Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
.
Duheruka impande zombi zerekeje kurukiko ahagiye kubera urubanza navuga rwijyana muntu. Shema yasezeranyije Aneth ko agomba kumufasha guhangana na se umubyara. Ese aramufasha ahirike se umubyara?
.
Dutangiriye kurukiko, abantu benshi baje ndetse baninjiye, baje kumva amaherezo yurubanza rwijyana muntu. Abanyamakuru nabo babemereye noneho, cyane ko noneho perezida ataje. Miss Mary yazindutse kare, ari mu mwanya we dore ko ntabwoba afite akiri aho Aneth yarinjiye nawe kugera murukiko abanza kureba abantu bose bari aho, imande ni mande, areba itangaza ma kuru yifuzaga rirahari, noneho baryemereye. Yarakomeje aza mu mwanya we aricara, Miss Mary bahuje amaso aramuseka. Yaramwihoreye yiyicarira aho agomba kwicara neza aratuza.
Uwo mwanya, Rugamba bahise bamuzana, ariko noneho yaje ntakizere afite habe namba, kuko nimbaraga zari zashize.
Bakomeje kwicara bategereje, Aneth we akajya areba ku isaha, akongera akareba mu miryango, mu mutima ati:" Shema urihe ko uri gutinda?"
Abanyamakuru bo, bari kuvuga nuza na kanaka, amagambo yenda kubashira mo.
Bakomeje gutegereza Umucamanza , bidatinze abashinja cyaha nabagize comite ya kanama nyemura maka barinjira, Aneth we ikizere gitangira kugenda kiyoyoka gacye gacye. Ari kwibaza niba Shema yabivuyemo.
Uwo mwanya akiri kwibaza ngo Shema arihe, Umucamanza yahise yinjira noneho yarakaye yariye karungu ntakuvuga aricara.
Yihuse ati:" uyu munsi tugiye gusoza uru rubanza ruregwamo mo Rugamba, ushaka kwiyitirira no kwiyegurira company itari iye."
Aneth yatunguwe nayo magambo noneho umucamanza aje avuga ariko ntiyakoma aramwihorera.
Umucamanza we ati:" mu minsi yashize ibirego byombi aregwa byaramuhamye ndetse aranakatirwa birarangira. Uyu munsi rero hajeho nikiyongera ho cya Aneth umwunganira mu mategeko nawe wakoze icyaha akaba ari buhanwe. Uyu munsi tukaba tugiye gusoma iyo myanzuro yombi. Kubiregwa Rugamba, urukiko nyuma yo gusuzuma ibimenyetso byatanzwe byose, rwanzuye ko ntacyo ruhindura kubihano ndetse nimyanzuro yafashwe mbere."
Aneth yikanze mo, ati:" nyakubahwa mucamanza ibyo muvuze nibiki?"
Umucamanza akubita inyundo hasi ati:" utongera kumvugira mo igihe ndi gusoma imyanzuro. Uraza guhabwa umwanya."
Aneth yaratuje, umucamanza we ati:" urubanza rero ruregwa mo Rugamba ntabwo tuzongera kurugarukaho, Rugamba we agomba gufungwa hakurikijwe imyanzuro ya mbere. Ikirego kiregwamo Aneth nicyo tugiyeho cyo gutesha no kurengera ubudahangarwa bwa perezida akabwica yigiza nkana. Aneth iki urakivuga ho iki?"
Aneth ati:' mbere ya byose ntabwo ibiri kuvugwa kumyanzuro kukirego kiregwamo umukiriya wanjye nyemeye. Niyo giye guheraho mvuga."
Umucamanza ati:" icyo cyarangiye ntabwo turi bukigarukeho."
Akivuga uko bumvise ijwi rivuga riti:" ubwo rero usa nkuwahawe Ruswa?'
Bose bahindukizwa no kureba ubivuze, ngutungurwa gutunguranye Aneth yabonye Shema yinjira mu makanzu meza amubereye, aratambuka aramwegera, amwicira akajisho, Aneth nawe amwenyura mo.
Miss Mary we mu mutima ati:" Shema uje gukora iki?"
Umucamanza we ati:" wowe winjira umvugiramo uje gukora iki?"
Shema afata urupapuro aratambuka aruhereza akanama nyemura maka, nyuma ati:' nitwa Shema ndi umwunganizi wa Aneth kukirego kiregwamo Rugamba. Ninjye mu nyamategeko ugiye gufatanya na Aneth."
Miss Mary yaratunguwe kwihangana biranga, avuga cyane ati:" ngo iki?"
Shema amureba amwenyura ati:" uratunguwe se Madamu miss Mary ?"
Miss Mary arijijisha ati:" oya ntabwo ntunguwe."
Gusa yarabeshyanga mu mutima yahise avuga ati:" uje kurwanya papa wawe?'
Umucamanza we ati:" icyo kirego rero cyarangiye ntabwo tukigarukaho."
Shema ati:" mugihe tugifite icyo turenzaho nibindi bimenyetso ntabwo bikwiye ko mukiragiza, mwaba mutwikiriye ibimenyetso ibyo bitemewe mu mategeko. Mubaye mubikoze, mwaregwa icyaha cyo kurya ruswa kuko bitaba bisobanutse uko muri kurengera uruhande rurega."
Aneth yaratunguwe, itangaza makuru ryo nabaturange, batangiye kujujura bati, uyu se si umuhungu wa perezida. None ko ari kurwanya se?"
Umucamanza we, yumva kandi ibyo yaragiye gukora birimo nanone irindi kosa, nyuma ati:' none murashaka kukivuga ho iki?"
Shema ati:" mbere yabyose nkuko namwe mwashatse kwinjizamo ikindi kirego kirega Aneth kwica ubudahangarwa bwa perezida, natwe dufite ikindi kirego tubarega."
Umucamanza yagize ubwoba ati:" niba ari icyo cya ruswa njye nasomaga imyanzuro ntayo nafashe."
Shema ati:" ntabwo ari wowe turega kuko twe dusobanukiwe inshingano zawe. Ahubwo turarega perezida nkuruhande rwatureze natwe."
Miss Mary yarikanze, mu mutima ati:" Shema warozwe?"
Umucamanza we yumvise bitari bumuzeho ati:" ni ikihe mubarega?"
Shema areba Aneth amwicira akajisho ati:" reka uwo dufatanyije abe ariwe ubagezaho icyo kirego."
Yahise ajya kwicara, Aneth nawe arahaguruka, nyuma ati: nyakubahwa mucamanza, perezida njye ubwanjye ndamurega kuba yarishe ababyeyi banjye agamije gutwara company ya data Star egge 🌟."
Miss Mary yahise yikangamo, umucamanza we ati:" ufite ibimenyetso se?"
Aneth ati:" yego, unyemereye nabigeza kubabishinzwe."
Ntibyatinze yafashe impapuro azigeza kukanama nyemura maka,
Nyuma yo gusuzuma umucamanza ati:' ibi ni urupapuro rugaragaza ko ntahererekanwa ryabaye hagati ya James nyiri company na perezida wigihugu. Ahubwo bikerekana ko perezida yarafitemo imigabane gusa. Miss Mary hari icyo ubivuga ho?"
Aneth ati:" ntabwo turasoza."
Urukiko rwari rurimo umutuzo utarigeze ubaho na mbere. Bose muri aho bacanzwe nibyo barimo bumva.
Aneth we arakomeza ati:" nkaba kandi murega kuba yarishe nababyeyi banjye njye ubwanjye mbireba."
Umucamanza ati:" ibimenyetso ni ibihe?"
Aneth ati:" mu iyicwa, ryabaye mari. Uwabishe ni umwe mubahoze ari abarinzi ba perezida."
Umucamanza ati:" ubifitiye ibimenyetso se ko byari umirinzi we?"
Aneth ati:" umwicanyi ubwe, yanyibwiriye ijambo ngo Rayo."
Miss Mary yikanga mo,
Umucamanza we ati:" nonese ibyo nibyo byerekana ko ari umurinzi we?"
Shema ahita ahaguruka ati:" ibyo ndabihamya kuko ndi umwana wa perezida nkaba kandi ndirwa nabo barinzi. Iryo jambo ngo Rayo, ni password ikoreshwa gusa nabarinzi ba perezida nkikirango cyabo. Ndahamya neza ko rero uwabimubwiye yahoze ari umurinzi we."
Bose barikanze, umucamanza biramurenga abura icyo arenzaho, miss Mary we biramurenga mu mutima ati:" Shema uri kugambanira papa wawe. Ese bakuroze?"
Umucamanza ati:" kuki se wowe uhisemo kubitubwira kandi ari papa wawe?"
Shema ati:" icyambere ni uko ndi kwerekana ukuri. Icyakabiri kuba ndi kubivuga kandi ari data byagatumye mu byizera."
Umucamanza koko yumva nibyo, ati:" miss Mary hari icyo ubivuga ho?"
Urukiko rwari ruhindutse agasozi k’amagambo, buri wese atangaye ku byo ari kumva. Abanyamakuru bari kubyandika buhoro buhoro, bamwe bafata amafoto, abandi batangaza live kuri camera zabo.
Miss Mary yabuze aho yanyura, yitsa umutima areba Shema cyane, mu mutima ari nako amwitegereza cyane, ati:
"Uyu mwana arashaka iki koko? Ese koko yahisemo kumena ibanga ry’umuryango we imbere y’abantu bose?"
Umucamanza yongera gukubita inyundo ku meza ati: "madamu Miss Mary, mukomeje kwibaza byinshi, ese mufite icyo mwongera ku birego biregwa Perezida w’igihugu muhagarariye mu mategeko?"
Miss Mary ahaguruka gahoro, amaguru atitira, aravuga ati:"Njye… njye nta byinshi mfite kuvuga, keretse gushidikanya ku kuba ibyo byose bifite ishingiro gusa."
Arongera aricara, ariko ijwi rye ryumvikana nk’iryuweguye.
Shema arahaguruka, ahagarara imbere y’umucamanza ati: "Nyakubahwa, ibyo byose byari ibyihishe imyaka myinshi. Umutima wanjye wari uboshywe no kuba umwana w’umugabo wagize amaraso y’abantu inzira yo kugera ku butunzi. Ariko uyu munsi magaze hano, ntabwo ndi umwana we gusa, ndi umutangabuhamya w’ukuri ugomba kwerekana no kurengera ukuri."
Ijwi rye ryumvikana muburyo bukomeye, abantu bose baraceceka, amagambo ye ahinduka nk’umuriro uri kwakira mu mutima wa miss Mary.
Aneth nawe arahaguruka, amaso yuzuye amarira ati: "Nyakubahwa, ntabwo nashakaga kugera kuri uru rwego, ariko ndi hano nk’umwe mu barokotse, nk’umukobwa wabonye ababyeyi be bicwa imbere y’amaso ye. Nshingiye kuri ibi bimenyetso, nsaba urukiko ko rwashyikiriza Perezida urukiko mpuzamahanga, kuko iki kirego kirenze ubushobozi bw’uru rukiko, ndetse yaba njye na Rugamba dusubizwe company zacu.'
Abaturanjye batangiye kujujura, bati:" nibikwiye rwose. Perezida akwiye kubihanirwa."
Umucamanza we ati:" miss Mary niba ntacyo murenzaho, iki kirego kirahama perezida kubwibyo, urukiko rwambuye perezida ubudahangarwa agombe akurikiranwe ikindi kandi company zisubijwe banyirazo."
Miss Mary byaramurenze ahita asohoka, Shema na Aneth bo barishima barahoberana, Shema ati:" turabikoze Sherie."
Aneth ati:" urakoze ni ukuri."
Rugamba yararekuwe, Amakuru asakara mugihugu hose ko perezida yakuweho ndetse agafungwa bitewe nibyo yakoze arenganya abaturanjye agamije kwiba imitungo yabo. Yarafashwe arafungwa.
Aneth nawe asubirana company yababyeyi be, ndetse afunguza na Ziyona wagiye umufasha. Shema rero nkutaravugwaga rumwe na mama we, yari yaramurakariye, ariko byo ntibyamuteraga ubwowe we yari yarakunze Aneth yumvaga agomba kubana nawe. Yaje guhura nawe babiganira ho Aneth bitunguranye, aramuhakanira, amubwira ko atabana nawe Ahubwo bagiye kwibera inshuti bisanzwe. Shema byaramubabaje, yumva abuze uko abigenza, ariko nyine ageraho arabyakira. Aneth we yateje imbere company, irakura cyane. Ndetse igihugu kibona undi perezida.
.
IHEREZO
.
Nuko inkuru yacu irangiye, ariko nanone ndababaye. Kuki koko Aneth atemeye kubana na Shema? Ese we niyamukundaga? Ariko se kuba bwo yahise mo kumufasha nibyari kumubera igihamya n'impamvu ko akwiye kumwemerera bakabana?? Ndababaye. Ariko nyine ntakundi twabigenza, iri niryo herezo ryiyi nkuru, ubwo naharamuka habonetse Season 2 muzayihabwa, mwe gusa amaso kuri new talents stories group. Ndabashimira kuba twarabanye kuva ku itangiriro kugeza aha. Imana ikomeze kubaha umugisha no kubakundisha gusoma inkuru. Duhure muyindi nkuru. Ariko se mukeneye season ya 2 koko???? Ubwo murabwira muri comments, munabwire icyo iyi Nkuru ibasigiye. Ese wigiyemo iki?
Comments