Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
.
Duheruka Aneth asa naho asubije ibintu budubi, Miss Mary yari yatangiye kwikanga, ese urubanza rurarangira gute?'
.
umucamanza yumvise neza ibyo Aneth amusabye,byo kubaza uruhande rurenga aho rwakuye izo mapuro zemeza ko company ari iyabo, ubwo nawe ategereza kumva icyo Miss Mary abivugaho. Murukiko amatsiko yariyongereye kubaje kumva urubanza.
Miss Mary we yarahagurutse yitegereza Aneth, nyuma ati:" nyakubahwa mucamanza, ese kuba Rugamba yahuza itariki n'umwunganizi we, byaba igitangaza kuburyo twahita twanzura ko company ari iyabo?"
Umucamanza ibyo arabyumva.
Miss Mary arakomeza ati:" natanze italiki uruganda rwashingiweho, Rugamba nawe atanga indi, hanyuma uyu mwunganizi we avuga iye ngo ihura niyo Rugamba yatanze, ese koko nibyo twashingiraho dufata umwanzuro? Babanje kubiganiraho, Rugamba amubwira italiki yashyize mu mapuro mimbano, ibyo rero nigitangaza. Njye italiki natanze niyo iri mu mpapuro zihamya ko company ari iya nyakubahwa perezida."
Umucamanza ati:" wowe Aneth, ushingiye kuki wemeza ko iyo Taliki wavuze ariyo uruganda rwandikiwe ho?"
Aneth ati:" nibyo biri mu mpapuro dufite zatanzwe na RDB?"
Miss Mary ati:" ariko uzo mapuro zagaragaye ko ari impimbano, ndetse ibyo nidukwiye no kubigarukaho kuko urukiko rwemeje ko ari imimbano."
Aneth ati:" kuki se mwumva ko izo zanyu zitaba arizo mimbano?"
Miss Mary ati:" ibi birimo perezida we, Ahubwo wicunge utaza guhamwa nicyaha cyo gushinja perezida wigihugu ibinyoma. Urumva perezida wigihugu yakoresha imiparo mimbano?"
Shema we aho yicaye mu mutima ati:" aho ukoze neza Mary. mwibutse rwose ko ahanganye ntudakinishwa."
Aneth ati:" aha turi kuburana kubantu babiri biyitirira company, ntabwo turi kuburana umwanya wa perezida. Nyakubahwa mucamanza ibi bifatwa nkitera bwoba. Kandi kuba umukiriya wawe ari perezida ntibimuhanaguraho ubumuntu, bari buri muntu rero, agira amanyanga, ndetse akagira ubujura. Nasabaga ko ibyo byinshingano zumukiriya wawe, bitongera kuzanwa murukiko.
Umucamanza ati:" miss Mary ntiwongere kuzana ibyo murukiko."
Miss Mary ati:" ntabwo mbizanye murwego rwo gutera ubwoba. Oya. Ariko niba ariko abifashe ambabarire. Ese nyakubahwa mucamanza, mwanyemerera nkabaza ikibazo uyu Aneth?"
Umucamanza ati:" yego urabyemerewe."
Miss Mary ati:" Aneth wavutse ryari?"
Aneth ati:' navutse 2003."
Miss Mary araseka ati:" nyakubahwa mucamanza, uyu ni gute aza gupfobya ibintu bigaragaza igihe company yashingiwe, atanayizi inashingwa. Njye ndi mukuru bihagije kuburyo njye ubwenge ndi umutanga buhamya kuko iyo company yashinzwe ndiho ndeba, none wowe company ikurusha imyaka 2 uhera he uvuga ko ibyo mvuga atari byo? Nyakubahwa mucamanza ntangingo niyi nimwe uyu yatanze ishobora guhindura Ibintu urukiko rwari rwanzuye. Imapuro ashaka gushingira ho, izo twabonye ko ari imimbano, Ahubwo akwiye guhanirwa ibyo "
Umucamanza ati:" Aneth hari ikindi ikimenyetso waba ufite kitari izo mapuro zimimbano?"
Aneth ati:" ariko impapuro si mimbano.*
Miss Mary ati:"nyakubahwa mucamanza njye ndumva tudakwiye gupfusha ubusa igihe, twumva uyu ushaka kugira urukiko umubeshyi."
Umucamanza ati;" Aneth nakubajije hari ikindi ikimenyetso waba ufite kitari inyandiko?"
Aneth ati;" ntacyo."
Umucamanza ati;" wikomeza rero kuturira igihe reka ahubwo dusome imyanzuro.
Rugamba ahagaze imbere y’urukiko, ari kumwe n’umwavoka we Aneth. Abacamanza batatu bicaye hejuru y'inteko iburanisha. Inteko y’abitabiriye urubanza iratuje, ikomeje gutega amatwi...
UMUCAMANZA MUKURU (avuga yitonze, ijwi ririmo uburemere):
Rugamba Jean-Marie, waruhagarariwe n’umwavoka Aneth, nyuma y’isesengura ryimbitse ku rubanza rwamaze iminsi 2 ruburanishwa mu mizi n’urukiko rukuru, inteko y’abacamanza isomye imyanzuro ikurikira:
I. Ku cyaha cya mbere: GUKORESHA IMPAPURO MPIMBANO AGAMIJE KWIYEGURIRA COMPANY Y’ABANDI
Hashingiwe ku bimenyetso byatanzwe birimo:
Impapuro z'inyandikomvugo mpimbano zatanzwe mu izina rya Rwanda Street Ltd,
Ubugenzuzi bwakozwe n’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) bwerekana ko wasinyiwe mu izina ry’abandi bantu batari babiherewe uburenganzira mr Rugamba.
Ibyemezo byatanzwe na noteri n’abatangabuhamya.
Urukiko ruguhamije iki cyaha nk’uko biteganywa n’ingingo ya 276 y’Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 rishyiraho igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda.
Icyaha kiraguhamye.
II. Ku cyaha cya kabiri: GUKORA NO GUKWIRAKWIZA IBIYOBYABWENGE
Urukiko rwasuzumye:
Raporo ya polisi yerekana ko wafatiwe mu nyubako yawe ibiro 7 by’urumogi rwitwa “kete” ndetse na capsule 140 za “mugo”,
Amashusho y’inyuma y’inzu yawe yerekanaga igikorwa cyo gukwirakwiza ibiyobyabwenge ku rubyiruko,
Itangazo ry’Urwego rw’igihugu rushinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (Rwanda FDA)
Bishingiye ku ngingo ya 263, 264 na 266 z’itegeko nº 68/2018 ndetse n’ingingo ya 24 n’iya 29 z’itegeko nº 03/2012 rihana ibyaha bifitanye isano n’ibiyobyabwenge.
Icyaha kiraguhamye.
---
III. Ku cyaha cya gatatu: KUNYEREZA IMISORO INGANA NA MILIYONI 80 FRW
Urukiko rwemeje:
Inyandiko z’Ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro (RRA) zigaragaza ko mu gihe cy’imyaka 3, watanze inyemezabwishyu z’impimbano,
Wasubije amafaranga ya TVA ku bikorwa bitabayeho,
Wahishe urujya n’uruza rw’amafaranga winjizaga binyuze mu nzira zitemewe.
Bihabanye n’ingingo ya 87 n’iya 91 z’itegeko nº 026/2019 rigena uburyo bw’imisoro.
Icyaha kiraguhamye.
✍️ UMWANZURO
Bishingiye ku byavuzwe haruguru, urukiko rusomye uru rubanza mu ruhame, rufatiye ku bushake bwo gukumira ibyaha bikomeye ku buzima bw’igihugu, rutegetse ibi bikurikira:
🎓 IBIHANO
1. Ku cyaha cya mbere (Impapuro mpimbano):
Ukatiwe igihano cy’imyaka 8 y’igifungo n’ihazabu ya million 10,000,000 Frw.
2. Ku cyaha cya kabiri (Ibiyobyabwenge):
Ukatiwe igihano cy’imyaka 25 y’igifungo n’ihazabu ya million 50,000,000 Frw.
3. Ku cyaha cya gatatu (Kunyereza imisoro):
Ukatiwe igihano cy’imyaka 10 y’igifungo n’ihazabu ingana na million 80,000,000 Frw yo gusubizwa leta, hakiyongeraho amande ya 20,000,000 Frw.
🚨 IGIHANO CYOSE CY’IGIFUNGO:
Urukiko rusanze ko ibi byaha uko ari bitatu byakozwe ku bushake kandi mu buryo bw’ubugome. Rusanze nta mpamvu zokugororera uregwa.
Bityo urukiko rugukatiye igifungo gihuriweho kingana n’imyaka 30, nihazabu yamafaranga million 100 rwf, ufungirwe muri gereza ya Nyarugenge, kandi ugomba kwishyura amande yose avuzwe haruguru.
Umucamanza arakomeza ati:"
Ibi ni byo urukiko rutegetse, bisomwe uyu munsi tariki ya 06 Kanama 2025. Uburenganzira bwo kujurira urabufite mu minsi 30 utangiriye kuri uyu munsi.
Mugihe iyo minsi irangiye utajuriye, ibihano wahawe bizatangira gukurikizwa no kubahirizwa.
Urukiko rurangije kuburanisha Rugamba, rukaba rwanzuye ko company ari iyurihande Miss Mary ahagarariye , nkuko yanditse muri RDB nka Rwands stree limited.
Abari mu cyumba cy’urukiko bari bacecetse, abandi bikanze. Rugamba we , acyumva igihano ahawe yahise yikubita hasi acika intege. Aneth yahise amufata ukuboko ati:" humpura ntabwo birangiye tuzajurira.'
Aneth agahinda karamwishe, Rugamba we agahinda numubabaro byenda guturitsa umutima. Ariko ubwo uzi kwamburwa company yawe ukanahanwa bikomeye?
Aneth we yagaruye amaso kuri Shame, we yarimo aseka yishimye. Umucamanza we amaze gusohoka, Rugamba bahise bamutwara Miss Mary ahita aza iruhande rwa Aneth ati:" uracyari umwana ukineye kwiga no kwirinda. Inama nakugira ntuzajurire, kuko noneho nzaza niteguye, nawe uzajyana n'umukiriya wawe muri gereza. Uru si urusengero uzamo ngo buri wese araza ngo abwirize, oya. Ahubwo ni urukiko ruburanamo uhamenyereye."
Aneth umujinya waramwishe, ati:" nzajurira, kandi ndakubwiza ukuri ko uzabiryozwa."
Miss Mary yarasetse ahita yigendera, Aneth we asigara murukiko agahinda ari kose...
Shema yari kuruhande amureba, nawe kubera kubona Aneth ari kurira nawe yarababaye, ahita aza kumureba.
Yaramwegereye, ati:" Sherie umeze neza?"
Aneth yahise amureba ntiyavuga.
Shema ati:" rukibando rwanjye nari nakubwiye ngo ibi ntubize mo ngo bidasebya izina ryawe, none reba."
Aneth ati:' byibura se ubu urishimye?
Ubu uratuje kuba wemeye ko abaturange mwakabaye murengera ari mwe mubarenganya?'
Shema yarababaje ati;' sherie ibyo uvuga ni ibiki?"
Aneth ati:" ntabwo birangiye kuko ntibyari bwatangire. Mwakoze ikosa mutwara umutungo wa data, ariko wo ntiwahera nkuwa Rugamba. Ndaje mumbone."
Yahise asohoka arigendera, Shema we asigara amuhamagara undi aramwihorera arigendera. Shema mumutima ati:" ngo umutungo wa se? Umh uwuhe se?"
.
IRAKOMEZA
.
singaho, Aneth se yaba yamenye irengero ry'imitungo yiwabo?'
Agiye nkudashaka kuvugana nawe, aho se Urukundo rwabo nirwaba rugiye kuragizwa nibi bintu?'
Rugamba birangiye ahanwe bikomeye, ndetse yambuwe company yari iye, aho se nibyaba birangiye? Cyangwa azajurira? Ntuzacikwe.
.
Comments