Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
.
Duheruka Aneth na Shema bari gusabana, kandi twasize Anastas bisa nkaho ari kumushakira akazi.
.
Reka dukomeze.
.
Ni Kigali international Airport cyangwa se kukibuga muza mahaga giherereye i Kigali Ikanombe. Ni mu masaha ya migitondo, Aneth na Uncle we Anastas nibwo bakihagera bava muri Kenya. Aneth yitegereje ubwiza bwicyo kibuga , ararangara neza.
Anastas ati:" utangiye gutungurwa n'ubwiza bwa Kigali se?"
Aneth ati:" aha hantu hari isuku nyinshi pe. Harasa neza."
Anastas ati:" iyi ni Kigali umugi bita Green city. Uratoshye pe, ndetse nabawutuye bagira isuku. Ariko kumubiri gusa. Mu mutwe nawe uzabimenya."
Aneth ati:" ni heza pe ikindi biratangaje. Kubona umutuzo uhari."
Anastas;" uzagira umwanya wo kuhatembera, ngwino tugende tujye kubonana nababantu.'
Bahise binjira imodoka, Aneth we agenda amaso ayahanga mu mande arinako yitegereza ubwiza ni isuku y'umugi.
Yashiditse Anastas amusaba gusohoka, ntibyatinze binjiye mu nzu yari aho asanga Rugamba na Cloude bari babategereje.
Cloude ati:" karibu Anastas. Ntimutinze cyane urebye."
Rugamba yaramusuhuje ati:" si ubwambere duhuye ariko?"
Anastas ati:" nanjye ndabona atari ubwambere."
Cloude ati:" uyu niwe mukobwa wawe se?"
Yabazaga yitegereza Aneth uretse no kuba ateye neza , ni namwiza birenze. Nyuma yahise akomeza ati:" nishimiye guhura nawe mukobwa. Ni ubwambere nkubonye amaso ku maso twegeranye. Hagati aho nishimiye ko mwemeye guhura natwe."
Aneth ati:" nanjye nishimiye guhura namwe."
Anastas ati:" uyu rero niwe nababwiraga, nagutinda rero tubivuge ho."
Cloude ati:" wenda mbere yabyose, nitwa Cloude ubusanzwe nkaba ndi inshuti cyane na Uncle wawe ndetse nkaba ndi inshuti nuyu mugabo Rugamba."
Aneth ati:" byiza nanjye nitwa Aneth."
Anastas ati:" tubwire rero uko ibintu bimeze."
Cloude ati:" birasaba kubiva umuzi kuko birakomeye. Uyu mugabo rugamba afite company ikora ibikoresho by'ubwubatsi yitwa, Rugamba Stree limited. Ikibazo nyirizina gishigiye kuri iyo company. Ni company imaze imyaka 24 yose ikora ndetse yitiriwe nuyu mugabo kuko ari nyirayo. Ariko ejo bundi hashize yohererejwe ibaruwa ivuga ko urwo ruganda rutakiri urwe ko rwahawe perezida. Ko yarwambuwe gusa niyahawe impamvu."
Aneth we yarakomeje kugenda yandika acyumva ibyo, yikangamo. Yumvise bijemo perezida kandi ari se w'umukunzi we.
Ati:" ngo yabaye iya perezida?"
Cloude ati:" cyane."
Aneth ati:" imyaka yose 24 yashize company ari iyawe mugabo?"
Rugamba ati:" cyane ndetse nubu ndacyafite imapuro zemeza ko ari iyanjye iyo myaka yose kuko yanditse kumazina yanjye. Ndetse nizigaragaza ko amafaranga yose yakoreshwaga mu ruganda yavaga kuri konti yanjye ya bank."
Aneth ati:" ntiwigize uyigurisha se cyangwa ngo ube warigeze ukora amasezerano yuko igihe runaka uruhare rwawe uzarukuramo?"
Rugamba ati:" oya."
Aneth ati:" ukaba wifuza ko bigenda bite?"
Rugamba ati:" ndashaka ko Company igarukaho kuko ni iyanjye kandi biragaragara. Ndetse nkaba nshaka ko umfasha mu mategeko nkahanagurwa ho amakosa ndi gushinjwa ngo nakoreye muri company."
Aneth ati:" ayahe makosa?"
Cloude ati:" uretse kuba yambuwe company, yanarezwe gukora ibiyobya bwenge no kubikwirakwiza yitwaje ibikoresho by'ubwubatsi yakoraga. Ndetse anaregwa kunyereza imisoro."
Aneth ati:" nonese ibyo ntiyigize abikora ntarimwe nyine?"
Rugamba ati:" oya. Imapuro zose zemeza ko nishyuraga imisoro ndazifite. Ikindi sinigize nkora ibiyobya bwenge cyane ko na mashine nakoreshaga mu ruganda ntanimwe isya ifu yoroshye nkiyibiyobyabwenge. Mfasha rero bimveho."
Aneth :" nkufashije se wakwishyura iki?"
Rugamba ati:" ndaguha amafaranga yose ushaka ariko ndenganurwe."
Aneth ati:" umbabarire kuko simbashije kugufasha."
Bose bahise bikanga Anastas aramureba.
Rugamba we ati:" ndaguha million 10 ariko ndenganurwe.*
Aneth ati:" oya ntabwo ndibugufashe."
Rugamba ati:" ndakuba kabiri ayo narimvuze ariko nkayaguha ari uko ndeganuwe.
Aneth ati:" oya."
Anastas ati:" kubera iki se utamufasha?"
.
.
Twiyizire kuruhande, Claudine we yaje imbere ya perezida amuhereza imapuro ati:" nyakubahwa perezida, ubu company iri mubiganza byawe. Ndetse mu masaha macye Rugamba araba afunzwe kuko ubu ari guhigwa.
Perezida ati:" byiza cyane. Genda nawe uhabwe ipeti ryawe.
Uwo mwanya Shema yahise yinjira Claudine aramusuhuza,
Perezida we ati:" ikirego wamaze kugisuzuma se?"
Shema ati:" nabiragije ndetse njye ndi teguye. Nyizera papa, utumva ngo ni ubwambere giye kukirego unsuzugure. Gusa ariko nubwo nabyemeye, sinjye uzakiburana. Nakusanyije ibikenewe byose mbiha umwavoka mwiza umenyereye niwe uzaburana.
Perezida ati:" iriya company niyanjye rero uriya mugabo agomba gufungwa.
Shema ati:" yabwiye ko tudakwiye kumugiraho ikibazo kuko ngo uriya
mugabo we bitewe nibimwnyetso bihari azahamwa nibyaha aregwa."
Perezida ati:" kubera iki se ko atari wowe uzakiburana?"
Shema ati:" nyeneye experience papa, ni yo mpamvu ntakwiye guhita jyayo nonaha. Ntabwo nshaka gusebya izina ryanjye cyangwa ngo nkusebye.*
.
.
Reka sasa twigarukire kurundi ruhande, Aneth we bari bakimutegereje ngo ababwire impamvu adashaka gufasha Rugamba. Yaritonze nyuma ati:" nabwo ntahita nkufasha nonaha. Gusa ndaguha inama."
Rugamba ati:" iyihe nama?"
Aneth ati:" buretse gushaka umwavoka kuko nubundi urubanza rwawe ruroroshye. Ufite ibimenyetso kandi uraburana ukuri. Wimfusha ubusa amafaranga yawe rero. Wowe fata ibimenyetso byose ufite uzajye murukiko wiburanire werekane ibimenyetso byawe. Ndabizi bizagenda neza company uyisubirane. Nubundi nanjye ntakindi nagaragaza uretse ibyo bimenyetso."
Cloude ati:" nonese nitujya murukiko agafungwa ibyaha bimuhamye?"
Aneth ati:" icyo gihe nibwo wenda yakwiyambaza umwavoka."
Cloude ati:" bibaye se wadufasha?"
Aneth ati:" azaburana ryari?"
Cloude ati:" ejo."
Aneth ati:" nzaba ndi murukiko uko urubanza ruzagenda nzaba mbireba ibindi tuzavugana nyuma.
.
Bakomeje kubivugaho, Aneth akomeza kubaha inama, uwo mwanya aho bari Police yahise yinjira, bose bikangamo.
Umupolice ati:" Rugamba ubu urafunzwe bitewe nibyo uregwa. Haguruka tugende ibindi uraza kubisobanurirwa nyuma."
Rugamba yahise ahaguruka arangije areba Cloude, nyuma ati:" byose ubikurikirane tuzahure ejo."
Bahise bamwambika amapingu, birangira bamutwaye. Cloude nawe yatse nimero Aneth nawe ahita agenda.
Anastas ati:" kuki wanze kubafasha kandi bari bagiye kuguha amafaranga menshi? Million 20 zari zihagije ngo wemere kubaburanira.
Aneth ati:" uncle ni ubwambere geze muri iki gihugu nk'umwavoka, rero guhita jya murukiko kuburana , nshobora guhura nibibazo, cyakora natsindwa koko, nzaba mari nzaba mbonye aho nkwiye guhera.
Anastas ati:" ubwose iyo mpamvu niyo itumye ubyanga?"
Aneth ati:" uncle ikirego cye kiroroshye kuburyo we ubwe yarutsinda niba koko aburana ukuri."
Anastas ati:" eeh, reka tugende ubwo ejo tuzajya yo."
Aneth ati:" ubu tugiye he?"
Anastas ati:" tugiye ahahoze ari iwanyu. Ubu hari amatongo, ariko ugomba kuhamenya.
.
IRAKOMEZA
.
Urubanza Rugamba araza kurutdinda? Aneth yaragiye kuruhuriramo n'umukunzi we, ess koko Shema we azaburanira se? Ntuzacikwe.
Comments