Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
.
Duheruka Miss Mary ahamagaye Aneth, ninyuma yuko we yari yamaze gusaba ubujurire. Ese ni iki agiye kumubwira?
.
Aneth yari akiri mu gahinda k’inzozi yari avuyemo, umutima we utera insigane. Yashishikajwe no kumenya impamvu Miss Mary ari kumuhamagara nijoro, kuko byasaga n’aho byose bifitanye isano.
Yahise ashyira telephone ku gutwi, buhoro atuje ati: “Hello?”
Ijwi rya Miss Mary riza rituje ariko ririmo ubugome bwinshi, avuga aseka ati:" numvise ngo watse ubujurire, wa mwana we amafaranga Rugamba ari kugushukisha ngo azaguha, ari gutuma utinyuka gushyira ubuzima bwawe mu kaga koko? Uracyari umwana, hari imanza nyinshi uzaburana humpura uzabona amafaranga."
Aneth ibitotsi byahise bishira, ati:" aho uribeshya cyane. Ninde wakubwiye ko njye nkurikiye amafaranga? Nge icyo nanze ni ubusambo bwanyu. Ngomba kubagaragaza ko muri ibisambo biriganya ibyabandi gusa."
Miss Mary yahise aseka cyane ati:" uri gukangura intare yarisinziriye. Ubu rero ntampuhwe nzakugirira. Ntacyo nubundi wendaga guhindura kumyanzuro yafashwe, Ahubwo ugiye gutuma amashuri wize aba imfabusa. Giye kukwereka impamvu nizerwa naleta nkahabwa ibirego nkabiriya. Giye kukwereka uwo ndiwe njye miss Mary. Giye kukwereka ko ntakina nabana bakiragiza kwiga."
Aneth ati:' vuga ibyo ushaka nanjye ntibyenda kumagarika."
Miss Mary ati:" bonne chance munshuti, duhurire murukiko ejo, gusa uzaze witeguye gufungwa nawe."
Yahise amukupa, sasa dore ngo Aneth ngo aragira ubwoba, kuryama bikanga. Yahise abyuka, aza yegera aho nakwita nka office ye, mu mutima ati,:" ese koko ndi mubyo ntakabaye ndimo? Ubu koko nkwiye kureka bakarenganya abantu bakanaheza ibya data? Nkwiye guceceka kubwo kwirinda ingaruka nahura nazo nyuma yo guhangara perezida? Oyaaaa, naba nsogose ababyeyi banjye. Miss Mary Ahubwo itegure intasi yifundi, igiye gushyira ishyamba uyoboye nkumwami hasi ikahasiga ubutayu. Nitaye kubizaba byose, nzahangana namwe kugeza ubwo murekuye ibitari ibyanyu byose."
Yahise afata urupapuro rumwe rugaragaza ko ntahererekanwa ryabaye ngo perezida yigurirwe company yase, ararwitegereza, nyuma ati:" iyo biza kuba ibya Rugamba gusa nari bubireke, ariko kwica ababyeyi banjye mu kagerekaho gutwara imitungo ya data, nikosa muzicuza kuba njye nararokotse. Nibyo nibwo nyiragiza kwiga, ariko ukwiye kumenyako ari bwo nyibuka neza ibyo nize nyine. Ahubwo wowe itegure gufungwa."
Yahise asubira kuryama , gusa ariko umutima nubundi ugitera. Ese koko ari tayari ngo ahangane na Miss Mary,?
.
.
Ibyacu ntibitinda, mu gitondo harageze, bombi kumande zombi bitegura kujya kurukiko, abanyamakuru nabo, ba bandi banyuza utuntu twose live, bari babukereye. Bavuga ibitandukanye.
Aneth aho ari kwitegurira, Anastas yaramwegereye, ati:" papa wawe yakundaga kuvuga ngo ivubi uko ryaba rengana kose, ryirukanyisha ikirundo k'imbogo. Nanjye rero reka nkusabe, ntutinye, Perezida agire ubwoba kubwawe."
Aneth ati:" njye nditeguye kandi meze neza ntakibazo mfite."
Anastas ati:" tugomba gukoresha ririya tangaza makuru, kuko naryo rizabavanga kuko perezida ari muri campaign yo kwiyamamaza ubwo rero ntashaka umuvuga nabi."
Aneth ati:" nanjye naribonye mo iturufu, niyo mpamvu natumiye nabatabishakaga. Perezida agomba kwicuza ibyo yakoreye data."
Anastas ati:" mukecuru twavuganye, ngo araza kunezezwa no gihinduka kwimyanzuro."
Aneth ati:" mu bwire yirire ubuki, umwuzukuru we arihorera."
Anastas ati:" ese ntabwo biri bwivange murukundo rwawe na Shema?"
Aneth yahise yibuka inzozi yaraye arose, nyuma ati:" Shema ntabwo ashyigikira se cyane, kandi ndabizi ko ankunda, ntacyo byamuhindura ho."
Anastas ati:" Urukundo rwanyu ruratangaje dukwiye kuzaruvugaho."
Aneth ati:" ruracyubakwa ariko ntimurwibazeho, ntakubana iraza mo."
Anastas ati:" nyine nicyo kiri gutuma nibaza, ubwo nugaragaza se nkumujura ubwo azaba akigushatse? Ahubwo se wowe uzemera kujya mu muryango wasebeje sobukwe?"
Aneth ati:" Urukundo rutuma wiregagiza byinshi, byakunda rwose."
Anastas yamwenyuye mo, Aneth we arasohoka aragenda.
.
.
Tayari bageze murukiko, Miss Mary rwose ntakibazo namba afite, Aneth we yicaranye na Cloude bari kwandika utuntu n'utundi, arinako bacunganwa kujisho, abanyamakuru bo camera baziteretse hirya no hino, nabo biteguye kwiyumvira ibya perezida uri kuburana imitungo nabo ayoboye.
Ntibyatinze Umucamanza mukuru yarinjiye, bose barahaguruka, amaze kwicara nabo baricara. Ahita abasuhuza nyuma, Rugamba nawe arazanwa, umucamanza ati:" twogeye kuza aha kubwikirego kiregwamo Rugamba kimushinja guhimba inyandiko agamije kwiyitirira company itari iye, kunyereza imisoro , ndetse no gukora no gukwirakwiza ibiyobya bwenge. Ibushize ibyaha byaramuhamye ndetse anakatirwa igihano hashingiye ku mategeko mana byaha y'urwanda. We rero numwavoka we Aneth bakaba baratse ubujurire ngo ko company ariye ndetse ko ibyavuzwe nuruhande rurega ari ukugira ngo bayimwambure ndetse bamurimbure burundu. Niyo mpamvu turi aha rero ngo twumve ubujurire bwe niba bufite ibimenyetso. Aneth wahaguruka umwanya ni uwawe."
Aneth yahagurutse yitonze, areba impande ni mpande, areba abanyamakuru, areba Rugamba agiye kuburanira udafite ikizere, agarura amaso kuri Miss Mary waraye umuteye ubwoba we udafite ikibazo, bundi asoreza ku mucamanza umuhaye umwanya. Ati:" murakoze nyakubahwa mucamanza, ndagirago mbere yo kugira icyo mvuga, nasabaga urukiko ko mwatumiza urega nyirubwite atari umwavoka kuko nawe mukeneye cyane. Nasabaga ko yazanwa nkuko umukiriya wanjye uregwa ari hano, ntataza ntacyo ndibuvuge. Murakoze."
Abari murukiko bose bahise bikanga bareba uwo muntu ushaka ko perezida mwenyewe azanwa aho murukiko.
Miss Mary we yahise ahaguruka ati:" nyakubahwa mucamanza ibyo uyu mugenzi wanjye asabye, ntabwo mwabiha agaciro. Perezida ari muzindi nshingano zifitiye umumaro abatura Rwanda rero ntampamvu yaza aha, ndahari kandi mari mu izina rye."
Aneth arahaguruka ati:' mugihe yareze umukiriya wanjye, amategeko ategetse ko agomba kuba ahari uko byaba bimeze kose, nkuko ategeka umukiriya wanjye kuba ahari. Nyakubahwa mucamanza mukurikize amategeko mugendere mu kuri nkuko nayo ari ukuri.'
Umucamanza ati:" nibyo Aneth uravuga ukuri akwiye kuba ari aha nkuwareze."
Miss Mary ati:" nyakubahwa mucamanza mwikwiregagiza ko afite izindi nshingano zifitiye umumaro abatura Rwanda. Kandi ko bitamukundira kuboneka.
.
Urukiko rwose rwari rutuje, buri wese ahanze amaso umucamanza ngo yumve icyo agiye kuvuga. Abanyamakuru bo bari barangaye ku mafoto na camera, bategereje ko ibintu byaba inkuru ikomeye.
Umucamanza yahisemo gufata umwanya aratuza, nyuma ati:
"Nyakubahwa Miss Mary, amategeko ntabwo ajya yivanga n’inshingano za politiki. Aha turi mu rubanza, kandi uwareze agomba kuba ahari nk’uko uregwa ari hano. Kuba Perezida afite inshingano nyinshi ntabwo ari urwitwazo rwemewe n’amategeko. Icyemezo cy’urukiko ni uko agomba kuzanwa hano kugira ngo twumve impamvu z’iki kirego. Nimuhamagare abashinzwe umutekano we bamuzane."
Ijambo ry’umucamanza ryavugishije benshi murukiko. Abantu batangiye guhanahana amagambo bacirana amasiri ku maso:
“Perezida mu rukiko? Byaba ari inkuru ikomeye mu gihugu cyose.”
“Uyu mukobwa Aneth afite ubutwari, ariko se n'iki kimuteye gutinyuka?”
Miss Mary yahise yicara asinziriye mu ntebe, areba Aneth amutumbereye amaso nk’ushaka kumumira, ariko Aneth we ntakibazo yarafite yahise yicara aho yari ari, asa n’uwamaze gutsinda intambwe ya mbere.
.
.
Ku ruhande rwa Perezida, aho yari mu biro bye muri Village Urugwiro, Ushinjwe umutekano we yihuta yahise yinjira amubwira ibyamaze gukorwa:
Ati“Nyakubahwa Perezida, urukiko rutegetse ko muhita muhamagarwa mukajya kuburana murukiko.”
Perezida yahise ahagarara, atangira gusakuza ati:“Ngo iki??? Barashaka njyewe imbere y’imbaga??? Ko ntari umukinnyi mu iserukiramuco, ngo njye kwicara imbere y’abana barimo kwitoza amategeko! Uwo mucamanza ndamwirukana, ndamumenesha nk’umusazi!”
Ariko umujyanama we mu mategeko amwumvisha ibyo ati: “Nyakubahwa, niba mudakurikije icyemezo cy’urukiko, bizagira ingaruka zikomeye muri rubanda ndetse no mu matora ari imbere bishobora kugira ingaruka. Byaba ari nka gasozi wihayeho imbere kazakugora kuzamuka. Ahubwo mujye mu rukiko, ariko twe twiteguye uburyo tuzahindura ibintu ku ruhande rwacu nyuma.”
Perezida yahise akubita ikiganza ku meza, ati: “Niba ari byo, nimutegure byose. Ariko mumbwire Miss Mary ko mbanza kumubona, nkamubaza ibyabaye."
.
.
Mu gihe bategereje mu rukiko, Rugamba yari yicaye mu ruhande rwe, abona Aneth asa nk’ufite imbaraga. Yahise amuhindukirira buhoro ati:
“Mbabarira Aneth, sinigeze ntekereza ko hari umuntu waba intwari kuri njye gutya. Nari naramaze kwiyakira ko ngiye gupfira hano.”
Aneth yamurebye mu maso amuhumuriza, ati: “Ntugacike intege. Ibyo turimo ntabwo ari ibyawe gusa, ni no guharanira ukuri k’umuryango wanjye. Sinzemerera ko umwanzi akomeza kwigarurira iby’abandi.”
.
Hashize akanya, umucamanza yongeye kuvuga, ati:" Nyakubahwa Perezida w’u Rwanda, twari dutegereje hano mu rukiko, areje muhaguruke tumwakire."
Bose baracecetse, intego y’urubanza yari igeze ku rwego rurenze.
.
IRAKOMEZA...
.
👉 Ese Perezida koko uje mu rukiko aje kuburana cyangwa aje kwigomeka ku mategeko?
👉 Aneth azakoresha gute amahirwe yabonye yo guhatiriza ukuri imbere y’igihugu?
👉 Miss Mary we, azakomeza guharanira ububasha bwe cyangwa azahindura imigambi?
Ntuzacikwe na Episode 20
.
Comments