logo

NEW TALENTS

Stories Group

THE TRUE WITNESS EP06

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

Duheruka Ziyona abwirwa ko yirukanwe burundu mu gipolice, kandi twasize abwirwa ko Claudine ariwe wahawe ikirego. Kuki we yirukanwe?
.
Dutangiriye kuri Laboratory aho Diane we warukomeje gusuzuma imirambo ngo amenye uwishe ababyeyi ba Aneth. Yakomeje gupima , nyuma y'umwanya utari muto arahaguruka arishima cyane arasakuza ati: ndamubonye.'
 Akiri kubyina yayagaye, Claudine yarinjiye aramusuhuza, ati:" bite Diane,? Ko mbona noneho wishimye ra?"

Diane ati:" ahubwo hamagara w'amugenzi wawe, umwe uri kuri iki kirego muhe Amakuru akeneye. Icyo nzi cyo araza kumpemba."

Claudine ati:" umwicanyi se wamumenye?"

Diane ati:" yego, gusa amategeko yacu, avuga ko amakuru twamenye tuyaha uri kukirego kuko aba yizewe na leta."

Claudine yahise amwereka imapuro, ati:" mbwira dore ninjye uri kukirego."

Diane ati:" nonese ko mugenzi wawe akivuyeho vuba?"

Claudine ati:" ntabwo akiri umupolice yirukanwe."

Diane yaguye mu kantu, gusa nyine ntiyabitindaho ati:" reba hariya muri iriya mashine niho hari ifoto ye."

Claudine yahise yegera imbere kureba muri mashine, abona umugabo wambaye imyenda yimikara ufite imbunda mu noki. Ati:" nonese ko mbona yambaye mask wamumenye ute?"

Diane ati:" kanda next urayibona nayo."

Claudine yakanze next koko abona isura y'umwicanye itariho mask. Yikanze mo ahita ahindukira, ahita arasa byihuse arasa Diane mu kuguru, Diane agwa hasi apfukamye ataka ati:" kuki se undashe?"

Claudine yavuze amusatira ati'" umbabarire Diane wamenye ibidakwiye kumenywa."

Yahise amurasa mu mutwe, arasa no muri camera zari aho arazimenagura, aragije ajya muri iyo mashine asiba ayo makuru ndetse anasiba amashusho yafashwe na camera. 📷 

Yahise asohoka arigendera.

Kumbe akigenda Ziyona yahise agera aho, arakomanga abura umwikiriza, ahita akingura vuba arinjira kugera imbere akubitana n'umurambo wa Diane arikanga ati:" Diane??"

Hasi hari huzuye amaraso, biramucanga cyane. Yahise afata telephone arahamagara ati:" Afande, Diane wapimaga yamirambo yishwe, ubu ndi we ndi kumureba imbere yanjye."

Poul ati:" yishwe? Yishwe nande? Guma aho ntuhave ndaje."
.
.
Sasa tugaruke kurundi ruhande, Aho perezida na madumu we aho bari kuganira arinako basangira amafunguro.

Madamu ati:" mama Aneth yambabaje cyane, kumubura njye bingana no kubura umujyanama ukomeye."

Perezida ati:" nanjye nababaye. Ubu ndi kwibaza uwaba wabishe. Gusa byashoboka ko James yarabizi ko ari bupfe.

Madamu ati:" gute se ubwo?"

Perezida ati:" harya sinakubwiye ko company yaramaze kuyishyira mubiganza byanjye muburyo bwuzuye?"

Madumu ati:" oya ntabyo wabwiye, yabikoze ryari?"

Perezida ati:" ejo twasinyanye ko ayimaye burundu. Ndamwishyura birarangira."

Madumu ati:" none se ubwo yaba ariwe wiyiciye madamu we, nawe akiyica ko uvuga ngo yarabizi?"

Perezida ati'" impamvu mvuga ko ashobora kuba yarabizi, yabwiye ko amafaranga ngomba kuyaha umwana we gusa nakura."

Madumu perezida yaguye mu kantu ati:" nonese niba ubizi ko ari uko bimeze kuki uri gutuma umwana aba mu maboko yinzego z'umutekano? Njye nari nagizengo mufite ubwoba wenda ko umwana nawe ari bwicwe nuwo mwicanyi. Gusa yakabaye yanamwishe kuko yamusize murugo amubona."

Perezida ati:" umwana niwe wari murugo nyine. Rero niwe wabonye ibyabaye ni nawe rero ugomba kwemeza ibyabaye koko. Niba bariyishe cyangwa barishwe. Byose ni we uzi ukuri. Kandi kuko tutazi koko niba aribyo byabaye niyo mpamvu agomba kurindwa yamara gutuza akazavuga neza ibyabaye."

Madumu ati:" gusa ariko ibya James ndumva bicanganye. Nonese niba wamugani yararebye akakwegurira company ubwo niyarazi ibigomba kuba?"

Perezida ati:" mama Shema ibi bireke ukuri nyako kurava mu mwana. Ikindi nyine nkuwari inshuti yacu tugomba kumutabara no kurinda umwana we.  Sinzi niba nyuma yuko ukuri kugaragaye yakwemera kuba aha. Gusa umuryango we ntiwabyemera ndabizi. "

Mama Shema ati:" ndaza kujya kumureba uwo mwana tuganire."

Perezida ati:" ntakibazo."

Mama Shema ati:" hanyuma Shema we ibye?"

Perezida ati:" passport umutekano we naho agomba kujya byose birateguye ejo bagomba kumujyana akajya kwiga."

Mama Shema ati:" harya ubwo uziko ari Kenya agiye? Ngomba kumujyana nkamenya neza ko agezeyo ndetse nkamenya neza ikigo agomba kwigaho. Uyu ni umwana wanjye ninjye ugomba kumujyana.

Perezida ati:" ntakibazo ukore ibyo wumva bikwiye. Njye ngomba kuruhuka ejo mfite inama ngomba kujyamo.
.
.
Sasa kurundi ruhande, Ziyona koko yagumye muri Laboratory ategereza Poul wamubwiye ngo ahagume, bidatinze baraje azana na Claudine. poul mu kwinjira yinjiye atunga imbunda Ziyona ati:"  ambara iri pingu ugomba gufungwa. Gute wirukanwa mu gipolice waragiza ukaza ahari imirambo iri gukurikirwanwa ugahamagara ngo uwapimaga yishwe?"

Claudine ati:" gusa narakwizeraga Ziyo, none uranunguye.  Inyungu ufite zo kwica uyu muganga ni izihe? Byanga byakunda ufite aho uhuriye niki kirego."

Ziyona ati: njye ntaho muriye niki kirego. Ndarengana for sure. Narinje aha kuko uyu muganga yaraziko arinjye uri kukirego narinje kumubwira rero ko atakiri njye kugirango atazakomeza kuntegereza.  Ikindi mwibuke ko ari njye wamubwiye ngo apime iyi mirambo. Koko yaraziko arinjye watumye utangira ibi nagombaga kuza nkamubwira ko atakiri njye."

Poul ati:" oya, ahubwo icyakuzanye ni ukwicwa."

Ziyona ati:" uyu yarashwe njye urumva nakoresheje iyihe mbunda?*

Claudine we yakomeje kwizembagiza hafi aho uwo mwanya ati: ntambunda ufite? Iyi iri gushya hano nindi wayizanye?"

Ziyona yahise ahaguruka koko asanga hari mbunda iri gushya atari yabonye. Yahise ayimenaho amazi arayiterura gusa yari yambaye Groves kuburyo atari gusigaho ibikumwe. Nyuma ati:" situri muri laboratory, ngoho muyipime murebe ko arinjye wayikoresheje."

Poul yarasetse ati:" ise koko iyo umupolice nawe yirukanwe aba umusivire? Ubu aka kanya wibagiwe ko iyo ikintu gihiye ibimenyetso bisibangana? Ariko ntiwabyibagiwe. Ahubwo uri kutugira injiji. Vuba ambara ipingu tugende ureke kwiyoberanya aho."
 .
.
Kurundi ruhande, Perezida umunyamabanga we, yaje kumureba ati:" His excellence ibintu byatunganye byose."

Perezida ati:" James na Madamu we rero ni ukubashyingura neza mu cyubahiro. Ikindi uzi guhamagara police izane umwana we."

Umugabo ati:" nyakubahwa hariya ntitwakwizera umutekano waho, kujyayo byagushyira mubibazo.""

Perezida ati'" mubitegure nkuko mutegura ibindi byose. Uranyumva neza?"
.
.
Sasa tugaruke kurundi ruhande, Ziyona bamugejeje kuri Police, uwo mwanya hinjira undi mugabo, ati:" nitwa Kalisa nkaba ndi umwavoka wamewe namategeko. Ninjye uri gukurikirana ikirego cya James na Madamu we murukiko. Gusa waradukerereje cyane. Twibagiwe ko ijya kurisha ihera kurugo. Iyo tubimenya twari guhera kuri wowe dukurikirana. Rero bitewe nibyo wakoze arahamwa nicyaha cyo kwica James na Madamu we ubigambiriye ndetse ukanica muganga Diane nabwo ubigambiriye. Nagutinda rero ugomba gufungwa burundu uko amategeko abiteganya. Gusa ndababaye cyane kuburyo utabyumva. Ibaze kweri. Wowe warushinzwe kurinda abantu akaba ari wowe ubahemukira?"

Ziyona yarababaye ati:" ni ukuri Kw'Imana sinjye wishe Diane. Oya, ahubwo nasanze yishwe."

Kalisa ati:" yego ye!! Cyakora Imana yaragowe. Komeza rwose uyishyire mu binyoma byawe tuze kureba. Imyaka 25 ufite niyo koko ikitwara uko? Wari umukobwa mwiza kwisura uwakubona yabona koko ukomeye ndetse uri impfura. Naho uri impyisi yambaye uruhu rwinama. Reka tuve mu magambo nkubwire ikigenza. Nahawe itegeko ryo gusinya kumapuro zigufunga kandi murukiko. Guhera none urafunzwe kandi burundu. Icyongeye bitewe nibyaha wakose byindengakamere byo kwica abantu batatu, ntiwemerewe no kujurira , warukwiye gupfa."

Ziyona ati:" ariko sinjye wishe abo bantu bose muri kuvuga. Bishwe n'imbunda kandi nta mbunda nunga kugiti cyanjye. Ngo wenda niyo nakoresheje."

Kalisa ati:" ufite iminota 30 yo kubyiyumvisha ngizi imapuro namaze kuzisinya ikindi zatewe ho kashe na perezida w'urukiko rwikirenga. Mukanya urajyanwa gereza."

Ziyona yagiye kuvuga undi amuta imapuro imbere arasohoka arigendera.
.
IRAKOMEZA 
.
Ibi bintu mwabantu mwe ni ibiki?
Claudine yakoze ibintu. None bihamye Ziyona??
Aha!! ntuzacikwe n'ikurikira

Comments