logo

NEW TALENTS

Stories Group

THE TRUE WITNESS EP23

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

.
Duheruka Aneth ahamagaye Shema, amubwira ko amukeneye. Ese kuki ahise amuhamagara?
.
Dutangiriye aho nakwita ku matongo y'iwabo wa Aneth niho Shema na Aneth bazaga. Baparitse imodoka, Shema kuhabona aratungurwa.

Ati:" we, aha hantu nihe?"

Aneth nawe arahitegereza ati:" aha hahoze ari iwacu."

Shema ati:" okey, none kuhisemo ko ariho tuza?"

Aneth ati:" ntabwo se warukeneye kubona kwa sobukwe?"

Shema aseka mo ati:" ariko nawe! Yego narimbikeneya daa.'

Aneth ati:" niyo mpamvu nakubwiye ko ariho nyine tugomba kuza."

Shema ati:" sawa. Gusa byinshi byaragiritse."

Aneth yikije umutima nyuma atera intabwe yegera umuryango, arakingura, areba mu imbere ati:" yego rwose nibyo haragiritse ndetse cyane. Kubera ko imyaka ishize hataba abantu ni myinshi."

Shema ati:" ariko mfite namatsiko, kuki nyine wahanzanye? Yego narinyeneye no kuhamenya, ariko bitari muri ubu buryo. Ufite ikibazo uri guhangana nacyo nicyo wakabaye uri kwitaho."

Aneth ati:" nonese ntabwo washakaga gutemberana nanjye?"

Shema ati:" ibyo byo urabizi mora byifuza."

Aneth ati:" rero fatirana naya mahirwe kuko ushobora kutazongera kuyabona."

Shema yikanga mo ati:" uvuze ngo iki ngo sinzongera kuyabona?"

Aneth ati:" yeah, ntabwo uzongera kuyabona kuko njye nawe tutazongera guhura."

Shema umutima wahise umuvamo ati:" Aneth? Uravuga ibiki? Urabizi ko nkukunda, kandi urabizi ko icyo nshyize imbere ari ukuzabana nawe. Ndetse urabizi ko iyo ari intambara ndi kurwana ngo mbishakire uburyo. None uravuga ibiki ngo ntituzongera guhura?"

Aneth ati:" yeah, sinzi impamvu utabizi Ahubwo kandi ahanini bikozwe na papa wawe, n'ubudahangarwa bubagenda kumitwe."


Shema yikanze mo ati:" ngo??"

Aneth ati:" ejo nshobora kuzafungwa nkatirwe murukiko. Kuberako nahanganaga n'ubudahangarwa ndegera ukuri kandi namwe muziko ari ukuri."

Shema ati:" Aneth??"


Aneth ati:" ariko bundi ahari ninjye musazi. Nkubu nkukunze ne, ndi rubanda rugufi, utagira ubudahangarwa ?  Noneho nawe ukaza uti nyemerera tubane. Ese nzabana nawe nte ubona ndigusebya izina ryanyu?"

Yari yatangiye no kurira ati:"  kandi sinabireka. Ubwo nimara kuburana na perezida papa wawe, maze kumufungisha nkinego zanjye, ese uzakomeza unsabe ko tubana?'

Shema ati:" Aneth, njye ariko ndagukunda. Kandi kuba nkukunda bifite icyo bivuze. Bivuzeko ngomba kwirengera byose nkakunda wawe nyine. None uravuga iki?"

Aneth ati:"  ese ucyeka ko njye nakwemera kubana nawe, wica ukuri? Muri kunyanganya imitungo yinzirakarengane, kandi nawe ubizi ko ari ukuri. "

Shema ati:" Sherie, ibya Rugamba na data nibikwiye kuduteranya.  Nawe kandi ushaka wabivamo bo bangahangana kuko bazi icyo barwanira. Twe twifitiye Urukundo. Ndagukunda ntakintu gikwiye kuza ngo kitwitambike."

Aneth ati:" naho se ababyeyi banjye na Star egge 🌟 ?"

Shema ati:" ababyeyi bawe se na Star egge ibiki?"

Aneth ati:" nyine uri kubwirango ibya Rugamba mbivemo, hanyuma twibwirire isi ko tubanye, tworose kuri icyo kinyoma. Nshimye ko ibya Rugamba kubivamo bishoboka. Ese uracyeka guhagarika ibyababyeyi banjye, nazabibonera mo amahoro namaraso yamenetse aho uhagaze  byirebera?"

Shema yaratunguwe ati:" ngo iki?"

Aneth ati:" njye ubwanjye nirebeye mama na papa baraswa amasasu yo mu mitima, mama agwa aho, papa agwa hariya. Ntakindi bazize ari company yabo bavunikiye bari bagiye kwamburwa na so utwikiriwe n'ubudahangarwa ngo bumurengera. Ese nabo iyo abafungisha nkuko ashaka kubikora kuri Rugamba?"

Shema byaramucanze, aramwengera ati:" ntabwo ndigusobanukirwa ibyo uri kubwira. Wansobanurira?"


Aneth yihanaguye amarira ati:" Star egge 🌟 yari iyadata kuko niwe wayishinze. Nyuma yaje guha mo iwanyu imigabane, birangira rero bagambaniwe baricwa. Biciwe aha ndeba. Uwabarashe yari umugabo muremure, wipfutse hose ufite inkovu kugahanga inyuma."

Shema ati:" afite inkovu kugahanga inyuma?"

Aneth ati:" yego. Yarabarashe arangije amereza imbunda mu noki, arabwira ngo Rayo, arangije aragenda."

Shema yaratekereje, nyuma ati:" ushatse kubwira ko data ariwe uri inyuma yurupfu rwababyeyi bawe?"

Aneth ati:" kubera iki uhise uvuga uko?'

Shema ati:" uwo mugabo ufite inkovu 
Ndamuzi. Ni umwe mubahoze ari abarinzi badata, ariko yarapfuye, kandi iryo jambo ngo Rayo yakundaga kurivuga. None urashaka kubwira ko data ariwe wishe ababyeyi bawe?"

Aneth yahise amuhereza imapuro zimwe zigaragaza ko perezida na se James ntahererekanwa ryabaye hagati ya bo, arabyibonera na maso ye.

Aneth ati:" none ko ubona ntahererekanwa ryabaye company yabaye iya papa wawe gute?"

Shema byaramubabaje ati:" oya ntibishoboka."

Aneth ati:" ejo rero nzahangana uru Rugamba rwana genyine impamvu yatumye nkubwire ngo uze hano ni uko nyuma yuyu munsi ntamahirwe ahari yo kongera guhura."

Shema ati:" oyaaa, amahirwe yo arahari.  Njye ndagukunda kandi niteguye guhangana na buri kimwe cyose kubwurwo rukundo. Nabwo ugiye kuruhangana wenyine. Ejo nzaba ndi kumwe nawe, ndi ruhande rwawe."

Aneth ati:" ese koko uremera guhangana nababyeyi bawe kubwanjye?"

Shema ati:" ntabwo njye nshyigikira akarengane. Kandi ntabwo njye rwanya ukuri. Nzagufasha nibashaka imitima yabo izaturike.'

Aneth yahise amuhobera ahita amusoma ati:"  urakoze ni ukiri. Njye ubwanjye sinari kuzabasha bariya bantu genyine."

Shema ati:" ntukiri wenyine rero, reka duhorere ababyeyi bawe. Amaraso yabo reka arenganurwe n'ukuri."

Aneth yarishimye, yitegereza Shema mu maso, atuje ati:" ndagukunda cyane."

Shema nawe yahise amusoma, bidatinze bajya mu modoka barataha.
.
.
Kuruhande ni murugo kwa perezida, ari kumeza na madamu we arinako baganira.

Perezida ati:" ese Shema arihe ko ataje kumeza?"

Mama Shema ati:" sinzi iyo yagiye ntawe uraha."

Perezida ati:" naze mubwire ukuntu inshuti ye igiye gufungwa izira kumangara."

Mama shema ati:" ugiye gufungisha Aneth se?"

Perezida ati:" yatinyutse yica ubudahangarwa bwanjye ubwo rero agomba kubibazwa nyine.

Kumbe bakiri aho Shema yahise yinjira, 
Perezida ati: uvuyehe Shema?"

Shema ati:" mvuye gusangira n'inshuti zanjye."

Perezida ati:" wabimenye se ko wamukobwa w'inshuti yawe ejo ashobora kuzakatirwa nurukiko?"

Shema ati:" ariko uwo uvuga uziko ari umukunzi wanjye?"

Perezida araseka ati:' amahirwe mfite  nuko nyine atakimbereye umukazana nyine kuko ejo, iriya misatsi imugira mwiza , azayogoshwa."

Shema muriwe yumva arababaye, arabihorera arikomereza ajya kuryama.

Mama shema ati:" ko ugiye se ntabwo urya?"

Perezida ati:" mureke buriya aje yariye."

Mama Shema ati:" ariko ubanza amukunda cyane."

Perezida ati:" biramureba agomba kumenyako ubuzima bwiza kuri iyi si bugira igitambo kugirango ububone. Ntiwabona ubutunzi, ntagitambo watanze. Nawe rero agomba kumwikuramo Kugira ngo bigenda neza."
.
.
Ibyo byarabaye, burira buracya. Mugitondo cyakare ni umunsi wuribanza birumvikana imande zombi ziri kwitegura. Aneth nawe yabyutse kare yitegura , urumva ntampamvu yari kumubuza kwitegura kuko yari yiringiye Shema wari wamusezeranyije ko bagomba gufatanya.

Anastas yahise aza kumureba ati:" uyu munsi hari uko uri bubigenze?"

Aneth ati:' uncle njye ndi umwana wa James. Icyaba cyose nkikora nziko kigomba kunezeza data."

Anastas ati:" cyakora uramunyibutsa.'

Aneth ati:" niba warufitiye ubwoba ibyabaye ejo, byibagirwe. Uyu munsi ni mushya ni uko tugomba kubikora nabyo ni muburyo bushya."

Anastas ati:" mfite amatsiko yuko ugiye kubigenza."

Aneth ati:" hamagara mukecuru umubwire ngo umwana wawe agiye gukora bimwe byari inzozi zawe. Umubwire uti ntuze gutinya gusoma ikinyamakuru mu gitondo, kuko kiba kirimo inkuru nziza."

Anastas yarasetse, bidatinze barasohoka berekeza kurukiko.
.
IRAKOMEZA 
.
Ese noneho yiringiye iki ra?
Shema se we aramufasha?
Namufasha biragenda ute?
Murukiko barabyakira bate ko Shema aje kurwanya se?
Ntuzacikwe.

Comments