logo

NEW TALENTS

Stories Group

THE TRUE WITNESS Ep05

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
.
Duheruka kubitaro byakomeye aho Aneth yarimo asuzumirwa. Twasize kandi Claudine amaze kwinjira ibitaro. Biragenda bite?
.
Dutangiranye na James mbere yuko apfa yari kwa perezida , barimo baganira.

James ati:" nibyo rwose giye gushinga company yanjye. Iriya namaze kwemeranya nabo twari dufatanyije ubu twamaze gusinyura amasezerano."

Perezida ati:" aho wafashe umwanzuro mwiza. Nabonaga ibyiriya company yanyu, ntazi ngo bimeze bite. Rero kuba wafashe umwanzuro, ukaba ugiye gushinga iyawe ni ibyagaciro."

James ati:" bizanamfasha kuyigenzura ndetse no guha amahoro umuryango wanjye."

Perezida ati:" ahubwo se, wampayemo imigabane? Ndashaka nanjye ngufatanya nawe. Niyo byaba ari 50% kuri 50% nahita rwose mbikora. Urabyumva ute?"

James ati:" byasaba ko mbiganiraho na madamu, kuko nari naramubwiye ko giye gushinga company ntawe dufatanyije."

Perezida ati:" oya ntakibazo uze guhita ubwira."
.
.
Ntibyatinze sasa, James yaje gutaha ku mugoroba aganira na madamu we.

James ati:" perezida ashobora kuba agiye guhindura plan yacu."

Mama Aneth ati:" umh gute se? Yakwandikiye imisoro myinshi?"

James ati:" oya. Ahubwo ngo arashaka ko muha mo imigabane."

Mama Aneth ati:" byaba ari byiza nabyo, koko Perezida we turawubanye muri iyi minsi."

James ati:" urabyemeye se tumuhe imigabane.?"

Mama Aneth ati:" cyane ntakibazo."
.
James yahise afata telephone, arahamagara ati:" nyakubahwa perezida, madamu yemeye, ubu twatangira  star egge 🌟 kumugaragaro. "
Perezida ati:" sawa kandi ndabashimiye cyane. Ubwo ejo uzaze dusinye byose kumugaragaro duhite dutangira."

Kumbe ka Aneth byose karabyumvaga kari gahagaze inyuma ya se.
.
.
 Tugaruke umunsi wa none, Ziyona aracyashaka aho anyura ngo asohore Aneth mu bitaro byuzuye umwijima.  Yakomeje kugenda, Aneth nawe amuri inyuma arinako arira.

Ziyona ati:" umva sherie, wirira ntacyo uri bube."

Akiri aho tĂ©lĂ©phone ye yahise isona, kureba umuhamagaye, ni Frank.  Mwibuke twe duheruka abaza Aneth niba amuzi.

Ziyona yaramwitabye,  Frank ati:" umeze ute rukundo?"

Ziyona ati:" meze neza ntakibazo ndashima."

Frank ati:" ndagukumbuye cyane. Ahubwo se ntakuntu waza tugahura?"

Ziyona ati:" wapi ndi mukazi cyereka ngasoje."

Frank ati:" ntakibazo. Ahubwo se Sherie, nturamenyera aho wamwana bamujyanye?"

Ziyona ati:" Aneth se? Ubu turi..."

Aneth ati:" oya wimubwira ko turi kumwe. "

Ziyona yahise amukupa ati:" hanyuma se ko ejo wabwiraga ko umuzi bigenze bite?"

Aneth ati:"Kuba muzi ntibivuze ko twahura, ari ukwifuza ubwo ko nabana nawe. ndashaka kugumana na we.'

Ziyona yahise atungurwa, uburyo umwana ahise arekera kurira ahubwo agahita, aba seriye mubyo avuga. Aneth we yahise ajya imbere , Ziyona asigara amwitegereza.

Aneth yakomeje kugenda, ageze imbere urumuri rw'amatara rwahise rusubiraho, ari kanga.
.
.
Reka sasa twiyizire kuruhande, ni ku nyubako ndende kandi nyinshi,  uko bigaragara  byashoboka ko ari ahantu hakomeye. Kumbe hariho ikirango cya Star egge 🌟. Ni kuri company y'ubwubatsi ahari, kuko huzuye ibimashine. Kumbe muri uwo mwanya hageraga imodoka nyinshi, yite Convoye. Uwo mwanya Perezida nibwo yasohokaga muri izo modoka ahita yonjira asanga bose bateranye nkabiteguye inama. Bamuhaye ikaze, aza imbere yabo ati:" nje aha kubwinkuru yakababaro twazindutse twumva. James n'amadamu bitabye Imana. Ubu ndabizi murashaka konji kubwurupfu rwe, ariko mu mbabarire kuko natinze kubamenyesha ibi. Umunsi wejo hashize nibwo njye na James twasinyanye Amasezerano. Ahari yabyiyumvaga mo ko ashobora kwitaba Imana. Kuko ejo hashize nibwo yaje , maze yanzura ko tugura company burundu. Nibwo rero twayiguze 100% ubu ni iyanjye. "

Nyagasani! Ese koko barayiguze? Uwo mwanya bahise bamuhereza imapuro, arazirambura, arazibereka ati:" ejo taliki 13 nibwo twasinyanye Amasezerano. Saa cyenda z'umugoroba. Rero mwese ntabwo mwahabwa ikiruhuko mwese, cyakora nanone ni twabura kumutabara. Bacye muri mwe nibo bari bugeyo. Manager arabitunganya."

Abakozi bose babaye nkabatinguwe, gusa nyine ntacyindi bari burenze ho. Ntibyatinze sasa umurinzi umwe mubarinda Perezida, yaraje aramwegera, aramwongorera, ako kanya Perezida ahita ahindura isura.
.
.

Sasa kurundi ruhande, ni kuri Sitasiyo ya police department. Niho wa mugabo twumvise afitiye imugenge umwana wumvise ibya RAYO ko ashobora kwicwa nka mushiki we, niho yazaga ari kumwe nundi.

Poul yahise amwakira ati:"  bite Anasta?"

Anastas ati:" sinzi noneho ngo murama ubuhe busobanuro. Mushiki wanjye yarishwe, ndetse n'umugabo we, mwumvise ibya RAYO muraceceka muranyanganya birangira ntacyo mukoze. Uyu munsi rero mugombe munyereke uwishe James na Mushiki wanjye."

Poul akibyumva yahise yikanga,  ati:" Rayo se kandi wa mumenye?"

Anastas ati:" hoya. Gusa numvise ngo Mwishwa wanjye yabibwiwe. Ikindi kandi Mwishywa wanjye mu mumpe, mushyire nyirakuru nibwo aba atekanye."

Poul ati:"  umbabarire gusa umwana ntabwo turi bumuguhe. Kuko niwe wari hariya wenyine kandi biri kucyekwa ko ariwe wiyiciye ababyeyi be.'

Anastas yikanze mo ati:" ariko muri abasazi. Umwana w'imyaka 11 nigute muvuga ngo yiyiciye ababyeyi?"

Poul ati:" umwana ngo arwaye indwara yo kwibagirwa kandi iyo ndwara ngo inamutera kurakara nkuko raport ya muganga bivuga."

Anastas ati:" ariko noneho muranyobeye,  mwanamujyanye kwamuganga twe nyiri uwo mwana tutabizi?"

Poul ati:" Ahubwo se kuki umwita umwishywa wawe kandi atari umwana wa mushiki wawe??"


Anestas ati:"  uriya mwana kuri njye ni uwa mushiki wanjye, kuko mama we yarezwe na mama. We ni imfumbyi."

Poul ati:" uriya mwana rero dufite imugenge ko abishe se na nyina nawe baza kumwica niba atariwe wabiyiciye. Niyo mpamvu tugikora iperereza."

Anastas ati:" ariko muzi ko ubwo yiga? Akeneye kujya ku ishuri rero ibyo byiperereza muraza kurikora ariko ubuzima bwe bukomeza. Muri ku mukanga no gutuma abura ikizere. Afite  n'impamvu ikomeye, agomba kujya gushyingura se."

Poul ati:" turabirebaho."

Anastas ati:" ntabwo byemeye, mushiki wanjye yapfuye ari mu maboko yanyu. Mwakoze iki? Niyiciwe aha kuri Sitasiyo ya police?"

Poul ati:" ariko natwe uwo munsi twabuze ubuzima bw'umupolice wa murindaga."

Kumbe bakiri aho, Ziyona ba Aneth bahise bagera aho bisa nkaho kwa muganga bahavuye amahoro. Umwana akiza yahise aza yiruka ahobera Anastas, ariko arira ati , uncle???"

Anastas ati:" ihangane Aneth, humpura turahari."

Aneth ati:" ndashaka kujya kureba papa na mama."

Anastas ati:" humpura ndakujyana. Kandi urahita ujya muri kenya kwa mukicuru niho ujya kuba twavuganye."

Aneth ati:" none se papa na mama bapfuye??"

Anastas ati:" humpura, ntabwo uri wenyine. Turahari nkumuryango."

Aneth arira ati:" uwa mwishe namubonye."

Anastas ati:" wamubonye he??"

Aneth ati:" yari yipfutse mu maso arabwira ngo RAYO."

Ziyona yahise afata ukuboko Aneth aramutwara."

Anastas ati:" ariko mwe muri abasazi. Umwana azinukuri kucyi mwanga ko akuvuga?"

Poul ati:" Anastas humpura,,,"

Anastas ati:" mushiki wanjye ajya gupfa mwibuke neza uko byagenze. Yavuze iryo zina kuko yaribwiwe n'uwishe umugabo we.  None umwana nawe yaribwiwe none ngo niwe wishe ababyeyi be??
.
.
Ese koko? Reka twiyizire kuruhande, aho  Claudine yari, ni kwamuganga muri laboratoire aho bari gusuzuma umurambo wa James na Madamu we. Yaraje yegera umuganga mwiza cyane wumukobwa, ati:" Nadi, nturamenya se uwaba wishe abo bantu ?"

Nadia ati:" mubigaragara uwishe aba bantu ntabwo ari umwicanyi woroshye. Koko azibkurasa cyane. Nonese yaba atabizi bose akaba yabarashe ahantu hamwe? Yabarashe kumutima gusa. Kandi buri muntu amurasa mo amasasu abiri abiri. Urumva uyu ni umwicanyi ubisobanukiwe."

Claudine ati:" nonese ntabwo mwa mumenya?"


Nadia ati:" turi gusuzuma amaso yabo ngo turebe ko isura ye yaba yasigaye mo. Gusa aho bigeze dufite ikizere kuko hari ibyo tumaze kubona."

Claudine ati:" umh, urabona turi bumenye umwicanyi?"

Nadia ati:" cyane. Koko niyo yababyihishe isura twapima imboni ze twamumenya."

Claudine ati:" eeh, ubwo muratubwira."
.
.
Sasa tugaruke kuri Sitasiyo ya police department,  Poul yaje aho Ziyona n'umwana bari, nyuma Ziyona ati:" mubitaro twatatswe  byanga byakunda. Kuko ibura ry'umuriro udasanzwe ryabaye ho ntabwo ryari ibisanzwe. Mubigaragara ntabwo uyu mwana ariwe wishe ababyeyi be koko. Kuko iyo aza kuba ariwe ntiyari kuba agikurikiranwa. Ikindi kandi kwa muganga nahabonye Claudine sinzi ibyo yaragiye gukora yo."

Poul ati:" umbabarire Ziyona, kuko utakibarwa nk'umupolice wacu."

Ziyona yikanze ati:" ngo??"

Poul ati:" report ivuye hejuru igaragaza ko ubu wamaze gusezererwa mu gipolice. Ugiye gusubira mu isibo mugiturajye ube nawe umuturage usanzwe "

Ziyona ati;" ntibishoboka. Ndacyari muto, kandi ntakosa nakoze ryatuma n'irukanwa. Kubera iki mwabikora?"

Poul ati:" ntacyo nahindura ho, kandi ntanicyo nagufasha. Claudine niwe wahawe ikirego wowe taha nyine byarangiye."
.
IRAKOMEZA 
.
Ngahooo! Uyu se we yirukaniwe iki?
Claudine ngo niwe wahawe ikirego ? Ahh, ni hatari. Perezida company yamaze kuba iye, Nadia we ngo aramenya umwicanyi, inkuru irakomeza ntucikwe.

Comments