Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
.
Duheruka Perezida amaze gukwira imishwaro, nyuma yaho Aneth amuhase ibibazo. Ese Aneth urubanza ararutsinda?
.
Dutangiriye kuri Miss Mary, wagize isoni nyinshi cyane, wicaye yumariwe. Perezida nawe yahise yicara, umutima we uterera mu cyatantu. Yarahumekaga agategurwa. Yahise asoma ku mazi, ariyumanganya, areba mu baturanjye bari bacecetse.
Aneth yahise akomeza ati:" nyakubahwa mucamanza, ibi ntabwo biri gusobanuka, ubwo niba atabashije kunsubiza ubwo urumva yaba azi iki kuri Company??
Umucamanza yahise areba perezida ati:" nyakubahwa perezida ntacyo urenza ho?"
Perezida ati:" yego ninjye wasinyaga kuri buri nyandiko yose na raport zitandukanye."
Aneth yahise aseka, miss Mary we ahita azunguza umutwe bisa nkaho ikizere cyahise gitakara."
Aneth we yahise afata impapuro zitandukanye yarafite, ati: nyakubahwa mucamanza avuze neza koko nyiri company niwe wasinyaga nkuko abivuze. Ariko njye ndabikemanga!!! Aha mfite raport zisaga 30 zasinywagaho na nyiri company. Ndabona umukono uriho ari umwe. Ndashaka mwe mubifitiye ubureganzira mugende mupime izi nyandiko muturebere ko uyu mukono ari uwa nyakubahwa perezida wanyu."
Perezida na miss Mary bahise bikanga, abari murukiko bose bumva nibyo. Umucamanza we yakiriye izo nyandiko, Aneth arakomeza ati:" ntimugire ikibazo ko zishobora kubura dore mfite izindi copy kandi nyinshi."
Miss Mary byaramurenze, gusa ariko ariyumanganya, wa mwana yasuzuguraga ararenze burya.
Cloude we yahise yongorera Aneth ati:' aho ukubise ibwa kabisa neza. "
Aneth ati:" ibyo mbabikiye nibyo byinshi."
Rugamba ikizere cyaragarutse, noneho kumaso aracya. Umucamanza we amaze kwakira inyandiko yahise yongera gufata ijambo ati:" nyakubahwa perezida nawe miss Mary umwunganira ntacyo murenza ho kuri ibi?"
Miss Mary ati:" nyakubahwa mucamanza nimba Aneth yasoje, nanjye mumpe umwanya."
Umucamanza arahindukira ati:" Aneth hari icyo urenzaho?"
Aneth ati:" nyakubahwa mucamanza, icyo ndenzaho ni ugusaba ko umukiriya wanjye aba adohorewe ho bike bakareka kumufata nkaho yakatiwe. Agahabwa uburenganzira busesuye bwo gusurwa cyangwa kubona ibimufasha nkamafunguro nimyambaro biva iwe."
Umucamanza ati:" ibyo turabirebaho ntakibazo. Niba ntakindi, reka Miss Mary nawe tumwumve."
Miss Mary yikije umutima, arahaguruka afata urupapuro mu noki, atuje ntagihunga, ati:" nyakubahwa mucamanza namwe muri aha, nashimishijwe nkuko twabahaye urubanza rwiza ndanezerewe, kandi namwe ndabizi neza ko rwabaryoheye."
Yavuze areba mu bantu, bose bamutega amatwi. Arakomeza ati:" nawe Aneth ndagushimira ko watumye aha hantu hashyuha. Nanjye rero reka ibyo watetse nongeremo ibirungo, nsoreze kumunyu, hanyuma mbishyire ku meza abantu barusheho kuryoherwa. Mbere na mbere ndashima urukiko kumwanzuro mwiza rwafashe rwo gusohora itangaza makuru. Icyo rwose nicyo kandi cyari gikwiye. Nyakubahwa mucamanza, uru ni urubanza rurimo perezida wigihugu, ugifite inshingano kandi ukirebwa nabaturanjye ayoboye. Ni umuyobozi wamenyerewe nabaturajye abakemurira ibibazo, abumva, kandi abatekerereza icyabateza imbere. Kubwibyo ntiyaramenyereye ko ahubwo aho gukemura ibibazo byabaturajye aribo baza gukemura ibye. Aha harimo agasuzuguro urukiko rwasuzuguye nyakubahwa perezida. Ndetse ari naho mera mvuga ko aribyo byatumye asubiza kuriya ngo abaturajye ayoboye batumva ibye neza. Rero nshingiye kumategeko aha inshingano n'uburenganzira perezida, kandi nshingiye kumategeko amugenera umutekano, ndasaba ko uru rubanza rubera mu muhezo."
Arakomeza ati: Mu buryo bw’amategeko mpuzamahanga n’ay’imbere mu bihugu byinshi, perezida w’igihugu cyangwa undi mukuru w’igihugu afite ubudahangarwa (immunity) mu gihe ari ku butegetsi. Ibi bivuga ko mu gihe agifite inshingano ze nka perezida:
Ntashobora gutumizwa cyangwa kuburanishwa mu rukiko nk’umuturage usanzwe, haba mu manza z’imbere mu gihugu cyangwa mpuzamahanga. Kubwibyo ndongera gusaba ko uru rubanza rubera mu muhezo."
Arakomeza ati: Mu Rwanda, ubudahangarwa bwa Perezida wa Repubulika bushingiye ku Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda.
Ingingo ibivuga neza ni Ingingo ya 114 y’Itegeko Nshinga (ryavuguruwe 2015), ivuga iti:
“Perezida wa Repubulika ntashobora gukurikiranwa cyangwa gufatwa, iyo akiri mu nshingano ze. Ashobora gusa kubazwa ibyaha byo kugambanira Igihugu cyangwa guhemukira Repubulika, binyuze mu buryo bwa politiki buzwi nka ‘impeachment’ buteganyijwe n’Itegeko Nshinga.”
Ibi bivuze ko:
Mu gihe akiri perezida uri mu nshingano, nta muntu ushobora kumujyana mu rukiko nk’umuturage usanzwe.
Niba hari ibirego bikomeye, hakorwa procedure yihariye yo kumukuraho ubudahangarwa ibanza kunyura mu Nteko Ishinga Amategeko (impeachment).
Nyuma yo kuva ku butegetsi, ubudahangarwa ntibukomeza abukurwa ho. Icyo gihe nibwo ashobora gukurikiranwa nk’abandi baturage bose.
Muri make: Itegeko Nshinga ry’u Rwanda niryo rishyiraho ubudahangarwa bwa Perezida, bityo ntashobora kwitaba inkiko ku birego bisanzwe igihe akiri mu nshingano. Kubwibyo nanone nabibutsaga ko kwemera ubusabe bwuyu Aneth mwishe iritegeko riha ubudahangarwa perezida kubwibyo urukiko ndetse nuyu Aneth baraza kubibazwa. Ariko mbere yibindi nongeraho nasabaga ko urubanza rukomeza kubera mu muhezo kuko hajemo perezida wigihugu."
Umucamanza byasaga nkaho izo ngingo atazibutse, yahise agira mo ubwoba. Yihuse yahise asaba abaturanjye gusohoka, urubanza rugakomereza mumuhezo.
Aneth nkutabyumva nanone yabonyeko abuze izindi mbaraga, yari yabuze itangaza makuru, akaba kandi abuze abaturage, biramurenga. Yahise ahaguruka ati:" nyakubahwa mucamanza byari ngobwa koko ko abaturange basohoka?"
Umucamanza nubwoba ati:" kubwubudahagarwa bwa perezida ni ngobwa."
Miss Mary arahaguruka ati:" Aneth wakoze ikosa ndakwihorera, ariko ugomba kuribazwa nitegeko. Tureke ibyo bya Rugamba kuko turabigarukaho nyuma, ahubwo turebe kubudahangarwa bwa perezida wagije ugomba kubazwa kandi ukabihanirwa."
Aneth ati:" uravuga ibiki ngo ubudahangarwa kandi ariwe wareze?"
Miss Mary araseka ati;" ubanza udasobanukiwe n'amategeko y'urwanda uko ameze neza, ariko reka nkufashe nkubwire uko bigenda iyo ari perezida wareze. Dore uko bigenda.
Mu gihe Perezida ariwe wahemukiwe n’umuturage urugero nyine nkuku Rugamba yamuhemukiye, amategeko y’u Rwanda abiteganya mu buryo bukurikira:
Igingo ya mbere, Perezida ku giti cye ntajya mu rukiko kuburana nk’uko abandi baturage babigenza, kubera ubudahangarwa afite.
Ahubwo, hari inzira ebyiri zikurikizwa.
Urwego rw’igihugu rubifitiye ububasha (nk’Ubushinjacyaha Bukuru cyangwa izindi nzego z’ubutabera) nirwo rukurikirana uwo muturage nk’uregwa kuba yakoze icyaha kireba Perezida.
Nkuko nyine arinjye yari yahisemo ngo magarare mu mwanya we, murukiko.
Perezida ashobora kugira intumwa z’abamuhagararira mu manza zerekeranye n’ubuzima bwe bwite (urugero ku mutungo we bwite, si umutungo wa Leta).
Ingingo ya kabiri, Iyo ari icyaha cyibasiye isura y’Umukuru w’Igihugu (urugero: kumusuzugura, kumutuka cyangwa gusebanya ku mugaragaro), amategeko abifata nk’icyaha cyihariye gihanwa n’amategeko mpanabyaha, kandi bikurikiranwa n’ubushinjacyaha ku nyungu z’igihugu. Ibyo nibyo wowe nuyu mucamanza mwakoze kandi mugomba kubisobanura no kubihanirwa.
Bivuze ko n’ubwo yaba ariwe wahemukiwe, Perezida ntajyanwa mu rukiko nk’umuturage usanzwe, ahubwo amategeko ashyiraho inzira yihariye yo kumurinda kujya mu nkiko, inzego zibishinzwe zikaba arizo zikora ibyo kumurenganura.
Aha rero ndongera kugira icyo mvuga wowe nuyu mucamanza muhanwe kubwo kwica ubudahangarwa bwa perezida no kumwicira inshingano mu mafuti yanyu. Mugomba kubihanirwa uko amategeko y'urwanda abiteganya."
Aneth ati:" turahanwa nirihe tegeko se?"
Umucamanza we umutima wendaga kumuvamo ati:" nyakubahwa perezida rwose mu mbabarire byari ugushaka umuti wikibazo."
Miss Mary we araseka ati:" Aneth nakubwiye ko n'amategeko uzi. Ariko reka nabwo nkufashe.
Mu Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange (Code Pénal), ryasohotse mu Gazette ya Leta yo ku wa 30/07/2018, harimo ingingo zihariye zirengera Umukuru w’Igihugu:
Iyambere, Gusuzugura cyangwa gusebya Perezida wa Repubulika dore ko aribyo wakoze,
Ingingo ya 236 iravuga iti:
“Umuntu wese ukoresheje imvugo, inyandiko, ibimenyetso cyangwa ibimenyetso by’ikoranabuhanga asuzuguye cyangwa asebya Perezida wa Repubulika, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu iri hagati ya miliyoni imwe (1.000.000 Frw) na miliyoni eshatu (3.000.000 Frw), cyangwa kimwe muri ibyo bihano.”
Aho urahimvise?
Arakomeza ati:"
Iyakabi, Ibindi byaha bikorewe Perezida
Iyo ari icyaha rusange (nko kumwiba umutungo we bwite, kumukubita, kumukomeretsa, kumutera ubwoba, n’ibindi) nkibyo uyu Rugamba yakoze, bihanwa nk’uko byahanwa igihe byakorewe undi muturage, ariko hiyongeraho ko ari icyaha gikorewe Umukuru w’igihugu, bityo kikarushaho gufatwa nk’icyaha gikomeye nyine!
Ako nako urakumvise se?
Iyagatatu, Uko bikorwa mu mategeko
Iyo Perezida ari we wahemukiwe, ntiyiregera ubwe.
Ubushinjacyaha Bukuru nizo nzego z’umutekano (RIB, Polisi, n’izindi) nizo zibifata mu nshingano, kuko bifatwa nk’ibyaha biremereye bihungabanya isura y’igihugu.
Perezida ashobora gusa gutanga ikirego binyuze mu nshingano ze cyangwa mu bahagarariye umutungo we bwite, ariko ntajyanwa mu rukiko nk’umuturage usanzweeeh, ibi ubyumve neza!
Arakomeza ati:"
Ibi byose bigaragaza ko amategeko y’u Rwanda aha Perezida ubudahangarwa mu kuburana, ariko nanone akamurinda gusuzugurwa cyangwa guhemukirwa n’abaturage, aho inzego z’igihugu ari zo zimurengera. None wowe nuyu mucamanza, muhamwa nibi byaha byombi mwiteguye kwiregera ingaruka?"
Yahise aseka, perezida nawe amwenyura mo, Aneth n'umucamanza imitima irasimbuka.
.
IRAKOMEZA
.
Ngahoooo!! Yarabimubwiye ariko? Ngo azamufungisha ibyo arimo ngo ntabyo azi. None koko bisanze bakoze icyaha. Ese biragenda bite?
Arahanwa se?
Ibyuru rubanza bizarangira bite?
Utazacikwa n'ikurikira.
Comments