logo

NEW TALENTS

Stories Group

THE TRUE WITNESS EP12

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

.
Duheruka murukiko , Rugamba bamubwira ko ari gukoresha imapuro mpimbano. Biraherera he?
.
Rugamba yagiye kuvuga, Umucamanza ati:" ntacyo ukwiye kwiregura ho, kuko biragaragara ko ari uruhimbano. Ahubwo se kuki ukoresha imapuro mimbano ?"

Rugamba ati:" nyakubahwa mucamanza ntabwo ari impimbano."

Umucamanza yahise akubita inyundo hasi ati:" ibyo birarangiye , ukoresha impapuro mpimbano. Bivuze ko company yo atari iyawe. Ahubwo tubwire kubijyanye nibiyobyabwenge wakoraga ukanakwirakwiza?

Miss Mary yahise ahaguruka ati:" nyakubahwa mucamanza rwose njye ni umukiriya wanjye newe imfunwe nibyo uyu mugabo yakoreye muri company yacu. Ubu yasebeje izina ryacu, ndetse asenya n'isoko twashoragaho. Yarugize inzu y'ibiyobyabwenge kandi dukora ibyuma, akwiye kubihanirwa."

Umucamanza ati:" reka tubanze tumwumve guhanwa byo arahanwa nibimuhama."


Rugamba we yatangiye no kurira, kubona rwose company yiyubakiye ayambuwe imbere y'amategeko.


Aneth we aho yarari, yarabibonye atangira gutekereza cyane.

Shema arabibona ati:" umeze neza Sherie?

Aneth ati:" uyu mugabo ari kurengana nabibonye."

Shema ati:" uravuga Rugamba se?"

Aneth ati:" yego. Biragaragara ko n'umucamanza ubwe ari kuruhande rurega."

Abari aho hafi yabo barabyumva.

Aneth ati:" gute ahita yanzura imyanzuro atabanje kumva uruhande ruregwa?"


Shema ati:" sherie ariko byagaragaye ko akoresha impapuro mpimbano !"

Aneth yahise amureba mu maso ati:" utabwira ko uri kuruhande rumwe nabarega.".

Shema yahise yumvako ari nkaho amubwiye ko ashyigikiye se, nyuma ati:" reka, nkawe cyangwa nkabandi bose bari hantu, ndi muruhande rw'ukuri. Negereje ugaragaza ukuri uwo niwe mba nshyigikiye. Wibuke ko iyo company ntazi ibyayo, none gute nashyigikira umuntu ntazi ibyo ari kuvuga?"

Aneth hari icyo yahise yumva, mu mutima ati:"  none se gute uvuga ko utazi ibyayo, kandi muri kugaragaza ko ari iya papa wawe? Byashoboka gute ko imitungo yose waba utayizi?"


Ntibyatinze sasa yahise afata telephone, ahita yandikira message cloude,  Cloude arayisoma nawe ahita yandikira indi Rugamba."


Rugamba we aho yarari yari yabuze ubusobanuro kwibyo ari kubazwa, yararimo akomeza agarura ibya company kandi bo bageze ku nyerezwa ry'imisoro.

Umucamanza ati:" nkurikije rero ibyo tumaze kumva, Rugamba byose aregwa biramuhama, kereka niba hari ufite icyo arenzaho mu mpande zombi, hanyuma tugasoma imyanzuro."

Miss Mary yahise ahaguruka ati:" nyakubahwa mucamanza twe ntacyo turenzaho, ahubwo dusomere imyanzuro."

Umucamanza ati:" yego rwose, uruhande ruregwa ntacyo murenza ho?"

Rugamba yasomyi message ahawe na Cloude, nyuma ati:"  nyakubahwa mucamanza, ntabwo bikwiye ko wahita udusomera imyanzuro. Hari ibindi bimenyetso nyifite inyuma , nasabaga ko urukiko rusubika urubanza, nkazabanza nkazana ibyo bimenyetso."

Miss Mary yahise ahaguruka ati:" ibyo kwaba ari ukugora urukiko kandi urubanza rwarangiye. Ese ibyo bimenyetso azazana biruta ibirimo imapuro twabonye, ndetse nibindi byose twumvise n'ibihe? Nyakubahwa mucamanza uyu agambiriye kurushya urukiko no kugirango atinze imyanzuro ngo akomeze akoreshe uruganda muburyo bujurano. Njye ndumva twabyirengagiza Ahubwo ukadusomera imyanzuro."

Rugamba we ati:" ariko ni uburenganzira bwanjye gusaba ko urubanza ndegwa mo rusubikwa. Icyambere ngomba kubona unyuganira unyuganira mu mategeko kuko njye ndarengana. Ikindi sitsobanukiwe amategeko neza, rero ubwo ngomba gushaka unyunganira mu mategeko. Ikindi kandi igihe mfite icyo ngomba kugaragaza urukiko rugomba gutegereza kugeza igihe ibimenyetso byose birangiye kumpande zombi."


Umucamanza ati:" Rugamba koko uravuga ukuri, ariko nituramuka dusubitse urubanza, nyuma ukazaza ntabimenyetso uzanye, uzahita uhamwa n'ikindi cyaha cyo kubeshya urukiko wabigambiriye."

Rugamba ati:" njye mfite impamvu mbisaba, rero n'ingaruka ngomba kuzirengera.

Umucamanza ati:" sawa, urubanza rurasubitswe ejo tugomba guhurira aha twumva icyo Rugamba atubikiye. Bivuze ngo Rugamba uhawe amasaha 24 yo kuba wakusanyije ibimenyetso byawe."

Yahise akubita inyundo hasi, ahita ahaguruka, arasohoka.  Miss Mary yahise areba Rugamba, ati:'  ushobora kwibeshya ko mu masaha 24 hari ikintu uba ugeze ho gishobora guhindura Ibintu aha ariko nyine ni ukwibeshya. Company ntabwo ikiri iyawe Ruga, ushaka wa kwemera ukagabanyirizwa ibihano."

Rugamba ati:" ariko uziko arinjye ufite ukuri?"

Miss Mary yahise afata ibitabo bye, ati:"  ntabwo aha uko kuri ku koshya gukora, hakora ingingo n'amategeko. Bon chance, dusubire ejo."

Rugamba yasigaye aho yitegereza Miss Mary uko asohoka, nyuma cloude aramwegera ati:" nonese boss hakurikiyeho iki ko ugiye gusubira gereza?"

Rugamba ati:" ni wowe ariko wampaye message ngo ndusubikishe."

Cloude ati:" nabibwiwe na Aneth ashobora kuba ahari yemeye noneho kugufasha."

Rugamba ati:" genda ubigemo, umubwire uti ndaguha million 30 nuza ukandenganura, ukankura muri ibi bibazo."

Cloude ati:" ayo wamugani ntiyayanga."

Ntibyatinze Rugamba yahise ajyanwa gufungwa, Cloude we asohoka aho.
.
.
Kuruhunde, Hanze, Shema na Aneth bo barimo baganira, ati:" twajyana gusangira se ibya saa sita?"

Aneth ati:" niba ubishaka kandi bitakubangamiye."

Shema ati:" ndabona usa nkuwandakariye ,rero ndarengana biriya simbirimo. Nivugiraga."

Aneth ati:" aho waba umbeshye gute ubwira ngo nubirimo, kandi birimo papa wawe?"

Shema ati:" Sherie kuba birimo Papa ntibivuze ko nanjye mbirimo,  ntabwo ibya papa cyangwa amakosa ye arinjye uzajya ubibazwa. Njye mbaza Urukundo nkukunda kuko nirwo mfite mu nshingano."

Aneth arabyumva, Shema we arakomeza ati:"  iyo umuntu ari mukintu aranabikurikirana, ntabwo rero nari kuba mbirimo ngo hanyuma nemere Miss Mary abe ariwe uruburana nari kurwigiramo."

Aneth yarabyumvise, ati:" umbabarire nabifashe nabi."

Shema ati:" ibyo tubireke, Ahubwo se nyine twigire gusangira?"

Aneth ati:" ntakibazo tugende gusa ndahita naha."

Binjiye imodoka, abarinzi ba Shema nibobayitwaye, Shema we ati" ni ubwambere nabonye ugaragara neza cyane kurusha uko nari nsanzwe mbibona."

Aneth ati:" urabona hahindutse iki?"

Shema ati:" wacyeye kabisa. Uri mwiiiza, sha binkundiye nakwiba."

Aneth ati:" ni ibisanzwe Sherie wikabya."

Shema ati:"  kuba naragukunze, mbishimira umutima nama wanjye kuko wagiriye inama nziza. Kandi nanjye ndagushimira ko wankunze."

Aneth ati:" nanjye ni uko ndagushimira ko wankunze."

Shema yahise amwegera asa nkumureba mu maso cyane amwegereye, ati:" ufite iminwa myiza!"

Aneth yagize isoni aramwenyura asa nkuhumiriza, Shema ahita atangira ku musoma gacye gacye ahindura imande ari nako amukorakora mu gatuza kumabere, 

Umurinzi we ati:" sir twahageze."
 Shema yahise arekera ati:" ndagukunda cyane."

Ntibyatinze bahise basohoka mu modoka binjira muri hotel bari baje ho maze baka icyo kurya , barya banaganira.

Shema ati:" ni wowe wangiriye inama uriya mugabo ngo asubike urubanza? Ese waba wabitewe ni uko ushaka kuzamuburanira?"

Aneth yahise abyumva ko abigaruye afite impamvu , aratekereza, Ati:" ntabwo nakubeshya, mfite kuburanira uriya mugabo, kuko ari kurengana."

Shema ati:" nonese ko byagaragaye ko imapuro wari kuzakoresha umusubiza company ari impimbano ubwo uzabigenza ute? Njye ndi kureba nkabona urubanza rwarangiye."

Aneth ati:" ntabwo nahita mvuga ngo ninde muri bo wahibye imapuro, ariko turebeye hanze y'urukiko, mr Rugamba ararengana."

Shema ati:" nirwo rubanza rwambere uzaba uburanye, urutsinzwe rwasebya izina ryawe kuzongera kubona akandi kazi bikagorana."

Aneth ati:" nonese mbigenze ne? "

Shema ati:"  mu nama naguha wabireka,  uriya mugabo akazirwana ho, koko niba aburana ukuri."

Aneth ati:' yego ashobora kuba afite ukuri ariko ntasobanukiwe amategeko."

Shema ati:" ubu usigaranye amasaha 15 ngo ube uruhutse, washatse ibimenyetso wanatanzwe murukiko ngo bakwemere nkuzamuhagararira, nukenera ubufasha bwange nzagufasha,nanjye nubaha ukuri kuruta ibindi byose.*


Aneth ati:' urakoze. Kandi wakoze nanone kwemera gusangira nanjye, thanks my love."


Shema yahise amwegera amufata kumatama, ati:" nifuza kuzaba iruhande rwabe ibihe byose,  ukava mu kuba umwamikazi w'umutima wanjye, ukaba umwamikazi wanjye wese. I love you, ndetse cyane birenze uko ubyumva."

Aneth ati:" nanjye ndagukunda."

Shema yahise amusoma, Aneth we ahita ahaguruka ati:" wakoze ndetse cyane, dusubire nyuma kandi ndagutumiye ejo uzagaruke nzi neza ko urubanza ruzaryoha."

Shema ati:" nibakwemeza nkumwavoka.

Aneth ati:" byarangiye dusubire ejo.'

.
IRAKOMEZA 
.
Ese afite ubushobozi bwo kurenganura Rugamba akaba umwere?

Miss Mary nawe nabonye atoroshye? Biraherera he? Ntuzacikwe.
.

Comments