Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
.
Duheruka Aneth na Anastas bavuga ko bagiye ku matongo y'iwabo, nyamara kandi twasize Rugamba yanze kuburanira, police imutwaye.
Biragenda bite?
.
.
Dutangiriye mu masaha y'umugoroba, Aneth yinjiye mu nzu yahoze ari iyiwabo, atangira kugenda yibuka, ubwo wari umunsi umwe ari gukina na Papa we kwihishanya, Aneth uwo munsi yari yihishe munsi y'intebe, Papa we yamubuze.
Maze Papa we akajya amuhamagara ati:" Aneth ngwino natsinzwe. Ndaguha kimwe washakaga.
Aneth yanze kuva yo,ahubwo yigumira munsi yintebe Papa we aje kumwicara hejuru amujomba agashinge ku kuguru maze ahaguruka yiruka. Aneth yahise ava mo aseka Papa we aza amusanga yarakaye Aneth agira ubwoba ko agiye gukubitwa, ariko Papa we amugeze ho aramuterura ati:" mukobwa wanjye uzi ubwenge."
Aneth kubera kubyibuka yahise atangira kurira, Anastas aramuhumuriza. Ati:" ihangane."
Aneth ati:" ese kuki papa na mama bagendeye rimwe?"
Anastas ati:" nge nyikako ari uko bakundanaga."
Aneth ati:" bagiye kare, nari kwishima birenze iyo baza kuba aribo baje kumunsi wanjye wa graduation."
Anastas ati:" ndekeka naho bari bishimye. Kandi bashimishwa ni uko wishimye. Ikindi nyeka ko bategereje ko ubakorera, ni ukugaruza imitungo yabo."
Aneth ati:" ese wa migani , niba barapfuye bakagenda iyahoze ari imitungo y'iwacu yagiye he?"
Anastas ati:" banza utuze bundi unaruhuke, icyatuzanye aha ni ukwibuka ariko no kuruhura ubwonko. Rero tuza numara kumva umeze neza nzagenda mbikubwiraho. Hari byinshi ugomba gukorera ababyeyi bawe rero hakenewe ko utuza ukabikora utuje."
Ntibyatinze bakomeje gutembera mu mazu, ubundi basubira mu modoka, Aneth ati:" ningira ubushobozi izi nzu nzazivugurura hanyuma genza kuziruhukira mo."
Anastas ati:" ntakibazo rwose ndacyeka ni wo mutungo wasigaye mu mazina yababyeyi bawe."
Aneth ati:" ese bundi wabwiye indi mutungo yahoze ari iyacu niyihe, yagiye he?"
Anastas yabaye ataramusubiza, Telephone ya Aneth irasona, arebye umuhamagaye abona ni shema aramwitaba, Shema ati:" wiriwe ute rukundo rwanjye? Wageze mu Rwanda amahoro ?"
Aneth ati:" meze neza Shema,ntakibazo mfite."
Shema ati:" ko numva udatuje Sherie, ibaze ko byumvise ugihumeka."
Aneth ati:" yego sinaguhisha ndumva ntatuje."
Shema ati:" byagenze bite se Rukundo?"
Aneth ati:" nari nagiye ku ivuko, urumva rero nahibukiye byinshi, ndacyeka ko ariyo mpamvu ahari ntameze neza."
Shema ati:" pole mama, gusa njye nari nkukumbuye, nkumbuye twa facette twawe, tumwe tugaragara iyo umwenyuye. Nkumbuye kukubona uri kureba hasi kuko mbikunda, nkumbuye kukumva uririmba karirimbo dukunda twembi.*
Aneth aseka mo ati:" ubwo uraje, wowe se wageze murugo amahoro?"
Shema ati:" nahageze ariko ndumva nahashaka."
Aneth ati:" kubera iki se?"
Shema ati:" ubu se wibagiwe ko mba nifuza kwibera aho uri? Mbanumva naguma iruhande rwawe, kuko binyihera umutuzo."
Aneth ati:" ngwino undaze."
Shema ati:" yego sha nahita nza nihuta, Ahubwo mbwira uri muyihe hôtel"
Aneth ati:" wakishe ntabwo ariho ndi, ndi kwa Uncle.'
Shema ati:" ubwo ariko ntacyo ejo uzatsura."
Aneth ati:" uzabanza uze wowe."
Shema ati:" okey, ntakibazo."
Bakomeje kuvugana bageraho bifurizanya ijoro ryiza ubundi barakupa, Aneth nabo bari bageze aho bagomba kurara, bafata ibyo kurya ubundi bararyama.
.
.
Mugitondo cyakare bazindukiye kurukiko aho bagomba kumva urubanza ruregwa mo Rugamba. Bakihagera, Cloude yahise aza kubareba, arabasuhuza,, ati:" numvaga koko mubeshya mutazaza."
Anastas ati:" isezerano atanga ntajya aryica."
Cloude ati:" nibyiza. Ubu rero mukanya turinjira."
Anastas ati:" ntagakuru kandi se mwamenye?"
Cloude ati:" urubanza ndacyeka rutaza koroha. Rugamba araba ahaganye na Miss Mary."
Anastas acyumva izina arikanga,ati:" yee! Perezida yafashe Miss Mary aba ariwe aha kumuburanira?"
Cloude ati:" cyane."
Aneth ati:" uwo miss Mary ni nde?"
Cloude ati:" ni umwavoka kazi utajya utsindwa na rimwe. Niwe mwavoka ujya uburanira leta mubirego bitandikanye. Ariko kuva yatangira kuburana sindumva yatsinzwe."
Aneth ati:" ibyo se bitwaye iki? Buri we murukiko aba afite ukuri kwe. Iyo aguhagaze ho neza aratsinda. Uyu munsi niba koko Rugamba aburana ukuri aramutsinda amateka ye arangirire aho."
Cloude ati:" ikizere waduhaye nicyo turi kugenderaho nyine. Reka ninjire kare kugira ngo Rugamba nuhe document zose ari bukenere."
Cloude yahise agenda Aneth kureba hirya yabonye imodoka ya Shema, aratungurwa. Uwo mwanya Shema yasohotse mo, nawe ahita amubona araza aramwegera, barahoberana, Shema ati:" ni ubuhoro se ko nawe uje aha?"
Aneth ati:" urabizi ko ibyo nize ariho bibera, mba naje ngo ndebe uko bigenda mbone uko nunguka expérience."
Shema ati:" cyakora urasa neza. Urarabagirana nkizuba."
Aneth asekamo ati:" thanks. Gusa nawe wambaye neza. "
Shema ati:" hari ikibazo se tujyanye tukanicarana?"
Aneth yahise areba Anastas, we ati:" ntakibazo mujyane njye ndiyicarana cyangwa nicarane nabandi.
Ntibyatinze bahise binjira baricarana bategereza umucamanza, akinjira bose barahaguruka aricara nabo baricara. Umucamanza ahita afata ijambo ati:" mwaramutse ho mwese?'
Bose barikuriza, arakomeza ati:" ndabashimira kuba mwaje kumva no gukurikirana urubanza ruregwa mo mr Rugamba, aho aregwa mo kunyereza imisoro, gukwirakwiza no gutunganya ibiyobya bwenge ndetse no kwiyitirira no gukoresha company itari iye. Mugihe Rugamba yaza guhamwa n'icyaha araza guhanwa hakurikijwe uko amategeko y'urwanda abiteganya. Mbere yuko rero twumva uruhande rw'uwiregura , uruhande Rwabarega hari icyo murenza ho?"
Uwo mwanya miss Mary yahise ahaguruka ati:" urakoze Nyakubahwa mucamanza, kuduha uyu mwanya. Munyemerere gire icyo nongeraho kuko nacyo kiza kuba ari igenze muri uru rubanza."
Mucamanza ati:" umwanya wawuhawe rwose cyongereho."
Miss Mary ati:" nyakubahwa mucamanza, magurukijwe no kubamenyesha ko nyuma yo gushaka Amakuru no gukurikirana ibimenyetso twaje gusanga uyu Rugamba yarakoresheje imapuro mimbano agamije kwiyegurira company no kuyikoresha muburyo buhabanye n'amategeko. Ndagirago imapuro zose ari bwerekane zize gusuzumwa muburyo bwitonze kandi bwizewe neza."
Umucamanza ati:" ntakibazo rwose turaza gusuzuma. Niba kandi ntakindi wongera ho reka noneho twumve uruhande rw'uwiregura. Naho ibyo gusuzuma turaza gusuzuma niyo mpamvu turi aha."
Rugamba yarahagurutse ati:" mbanje kubashimira nyakubahwa mucamanza kumwanya umpaye ngo garagaze ukuri kwanjye. Mbere yabyose mbanje kuvuga kubijyanye no gushaka kwiyegurira Company ngo mbeshya nkuko abarega babivuga, ariko sibyo ndarengana. Iyo company bavuga ko nshaka kuyiyegurira, ni iyanjye ndetse ikibihamya ni uko mu mazina yayo harimo iryange Rugamba stree limited nkuko rwanditswe muri RDB. Nyakubahwa mucamanza Company imaze imyaka 24 yitwa iryo zina ndetse ari iyanjye muburyo bwuzuye."
Miss Mary yahise ahaguruka ati:" nyakubahwa mucamanza munyihanganire, sinakomeza guceceka numva uyu mugabo abeshya. Iyo company ngo yitwa Rugamba Stree limited ntiyabayeho, ndetse no muri RDB avuga ngo niko yanditse yo ntibibaho ntibyanabayeho. Company yitwa R stree limited. Niko yanditse muri RDB. Iyo R rero niyo avuga ko ivuze Rugamba, kandi twe banyiri ruganda nkuruhande mburanira iyo R ivuze Rwanda, kuko uruganda rwitwa Rwanda stree limited, ntabwo rwitwa Rugamba Stree limited."
Rugamba ati:" rwitwa Rugamba Stree limited kuko mfite nuru Rupapuro rubihamya rwasinywe ho na notel wa RDB."
Miss Mary ati:" nyakubahwa mucamanza arabeshya urwo Rupapuro ni rumwe muri zimwe navuze zimimbano zikwiye gusuzumwa neza. Urwo Rupapuro avuga nigute rwaba rutandukanye nuru njye ubwanjye nakuye muri RDB uyu munsi? Nyakubahwa mucamanza iki gitondo nazindukiye kuri RDB girango koko nyomoze izina ryanditswe ryuru ruganda, Notel ubwe yanyihereye iyi rapport mu noki zanjye uyu munsi. Nonese RDB igira ba Notel bangahe?"
Rugamba yatangiye kumirwa umucamanza abaka inzandiko bombi azirebaho , nyuma ati:" Rugamba ko waba uri gukoresha imapuro mimbano? Uziko wabihanirwa muburyo bukugiraho ingaruka bikomeye?
.
IRAKOMEZA
.
Ese aha Rugamba arahikura?
Ese koko Hagati ye na Miss Mary ninde uri mu kuri?
Ntuzacikwe n'ikurikira.
Ngutanga ibitekerezo ni igenzi cyane ko biguha amahirwe yo kubona nes point zubuntu.
Comments