Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
.
Duheruka Miss Mary amaze kwerekana ko burya iyo uri umusaza ubanyine uri umusaza. Twasize Aneth ndetse n'umucamanza bivugwa ko bashobora gufugwa kubwo gutinyuka no kwica ubudahangarwa bwa perezida.
Ese biragenda bite?"
.
Miss Mary akimara kurangiza kuvuga ibyo byose, icyumba cy’urukiko cyari cyabaye agahugu gato. Aneth yicaye atuje ariko umutima uri guhinda umushyitsi nk’uw’umwana wihishe mu ishyamba yumvise impyisi imwegera. Umucamanza we yari yabize ibyuya ku gahanga, amagambo ya Miss Mary yahise umuca intege burundu.
Perezida we yari yicaye mu ruhande rwe, atuje, ariko umuntu wese wamurebaga yabonaga ko ibyo Miss Mary yavuze byamunejeje, ndetse ari nk’umurengezi wari uzi icyo akora neza.
Umucamanza yahise agira ijwi risanzwe rihinda, ryuzuyemo ubwoba ati:
"Nyakubahwa Perezida, mumbabarire, si uko twashakaga kugutesha agaciro, ahubwo ni ukubera ikibazo cyagezweho n’urukiko tutatekerejeho neza. Nanjye ubwanjye nemeye ko hari inzira twacumuyeho mu mategeko. Niyo mpamvu dusabye imbabazi."
Miss Mary yahise akomeza vuba, ati:
"Oya Nyakubahwa mucamanza, ntabwo ari ugucumura gusa, ahubwo ni ugukora icyaha ibyo ubyumve. Amategeko ntabwo ari ifu ngo ihindurwe uko buri wese abishaka. Ngo umwe aze ayikoremo capati ngo undi ayikoremo umutsima. Byari ngombwa ko mubyitondera. None dore mwashyize Perezida mu rubanza nk’umuturage usanzwe, mwerekana ko ntabudahangarwa afite, mu muteza abaturanjye ayoboye, Ibyo ni ugusebya urwego rwanyu rwose. Ndetse no gusebya igihugu muri rusange."
Aneth yahise ahaguruka atuje ariko afite ubwoba ati:
"Ariko se Miss Mary, ibyo byose urabivuga nk’aho Perezida adashobora kugira icyo avuga mu rukiko? Niba ariwe wahemukiwe nkuko mubivugaga, kuki bitamukwiye ko aburanishwa nk’abandi?"
Perezida yahise asubira inyuma mu ntebe, yongera agahunga gato ariko areba Aneth mu maso, amubwira mu ijwi rituje:
"Aneth, ibyo ubaza byerekana ko utaramenya neza uburyo igihugu kigomba kuyoborwa. Ubudahangarwa ntabwo ari igikoresho cyo kwishyira hejuru y’abandi. Ahubwo ni uburyo bwo kurinda igihugu cyose kugira isura iboneye imbere y’isi. Iyo umukuru w’igihugu ajya mu manza za buri munsi nk’umuturage, biba bigaragaza intege nke z’igihugu. Ni yo mpamvu amategeko yashyizweho, kugira ngo inyungu rusange zigaragare ku gihugu."
Miss Mary yongeraho ati:
"Rero Aneth, ibyo perezida akubwiye nibyo. Ubu noneho amategeko y’urwanda arakubata. Nta nubwo ari njyewe ubiguhamya gusa, ahubwo amategeko ubwayo aragushyira mu mutego. Wowe n’uyu mucamanza mwakoze icyaha cyo gusuzugura perezida no kumushyira mu rubanza rutemewe. Mwitegure, inzego zibishinzwe zigiye kubikurikirana."
Umucamanza agira ubwoba bwinshi, ahita atakamba, ati:
"Nyakubahwa Perezida, turasaba imbabazi, twiteguye gukosora amakosa yacu."
Perezida aricecekera, maze amaso yose bayerekeza kuri we. Nyuma y’akanya gato, aravuga ati:
"Ntabwo amategeko y’igihugu cyanjye arimo imbaraga zo guhana gusa, ahubwo arimo n’ubushishozi bwo kubabarira. Sinshaka ko uru rubanza rugaragara nk’urwo kwihimura, ahubwo nk’ishuri ry’amategeko. Ariko Aneth, ni wowe uzakurikiranwa ku giti cyawe kuko ari wowe watangije uru rubanza mu buryo butemewe. Urukiko narwo ruzasobanura impamvu rwemeye. Rero Umucamanza we ntacyaha afite. We nakomeze urubanza, Aneth we wabitangiye akurikiranwe."
Miss Mary yaramwenyuye, gusa aranababara ko umucamanza perezida amukuyemo, niko kuvuga ati:
"None rero turacyari ku rugendo, nyakubahwa mucamanza. Urubanza rurakomeza ariko ruri mu nzira yemewe n’amategeko. Naho wowe Aneth, uyu munsi ni wowe ugomba kwisobanura imbere y’ubushinjacyaha."
Aneth umutima wahise urushaho kumusimbuka, abura icyo avuga, ijwi rirazimira. miss Mary yaramaze kumwiyereka neza. Amaze kumwereka ko amurusha amategeko. Rugamba yari yamaze gutakaza ikizere na none, Cloude nawe yihebye. Anastas nawe yari yagiriye Aneth ubwoba.
Umucamanza we umaze kubabarirwa, ati:' urubanza rero rwo rugomba gukomeza, ariko kuko hiyongereyemo ikindi cyaha Aneth yakoze ndetse nibimenyetso yatanze bigomba gusuzumwa, rubaye Rusubitswe, tukazarusubukura ejo."
Miss Mary ati:" oya. Mubanze mushinje Aneth icyo cyaha kige munyandiko ko kimuhama."
Umucamanza kuko yaragize Imana bakimukuyeho, ati:" Aneth hari icyo icyo cyaha ukivugaho?"
Aneth ati:" mukore ibyo mushaka, ariko urubanza rusubikwe."
Cloude ahita umwongorera ati:" wivuga uko Aneth kuko nibaramuka bakigushyizeho, banzuye ko kiguhama, Aneth barahita bagukatira bagufunge.'
Aneth koko yumva nibyo, areba Miss Mary abona ari guseka, Aneth ati:" oya nako mucamanza. Icyo cyaha mushaka kunshinza, ntabwo arinjye wagikoze."
Bose barahunguka baramwumva.
Aneth ati:" njye natanze ikifuzo, Urukiko rwo ruzi Amategeko kundusha, banzura ko cyubahirizwa. Iyo bamakanira cyangwa bakabwirako bidashoboka nari kubireka nkabivaho. Ariko urukiko rwabonaga ko bikwiye rwabyemeye. Rero sinjye wakoze icyaha njye wasabye, Ahubwo icyaha nurukiko rwagikoze ruhamagaza perezida."
Umucamanza kandi yumva biri kumugarukaho, ahondagura inyundo hasi, ati:' urubanza rurasubitswe ejo ruzasubukurwa niho tuzamenyera uko bimeze."
Yahise ahaguruka, perezida we ahita yegera Miss Mary ati:" ukoze neza Miss Mary, aho rwose ni sawa. Uzi kuza tuvugane uko gahunda imeze."
Bose barasohotse, Rugamba nawe bamusubiza gereza, Aneth na Cloude basigara uwababiri murukiko. Aneth yitegereje urukiko, amarira amutanga imbere ati:" bisa nkaho ibyo nakoze byose ari ubusa."
Cloude ati:" wivuga uko na none."
Aneth ati:" ibi byose perezida yavuze nubwo koko bitari byemewe ko aza aha, iyo haza kuba hari itangaza makuru byari kuba byiza kuko bari guhita babishyira hanze rubanda rukamumenya. None, bazahita babihanagura nkibitarabayeho kugirango basubize perezida ubudahangarwa bwe. Twakoreye ubusa."
Cloude koko yumva birababaje, niko guhita avuga ati:" nonese dukore iki?"
Aneth yihanaguye amarira ati:" sinzi, kuko nanjye byanshyizeho icyaha, kandi amategeko ahana."
Cloude yabuze nicyo yamubwira, bafata document zabo barasohoka.
Ese koko ntabundi buryo?
Barimo basohoka, Cloude mu mutima ati:" Miss Mary uri igiki kizi Amategeko nuko yubahirizwa kuruta umucamanza ubwe?"
Byaramurenze bagera hanze, Aneth yitegereje abaturanjye bari baje kurwumva, yumva arababaye nanone.
Umutima wuzuyeho ubwoba, akababaro, n'umujinya atangira no gutegurwa. Amarira ya shokaga ku matama, yumva muriwe afite umusonga ku mutima. Yarababaye, abura nimbaraga zifata imapuro, arekurira hasi, Cloude nawe ntacyo yarafite yakora, nawe amarira yarimo ashoka.
Anastas yaraje atora izo nyandiko ahobera Aneth aramuhumuriza ati:" wibabara kandi wirizwa nibibaye. Ntakipe idatsindwa, kandi iba yakinnye."
Aneth arira ati:" ariko kuki umuntu arenganwa izo nyiko zibireba ngo uri kurenganya afite ubudahangarwa? Ese kuba umuntu afite ubudahangarwa bimutera kwica no kubangamira abandi? Kubera iki? Bundi se ayo mategeko yaba amaze iki igihe afite uwo arenganya aho kumurenganura? Kubera iki dukwiye kugira abo turekera ibyacu ngo ni ubudahangarwa bafite?"
Anastas yabuze icyo yamubwira, ati:" ngwino dutahe ujye kuruhuka. Ejo ufite byinshi byo gukora.
.
.
Kurundi ruhande muri perezidance, Perezida na Miss Mary bo bari kunywa mo, arinako baganira.
Perezida ati:" Mary iyo ntagira wowe, sinzi aho mba ndi. Wakoze rwose."
Mary ati:" wagizengo se uriya mukobwa aroroshye, yaramaze kugufata, neza iyo tutamugerekaho kirira cyaha ibyacu byari birangiye. Kuko biriya bimenyetso yaratanze byari kuzahita birangiza urubanza."
Perezida ati:" Ahubwo wa mugani ndibaza ngo yabikuye he?"
Mary ati:" byashoboka ko ari Rugamba wabimuhaye."
Perezida ati:" yego rata, ariko se kuki uriya mwana wumukobwa ari gutinyuka gushyira ubuzima bwe mu kanga cyane? Yaba ari amafaranga angana iki Rugamba yamwemereye ko azamuha?".
Mary ati:" ntawamenya "
Perezida ati:" bundi se uwamuha miliyoni 100 niyava kubintu?"
Mary ati:" ntampamvu wana buriya twamurangije. Kuko nawe ejo azakatirwa afungwe depolome ye izacibwa ibyo yizi bimushuka bibe ipfabusa. Ibi narimbitegereje kuko nifuzaga ikosa rito yakora ngo mite mufungisha."
Perezida ati:" reka buriy twizereko byatunganye kuko nuriya mucamanza hari ideni andimo kandi agomba no kubikora vuba ngo icyaha kitazamugarukaho.'
Mary ati:" aho uravuga ukuri. Kuko niyibeshya agashaka guha umwanya uriya mukobwa bizarangira ariwe bihamye kuko mu mategeko umwavoka ntacyaha agira kuko umucamanza niwe ufata imyanzuro buriya niwe ufite icyaha."
Perezida ati:" reka twinyweremo buriya byoroshye."
.
.
Kuruhande Aneth we yageze murugo aza kwicara aho na kwita nka office ye, aratekereza arinako ategura uko yabikora akabyikuramo neza.
Yahise afata telephone ahamagara Shema ariyumanganya ati:" sheri umeze ute?"
Shema ati:" meze neza rukundo. Ngo byagenze neza se?"
Aneth ati:" ndagirango uze nkwereke aho tujyana hari icyo nshaka kukubwira no kukwereka. Kandi birimo igisubizo kukibazo wambajije ko twabana."
Shema ati:" ngo iki? Ahubwo reka nze nihuta.
.
IRAKOMEZA
.
Ese yaba apanze iki gitumye ahamagara Shema ?
Cyangwa agiye kumukatira?
Ese urubanza araza kurucamo amahoro?
Ntuzacikwe.
Comments