Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
.
Duheruka Ziyona afunzwe ashinjwa kwica muganga Diane. Nyamara twe tuzi ukuri ni Claudine wabikoze. Ese arakomeza afungwe cyangwa?.
.
Dutangiye hashize imyaka 10 ibyo bibaye. Dutangiriye mu gace kitwa, parklands ni kuri Compas imwe ya kaminuza ikomeye cyane muri Kenya. Université of Nairobi. Ni muri class imwe mu ishami rya low. Cyangwa amategeko. Hari umusore ukeye cyane, kabisa ufite ikitwa isuku, mubigaragara yiyitaho. Yegereye umukobwa mwiza winzobe yaka, wari umwicaye kuruhande ibumoso, amufata kurutugu, ati:"Rukundo, mbona umekuwa mzembe?
au"
Umukobwa ati:" ntabwo ndangaye nawe ni uko narimo nekereza kubyo batubwiye. Ikindi mbabarira ukoreshe ikinyarwanda."
Umusore aseka ati:" nawe rero, ikinyarwanda wanze kucyikuramo burundu?"
Umukobwa ati:" erega ndi umunyarwanda, kuba rero nubaha ikinyarwanda nibimwe mubyo nkunda. Igiswahili sinyikunda pe, haba harimo ibintu bidasobanutse."
Umusore ati:" uri gushaka kukikuramo kandi kikurimo. Harya niwabwiye ko ugiye gufata ubwene gihugu bwaha?"
Umukobwa ati:" mukecuru niwe iri kubimatira. Aba ambwira ngo ngomba kwibagirwa urwanda burundu rukava mu ntekerezo zanjye. Ariko njye nkunze kuba umunyarwanda, kandi nubundi ndiwe niho navukiye. Kuba rero ababyeyi banjye barapfiriye yo ntibivuze kwanga urwanda."
Umusore ati:" Gusa nanone ukomeze ugire kwihangana Aneth, kuko kubura ababyeyi bombi ni ikintu gikomeye kandi kibabaje."
Kumbe ni Aneth umaze gukura rwose yavuye mo umukobwa mwiza.
Yahise agira ati:" Shema imyaka ishize ni myinshi , bimwe maze no kubyibagirwa. Rero kuba ababyeyi banjye barapfuye maze rwose kwiyakira , kandi mukecuru, ambera papa, akanambera mama."
Shema ati:" sha mukecuru wawe ntasanzwe. Azi ubwenge mu buryo butangaje. Harya niwabwiye ko ariwe wakubwiye ngo wige amategeko ?"
Aneth ati:" cyane niwe wabinshyizemo, kandi ikinangaza anyagisha urwanda agahindukira akabwira ngo mfate kandi nsobanukirwe n'amategeko y'urwanda."
Shema ati:" ahari agira ngo utazamucika ugasubira yo "
Aneth ati:" sinyeka ko ariyo mpamvu gusa ariko ntakundi simba nshaka kumubabaza nzemera nkore ibyo ashaka byose."
Shema:" ibyo nibyo nkukundira rwose sherie, uri umwana mwiza witonda ikindi wiyitaho. Uri mwiza bikomeye. Uko usa inyuma niko unasa imbere. Nitakupenda daima."
Aneth ati:" nanjye ndagukunda ariko, kandi cyane bidashobora gushira.
Shema ati:" gusa bea hari ikintu nshaka kugusaba, basi nidusoza graduation uzareke tujyane mu Rwanda nyine tuhatembere nk'ukwezi."
Aneth ati:" kujya mu Rwanda ntabwo nabikwizeza, byose byaterwa na mukecuru. Anyemereye nyine twagenda."
Shema ati:" ntacyo uyu munsi uzi tujyane kureba udufirime. Sibyo?
Aneth ati:" sawa ntaribi. Byo sinabyanga."
Shema yahise atunga urutoki hejuru ati;" do reba hariya hejuru urebe kariya kantu."
Aneth yazamutse ajya kureba ako kantu, Shema ahita amusoma ku munwa bisa nkaho bawubanye.
.
.
Reka sasa tuze kurundi ruhande, ni kuri company ya star egge 🌟, bisa nkaho bari mukirori ndetse perezida nawe ari muri icyo kirori.
Kuruhande rumwe aho hari abakobwa gusa bakuze bari kuganira
Umwe ati:" yesu we! Sheza, bite ko wayagaye?"
Sheja ati:" Ahubwo we fata telephone ufotore. None se wasangira na perezida wigihugu nunezerwe? Ahubwo wowe bite?"
Uwo wundi ati:" umva va muri ibyo nkubwire ibyo mbonye."
Sheja yahise atuza ati:" ngaho mbwira Lilly, ubonye inyenyeri se cyangwa ubonye izuba?
Lilly ati:" umva uziko byabintu nabibonye!"
Sheja yahise avuga yongorera ati:" wabonye nawe yanyandiko?"
Lilly ati:" nayibonye , gusa naho igaragaza transaction y'ubwishyu perezida yishyuye James."
Sheja ati:" suuu! Ceceka. Nari narabikubwiye ngo kuba perezida iyo tumubwiye ko twungutse yongera umutekano hano. None se wabonaga uburyo yohereza abagenzuzi buri munsi ari shyashya? Kandi ni nayo mpamvu inyandiko za cyera zose ziri gutwikwa.'
Lilly ati:" ariko se nanone ndinkwibaza kuki ntamuntu urabikurikirana? None se James ntamuryango wundi yasigaranye?"
Sheja ati:" nanjye nibyo nibaza. Cyangwa batinye guhangana na perezida wigihugu ?"
Lilly ati:" byashoboka. Rero kuko nabonye ko iriya nyandiko aro igenzi nayifotoye."
Sheja ati:" yewe! Ariko ubwo nuri umusazi? Wowe urafata inyandiko badashaka ko bigaragara ukazifotora, babimenye sinsi ko wabirokoka."
Lilly ati:" nyine narebye mbona iriya nyandiko ntikwiye kuzimira. Uyu munsi cyangwa ejo iriya document yagira akamaro.
Sheja ati:" sha wirindi nako ugire Imana ntihagire ubimenya , noneho babimenye ubanza inzara bazimara mo.
.
.
Reka sasa tuze kurundi ruhande ni kuri Sitasiyo ya police, Claudine asigaye yambaye inyenyeri nyinshi cyane ubanza yarazamuwe mu ntera ari mo kuganira na Poul ,
Claudine ati :" ngo yagarutse?"
Poul ati:" yego."
Claudine ati:" ndumva noneho dufite akazi. Icyakora dufite uburyo bwiza noneho bwo kubikora."
Poul ati:" gusa harimo imbogamizi. Nonese ko ibushize tubikora byagoranye, kandi twarashyizemo imbaraga zishoboka ubu urumva biri bworohe?"
Claudine ati: birashoboka. Dore icyo dukwiye gukora. Turohereza yo intasi hanyuma tumenye ibye. Urabizi neza ko Perezida icyo ashaka kigomba gukorwa. Ibaze rero bitunaniye.? Byanga byakunda twembi twakurwa mu kazi kunabi cyangwa kuneza."
Poul ati:" ndaje ndabaza afande nguhe Amakuru neza.
.
.
Numbaze ngo ninde wagarutse, reka twiyizire kurundi ruhande ni muri Kenya mu rugo rwiza cyane, Aneth yaratashye , mukecuru ati:" ngo kumugoroba uragenda?"
Aneth ati:" yego hari aho ndi buge. Ngomba gutegura graduation yanjye neza kugira ngo bizagende neza."
Mukecuru ati:" mukobwa wanjye sinakubuza rwose. Ubu ndishimye kuburyo utabyumva. Noneho kuba waremeye kwiga amategeko ni inkuru ihora iza mu matwi yanjye iryoshye kubi.
Aneth ati:" nanjye natangiye byanga none ubu ni byiza nanjye biranezeza. Ahubwo se mama, ntabwo wabwira ba uncle bakazaza?
Mukecuru ati:" humpura nababwiye. Ejo nkufite supplies uzava ku ishuri usanga uwambere yageze aha.
Aneth ati:" ko uneye amatsiko mukecu, wambwiye ninde uzaza mbere?"
Mukecuru ati:" ndabizi bose urabakumbuye humpura bose bazaza. Gusa sinakubwira ngo ninde uzaza mbere."
Aneth ati:" ndabizi ubwo nubundi ntiwabwira reka gende nze kuza kare."
.
.
Reka tugaruke kuri company, Perezida yafashe ijambo ngo asoze ikirori ati:" ndashimira buri umwe mu mbaraga akoresha ngo company itere imbere, uyu munsi tukaba turi aha twizihiza ko ubu twungutse miliyari yose mugihe gito nkiki. Ni byiza pe. Nakabahaye ikiruhuko ariko mu ntego zacu dufite gukora birakomeza abahabwa ibiruhuko manager arabishyira ku murongo. Gusa mwarakoze nanjye mbemereye ko imishahara yanyu yiyongera 12% kandi mukomeze mukore rwose ibutaha nzaze nongeraho 100%.
Bose bamuhaye amashyi, ibirori byari aho byari byitabiriwe nabenshi batadukanye.
Bakomeje ku ishima, perezida we ahita asohoka aragenda.
.
.
Twigarukire muri kenya, Aneth yinjiye muri Club ikomeye cyane yiyubashye, akomeza muri VIP kugerayo yasanze Shema yamwiteguye aramuhobera barasomana, Shema yicara ati:" Karibu rukundo rwanjye, uhawe ikaze n'umwami ugukunda, ngwino musangire muganire."
Aneth nawe aseka mo ati:" nanjye mwamikazi wawe naje ngo nkumare irungu."
Shema ati;" cyakora waberewe pe, buri uko nkubonye mbona wabaye mushya, ubwiza bwawe sinjya mbumenyera.
Aneth ati:" umh! Nanjye sinkumenyera, reba kweri nkahantu uba wateguye, ubuse wabonye ayo wishyuye we?"
Shema aseka ati:" uba ubona hahenze se?"
Aneth ati:" iih, iyi club numva bayivuga ngo yishyura amadorari 60$ kwinjiramo gusa nabwo kumuntu umwe. Ubwose urumva idahenze?"
Shema ati:" njye rero Sinkangwa nayo mafaranga, nawe nabishaka ndaguha ikarita ya VIP ujye usohokanamo inshuti zawe kubuntu kandi ufate ibyo ushaka."
Aneth ati:" ibyo byose njye we?"
Shema ati:" erega ndagukunda kandi niteguye gutanga icyo nshoboye cyose ngo uhore wishimye nkuku. Bibaye ari njye urema ibyishimo, nakuremera ibidashira."
Aneth ati:" nanjye ndagukunda."
Kumbe uko bakomeje kuganira haje umugabo wambaye costume yongorera Shema amagambo Shema nawe azunguza umutwe yemera nyuma umugabo aragenda Shema ati:" Sherie ndagushimira ko wemeye gusangira nanjye. Ndagukunda pe. Gusa ntabwo tukiganiriye, ubu urabizi ko graduation yacu ari ejo bundi, rero byose nabiteguye, gusa ngomba kugenda ubu giye kureba mama kukibuga kindege yaje kureba Graduation day, urihangana tuzanganira ibutaha."
Aneth ati:" eehh , tujyane se?"
Shema ati:" oya ntaba nkugoye genda uruhuke tuzasubira."
Shema yahise acira isira wamugabo, bisa nkaho ari umurinzi we, umugabo araza ati:" madamu, muze tubageze murugo."
Aneth ati:" abase kandi ni bande?"
Shema ati:* ni abarinzi banjye?"
Aneth yaratunguwe ati:" abarinzi bawe? Usanzwe urindwa se?"
Shema ati:" nibirebire nzagusobanurira?"
Umugabo we ati:" nyakubahwa, first lady ngo yahageze."
Shema ati:* urumva ko mama yahageze reka njye kumufata."
Aneth yarushijeho kwikanga ati:" ngo first lady, nonese mama wawe ni madamu perezida? "
Shema ati:* yego."
Aneth ati:* ye? Ko utabibwiye mbere? Imyaka yose tumaranye tuziranye ntiwigize ubibwira? Ubwo hari byinshi wamishe sibyo??
Shema ati:" ndaza kugusobanurira."
Aneth yahise ahaguruka ati:" oya ubyihorere.
.
IRAKOMEZA
.
Koko se ntiyarabizi?
Ariko se bundi hari ikibazo kirimo? Kuba ataramubwiye ko ari umwana wa perezida ni ikosa? Cyangwa Aneth hari ukundi amuzi?
Ntuzacikwe
Comments