Loading verse...
.
Ubwo duheruka twasize Aneth amaze kubona urwandiko rugaragaza ko ntahererekanwa rya company ryabaye hagati ya se James na perezida. Ese yaba agiye kubikoresha agaruza company ya Rugamba niya Se?'
.
Inkuru ya Navio kki dabble le.
.
Dutangiriye mu ijoro, Aneth yari yicaye imbere ya mashine yandika utuntu n'utundi, ako kanya Anastas arahamusanga , ati:" ese ntabwo uri buryame?"
Aneth ati:" ndaryama mukanya hari ibyo ndimo, ndaryama nimbinoza.'
Anastas ati:' ese muri iyi minsi uhugiye mubiki? Ndabizi nturaka ubujurire niki kiguhuguje?"
Aneth yahise amureba, ati:" ntabwo kwaka ubujurire kurubanza rwa Rugamba byashyira perezida hasi nkuko mubitekereza."
Anastas ati:" nonese umupangu ufite ni uwuhe?"
Aneth ati:" giye kumurega iya data."
Anastas yahise yikanga ati:' ngo????"
Aneth ati:" Rugamba yarezwe na perezida, bivuze ko perezida we yari yarabipanze uko byose bigomba kugenda. Ariko Rugamba we ntacyo yarazi yaratunguwe byatumye rero atsindwa. Nanjye rero giye kurega Perezida kuko nabipanze we atabizi. Wamwanya wo kwibaza ibiri kuba yatunguwe, nibwo nzahita mushyira hasi neza nitonze, kujya kubyuka kwe, agasanga byarangiye."
Anastas ati:" njye ariko sindumva icyo uri gushaka kuvuga.*
Aneth ati:" nkumuryango mwaricaye, mu mitiramo amategeko ngo mbe ariyo niga. Ndabasezeranya nkuko mwari mu byizeye ko bizaba ntagihindutseho. Giye gukoresha amategeko Perezida ntatajya hasi, njye ubwanjye diplôme yanjye nzayicira."
.
.
Kuruhande, ni kwa perezida, madamu we na Shema barimo baganira."
Mama Shema ati:" ariko se wa mukunzi wawe bite bye?'
Shema ati:" ubu ari mu Rwanda."
Mama shema ati:" kataza kudusura se, cyangwa ntagahunda ufite yo kumwereka umuryango."
Shema ati:" Aneth ndamukunda, mbanumva kandi ngomba kuzabana nawe."
Mama Shema we avuga areba muri telephone, ati:" ni mwiza pe, ndetse muraberanye. Yavamo umukazana mwiza."
Yahise ava muri telephone, nyuma atunguwe ati;" ugize ngo nde?"
Shema ati:" Aneth."
Mama shema ati:" ariko ntabwo ari umwe wanyeretse uri kuvuga."
Shema ati:" niwe nuko we yakubeshye amazina."
Mama Shema ati:" narinyobewe rwose ukuntu atari we. Umukobwa watinyutse kumbeshya ko numva atoroshye?
Uwo mwanya Perezida arinjira ahita avuga ati:" ntiyoroshye koko nkuko ubivuze uri mu kuri."
Bose base bikanga, mama Shema ati:" kubera iki se uvuze uko?"
Perezida ati:" umukobwa se watinyutse kujya kwivaga mubyange murukiko , ubwo urumva aciriritse?"
Mama Shema ati:" ibyo so avuga nibyo Shema?"
Shema we ati:" Ahubwo papa, utumye nibuka icyo nagombaga kukubaza."
Bose bamutega amatwi,
Shema ati:" Star egge 🌟, waba warayiguze?"
Perezida ati:" ngaho nyumvira ibibazo aba ari kubaza. Star egge 🌟 narayiguze."
Shema ati:" nonese iya Rugamba yo?"
Perezida yahise arakara ati:" ariko ko meruka nkurihirira ngo wige wize iki? Ariko sinkurenganya, ntabuzima bubi wahuye nabwo. Iyo uza gukena, nawe ubu uba uri kubwira ngo iriya company ndayishaka ngo ibe iyanjye."
Shema ati:" ariko nubwo undakariye, nangirango numve, hanyuma nzabuze Aneth kujurira."
Perezida ati:" nguhera uyu munsi, ntuzongere kugenda mu modoka zanjye, ndetse Abarinzi ntibazongere kukurinda, ntacyo nzongera kuguha. Kugeza iriya company yeguriwe njye burundu , ndetse ntawukinyitambika. Sinzi ngo urabigenza ute, ariko nakubwiye ngo uriya mukobwa umucunge."
Shema yagiye kuvuga bose bahita bigendera, nyuma ati:" ese mama nawe ushyigikiye papa, ibyo abari gukora?"
Mama we avuga agenda ati:" ibi dufite wa mwana we byaratuvunnye, ntabwo dushaka kubibura, Ahubwo turashaka kubyongera."
Shema yasigaye atekereza byasaga nkaho we atabashyigikiye.
.
.
Kurundi ruhande, ni kuri gereza, Aneth yazindukiyeyo, ahita asaba Ziyona ngo bamuzane amusure.
Bidatinze yaraje aricara ntiyavuga. Aneth akora mu gikapu amuhereza ka take away irimo ibyo kurya, nyuma ati:" apeti wenda waba wibagiwe imurire mibi yaha."
Ziyona ati:" ariko se nubu uracyabona ko ibyo ushaka bizakunda?"
Aneth ati:" umwanzi wawe, ni uwanjye ni bamwe. Kuko afitanye imikoranire na Claudine wakugambaniye."
Ziyona yahise aba nkuwumvise ikimujomba, arekera kurya, ariyumvira nyuma ati:" yahoze ari inshuti yanjye. Akazi kenshi twarakoranaga, ariko kuva yatuma umutangabuhamya twari dufite yicwa, nahise muhaga. Ubwo ababyeyi bawe bicwaga, ntabwo nashakaga ko dukorana kubera ko namukekaga. Nibwo rero yangambaniye, aranyirukanisha."
Aneth ati:" ntabwo rero narega Claudine kugirango nkukure aha,"
Ziyona ati:" ndabizi ko nubundi utabishobora."
Aneth ati:" icyo nshaka kukubwira, giye gusubiza ibintu budubi. Giye kuzura akaboze."
Ziyona yahise aseka ati:" ubwo se urapanga iki ra?"
Aneth ati:" ibintu ubu mfite kuburana , ni imitungo ya data. Giye kurwana intambara ikomeye nambure perezida imitungo ya data."
Ziyona yahise aseka ati:" biragoye pe, ibyo wibwira, ninzozi uri kurota zidateze kuba impamo."
Aneth we ati:" ese muganga Diane washinjijwe kwica uba wumva ibye bitakujomba ku mutima?"
Ziyona arushaho kubabara, ageraho azenga amarira mu maso ariyumvira.
Aneth we ati:" icyo nshaka ni imbarutso gusa, nkahorera amaraso yinzira karengane, yamenetse kugirango igisambo kibe compony ya data."
Ziyona ati:" wamwana we gushirika ubwoba bivanze n'ubwenge, mbizi muboto bwawe. Ariko nyumva imbaraga zawe, ntizatinyuka gutunga urutoki perezida naswe kumwambura ibyo we afite."
Aneth ati:" nonese nkore iki? Ndeke ibya data bigende uko gusa?"
Ziyona ati:" itangiriro wararibonye, ahubwo wituma rigucika. Nudahera kuri iki kirego cya Rugamba, ntarindi tangiriro uzabona rizakwegereza perezida. Icyo kirego nugitsinda, we azahita agaragara nkumubeshyi mu mategeko nimbere ya Rubanda kubera itangaza makuru. Icyo gihe rero nibwo wahita uzana mo ibya papa wawe neza, isi yose ikuvuganira. Icyo gihe uzaba umurusha imbaraga."
Aneth abyumva yitonze nyuma ati:" none ushatse kubwira ko nkwiye kwaka ubujurire?"
Ziyona ati:" cyane niba ukeneye kwica igwe yagufashe kugakanu."
Aneth ibyo yarabyumvise nyuma ati:" nonese ko iki kirego cya Rugamba nacyo gikomeye, nakora iki?"
Ziyona yabaye atarasubiza abashinzwe umutekano, bahita baza kumutwara kuko iminota yari ishize. Arimo agenda, ati:" wowe aka ubujurire ibindi uzabimenyera murukiko."
Aneth yasigaye abitekereza, nyuma ahita afata telephone ahamagara Cloude amubwira asohoka ati:" Cloude duhure dupange uko tugiye kwaka ubujurire."
Cloude yarishimye ati:" nyuma nanyuma noneho uramvugishije, duhurire he?"
Aneth ati:" vayo, hamwe twahuriye bwambere."
.
.
Ntibyatinze barahuye,
Cloude ati:" turahera kuki rero?"
Aneth ati:" tugiye kubwira urukiko ko dufite ibimenyetso bishya ndetse bivuguruza ibyatanzwe nuruhande rurega."
Cloude ati:" nonese ibimenyetso turabifite?"
Aneth ati:" ibimenyetso ubu si ngobwa, reka babanze bemere ubujurire bwacu."
Sasa kurundi ruhande ahari perezida yari mubiro bye arimo aranasoma ikahwa, buhoro buhoro ari nako atekereza.
Mumutima ati:" giye kujya mu matora, shema nawe aho yakabaye umunyabwenge ngo ashake ikizamitunga, ari kumbaza gusa ngo star egge 🌟 yageze mu noki zanjye gute? Ubuse mvuye kubuyobozi yabaho ate? Ikigoryi gusa."
Kumbe Akiri aho telephone yarasonnye, kurena umuhamagaye ni Miss Mary. Yahise amufata yihuse ati:" bite Mary?"
Miss Mary ati:" wamushwi watsa ubujurire ubu tuvugana. Ngo ufite ibimenyetso bishya agomba kwerekana."
Perezida yahise yikanga ati:" ngo iki? Bikurikirane neza, umenye icyo ashigiyeho."
.
.
Kumbe kurundi ruhande, Aneth we ari murugo yumvise ukomanga dore ko bwari bumaze kwira, yahise ajya gukingura asanga ni Shema, mu gutungurwa ati:" Shema bite ko uje aha bwije?"
Shema ati:" urabizi ariko ndagukunda, kandi nifuza kuba aho uri."
Aneth ati:" ariko burije? Wakabaye uryamye uri kuruhuka."
Shema ati:" ntabwo byari bunkundire mfite ikintu kimvuna kumutima nshaka kukubwira."
Aneth ati:" icyo kintu gitumye uza aya masaha niki ra, ngaho bwira."
Shema ati:" ndashaka kugusaba ngo ibyo kuburanya data ubivemo."
Aneth yagiye gusubiza Telephone irasona ashigikira hejuru, kumbe yarotaga, yahise yihutira kureba umuhamagaye, abona ni Miss Mary.
.
IRAKOMEZA
.
Ibi nibiki atangiye kurota?
Miss Mary we se aramushakira iki?
Ntuzayicikwe.
Comments
Login to comment.
No comments yet.