logo

NEW TALENTS

Stories Group

THE TRUE WITNESS EP13

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

.
Duheruka Aneth abwira Shema ko urubanza agiye guhagararira mo Rugamba rugiye kuryoha. Ariko se koko ruramworohera?'
.
.
Dutangiriye kurukiko ni mu masaha ya mugitondo, ibintu rwose biteye amatsiko kumande zombi. Abantu bose bari kwibaza uko bigiye kugenda, ndetse batewe namatsiko nibimenyetso Rugamba agiye kugaragaza. Kimwe nabo turikwibaza, Rugamba ararenganurwa asubizwe company ye, ndetse ahanagurwe ho nibindi byaha? Cyangwa biramuhama Ahubwo afungwe? 

Miss Mary we yahageze kare ndetse arimo arisomera document zitandukanye ibyo byurugamba agiye kurwana ntacyo bimubwiye.

Abari murukiko bose bategereje ko umucamanza yinjira, dore ko na Rugamba yaramaze kuzanwa. Ariko Aneth ntawe uhari ndetse kimwe na Uncle ntanumwe uraza. Shema we nkibisanzwe yicaye mu bumva urubanza ntakibazo afite. Rugamba yitegereje Cloude, Cloude asa numubwira ko adakwiye kugira imugenge.

Bidatinze umucamanza yarinjiye, bose barahaguruka amaze kwicara nabo baricara.

Umucamanza ati:" mwaramutse neza mwese muteraniye aha? Tuje kumva no gusuzuma ibindi bimenyetso bigomba kwerekanwa mu rubanza ruregwamo Rugamba, ndetse no gusoma imyanzuro iza gufatwa nyuma yo gusuzuma ibimenyetso. Ubwo duheruka aha, ibyo Rugamba aregwa byose byaramuhamaga. Bityo ntatagaragaza ibimenyetso bimurenganura, arahanwa hakurikije amategeko y'urwanda nkuko abitegeka. Tudatinze rero Rugamba tangira utubwire ibimenyetso byawe."

Rugamba aho kuvuga, yahindukije amaso yongera kureba Cloude nawe amuhunza amaso, bisa nkaho atashakaga kumureba. Rugamba bongeye kumubaza niba hari icyo afite cyo kugaragaza arahakana.

Uwo mwanya Miss Mary ahita ahaguruka ati:' nyakubahwa mucamanza, ibi nibyo ejo nakubwiraga.  Uyu mugabo ntakindi yaragambiriye uretse ko yashakaga gutinza imyanzuro y'urukiko. Nasabaga ko nabyo aza kubihanirwa, hakurikije uko amategeko abiteganya kandi abitegeka."

Umucamanza ati:" niba ntacyo Rugamba arenzaho, reka dusome imyanzuro."

Miss Mary ati:" cyane rwose kandi nasabaga ko atakongera kumvwa kubera ko agambiriye kurushya urukiko gusa."

Umucamanza ati:" hakurikijwe uko amategeko y'urwanda abiteganya, kandi hakurikijwe isuzumwa ry'ibimenyetso byose byatanzwe, kandi hakurikijwe ibyo mr Rugamba yaregwaga mo , yaba icyaha cyo guhimba imapuro mimbano agamije kwiyegurira company yabandi, ikorwa ry'ibiyobya bwenge ndetse no kubikwirakwiza. Ndetse no kunyereza imisoro ingana na million 80 zamafaranga y'urwanda,,,'

Abari murukiko bose bategereje kumva neza iyo myanzuro, amatsiko ni menshi.

Shema nawe aho yicaye mu mutima ati:" Sherie utabwira ko wabivuyemo ukamenya ubwenge utaranabijyamo? Ndagukunze cyane. Reka nubundi birangire bitagusebereza izina."

Cloude we cyangwa Rugamba ikizere cyari kimaze gutakara.

Umucamanza we, yakomeje asoma imyanzuro ati:' ibyaha byombi urukiko rwemeje ko bimuhama. Akaba,,,'

Atari yarangiza bumvise ijwi rivuga riti:" oya, ntabwo icyaha kimuhama."

Umucamanza yubuye amaso ngo arebe uwo umuvugiyemo mugihe abandi bose batuje ngo bumve imyanzuro,  abantu bose bahindukizwa no kureba uwo muntu,

Shema nawe arahindukira atungurwa no kubona Aneth mu makanzu amubereye cyane yabavoka. We aratambuka yegera imbere.

Aneth ati:" nyakubahwa mucamanza, mbasabye imbabazi kuko nakererewe. Byatewe ni uko nabanje kugorwa na transport. Njye ubahagaze imbere kandi nkaba mbavugisha nitwa Aneth akaba ari njye ugiye kunganira Rugamba nkububasha nahawe na nyirubwite kandi nkabyemererwa nurukiko rw'ikirenga."
 
Bose bikanze mo bararebana.

Shema nawe ari gutekereza cyane, mu mutima ati:" Aneth Ibintu ugiyemo biragusebereza izina."

Umucamanza we ati:" kuba watinze wenda wabisobanuye, ariko Rugamba ntiyigize akugaragaza nkumwunganira mu mategeko."

Miss Mary ati:" nyakubahwa mucamanza, niwitegereza urasanga uyu mukobwa nawe afite imigambi nkiya Rugamba yo kurushya urukiko. Kuki ataje kare akaza aruko imyanzuro itangiye gusomwa? Na Rugamba ubwe waruhari ntiyigize atubwira ko afite umwavoka wenda ngo tumutegereze. Rero bombi bari kurushya urukiko. Nkaba nasabaga ko imyanzuro yakomeza igasomwa we akazaka ubujurire nyuma kuko amategeko abibemerera ariko atari ubu."

Aneth ati:" ibyo uvuga wenda byari byo, ariko kurenza imyanzuro y'urukiko kubimenyetso bihari ntaho amategeko abishyigikira. Nyakubahwa mucamanza , ibyo Miss Mary avuga byari byo, ariko hari ibimenyetso bishobora gutuma imyanzuro y'urukiko yafashwe ihinduka, nasabaga ko rero mwaduha igihe tukagaragaza ibimenyetso bishobora gutuma umukiriya wanjye arenganurwa."


Umucamanza ati:" ibyo muvuga byose nibyo, kandi amategeko arabyemera. Rero reka akanama nyemura maka gaterane umwanzuro gafata niwo dukurikiza."

Miss Mary yahise yitegereza Aneth, bisa nkaho yarashubije itsinzi ye kure ye kandi akaba agiye kumurushya, ariko kuri we byagaragaraga ko afite ikizere sinzi ibyo yibwiraga byatumaga agira ikizere. Aneth we yegereye Rugamba batangira kuganira.

Rugamba ati:" urakoze cyane rwose. Amafaranga yose ushaka ndayaguha nundenganura."

Aneth ati:" oya sinkora ibintu mbitewe n'amafaranga, oya mbikora mbikorera kugaragaza ukuri ."

Rugamba ati,:" ntakibazo ariko naguha n'ishimwe.'

Aneth ati:" ibyo ntakibazo.'

Rugamba ati:" ubuse hari ikizere ko ndi burenganirwe?

Aneth ati:" nibatwemerera tukagaragaza ukuri urarenganurwa, kandi ukwiye rwose kwiringira ukuri. Ariko ntibatatwemerera bizakugora."

Rugamba ati:" Imana ndi kumwe nayo ntakuntu batabyemera."

Aneth ati:" sinkubujije kwiringira, rwose wiringire ariko kandi witegure kwakira ibiri bube byose."

Ntibyatinze sasa, akanama nyemura maka karangije gufata imyanzuro karaza karicara, umucamanza mukuru ati:" Rugamba n'umuhagarariye mwemerewe kwerekana ibimenyetso byanyu. Ariko ntimutsindwa ntimuzongera kwemererwa ubujurire, ibiri bubeho byose umenyeko ariyo mahirwe yanyuma muhawe, ngaho umwanya ni uwanyu, mwerekane ibyo bimenyetso."

Ntibyatinze Aneth yafashe umwanya ati:' nyakubahwa mucamanza nagirango mbere yabyose munyemerere mbaze ibibazo uruhande rurenga umukiriya wanjye ndetse nze no kubaza umukiriya wanjye. Ikibazo mbaza uruhande rurega. Miss Mary muvuga ko company ari iyumukiriya wawe, wanyandikira itariki uruganda rwandikiweho bwambere muri Rdb?"

Miss Mary ati:" cyane."

Aneth ati:" ngaho iyo tariki yandike kugapapuro unyemerere tugahereze umucamanza."

Arahindukira areba Rugamba ati:" nawe twandikireho iyo taliki uzi ko uruganda rwawe rwandikiwe muri Rdb.


Miss Mary yahise ahaguruka atanga ako gapapuro, Aneth nawe ajyana aka Rugamba ariko atakarebye ho."

Nyuma ati:" nyakubahwa mucamanza rero utwo dupapuro 2 turiho amatariki wenda amwe, cyangwa se atandukanye agaragaza igihe iyo company yandikiwe muri Rdb ibyo rero buri nyiri company wese abazi igihe business ye yatangiriye kuko niwe uyitangiza ntabwo yabiyoberwa. Bityo rero, ejo nageze kuri Rdb ndebe koko iyo company igihe yandikiwe, nsanga ni taliki 12 zukwa 10 2001, ikaba imaze imyaka 24 ikora. Bityo rero muri abo bombi uwatanze iyo taliki yanditse muri RDB niwe nyiri company kuko azi igihe yandikiwe. Nyakubahwa mucamanza waturebera uwariwe ukurikije utwo dupapuro n'amakuru natanze. Baba hahuje nkabona gukomeza."


Umucamanza ati:" harya ni 12/10,2001?"

Aneth ati:" yego dore nimpapuro zibihamya.'

Umucamanza ati:" ni Rugamba wanditse itariki nyayo.'

Aneth ati;" none ni gute nyiri company ayoberwa ihihe business ye yatangiriye?? Nonese tuvuge ko atajya yizihiza anniversaire yiyo company imaze ikora? Ahubwo ni icyerekana ko ari ababeshyi bo bagamije uburiganya. Nyakubahwa mucamanza noneho ahubwo bo babazwe aho bakuye izo Mapuro zigaragaza ko company ari iyabo."

Miss Mary yahise yikangamo, yitegereza Aneth cyane,,,
.
IRAKOMEZA 
.
Urubanza se rusubiye bubisi?
Aneth se yaba koko agiye kurenganura Rugamba ?
Miss Mary we ararekera se?
Ntuzacikwe.

Comments