logo

NEW TALENTS

Stories Group

THE TRUE WITNESS EP17

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

.
Duheruka Shema ari kubwira Aneth ngo  bagire. Ese baragira iki?
.
Inkuru ya Navio kki dabble le.
.
Shema yitegereje Aneth mu maso, yari yagize amatsiko menshi cyane. Uwo mwanya Shema ati:' nashakaga ngo tugira urugendo dupanga."

Aneth yahise aba nkuwumvise ibyo atashakaga ati:" ese nibyo."

Shema ati:" wari watekereje iki?"

Bose bahise baseka Aneth ati:" ntacyo."

Shema we ati:" nyine hari ahantu nshaka ko tuzajyana."

Aneth ati:" nkaryari se ubwo?"

Shema yahise amwegera ati:" ndabizi bimwe mu byakuzanye mu Rwanda, harimo gutembera. Ndashaka ngo tuzajyane, jye ku kwereka ahantu hambere nkunda."

Aneth ati:" nimbona bizakunda nzakubwira."

Yahise areba ku isaha nyuma ati:" rero reka dutahe, turagenda tuvugana."

Shema ati:" ariko hari hakiri kare, reka ahubwo tube twiganirira nubundi njye ntacyo nendaga gukora."

Aneth ati:' oya sha, ariko ubwo uziko mba kwa Uncle? Ntabwo ari murugo ngo ndahigenga."

Shema ati:" sawa ariko ubwo ndagutwara nkugeze yo?"

Aneth ati:"  oya ndafata akamoto, kandi warukoze pe."

Shema ati:" ese kuki utajya utuma nkwereka Urukundo nkuko ndugukunda?"

Aneth ati:" ndabizi ko unkunda ndetse cyane. Ariko ntabwo nanone ari ngobwa ngo utuntu twose udukore. Mfite ticket ntakibazo, kandi nicyo nayatangiye, wenda uzanwara ibutaha ."

Shema ati:" okey ntakibazo. Ariko reka nkwambike inkweto."

Yavugaga ahita amupfukama imbere, amwabika inkweto, nyuma arangije amureba mu maso, ati:" ndagukunda."

Aneth ati:" nanjye ndagukunda."

Bahise basomana, nyuma Aneth arahaguruka, ati:" wowe se uraguma aha?"

Shema ati:" ndahamara akanya gato ndahita naha."

Aneth yahise asohoka, Shema we asigara amukurikije amaso.
.
.
Kuruhunde ni kuri gereza, Cloude yaje kureba Rugamba, bicaraho baraganira.

Rugamba ati:" ese Aneth ntaraka ubujurire?"

Cloude ati:' kugeza ubu ndamuhamagara ntamfate, ndetse yewe nuriya ngo ni Uncle we nawe ntabwo ari gufata telephone."

Rugamba ati:" watumye nizera uriya mukobwa, nyamara ntacyo ashoboye."

Cloude ati:' nyine umbabarire, ariko njye sinzi impamvu mubonamo ikizere."

Rugamba ati:" iminsi iri kugenda kandi 30 n'ishira urazi neza ikiza kuba. Uriya mukobwa mwihorere. Nshakira undi mwavoka nubundi uriya,  niyaba yarananiwe kugaruza iya se James ngo agaruze iyanjye."

Cloude atunguwe ati:" uravuga ibiki? Ngo iya se James?'

Rugamba ati:" uriya mukobwa ni wamwana muto basize. Rero uriya ni nyirarume we."

Cloude ati:' Ahubwo niba ari uko bimeze ikirego tukimurekere. Kuko azi neza ko naramuka muri uru rubanza atsinze perezida azaba abonye aho ahera anamurega urwase. Urumva natwe arandukaneye."

Rugamba ati:" nanjye niko natekerezaga  ariko ndabona byamunaniye. Nibigeza ejo rwose mutaravugana, uzashake undi mwavoka."

Cloude ati:" erega sinzi ko twapfa kubona undi mwavoka uhagana na miss Mary. Urabizi umwavoka wihaye guhangana nawe birangira nawe afunzwe ndetse agahabwa igihano gituma diplome ye igacibwa. Rero abinaha bose urabizi ko bananze na mbere. Rero uyu mwana wa mutinyutse niwe gusa dufite utaramenya miss Mary. Akavuyo ke no guhubuka kwe kuri miss Mary, hari igihe byakura ikintu."
.
.
Sasa uwo Aneth avuga, we yahise aza kuruhande, ni ahantu muka resto bar, kwinjira asanga niho Sheja umutegerereje. 

Sheja ati:" watinze pe! Ukurikije igihe wabwiriye."

Aneth ati:" sorry narikumwe na boyfriend rero nyine kumucika byari ihurizo."

Sheja ati:"  yego rata! Ubwo nizereko uhita untumira kuri save date."

Aneth ati:" urumva se ntabireka koko?'

Sheja ati:" sawa kandi nkuzaniye n'inkuru nziza uragura."

Aneth ati:" amatsiko ageze mu cya tanu mbwira vuba."

Sheja ati:" umwanya wa kazi urahari, rero ubwo igisigaye ni wowe uzajya kuvugana na manager."

Aneth ati:" yooh! Wakoze pe. Gusa ariko mubyukuri ntabwo narinyeneye akazi."

Sheja ati:" ngo iki? Noneho wamvuniye ubusa? Uzi imbaraga nakoresheje? Koko nzi ibyago by'ubushomeri muri iyi Kigali."

Aneth ati:" wakoze pe, ariko icyo nari nyeneye cyane ni wowe ngo twibere inshuti tunaganire, tujye tunaganira kandi."

Sheja ati:" iyo ubibwira se ko nari buze, aho kujya imbere ya manager, muhatiriza."

Aneth ati:" sorry basi ndica ikiru."

Sheja ati:" gira vuba hubwo inyota iranyishe."

Bahise batumeza icyo kunywa bamaze gusoma ho, 

Aneth ati:"  hari ikintu kigenzi nkukeneyeho, niyo mpamvu nagushakaga nkicuti:"

Sheja ati:' mbwira rwose icyaricyo cyose ndagufasha niba mbishoboye."

Aneth ati:" nkuko nakubwiye nitwa Aneth papa akaba yari nyiri iriya company ukoramo mbere. Yitwaga James."

Sheja yahise yikanga ati'" ngo papa wawe ni James?"

Aneth ati:"  yego. Ndetse ninayo mpamvu nkukeneye nkincuti."

Sheja ati:" nonese ubwo urashaka nkufashe iki?"

Aneth ati:"  ndagira ngo ubwire icyo waba uzi cyose kuri company cyane cyane ukuntu yaje kuba iya perezida."

Sheja yahise abitekerezaho ntiyagira icyo amubwira ahubwo aratuza cyane.

Aneth we ati:" ababyeyi bange bapfuye nyiri muto cyane, mita jya kwibera kwa nyogokuru. Ntacyo kumitungo ya data, nibyo mbimenye aho nziye inaha.'

Sheja ati:" nubimenya se biragufasha iki? Yego ubu ntikiri iya papa wawe, nonese ubwo biragufasha iki mubyukuri.".


Aneth ati:"  ababyeyi banjye bapfuye bishwe. Rero byanga bikunda hari aho byaba bihuriye. "

Sheja ati'" urashaka kwihorera se?"

Aneth ati:" ubu ntacyo naguhisha kuko nubundi bigomba kujya hanze. Nyogokuru n'umuryango wanjye bose, bishyuye igiciro cyose cyashobokaga ngo nige amategeko kubera ko bashakaga ko amaraso yababyeyi banfe ahorerwa. Mfasha niba hari icyo uzi ubwire."

Sheja yarabyumvise, yumva amugiriye impuhwe nyuma ati:" yego hari byinshi nagufasha,  ariko inyandiko nagashingiyeho zose zaratwitswe."

Aneth ati:" inyandiko zose barazitwitse?"

Sheja ati:" yego."

Aneth icyo aracyumva 

Sheja arakomeza ati:" ariko hari munshuti wanjye dukorana, hari urwandiko yigeze gufotora , sinzi niba akirufite. Abaye akirufite byagufasha. Kuko ni urwandiko rwerekanaga ko nta hererekanwa rya Company cyangwa ubwishyu bwayo, bwabaye hagati ya papa wawe na Perezida. Ahubwo rwerekanaga ko company iri iya James nyine mu buryo bwuzuye ahubwo yahaye imigabane perezida gusa."

Aneth ati:" urwo nirwo nyeneye rwose, Ahubwo iyo nshuti yawe twayibona gute?"

Sheja ati:"  turakorana, ndaza kumubaza nigira icyo menya ndaza kubiguha kuri NetChat."

Aneth ati:" iyo se kandi n'iki?"

Sheja ati:" ni application ya new talents stories group, wandikiranaho n'inshuti, kandi irizewe cyane kuruta Whatsapp kuko ikoresha abanyabwenge cyane, ntawapfa kuyinjirira nkizindi."

Aneth ati:" sawa ubwo yimpe uze kubinkorera."



Sheja yahise amwenyura, ati: "Sawa, nzabikora. Ubu rero wowe gira amahoro utuze, nigira icyo mbona turavugana kuri netchat."

Aneth we yashimishijwe cyane, umutima we ugarukamo icyizere. Yatekerezaga ku mateka ya company ya papa we, ndetse n’uburyo yashakaga kumenya ukuri ku byabaye.

Mu gihe bari barangije ibyo kunywa, Aneth yirebye ku isaha, ati: "Sheja, igihe kirageze, ngomba kwerekeza aho mba ubwo turasubira."

Sheja ati: "Sawa, ntakibazo. Ariko ntuzibagirwe, igihe cyose wumva unnyeneye, ujye umbwira, nzajya nkufasha."

Aneth yahise ashimira cyane Sheja, amusuhuza, hanyuma  atangira urugendo rwe rwo kumenya ukuri ku mateka ya company ya papa we no gushaka uko ayigaruza.

Icyo gihe, mu rundi ruhande, kuri gereza:

Rugamba yari yicaye, akomeza gutekereza ku biganiro yagiranye na Cloude. Yatekerezaga ku cyemezo cy’uko Aneth ashobora kudafata ubujurire, kandi n’uburyo bishobora kuba ingorabahizi kuri we.

Rugamba ati: "Uyu mwana aracyari muto, ariko afite umutima ukomeye. Niba atabashije kugarura iby’iya se se James, bizaba ikibazo kuri twe."

Cloude ati: "Yego, ariko nanjye ndabona hari icyizere. Ariko tugomba gukorana nawe kuko niwe dufite."

Rugamba yicaye yitekereza ho, nyuma ati: "Nibwo buryo bwiza bwo kureba niba hari undi mwavoka ushobora kudufasha. njye ntabwo numva nizeye uyu mwana pe.'

Kuri NetChat:

Sheja yaje kohereza ubutumwa kuri Aneth, ati: "Muraho, nshuti yanjye. Nakoze nk’uko twari twabivuganye. Inshuti yanjye afite kopi y’urwandiko rw’ibanze. reka nyohereze."

Aneth yishimye cyane, ati: "yego, urakoze cyane! Ndumva ubu nkibonye, ni intambwe ikomeye mu gushaka ukuri."

Sheja ati: "Nuko rero, ubu iby’ingenzi ni ugukoresha ubu buryo witonze, kugira ngo tugere ku ntego yawe."

Aneth yahise yandika ati: "Yego, nzitwararika cyane. Ndishimira kuba uri inshuti nyayo."

Sheja aramwenyura, ati: "Ibyo ni byo inshuti ikora. Turi kumwe muri uru rugendo."

Mu mutima wa Aneth, icyizere cyiyongereye ho ibihumbi. Yari atangiye kubona ishusho y’ukuri ku mateka ya papa we ndetse n’uburyo company ye yagiye iba iya perezida. Ariko kandi, yari azi ko urugendo rugikomeye imbere, hari Miss Mary utoroshye mu kuburana.
.
IRAKOMEZA 
.
Yaba se agiye kugaruza company ya se?
bizamworohera se?
ntuzacikwe.

Comments