Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
.
Duheruka Anastas abwira Aneth ko nyuma yo gusoza kwiga , bamufitiye akazi gakomeye, kandi karebana n'uburenganzira bwe, kandi mukecuru yamusabye gukomeza gukundana na Shema kuko ngo ari umwana mwiza.
.
Ni muri Sare nini cyane, yuzuyemo abanyeshuri benshi bose bari kubyina bari kwishimira ko basoje kwiga. Ni nyuma yaho bose bahawe certificate zabo zemeza ko basoje kwiga.
Aho Aneth ari, yaragariye imbere ahari abari kubyina arinako abyishimira agaseka mo gacye. Muri uwo mwanya uko yarangariye imbere, Shema yaraje amufata kumaso, arayapfuka, nyuma ati:" fora ndinde?"
Aneth ati:" ubu koko urumva nakuyoberwa? Ndekura ahubwo."
Shema yahise amurekura ahagarara imbere ye aramuhobera ati:" mbere ya byose congratulations. Nyuma na nyuma wishime rwose. Gusa nanjye ndagushimira kwigana nawe byamfashije byinshi. Noneho kuva wanyemerera ko dukundana byanyongereye imbaraga muburyo budasanzwe. Thank you so much."
Aneth ati:" nanjye wapfashije byinshi, ntabwo nakwishima genyine Ahubwo chiasse."
Bahuje ibirahure birimo ibyo kunywa, nyuma bombi basoma ho, Shema ati:" gusa unambabarire kuba ejo naratumye utaha urakaye."
Aneth ati:" ariko wari kuba warabibwiye mbere."
Shema ati:" erega kuba mbyarwa nababyeyi bakomeye, ntabwo njye mbigenderamo. Ntanicyo biba bibwiye. Papa kuba ari perezida ntacyo bibwiye. Niyo mpamvu rero kubivuga nsa nkukwiyemeraho ntango aribyo nashakaka. Ukunda njye sherie. Kandi ikiza wankunze utaziko ndi uwo kwaperezida. Nubundi ukomeze unkunde ahubwo urusheho ariko utabitewe naho mvuka."
Aneth ati:" yego nkunda wowe gusa, ariko abo ubwira ngo nirengagize, nibo databukwe na mabukwe. Urumva nabiregayiza ne?"
Shema ati;" bundi se hari ikibazo bea, kuba nyine wabimenye njye ndumva aribyiza ahubwo."
Aneth yavuze asoma kucyo kunywa ati:" ntacyo bitwaye."
Shema ati:" erega niyo mpamvu nkukunda. Ugira umutima mwiza uko usa imbere niko usa kumutima. I love you.
Aneth ati:" wikwigira se nkaho ari wowe master plan muri uru rukundo."
Shema ati:" urabizi ariko ndagukunda cyane. "
Aneth ati:' urwo unkunda ndabizi ni kimwe cya 3 cy'urwo nkukunda. Ninjye ugukunda urabizi."
Shema ati:" ntacyo reka tureke kuburana ubwo urandusha. Gusa nanjye umenyeko nkukunda kurusha nyine uko uri kubiteketeza."
Aneth ati:" mabukwe se arihe?"
Shema ati:" ese wamugani ntabwo umusuhuza? Ahubwo ngwino ujye no kumureba.
.
.
Reka sasa twigarukire murwanda Claudine kuko banza ari igikomerezwa, arimo araganira na Perezida arinako basangira icyonkunywa.
Claudine ati :" nyakubahwa rero, njye hari uko mba mbona twabikora. Reka ino nshuro dukoreshe amategeko kuruta isasu."
Perezida ati:" gute rero? Njye icyo nshaka ni uko yibagirwa burundu icyabaye maze nayo ikaba imwe na Star egge 🌟. Urabizi giye kujya muri campaign yo kwiyamamaza. Hari byinshi rero ndimo ndahangana nabyo. Ntabwo intekerezo zanjye zagakwiye kuba ziri gutekereza kuri Rugamba. Niba ufite uburyo bwiza twabikoramo nibwo twakoresha."
Claudine ati:" ibyo nanjye nibyo nari natekereje. Nari nibajije ngo ntakuntu twashakira Rugamba ikirego gituma aburana n'amategeko. Wenda tukamurega imisoro, kugumura abaturanjye no gukora ibiyobya bwenge muri company ye yitwaje ibikoresho by'ubwubatsi."
Perezida yahise amukomera amashyi, ati:" niyo mpamvu ngiye kukuzamura mu ntera. Giye kukugira generari. Ariko rero biraba aruko ibyo biciyemo. Wowe genda ubikore uko wabipanze. Nibicamo urabyumva nawe. Ikindi ubufasha bwose ukenera umamagare.
Claudine ati:" wigira ikibazo ubu company ya rugamba yabaye iyawe.
.
.
Twigarukire kurundi ruhande, ni muri Kenya , Shema yazanye Aneth imbere ya mama we, Mama we kubona ubwiza bwumukobwa umuhagaze imbere ahita amuhobera acira isiri Shema, nyuma Shema ati:" mama uyu bamwita..."
Atararangiza Aneth ati:" nitwa Kaliza."
Mama Shema ati:" uri Kaliza rata nubundi dore uzabariza. Uko usa ni uko ukeye bizabariza."
Aneth ati:" urakoze cyane. "
Shema yibajije impamvu Aneth abeshye izina, ariko ntiyabitindaho, ati:" mama rero uyu ni Urukundo rwanjye, wumveko mukunda kurusha uko nkukunda."
Mama Shema ati:" sha umva, aha sinakurenganya. Ahubwo se uzamwinjiza ibwami ryari?"
Yamubajije amwicira akajisho , amwereka hagati yipanaro, gusa Shema aseka ati:" mama uyu mufata nk'umwamikazi w'umutima wanjye, kuba ankunda niyo mahirwe nagize mubuzima bwanjye. Naza mu Rwanda nzamuzana abasure abaganirize."
Mama shema ati:" ahubwo se we ni umunyarwanda ko numvise avuga ikinyarwanda ? Nako niwe n'izina rye ni ikinyarwanda."
Shema ati:" oya ntabwo ari umunyarwanda. Ni umunyakenya, ahubwo ngo akunda u Rwanda cyane."
Aneth ati:" mama mwe se ni muzi Igiswahili ??"
Mama Shema ati:" yego ndakivuga.".
Aneth ati:" nanjye rero nakunze kumenya ikinyarwanda, birankundira ndakimenya."
Mama shema ati:" nibyiza ariko ukivuga nkuwakivukiyemo ntabwo ukivuga nkuwakize. None se nawe ukunda igikomangoma cyanjye?"
Aneth yahise areba Shema nyuma ati:" oya simukunda."
Shema atunguwe ati:" ngo iki sherie?"
Mama Shema ati:" ariko we nabonye agukunda cyane, kubera iki uvuze uko?"
Aneth ati:" ntabwo mukunda nkuko nabivuze,,, Ahubwo mufata nk'umugabo wanjye. Mwubaha berenze kumukunda. Kandi mukunda birenze kumukunda. Nabuze uko nabyita."
Bose barasetse, mama Shema ati:" yego rata. nanjye ariko nishimiye Urukundo rwanyu. Nagatewe ishema no kukubona uri umukazana wanjye. Reka nizereko arinako bizagenda. Kandi congratulations bana banjye."
Shema ati:" mama rero reka umwami n'umwamikazi banjye kuganira, ubwo wowe turongera.
.
.
Kuruhande, ni mu Rwanda,, Rugamba yarimo aganira n'umugabo tutazi ati:" nonese urabona amaherezo ari ayahe?"
Umugabo ati:" ubu tuvugana urupapuro rugomba kugufunga rwatanzwe ubwo nyine ni ukujya murukiko kuburana. Kandi nutsindwa company uzayamburwa ikindi ufungwe."
Rugamba ati:" ni irihe tegeko ryashyigikira kwamburwa company yanjye?'"
Umugabo ati:" bazakwaka amande arenze ubushobozi bwawe hanyuma birangire bayitwaye nkubwishyu."
Rugamba yikije umutima , byagaragaraga ko ikibazo arimo kimurenze, ati:" nkore iki?"
Umugabo ati:" shaka umwavoka uzi ibyo akora. Guhangana na leta ni ikintu gikomeye, ugomba rero kuba ufite umwavoka udatinya umwavoka uzi amategeko, kandi uzi kuburana."
Rugamba ati:" mfasha rero. Nshakira uwo mwavoka nibirangira biciyemo nzaguha kimwe cyagatatu cyayo mafaranga bashaka kunca nka mande."
Umugabo ati:" hari umugabo tuziranye ufite umukobwa uba muri kenya. Uwo mukobwa nubwo ataraburana ariko afite PhD mu mategeko kandi aracyari muto. Amakuru mfite ngo ni umunyabwenge mu mategeko muza mahanga. Reka nzaguhuze nawe."
Rugamba ati:" muhamagare tuvugane nawe."
Umugabo yafashe telephone arahamagara ati:" hello Anastas."
Anastas ati:" umeze neza Cloude?"
Cloude ati:" cyakiraka umukobwa wawe niba yiteguye yagikora."
Anastas ati:" umukobwa wanjye ejo azaza mu Rwanda. Rero muziyumvikanira na byemera ni amahirwe kuri mwe, natabyemera muzihombera nyine. Mugomba gukora ibishoboka byose mukamwemeza."
Cloude ati:" wowe se ntacyo wadufasha?"
Anastas ati:" njye kumwumvisha ko akwiye kubafasha nabikora, ariko ntabubasha mfite bwo kumuhatira gukora ikintu adashaka."
.
Rugamba yarabyumvise nyuma yuko barekeye kuvugana, ati:" uwo mukobwa uramwizeye?"
Cloude ati:" uyu mukobwa twahuye rimwe, ariko nitwavuganye, namubonye ari muri stage. Uyu mukobwa azi kuburana. Ntacyo yaba atwaye."
Rugamba ati:*" nakwishyura ashoboka yose ariko ibi bibazo nkabivamo."
Cloude ati:" abwiye ko ejo azaza mu Rwanda, naza nzagerageza guhura nawe nzaguha igisubizo."
.
.
Sasa kurundi ruhande, Shema na Aneth baje kuruhande, bicara ahantu hatuje, gusa begeranye, Shema ati:" kuki mama umubwiye izina ritari ryo.?"
Aneth ati:" ntacyo bitwaye kuko sinkunda kuvuga izina ryanjye ku muntu duhuye bwambere. Kandi anyise kuriya namwitaba ntakibazo "
Shema yamwenyuyeho ati:" ntusanzwe pe. Nonese ikindi , gahunda imeze ite?"
Aneth ati:" ejo nzajya mu Rwanda gusa sinzahatinda. Ni iminsi micye nkogera nkagaruka."
Shema ati:" ubwo se ntuzansura mu rugo we."
Aneth ati:" sinzi bizaterwa na marume. Kuko niwe tuzaba turi kumwe kandi icyo yavuga sinacyanga, kuko ndamwubaha cyane. Ahubwo reka nahe , njye kuruhuka tuzavugana.
Shema yaramwitegereje cyane biragira ahise amusoma aramufata cyane
.
IRAKOMEZA
.
Yego disi! Banyaruke. Urukundo rwabo ni rwiza. Ariko se ruzaramba? Rugamba ngo agiye gushaka umwavoka, Aneth ko ariwe numvise bagana ho azemera kumuburanira? Ntuzacikwe .
.
Comments