’abakire bizaba bimeze nko kubona ingamiya yinjira muri uriya mwenge w’urushinge.
.
Twigarukiye mu ishyamba. Razari aracyahagaze kumuryango. Arimo kwibaza ukuntu isugi yaba yarubatse inzu aho hejuru mu giti. Akongera akibaza aho Isugi yaba yagiye.
Hashize akanya aboa araje afite udukwiye avuye gushaka adushyira hasi. Abona Razari ahagaze kumuryango hejuru.
Razari ati” wagiye ryari iyo umbwira tukajyana.
Isugi iricecekera .
Razari aba abonye urwego Isugi yaoze yuririraho cyangwa amanakiraho, ava mu nzu cyangwa ajyayo. Razari nawe aba aramanutse aza hasi.
Razari ati” Wakoze cyane kuba warantabaye ejo. Ukaba wanamvuye ndumva norohewe nakize.
Isugi iricecekera.
Razari ati” Ese ntabwo uzi kuvuga cyangwa nuko uba udashaka kuvugana n’abantu??
Isugi ati” Wakize??
Razari araseka ati” Noneho uravuze??
Isugi iri seriye cyane.
Razari we byamurenze arishimye cyane n’inkuru idasanzwe kuri we kuba yatabawe n’umuntu basomye mu bitabo.
Razari ati” Kuba wantabaye n’inkuru y’amateka ibaye kuri njye.
Isugi ati” Taha.
Razari ati”Ndagiye kandi wakoze cyane.
.
Isugi ajya kwatsa moto ngo imutware ave aho atahe. Bava aho mu ishyamba.
.
Tuze muri presidence President arikumwe na Malani muri Office.
President ati”Imirimo yo kubaka ruriya ruzitiro yatangiwe se?/
Malani ati”Yego navuganye n’Ubishinzwe.
President ati” Bifate igihe gito.
Malani ati”Yego.
President ati”Ngaho rero tegura propagane ivuga ko Igihugu cyatatswe n’Icyorezo.
Malani ati” Namaze kubyitaho mu minsi ine biraba bitangiye guca ku ma radio na Televisions.
President ati” wawoooo.
Malani ati” Ugiye gukora ikintu cy’agatangaza kitigeze kibaho mwisi.
President ati” Iguhugu cyanjye kigomba kugira isura nshya.
.
Kurundi ruhande Isugi igejeje Razari muri Karitsiye iwabo.
Razari ati” Uri umuntu udasanzwe urakoze cyane ndagushimiye.
.
Kanazi na Farumo barimi gukata karitsiye babona Razari arikumwe n’Isugi.
Kanazi ati” Uriya si wa mukobwa??
Farumwa ati” Niwe.
Kanazi ati” Nonese uravugana iki n’Umuhungu wanjye??
.
Baza bahuta cyane kugira ngo bamugereho vuba atarabacika. Mugihe bataramugeraho aba yuriye moto aragenda.
Razari asigara yumiwe Kanazi na Faruma baba bamugezeho.
Kanazi ati” Mwana wanjye uriya si wa Mukobwa w’isugi mwarikumwe??
Razari ati” Yego.
Kanazi ati”Mwarimurkumwe guta ra mwabonanye gute?
Razari ati” Uriya mukobwa yatabaye ubuzima bwanjye.
Faruma ati”Yatabaye ubuzima bwawe gute??
Razari ati” Ntabyo se mwaba mwigeze mureba mu makuru??
Kanazi ati” Oya.
Razari ati” Mwe n’ubundi ntabwo mujya mureba amakuru.
Faruma ati”Tubwire neza.
.
Razari ati” yantabaye ubwo naringiye kwicwa. Anjyana naho aba ajya kwita kubikomere byanjye.
Kanazi agwa mu kantu ati” Ngo uvuye aho aba??
Razari ati”Yego.
Kanazi ati” Tugende ujye kuhatwereka.
.
Udacikwa na Episode ya 9
Comments