Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
.
Duheruka urubanza rwa Rugamba rurangiye, ndetse akatiwe imyaka 30 afunze ndetse nihazabu ya million 100 agomba ku ishyura. Kandi twasize Aneth abwira Shema umukunzi we ko bitarangiye ahubwo ko aribwo bitangiye. Kandi twasize amubwiye ko kuba baratwaye imitungo ya se aribwo bagiye ku icuza. Biraherera he? Ese yaba yaramenyeko company yahoze ari iyiwabo ifitwe na perezida?.
.
Inkuru ya Navio kki dabble le. Mbahaye ikaze.
.
Ni Mugitondo cyakare, ni kwa uncle wa Aneth , afite ikinyamakuru mu noki, ari gusoma. Uwo mwanya Aneth aza kumeza gufata break fast.
Anastas ahita asoma cyane ati:" Nyuma y’uko urubanza rusojwe, inkuru yahise ikwira hose mu mujyi wa Kigali. Amakuru y’uko Rugamba akatiwe imyaka 30 y’igifungo, akamburwa n’isosiyete ye, yasesekaye mu bitangazamakuru byose bikomeye. Abari bamwizeye nk’umucuruzi ukomeye batangiye kumuvuga nabi, abandi bakavuga ko ari umugabo wahuye n’akaga kubera politiki y’ubucuruzi ihambaye."
Aneth yahise asa nkutega amatwi,,
Anastas arakomeza ati:' igihugu cyose kiri kwibaza, ese koko Rugamba yaba yari yaribye company mu myaka 24 yose amaze ayikoramo?"
Aneth ati:" kuki uri gusoma ibyo?"
Anastas ati:" ndagirango nkangure imbaraga nye wagize."
Aneth yahise amureba ati:" izihe mbaraga nye?"
Anastas yahise arambika ikinyamakuru ku meza, nyuma ati:" ese urava mu kirego burundu, cyangwa urajurira? Mu kubaho kwange nziko iyi company yahoze ari iya Rugamba, ahubwo ikindi papa wawe yahoze afitemo imigabane. None urayireka itwarwe gutyo gusa?"
Aneth ati:" ese burya niyo mpamvu mwamishe imitungo ya data? Kuki mutari mwarabwiye ko company ya data yatwawe na perezida nyuma yuko bishwe?"
Anastas yahise yikanga ati:" ibyo se kandi wabikuye he?'
Aneth ati:" wanzanye muri iki kirego cya Rugamba koko ushaka ko mbona mo inyungu none nazibonye."
Anastas ati:" izihe nyungu se?"
Aneth ati:" nonese niwashakaga ko Rugamba anyibwirira ko company ya data yatwawe nkuko iye itwawe?"
Anastas ati:" ese ni Rugamba wabikubeiye?"
Aneth yarababaye ahita ahaguruka ati :" ese bundi kuki mwabimishe? Kuki mwamishe ko imitungo ya data iri kuribwa ntutarayiruhiye?"
Anastas ati:" ntabwo twaguhishe Ane, Ahubwo ni igihe cyari kitaragera."
Aneth ati:" mwari mutegereje ikihe gihe?"
Anastas ati:" ese uracyeka ko iyo tubikubwira wari kwiga neza nkuko twabishakaga? Icyo utaruzi kwiga Amategeko kwawe,ni imipangu y'umuryango."
Aneth yaratunguwe ati:" ngo iki?"
Anastas ati:" twe nkumuryango ntabushobozi twari dufite bwo kurwanya perezida wigihugu. Ariko amategeko arabufite. Niyo mpamvu twashatse ko wiga amategeko. Kandi kuba company ya papa wawe yaratwawe ntabwo twatinye kubikubwira. Ahubwo ni uko twari dutegereje ko urangiza kwiga."
Aneth byaramurenze ararira, Anastas we ati:" twahobye byishi Aneth, mushiki wanjye, numugabowe barishwe, none urumva twari bukore iki ko twese twari kwicwa?"
Aneth ati:" nonese iyo company koko yari iya data?'
Anastas ati:' ntabwo ari iyi ya Rugamba tuvuga. Papa wawe yego yarafite imigabane muri iyi ya Rugamba, ariko aza kuyikuramo, agiye gushinga iye. Aribwo yatangije kumugaragaro Star egge 🌟."
Aneth yahise yikanga ati:" yeee! Star egge 🌟 niyo yari iya data?'
Anastas ati:" yego."
Aneth ati:" yaje kujya mu maboko ya perezida ite?"
Anastas ati:" papa wawe yahaye mo imigabane perezida, nibwo rero ababyeyi bawe bishwe, kandi ndacyeka barishwe ureba koko ni wowe basanze munzu uri wenyine."
Aneth yahise yibuka koko, umwicanyi yinjira mu nzu, akarasa ababyeyi be, yaragiza akamuhereza imbunda, akamubwira ati:" Rayo niyo mazina yanjye."
Anastas we ati:" kuva icyo gihe rero perezida wigihugu company yahise ayigira iye."
Aneth yarababaye, ararira nyuma ati:" nahera he ngo morere ababyeyi banjye?'
.
.
Kuruhande ni murugo kwa perezida, Miss Mary yarahazindukiye n'imbere ya perezida , amuhereza reporo ivuye mu rukiko igaragaza imyanzuro y'urukiko yafashwe,
Perezida: “Mary, wabikoze neza. Ariko ndamva ko uyu mukobwa ngo ni Aneth ataza gutuza atajuriye. Nta gushidikanya azajurira.”
Miss Mary: “Nyakubahwa, azajurira ariko ntacyo bivuze. Ibimenyetso byose biramushinja, ndetse we n’uyu mukiriya we bizarangira ahubwo birukanwe murukiko burundu.”
Perezida yarahindukiye areba mu idirishya, ati:
“Wowe komeza umukurikirane. Nshaka kumenya buri gikorwa cye kuva uyu munsi. Abantu nkawe ni bo nkenera mu gihe nk’iki.”
Miss Mary ati:" icyambere ni uko uruganda ubu ruri mubiganza byawe, ikindi uriya mukobwa we, ntagutere ubwoba nabonye ari nubwambere yinjiye murukiko. Rero ntagutere ubwoba ntacyo aramenya mu mategeko."
Perezida ati:" sawa reka turebe ko azajurira , ubwo tuzanzura nyuma yiyi minsi 30."
.
.
Kuruhunde, Aneth na Anastas bahise baza kuri gereza, ahari ubanza bari baje kureba Rugamba. Baricaye aho bategerereza, kumbe haje Ziyona wakuze bikomeye, birumvikana amaze gusaza.
Yabageze iruhande, ati:' Anastas?"
Anastas ati:" uraho neza Ziyo?"
Ziyona ati:" ndaho ndamenyereye."
Anastas ati:" uyu ureba ni Aneth wa mwana muto usa nkaho wazize ababyeyi be."
Ziyona yahise atemba amarira ku matama ati:" yooh! Yarakuze disi. Uraho Aneth?"
Aneth yaramwikirije
Anastas ati:" sinzi ko yakwibuka ko wagiye umukiza urupfu kenshi, ndetse ko mwabanye igihe gito."
Ziyona yararize ati:" ntabwo yanyibuka ariko njye ndamwibuka. Nonese ko umuzanye aha? Wagirango unyibutse igihe maze muri gereza?"
Anastas ati:" turi aha kubwawe ndetse no kubabyeyi be. Ubu ntakiri Aneth uzi. Oya, yabaye umunyamategeko."
Ziyona ati:" nonese urangira ngo mugire inama kukirego yatsinzwe?
Anastas ati:" oya sibyo bituzanye."
Ziyona ati:" none niki kibazanye?"
Anastas ati:" niwowe muntu uzi ukuri kubabyeyi be. Icyo uzi rero turagikeneye."
Ziyona yahise ahaguruka avuga agenda ati:" niba aribyo byabazanye nimugende kandi ntimuzongere kuza kundeba."
Anastas ati:" nyamara wadufasha. Rugamba nawe company ye yatwawe.'
Ziyona araseka ati:" Ahubwo se kuki atarapfa?"
Ziyona yagiye gukingura umuryango ngo agende, Aneth ati:" nonese uwagukura aha wamuhemba iki?"
Ziyona yahise ahagarara, aratekereza nyuma arahindukira aramureba ati:" ntabyo wabishobora. Urukwavu se rwishe intare ryari?"
Aneth ati:" urukwavu rwakwica intare ruyishutse ikagwa mu manga."
Ziyona yarabyumvise ati:" gute?"
Aneth ati:" wowe mpa umwanya, umpe amakuru macye nyeneye,bundi gusohoka aha uzabimbaze."
Ziyona yabitekerejeho, nyuma akingura umuryango ngo yigendere, Aneth ati:" aya niyo mahirwe ugize ngo urenganurwe. Sinkwaka ubwishyu ngo nkunganire mu mategeko, cyangwa ngo nkwake iki. Icyo nshaka ni amakuru gusa bundi ibindi nkabyikorera."
Ziyona yahise akubitaho urugi aragaruka yicara vuba vuba ati:" ariko bundi urashaka nkubwire iki?"
Aneth ati:" biroroshye, ntabwo nkugora. Bwira bike mbone aho mera nkukure ha."
Ziyona ati:" ukeneye inkuru se ivuga kurupfu rwababyeyi bawe?"
Aneth ati:" oyaa,,'
Anastas yaratunguwe, ndetse na Ziyona. We ati:" nonese urashaka nkubwire iki?"
Aneth ati:" mbwira inkuru yuko byagenze ngo wisange aha kandi urengana."
Ziyona yikije umutima, nyuma Atangira kumubarira inkuru yuko yisanze aho.
.
.
Kuruhande kwa perezida, Shema yaraje asanga ari kuganira na Miss Mary arabasuhuza.
Perezida ati:" Shema ndashaka ngo unkurikiranire uriya mwavoka ngo ni Aneth?"
Shema yahise yikanga, ati:" Aneth ? Yakoze iki se?"
Perezida ati:" yashatse kwivaga mu bintu byanjye."
Shema ati:" ariko umwavoka wese wahabwa ikiraka yabikora."
Miss Mary ati:" nabonye muziranye urubanza rurangiye mwavuganye."
Shema ati:" nari natunguwe ni uko yaje murubanza."
Miss Mary ati:" mwariganye ariko?"
Shema ati:" ibyo se bivuze iki?"
Miss Mary ati:" gusa aracyafite amashereka mu maso. Ni umukobwa mwiza , ukiri muto , ntabwo yagakwiye kuza ngo yipime kukirego kingana uku?"
Shema ati:" nawe yatsinzwe rero."
Perezida ati:" nyine unkurikiranire umenyere ibye, kuko nakomeza kwivaga mu byanjye, nza mukura mu nzira nkoresheje ubundi buryo."
Shema ibyo yarabyumvise, abyumva neza yitonze.
.
.
Kuruhande Aneth na Anastas basohotse muri gereza, Anastas ati:" hakurikireho iki?'
Aneth ati:" tuge kuri company yahoze ari iya data tujye kuhasura naho. Nyuma yabyo, ndajya gusangira na sherie wanjye.
.
IRAKOMEZA
.
Bari gupanga iki?
Perezida ahise amushyiraho abamugenza. Ikibazo amushyizeho umukunzi we.
Ese bizarangira bite??
Ntuzacikwe.
Comments