Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Duheruka Shema abwiye Aneth ko agiye kwakira nyina, kandi twasize amubwiye ko burya ari umwana wa perezida. Biraza kugenda bite?
.
Dutaranye na Aneth murugo, arimo araganira na mukecuru we,
Mukecuru ati:" noneho se ko ubangutse aho warugiye bigenze bite?"
Aneth ati:" narigiye kureba Shema, ariko ibibaye bishobora gutuma tutongera kuvugana."
Mukecuru ati:" uriya musore nabonye afite umutima mwiza niki yagukoreye?'
Aneth ati:" ntabwo ari kurwego rwanjye mama."
Mukecuru ati:" oya se kandi uratangira kwiyemera ntanuwo uriwe?"
Aneth ati:" ntabwo arinjye wamwiyemeye ho, kandi nawe ntiyanyiyemeye ho. Ahubwo byabindi nacyekaga na mbere nasanze aribyo. Ubwe yanyibwiriye ko ari umwana wa perezida."
Mukecuru atangaye ati:" ngo ni umwana wa perezida! W'urwanda se?"
Aneth ati:" umva mama nawe ra, ubwose urumva yaba ari uwahe handi?"
Mukecuru ati:" umva ahubwo va mu byawe. Iyi niyo mpano yanyuma giye kugusaba mwana wanjye. Ntango ugomba gutandukana nuwo musore. Mukundane, ndetse umukunde cyane. Ntimushake ntimuzabane. Ariko mukundane."
Aneth ati:" none se ubwo Urukundo rwatuma tutabana rwaba rumaze iki?"
Mukecuru ati:" urabizi icyo nkusabye buri gihe mba mbona ko ari byiza. Ahubwo hita ukurikirana aho ubwenegihugu bugeze ube umunyakenya. Noneho bimwe wansabye byo kujya mu Rwanda numara kubona ubwene gihugu nzakureka ugende."
Aneth ati:" koko uzahita undeka jye gusura uRwanda?"
Mukecuru ati:" yego. Ahubwo bitewe ni uko unshimishije, nanjye nkufitiye Mshangao."
Aneth ati:" iyiye Suprise umfitiye mama?"
Mukecuru ati:" kebuka inyuma yawe urebe."
Aneth yarahindukiye , atingurwa no kubona Anastas ahita yiruka aramuhobera ati:" uncle bite? Yewe!!! Nari nkukumbuye. Mu Rwanda mu meze mute?"
Anastas ati:" tumeze neza natwe turagukumbuye."
Aneth ati:" ndishimye kuba muje kunshyigikira muri Graduation day yanjye."
Anastas ati:" natwe uri kudutera ishema mukobwa wacu. Ni ibyagaciro kukubona wambaye ikanzu uhabwa phD mu mategeko kandi ukiri muto. Imyaka 23 ufite ukaba urangije kaminuza ni ibyagaciro.
Aneth ati:" nanjye ndabashimira kukuba mwaramfashije. Mwamaye byose nari nyeneye, mwambereye ababyeyi beza. cyane cyane, mukecuru."
Anastas ati:" mukecuru we mureke. Gusa ndabona wishimye cyane."
Aneth ati:" byose ni ingaruka za mukecuru.
Bose bahise baseka ubonako bari bishimye.
.
.
Twiyizire mu Rwanda ni Poul na Patrick bari mo baganira.
Patrick ati:" Rugamba hari impamvu yagarutse muri ibi. Ndashaka rero mukore ibishoboka byose mu mute muri gereza.
Poul ati:" kubera ko ari icyifuzo perezida ashaka, ibyo turabikora.
Patrick ati:" ikindi Claudine umwitondere uriya aravuga rikijyana. Ibaze ko asangira na perezida. Rero ujye umureka akore ibyo yifuza.
Poul ati:" ese afande koko Ziyona buriya ntiyagambaniwe?"
Patrick ati:" ibyo bireke . Byarangiye. Ikindi ahubwo turasabwa kwihutisha ibyo nakubwiye. Iminsi itatu gusa Rugamba agomba kuba amaze gukatirwa. Wa mushinja iki, sinzi.
.
.
Kuruhande ibyishimo ni byose kuri Aneth na Anastas ndetse na mukecuru, barimo baraganira ari nako basangira ibyo kurya.
Aneth ati:" Uncle ni ukuri ndishimye kuburyo utabyumva."
Mukecuru ati:" mbere yuko ujya mu Rwanda hari ibindi nshaka kuzakubwira mwana wanjye. Ariko ibyo nakubwiye byo ubyiteho."
Aneth ati:" humpura mama, ubwenegihugu bwo bamaze kubunyemerera , igisigiye ni ukujya kurahira nkabuhabwa. Gusa ariko ndibaza impamvu mwamitiyemo ubu bwa Kenya aho kuba Urwanda.
Mukecuru ati:" byose uzabimenya kandi icyo gihe uzishima numenya impamvu.
Anastas ati:" ese Aneth, hari icyo uzi kuri company yitwa Star egge π?"
Aneth ati:" numva bavuga ngo irakomeye cyane mu Rwanda ndetse ni international."
Anastas ati:" ni company ikomeye koko ndetse nyirayo nawe arakomeye. Ni iya perezida."
Aneth ati: okey menye impamvu noneho mukecuru ashaka ko nkunda Shema Cyane."
Mukecuru ati:" reka si yo, Ahubwo ni uko uriya Musore na mushimye. Aritonda."
Anastas ati:" iri iya company iratangaje cyane. Iyo uza kwiga ibijyanye na company, nari kuzaguhigiramo akazi."
Aneth ati:" mukicuru yamitiyemo kwiga amategeko, ibyo rero sinari kubyiga."
Mukecuru ati:" mwana wanjye nanga akarengane. Impamvu nagusabye ko wiga amategeko nashakaga ko uzajya urenganura abarenganyijwe. Buri munsi mu nyiko sitandukanye abantu bararenganywa. Ugasanga uvuga ukuri niwe uhamwa n'amakosa. "
Aneth ati:" ubundi murukiko hakora ibimenyetso. Ntakuri kuhaba ntanikinyoma. Iyo ufite ibimenyetso, niyo waba warakoze iki uba umwere."
Anastas ati:" nonese mukuri kwawe no mu bumuntu bwawe wumva bikwiye?"
Aneth ati:" mu mategeko birakwiye. Kandi ntanicyo nabihinduraho. Kuko ntabubasha dufite bwo gusuzuma niba ikintu ari ukuri kitari ikimenyetso. Iyo umuntu ahagaze imbere y'umucamanza ubwo ikihamukura ni ikimenyetso. Ntacyo yavuga cyangwa ngo akore kitari kwerekana ibimenyetso."
Mukecuru ati:" none se mwana wanjye. Abaye ari wowe uri kuburana, wenda urega umuntu ariko ntakimenyetso ufite wakwemera ugatsindwa kandi ari wowe uri mukuri?"
Aneth yaratuje , ikibazo cyasabaga ubwenge ahari. Yaratekereje, areba Anastas, anareba mukecuru, nyuma ati:" ntabwo njye nakwemera kurengana niyo naba ntabimenyetso mfite. Nziko ndi mukuri nahangana paka ku iherezo."
Anastas ati:" ibyo ni byiza, ariko reka nkubaze. Tuvuge njye mugabo nkufashe kungufu ngo gusambanye. Hanyuma ndanagukomerekeje hanyuma ndacitse ndigendeye. Urandeze ariko simari ngo koko basuzume niba ari njye wabikoze. Hashize imyaka myinshi, ushatse umugabo. Hanyuma njye ndagarutse nkahita jya kukurega ngo wanduje usiga icyasha izina ryanjye kandi umbeshyera. Ubwo wakwiregura ute murukiko? Njye ukureze mfite ibimenyetso ko wasebeje izina ryanjye. Wowe ntakimenyetso nakimwe ufite. Ese wakwemera ko uhanirwa kunyanduriza izina cyangwa waburana ibyawe udafitiye ibimenyetso? Wakora iki ngo urenganurwe. Ahubwo bahane njye wagufashe kungufu?"
Aneth yaratekereje , yumva. Ni ikibazo gikomeye. Yarebye mukecuru, agarura amaso kuri Anastas, nyuma ati:" mu byukuri, icyambere nakora nahamya ntashidikanya ko koko ibyo navuze wise kugusebya ari ukuri. Ntubwo murukiko ukuri kutaruta ibimenyetso, ariko wowe urwanira ukuri ugira ishyaka , ibitekerezo nikizere kuruta ukurega ibinyoma niyo yaba afite ibimenyetso. Uncle murukiko iyo ubeshya nubwo naba ntakimenyetso mfite , kukubaza ibibazo byonyine byagutsindisha. Mu byukuri kuba ntafite ibimenyetso ntacyo byaba bivuze kuko naba mfite wowe nkumutangabuhamya mukuru kuruta abandi. Kuko njye ibyo mburana mbizi ko ari ukuri, kandi ko ari wowe wabikoze, njye nagutsinda nkukoresheje."
Mukecuru ati:" ubwo se wabigenza ute?"
Aneth ati:' nkuko nabivuze icyambere wowe wankoreye icyaha nawe ubuzi ukuri. Ikibazo cyambere naba ndetse kuza kubyange ahubwo nkakubaza nshingiye kubyo wowe undega. Nakubaza aho waruri imyaka yose yaba ishize utaza ngo undege uziko nagusebeje. Kuko mbiziko icyaha cyo gusebanya gisaza, ariko gufata kungufu ntibisaza, rero nabanza nkatuma ibyawe bita agaciro, Ahubwo nkahita magurukira kubisobanuro umpaye nkagarura ibyanjye. Nkahita nerekana ko kuba waragiye kure muri iyo myaka yose ari uko wahungaga ibyo warumaze gukora. Nkahita garagaza itariki wagendeyeho nkikimenyetso cyuko ari wowe wabikoze ugahita uhunga. Nkahita nkubaza impamvu byahuriranye niba koko uhakana ko atari byo.'
Bose barumiwe, Anastas sti:" mwana wacu newe ishema nawe. Kwiga amategeko ndumva koko ari igenzi. Uri umunyabwenge, tukwizerereye mo."
Mukecuru ati:" mwana wanjye nizeyeko ukirangiza uzazura ibyapfuye ukarwanya inzoka ziyoberanya ukazitsinda. Imana nayo izabane nawe ."
Anastas ati:" utinze kurangiza no guhabwa ubwene gihugu ngo tuguhe akazi kandi gakomeye karekerana n'uburenganzira bwawe "
Aneth ati:" imh! Uburenganzira bwanjye ? Ubwose ako kazi ni akahe??
.
IRAKOMEZA
.
Ese koko ako kazi ni akahe?
Twumvise azi kuburana, ubuse no murukiko niko yaburana?
Ntuzacikwe.
Comments