logo

NEW TALENTS

Stories Group

THE TRUE WITNESS EP16

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

.
Duheruka Aneth abwira Anastas ko bagomba kwerekera kuri company ya Star egge 🌟. Agiye gukora iki?'
.
Dutangiriye ku ruganda rwa Star egge 🌟, niho Aneth yinjiraga, akinjira aba ahuye na Sheja, Sheja ati:" bite?"

Aneth ati:" hari ikantu nshaka kukubaza , wampa umwanya?"

Sheja ati:' ntakibazo wambaza."

Aneth yahise amubaza ati:" ese umuntu ashaka akazi muri iyi company byasaba iki?"

Sheja ati:" nkibisanzwe byiki gihe kubona akazi biba ari amahirwe yawe, ntakindi bisaba."
Aneth ati:" nitwa Aneth ndi mushya inaha Kigali,mvuye kenya."

Sheja ati:" biratangaje, uvuye aho twe tuba twumva twajya gushakira ubuzima uza Kigali ?"

Aneth ati;' uko uba wiyumva uri aha Kigali, niko nuri Kenya abayiyumva. Aba yumva nyine aje mu Rwanda aribwo yabono akazi keza gatuma abaho."

Sheja ati:" aho uvuze ukuri, ariko se koko urashaka akazi? Hari umwanya nzi uhari , niba ubishaka wabwira nkazakubariza.'

Aneth ati:'  yego kandi biciyemo nazagura akantu "

Sheja ati:" noneho mpa number yawe nzakubwira."

Aneth ati:" Ahubwo wowe mpa iyawe nze kuguhamagara, erega ninjye ugukeneye si wowe unyeneye."

Sheja yahise afata telephone ye, yandikamo nimero nyuma ati:" ni ubwambere menyanye n'umudiyasipora. Urumva nyine ni byiza ."

Aneth ati:" hari icyo se kumugoroba nkuhamagaye ukaza tukavugana kuri ibyo tunasangira agakahwa? Erega nyeneye numa introduction kuri uyu mugi."

Sheja ati:" ntakibazo uze kumbaza niba mfite umwanya naza. Kandi unyizere ndaza kukubariza manager."

Yavuze ahita agenda, Aneth we yitegereza ku nkuta, zaho , abona ifoto ya papa we,  ahita ayifotora, arasohoka.
.
.
Kuruhunde ni  mubiro bimeze neza bya Perezida,  Miss Mary nkibisanzwe aba ari kuganira na perezida.

Miss Mary ati:' ndabizi ntabwo Shema yakwemera gukurikirana uriya mukobwa kuko ni umukunzi we.'

Perezida ati:" ariko yaba yaramuhishe ko arinjye se umubyara. Kuko ntiyabasha kundwanya aziko nzamubera sebukwe nkamuha ubuzima bwiza yahoze yifuza."

Miss Mary ati:" ashobora kuba atabizi, ariko ntunamutindeho, ntiyagutera ubwoba."

Perezida ati:" muri politique buri muntu tumubonamo ubushobozi kuko ashobora gukora akantu gato ubona koroshye, yafatanya nitangaza makuru ryongeraho ibyo bashatse kugirango inkuru yabo iryohe akantu gato kakaba kinini utabasha kwikuraho."

Miss Mary ati:" nanjye ntakazi mfite muri iyi minsi ndamwikurikiranira."

Perezida ati:' urabizi tugiye kwinjira muri campaign rero nibyo njye mugiyemo , ndashaka indi tsinzi. Bikurikirane, nanjya no kuzamura umutwe namushyira hasi."

Miss Mary ati:" itsinzi yo urayifute. Ikindi ntawe muhanganye ngo aragutesha umutwe. Umwana wimyaka 23 niwe wagutera ubwoba?"
.
.
Kumbe kurundi ruhande Aneth yicaye mu modoka bari mo baraganira Anastas arinako bagenda.

Anastas ati:" niki kidasanzwe se ubonye mu ruganda?"

Aneth ati:" mbonye mo inshuti.'

Anastas ati:" eehh, ubwo iyo iragufasha iki?"

Aneth ati:" irambera inshuti nyine."

Anastas ati:" njye ariko sindamenya icyo uri gupanga. Niba uzajurira cyangwa niba ntacyo uri bukore."

Aneth ati;" mwatumye niga, rero mutegereze nkoreshe ibyo nize. Iyo biza kuba ari ibya Rugamba gusa nari kubireka. Ariko gukora kumutungo wa data noneho akanicwa byo sinabireka. Ngomba gukora ibyo nshoboye nibyo ntashoboye ariko nkahorera amaraso ya data na mama."

Anastas ati:" ese Shema uramukunda cyane?"

Aneth ati:" ahari ni cyane inshuro nyinshi ahubwo. Kuko ndikugerageza kumwikuramo,  ariko nkumva nibwo mukeneye cyane."

Anastas ati:" ese agerageje kurwanira se byagenda gute?"

Aneth ati:" sinzi ntabwo jya mutekereza uko. Kandi yabwiye ko ibya se bitamureba habe namba."

Anastas ati;" sinzi.'

Aneth ati:" yanyandikiye ubutumwa ansaba ko duhurira ahantu, rero ntubwo ntamusubije, ariko ngomba kujyayo.

Anastas ati;' urajyana imodoka? "

Aneth ati:" oya ndatega.'

Anastas ati:" sawa ubwo nanjye reka jye kureba cloude."

Ubwo imodoka yahise ihagarara, Aneth akingura umuryango, mbere yo gusohoka ati:" Cloude mureke, sinshaka ko azajya anshyiraho pressure."

Yahise asohoka ahita afata akamoto arigendera.*

.
.
Kuruhande, Shema nawe yavuye munzu ajya kwinjira imodoka, umurinzi ati:" nyakubahwa se ntitujyana?"

Shema ati:" oya kuko sigiye kure ni uko nshaka kuruhura mu mutwe gusa."

Umurinzi ati:" ariko ni inshingano zanjye kujyana nawe aho ujya hose."

Shema ati:" oya Lemon, uyu munsi nawe ruhuka ntakibazo ndi bugire."

Yahise yinjira umodoka arakata aragenda.

Ntibyatinze yageze aho yavuganye na Aneth, arinjira, Aparika imodoka, yinjira munzu, ni mukabari keza kagezweho, utabura kwita VIp,  uwo mwanya akinjira, Aneth nawe yahise ahagera yishyura motari ahita yinjira, akibona Shema yahise amuhobera, anamusoma ku itama,

Shema ati:" narinziko wandakariye cyane, utari buze.

Aneth ati:" ntabwo nakurakarira nubwo nyine uba wambabaje. Wamurinzi wawe se ko ntawe mbonye arihe?"

Yamubazaga bicara, Shema amusukira icyo kunywa, ati;' uyu munsi naje genyine,  numvaga nshaka kuganira nawe twenyine."

Aneth ati:" okey."

Shema ati;" hagati aho urakoze kuza gusangira nanjye."

Aneth ati:" erega nanjye mba mbikeneye rero ntukanshime."

Shema ati:" kuri njye biba birenze pe, kuko kuba unkunda ukampa umwanya,  uri umwari mwiza winzobe yaka, witonda nkuko nkuzi, ntacyambuza kugushima."

Aneth udusoni twahise tumufata, Shema we ahita amupfukama imbere ati:' reka nkukuriremo udukweto ube uruhuka.'

Aneth yarumiwe, yitegereza ukuntu amufungurira inkweto azikuramo, ati:" ariko kuki wahisemo gukunda njye?"

Shema ati:" ni uko ubaruta."
Aneth ati:' ngo?'

Shema yafashe ikirenge cye arakitegereza ati:" nonese hari uwo mwaba munganya ikirenge kiza? Reba nkutu twara! Cyangwa se ubwiza burabagirana  bwibi birenjye byiza wifitiye! Cyakora, utuma menya Imana, kuko ari wowe bavuze waremwe mu ishusho yayo.'

Aneth yasetse mo, Shema ahita ahaguruka aramusoma, nyuma asubira kwicara.

Ati:" nigize kugira iyerekwa cyera,,"

Aneth ati:" ujya usega se burya?"

Shema ati:" ntakubeshye natangiye gusenga nyikubona mu iyerekwa."

Aneth ati:" umh! Burya se ninjye iyerekwa ryaganishagaho?"

Shema ati:" nteretswe wowe se Ahubwo nazizirikana ? Niyo nkurose, sinifuza gukanguka. Munzozi unzanira ibyishimo, twaba turi kumwe, ukandemera Edeni, imwe yahanzwe n'Iyaguhanze, Imwe musa, yakuremye mu ishusho yayo."

Aneth ati:" nawe waremwe mu ishusho yayo Shema, ntugakabye."

Shema ati:" njye nawe se turasa?"

Aneth ati:" none bivuze iki?'

Shema ati:" mubonzi bose ni wowe ubasha kunyereka Imana uko isa. Murasa pe! Noneho byagera kutwiso, ahari uranayirusha sinzi."

Aneth ati:" Sherie?"

Shema ati;" karamire mu mutima wanjye ugukunda."

Aneth yahise aseka, wabonaga rwose bishimye.

Bakomeje kuganira banasangira, Shema ageraho aramwegera, Aneth amwicara kubibero, Shema atangira kugenda amusoma ku matwi, Aneth rwose ubonako Ari kubifeellinga, ngusa bidatinze, Aneth ati:' sherie hari ikintu mfite nshaka kukubaza niba ntakibazo."

Shema ati:" yewe! Burya ujya utinya no kumbaza? Mbaza rwose kandi igihe cyose niba ubishaka kumbaza, ujye uhita umbaza ntukake uburenganzira."

Aneth yikije umutima ati;' urakoze."

Arakomeza ati:" icyo nshaka kukubaza, hari icyo waba uzi kubya company ya Star egge 🌟 ?"

Shema yahise yikanga, nyuma yo kwibaza byici mu mutima ati:" urashaka mo akazi se? Niba ariko nakagushakira wana ntakibazo."

Aneth ati:" oya si ibyakazi."

Shema ati:' urabishakira iki se?'

Aneth ati:" ni Amakuru nyeneye gusa yumuntu wigize kuyigiriramo ubuzima bwiza."

Shema ati:" ntabwo abantu bose bagiye bakora mo nabamenya, kuko sinakunze no kuyigendamo cyanee, nanjye nyumva mu makuru."

Aneth ati:" nonese naba fondateur bayo ntiwabamenya?"

Shema yahise abyibazaho, nyuma ati:" waba se uri gushaka Amakuru yerekeye ikirego uriho?"

Aneth ati:" oya, ntaho bihuriye."

Shema ati:" sherie, narakubwiye ngo imitungo ya data ni iya data ntabwo ari iyanjye. Kandi amakosa cyangwa ibyiza bya data, sinkwiye kubibazwa ho kuko nabyirutse mbisanga rero ntacyo mba mbiziho, cyakora nigira icyo menya nzakubwira."

Aneth ati:" sorry ntakibazo ntuzirirwe wivuna, ntabwo nari mbikeneye cyane."

Shema ati;" ntiwimva se. Ahubwo se, kubona gusangira byabaye byiza, tugire???"

Aneth ati:" tugire iki? 
.
.
IRAKOMEZA 
.
Bagire ibiki se?
Gusa Urukundo rwo rurahari. Ariko se Aneth guhorera ababyeyi be bizashoboka? Azabikora ate?
Ntuzacikwe.

Comments