logo

NEW TALENTS

Stories Group

THE TRUE WITNESS EP20

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

.
Duheruka perezida amaze kugera mu rukiko, ninyuma yuko Aneth abisabye. Ese kubera iki yabisabye? Perezida we se aremera aruburane?
.
.
Reka dusubire i nyuma gato, ubwo bari bategereje Perezida ko ahagera,
Aneth yicaye mu rukiko, umutima we ukomeye, ariko akumva akanyamuneza kumwe umutima uba uri mu kababaro, nyuma ukabona ikiwushimisha  uba umeze. Kwiyemeza kwe kugerageza guhangana na Miss Mary na perezida wigihugu mwenyewe, umuyobozi w’ishyaka, byari bikomeye, ariko yari afite intego yo kurwanira ukuri no kurinda izina ry’ababyeyi be. 

Umucamanza yiteguye kwakira Perezida, abari mu rukiko bagira amatsiko. Abanyamakuru bagendaga basakaza amakuru, barimo kwandika inkuru ikomeye y’iki gikorwa. Miss Mary yicaye adatuje, akareba Aneth mu  maso hijimye, nk’uwashakaga kumwereka ko atari ku rwego rw’iki kibazo.

Mu gihe bategereje Perezida, Aneth yibukaga inzozi ze, akibaza niba koko yari mu mwanya mwiza wo guhangana na Miss Mary na perezida, ariko yibwiraga ko adakwiye gucika intege, kuko yari mo aharanira ukuri.

Mu gihe umucamanza yateguraga kubaza ibibazo ku birebana n’icyaha Rugamba akurikiranyweho, Aneth yarebaga ku mpande zose, abona abari bashyigikiye Rugamba ndetse n’abo mu muryango we. Uko bari bamerewe, yasanze abanyamakuru bari bafite ibitekerezo bitandukanye, bamwe bashyigikiye umuyobozi, abandi bashyigikiye Aneth.

Miss Mary yiteguye guhangana, yateganyije uburyo bwo kwisubiza mu mwanya wikibazo neza, ariko Aneth yari afite icyizere cy’uko ibyo ari gukoreye ababyeyi be bitazabura umusaruro. 

Nk’aho umucamanza yari atangiye kwiga kirego, Perezida yahise yinjira mu rukiko, akubita amaso ku bantu bose, abareba nk’uwari ugiyemo mu ntambara. Uko yicara, byagaragaje ko atari mu mwanya mwiza, ahubwo yari mu mwuka wo guhangana n’ibibazo byari imbere ye. Yarafite umujinya urenze ngo ariko ubyumve! Yaraje ariye karungu.

Umucamanza yahise abaza Perezida niba afite icyo abanza kuvuga, maze Perezida avuga, afite uburakari ati: “Ntabwo nari niteguye kuza hano. Ibi byose ni igikorwa cyigayitse rwose. kandi nta na kimwe cyari kigamijwe mu rukiko cyari igenzi cyane kuruta ibyo nari ndimo. Niyo mpamvu ntewe ipfunwe no kuba hano kandi ari wowe ubikoze.”
 Umucamanza ati:' nyakubahwa perezida, nibyo koko ntukwiye kuba uri aha, ariko amategeko arabitegeka. Kandi byari ngobwa kuko byasabwe nuruhande urega."
.
Perezida yahise areba Miss Mary, we yari yagize isoni, ahari ubanza bari barasezeranye ko perezida adakwiye kuzanwa murukiko. Yahise kandi agarura amaso ku banyamakuru, batasibaga kumufotora, agarura amaso kuri Aneth watinyutse kumuhangara.

Kuri Aneth, ibi byose byari intangiriro y’intambara ikomeye. Yari yiteguye kwerekana ko imbaraga zose ziri mu kuburana ukuri, kandi ko atazacika intege mu rugamba rwe. 
.
.
Umucamanza ati:" hanyuma Aneth, watubwira noneho uwo wasabye yahageze."

Miss Mary yihuse yahise amutanga ati:" nyakubahwa mucamanza, kubwo umutekano wa perezida, twasabaga ko itangaza makuru risohorwa. Kuba amategeko agomba kubahirizwa ntawe ubyanze. Ariko nanone ntiyambura uburenganzira perezida wa repubulika igihe ntacyaha yakoze."

Aneth ati:" oya nabo nabaturanjye nkabandi ntampamvu yo gusohorwa."

Miss Mary ati:" navugishaga Umucamanza usobanukiwe uburenganzira bwa perezida, sinavugishaga wowe nawe utisobanukiwe."

Umucamanza nyuma yo gutekereza ati:"  kubwo ububasha mabwa nitegeko, ndetse nshigiye kuburenganzira itegeko riha perezida wigihugu negetse ko itangaza makuru risohoka, urubanza rukabera mumuhezo ntawa ufotora, cyangwa wemerewe gutangaza ibyavugiwe aha."

Aneth kandi yahise acika intege, koko yari yiringiye itangaza makuru, kuko yumvaga rigomba kumufasha.'

Habayeho umutuzo umwanya utari muto, abanyamakuru bose bari gusohoka. Bamaze gusohoka,
Umucamanza ati:" ngaho komeza Aneth, twumve ibyo ubujurire bwawe.'

Aneth yarahagurutse, muri we yumvaga kandi atameze neza kuko itangaza makuru yashakaga ryari rimaze gusohorwa kandi babujijwe kuzagira icyo batangaza. Yasomye ku mazi, maze areba Rugamba wari umwiringiye, areba Cloude nawe umubonamo ikizere, areba kandi Anastas nabandi basigaye mwaho, areba miss Mary na perezida nyirubwite.

Arangije ati:" urakoze cyane nyakubahwa mucamanza.  Unyemereye reka mbaze ibibazo bike perezida wigihugu kuko ariwe urega umukiriya wanjye."

Umucamanza ati:" yego urabyemerewe."

Aneth yahumetse ho, arangije agenda yegera aho perezida yicaye, bahuza amaso nawe.

Bwambere kuri we nibwo yari yegereye umunyacyubahiro  noneho kurwego rwa perezida mu ntabwe nabwo ituzuye.

Bararebanye, aramwitegereza koko.

Miss Mary ati:" nyakubahwa mucamanza, uko ni ukubahuka umukiriya wanjye kubintu byubusa biri aho. Kuki atamubaza ngo birangire?"

Umucamanza ati:" Aneth uri kuturira igihe."

Aneth ati:" nyakubahwa perezida wa repubulika, nejejwe kandi nishimiye ko wemeye kuza aha.  Ariko mfite bike nshaka kukubaza. Ujya gushinga company ya Rwanda stree limited warufite umugore?"

Perezida ati:" yego.'

Aneth ati:" ese waba wibuka aho yakoreye bwambere, mbega aho yafunguriwe?"

Perezida ati:" ndahibuka cyane."

Aneth ati:" icyo gihe se ko utari perezida, wakoragamo, cyangwa ntabwo wakoragamo?"

Perezida mbere yo gusubiza areba Miss Mary,

Aneth arabibona ati:" ko ureba uriya se, uriya yari manager wawe?"

Miss Mary ati:" nyakubahwa mucamanza ari kurengera."

Umucamanza ati:" afite ububasha n'uburenganzira ahabwa bwo kubaza icyo ashaka igihe bifite aho bihurira nitegeko n'urubanza."

Miss Mary ati:" nonese ko ari gutinyuka no kubahuka perezida?"

Aneth ati:" mfite impamvu ndi kubibaza kuko mfite icyo nshaka kwerekana."

Umucamanza ati:" komeza rata Aneth."

Perezida areba igitsure umucamanza.

Aneth ati:" nyakubahwa perezida nakubajije ngo icyo gihe ko utari perezida wakoragamo cyangwa ntabwo wakoragamo?"

Perezida ati:" nakoragamo."

Aneth ati:' byiza cyane. Nonese ko list yabakozi bicyo gihe utarimo, inshingano zawe zari ubuzamu?"

Perezida yahise arakara ati:' gute watinyuka kunyubahuka gutyo? "

Aneth ati:" umbabarire ntabwo ndi gusobanukirwa ibyo wakoraga icyo gihe, kuko list yabakozi, imyanya yose ikomeye ifite abayikoraga mo"


Perezida yikomye hejuru yanga gusubiza, ijwi rye rirenga mu rukiko, ndetse n’abari aho bandi bose bicaye barikanga. Yari ameze nk’ushaka kubuza Aneth kumubaza byinshi, ariko umucamanza yihuse amukoma mu nkokora ati: “Nyakubahwa Perezida, n’ubwo uri umukuru w’igihugu, mu rukiko buri wese agomba kugendera ku mategeko. Nta burenganzira ufite bwo kubuza uregwa cyangwa umwunganizi we kubaza ibibazo. Niba ubyanze, birafatwa nk’uko uhakanye gukorana n’inkiko.”

Byumvikanye nk’ikirenga, abanyamabanga ba Perezida bari bicaye hirya barahaguruka bashaka kuvuga, ariko umucamanza arababuza.

Perezida aritsa, arangije avuga ahinda umushyitsi n'umujinya ati:
“Yego, narakoragamo. Ariko ibyo sinshaka kubivugaho byinshi, kuko nta shingiro bifite.”

Aneth arongera ati:
“None se, muri iyo company ya Rwanda Street Limited da, manager wayo yari nde icyo gihe?”

Perezida ahindura isura, areba Miss Mary.

Umucamanza ati: “Subiza ikibazo.”

Perezida ati: “Manager yari Jacky Nyirankundwa…”

Aneth yongera kwitsa umutima, arahindukira areba mu maso Miss Mary, ati:
“None se, mu nyandiko zacu zemewe, uyu mubyeyi Miss Mary, ni we urinkurega  Rugamba mu kimbo cyawe cyangwa se mu izina ryawe mbe ariko mbivuga, amushinja kunyereza umutungo wa company no guhimba inyandiko agamije kuyiyegurira. Yongeraho gukora no gukwirakwiza ibiyobya bwenge. Nyamara, mu gihe ibyo bivugwa byakorwaga, nyakubahwa Perezida nawe wari umukozi uhazwi nkuko ubyivugiye. Ibyose ubwo nigute wemeye ko Rugamba agera aho yiyegurira company uhari kandi uri nyirayo ureba? Cyangwa ngo agere aho akora ibiyobya bwenge uhari uri umukozi nawe ureba ntumwirukane?"

Umucamanza nabaraho bose koko bumva nibyo, bitangiye kumvikana.

Urukiko rwose rwahise rusakuza, abantu bahumeka insigane. Miss Mary ahita azamuka, avuga cyane ati:
“Nyakubahwa mucamanza, ibi ni uguharabika! Aneth arimo gushaka kwerekeza urubanza ku ruhande rutari rwo, agamije gusiga icyasha Perezida w’igihugu!”

Umucamanza, ati:
“Miss Mary, urukiko rugomba kumva ibimenyetso byose. Ntawe ubuza Aneth kubibaza igihe bifite aho bihuriye n’urubanza.”

Perezida yari acitse intege, atangiye gutitira mu ijwi. Yari ameze nk’umuntu ufashwe ku ngingo itunguranye.

Aneth arakomeza ati:
“Nyakubahwa Perezida, niba koko nta ruhare wagize, turagusaba ibisobanuro ku buryo amafaranga yasohokaga kuri konti ya Rwanda Street Limited yasinywaga na manager, ariko nanone igasinywaho nawe kuko wari nyiri company nkuko ubivuga kuko ntibari kuyasihora utabizi, Rugamba uyu akayakoresha mu biyobya bwenge abikora mutabizi kandi. Nka perezida wacu ubwe."

Ijambo “PEREZIDA WACU UBWE” ryumvikanye nk’umuhindo w’inkuba. Abari mu rukiko bose barahagurutse, bamwe bavuga bati:
“Oya, ibi ntibishoboka!”
Abandi bati:
“Ese koko niwe wasinyaga?”

Perezida yikubise ku meza, avuga mu ijwi riremereye ati:
“ibi ni ukubahuka! Gute utinyuka gushaka kunyambura icyubahiro cyanjye ?”

Umucamanza nawe amureba mu maso, amubwira ijambo rikomeye ati:
“Nyakubahwa Perezida, icyubahiro cyose gituruka ku mategeko, Niba hari ibimenyetso bigaragaza uruhare rwawe, turabikurikirana nk’abandi bose. Ntawurengeje amategeko ububasha.”

Aneth yongera agira ubutwari, akubita ikiganza ku meza, azamukana indi ngingo ati:
“Icyo ngomba kubereka uyu munsi, ni uko Rugamba ayu , ariwe nyiri company. Kandi ukuri koko uko kuri kose kuri gutangwa nabamurega kugiti cyabo."

perezida byaramurenze abura icyo avuga, areba Miss Mary, we wari watangiye gutitira.
.
IRAKOMEZA 
.
Hehe!! Byajya byaryoha. Ese koko nibyumvikana?
Barabasha kubisobanura se?
Cyangwa Aneth ararutsinze birarangiye?
Ntuzayicikwe.



Comments

NewtalentsG: mutange ibitekerezo