Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
.
Duheruka, Patrick ari kubwira Poul ko ikirego cyaje mo inshishi ko Aneth ariwe wiyiciye ababyeyi be. Ese koko yarabishe? Frank niwe wazanye ayo makuru.
.
Sasa dutangiriye mu biro bya
Patrick, Poul yahise aza kumureba nyuma yuko bavuganye kuri telephone.
Patrick ati: “Poul, dufite ikibazo gikomeye. Hari amakuru mashya yemeza ko uriya mwana ari we wishe ababyeyi be. Gusa ngo byabaye atabizi.”
Poul ati: “Uvuze ngo iki? Wakuye he ayo makuru?”
Patrick ati: “Uwahoze ari umurinzi we yitwa Frank yampaye ibisobanuro birambuye. Yagaragaje n’inkovu yatewe n’uriya mwana ubwo indwara yamufataga bwa mbere.”
Poul (akuka umutima) ati: “Ibi birarenze. Ariko se uyu mwana yaba arwaye iki? Indwara yatuma yica ababyeyi be, ubwo wowe urumva ibaho?”
Patrick ati: “Ni indwara yihariye y’ihungabana (dissociative rage syndrome). Iyo imufashe, yibagirwa byose agakora ibintu atabizi.. ndetse akaba yakangiza n’umwe mu bamwegereye.”
Poul ati: “Niba ibyo ari byo, gufata umwanzuro biraza kugorana. Uwo mwana akeneye abaganga b’inzobere. Nibo baza kuduha umwanzuro. None se Ziyona arabizi?”
Patrick ati: “Oya. Gusa ngiye kumubwira akomeze umutekano we aho amuhishe. Uwo mwana agomba kwitabwaho byihariye, ndetse no guhita asuzumwa.”
Poul ati: “Reka mpite ntumira inzobere za neuropsychology. Nta kosa tuzongera gukora nk’iryo twakoze kuri Dossier ya Kamanzi. Gusa ariko hari andi makuru nanjye namenye, neza bifite aho bihuriye nibya....”
Patrick ati:" oya, ibyo bireke, Ahubwo ukurikirane ibyo dufitiye umutanga buhamya. Ikindi unyarukire kuri company ya James , twahawe amabwiriza yo kuyirinda hatagira uwagiza imitungo ye kandi yasize umwana."
.
.
Sasa kurundi ruhande, Frank yari kumwe na Ziyona bari kuganira , banasangira agakahwa, ntumbaze ngo baziranye gute.
Ziyona yamwegetse ho umusaya kurutugu, atuje ati:" Frank,,, ariko uziko nkukunda?"
Frank yitsa umutima ati:" ndabizi, nkuko nawe ubizi ko nkukunda cyane. Kandi urabizi ntamunsi washira naguhamagaye ngo numve ijwi ryawe rinkomereza ubuzima. Nanjye ndagukunda cyane."
Ziyona ati:" ariko sherie ko mbona udatuje?"
Frank yasohoye umwuka, amureba mu maso, nyuma ati;" hari umwana, kandi muto. Mu minsi yashize nari nshinzwe umutekano we. Yitwa Aneth, ariko ubu sinzi ngo bagenzi bawe mu korana bamujyanye he. Uriya mwana akeneye umutekano kandi ntawundi afite wawumuha atari njye."
Ziyona yahise amwenyura ati:" wamukundaga se??"
Frank ati:" kera nyine numvaga ari ukumurinda, ariko ubu byahindutse. Ababyeyi be bapfuye, none se urumva asigaranye nde?"
Ziyona ati:" nyine sherie, tuza byanga byakunda aho ari aratekanye. Kandi akeneye ubutabera.'
Frank ati:" reka gende ariko unkurikiranire umenyere aho aherereye. Wenda na musura akanaboba ko atari wenyine."
Ziyona ati:" ndaza kugerageza , ndakubwira."
Frank yahise amusoma ubundi arahaguruka aragenda.
.
Sasa Ziyona yasigaye yibaza koko niba Frank yarindaga Aneth... Yahise ahaguruka yihuse ahita aza aho
Aneth yicaye ku buriri, amaso ayujuje ubwoba. Arimo kureba hanze y’idirishya nk’uwumva ko hanze hameze.
Ziyona (amuhendahenda) ati: “Sherie icyayi Nakuzaniye ntabwo urakinywa?"
Aneth (avuga gahoro) ati: “Mama yambwiye ko nzaba umwana mwiza. Ariko sinzi impamvu abantu bose bankurikirana...”
Ziyona yikije umutima ati: “Ntawe uri bukugirire nabi. Sinakubwiye ngo humura turi kumwe, rero humpura.”
Aneth yahise amureba mumaso ati:
“Ubwo ninza kuva aha bari bunyice nanjye. Claudine yambwiye ko ari njye wishe mama. Rero,,,”
Ziyona yatambutse gahoro, amusatira yitonze, amufata ukuboko:
Ziyona ati: “humpura Aneth, wigira ikibazo kubyo Claudine yakubwiye kuko sibyo. Bibaye kandi ari nabyo tugomba kumenya impamvu yabyo.”
Aneth yaracecetse, amureba arangariye mu maso.
Ziyona ati:" Ahubwo se umuntu witwa Frank uramuzi?"
.
.
Mu kindi gice cy’umujyi...
Claudine yinjiye muri lodge nto yihishamo, yahise ahamagara umuntu kuri telephone.
Claudine ati: “Ntibakiri kuri police. Bamuhinduye aho yari ari. Ariko mfite uburyo bwo kubimenya.”
Ijwi kuri phone riti: “Niba uri gushaka gukina na Rayo urabizi ko atajya atakaza kabiri. Reka dufate uwo mwana vuba, cyangwa se tumukoreshe nk’uko twabikoze kuri Kamanzi. Urabizi Rayo ntamenya ko turi kurangara biraba amaraso”
Claudine ati: “Uwo mwana afite amakuru ntakekaga ko afite. Turamutse tumubuze, dossier ya Kamanzi iragaruka. Icyo nshaka ni ukuvuga ko nitwegukana uriya mwana, twe nibwo turi butuze. Kuko mfite ubwoba ko yaba yaravuze ukuri. Rero agomba gufungwa vuba atarazura ibya kamanzi.”
Umugabo ati:" gusa na none hari amahirwe kuko uriya mwana avangavanga Ibintu. Afite indwara yatuma atavuga ukuri neza."
.
.
Mu gicuku kuruhande...
Frank yakinguraga urugi yinjira mu modoka nziza, imbere hicaye umugabo wambaye costume guhindukira ni Patrick.
Patrick ati: “Frank, nari ntegereje andi makuru.”
Frank ati: “Hari umuntu uri gukora uko ashoboye ngo atahure aho umwana yajyanywe. Navanye ikimenyetso cya DNA ku ipantalo ye ya kera. Nidufatanya n’ibitaro, turamenya byinshi.”
Patrick: “Twihute Umwana ashobora kuba ari mubibazo se?.”
Frank ati:" wabimenye. Ni dutinda aricwa. Gusa sinzi aho aherereye."
Patrick ati:" humpura."
.
.
kuruhande
Mu bitaro byihariye, inzobere za neuropsychologie zirimo gukora isuzuma kuri Aneth. Yicaye, yambaye umwambaro w’umweru, abari imbere bose bambaye imyenda y'abashinzwe umutekano.
Umuganga mukuru ati: “Uyu mwana afite ikibazo gikomeye cy'ibice bibiri mu mutwe. Hari igihe aba mu buzima busanzwe, hakaba n’igihe aba mu bwenge bw’umwana w’ibagirwa. Ibi byatewe n’ibyo yabonye akiri muto, byose bigakomera igihe yishimye cyane.”
Ziyona ati: “Ese ubwo yaba ari we warashe ababyeyi be? Abaye ariwe se yahanirwa ibyo atazi ko yakoze?”
Umuganga ati: “Ibyo ni ibibazo bigoye. Gusa nk’uko tubibona, ashobora kuba yaratewe kugera kuri iyo myitwarire, niyi ndwara. Hagomba ubushishozi bw’inkiko nyine n’ubuvuzi.”
Poul ati:" rero gufata umwanzuro, nubu biragoye. Kuko kuba umwana andwaye, ntitwakwanzura ko ariwe wishe ababyeyi be. Kurwara kwibagirwa , ntibivuze kwica."
Ziyona ati:" aho uvuze ukuri. Kuko uyu ni umwana, gukoresha imbunda ntiyabishobora, sinzi niba yanabimenya."
Muganga ati:" gusa ariko iyi ndwara ntiyatuma ababwiza ukuri. Kuko ntiyabasha gutondeka ibintu neza. Nyine kubera kwibagirwa , yanavangavanga ibintu. Mwitonde mu makuru abaha."
.
.
Sasa kurundi ruhande,
Mu ishyamba rya Musha...
Umugabo wambaye ikoti rinini aryamye ku gitanda cy’inkwi, yahise yikangura ubwo telefoni ye yavugaga. Yayitabye n'ubwoba.
Ijwi kuri phone riti: “Rayo, iryo zina ryagarutse. Hari Amakuru avuga ko hari umwana waribwiwe.”
Umugabo ati: “Nari narabibabwiye. Kabisa urumva ko amakuru police yaduhaye yatubeshyaga. Ikibabaje uwo mwana ubwo aryibuka agiye kwicwa nkuko byabaye kuri mushiki wanjye."
Uri kuri telephone ati:" rero nibyo reka dusubire kuri police."
.
Sasa kwa muganga aho bari gusuzuma Aneth, hagiyeho ubuduha nka bumwe bujyaho iyo inyubako igiye gushya. Police yahise ikuramo imbunda, Poul ati :" mwitonde uyu mwana ashobora kuba agiye mu bibazo."
Kuruhande rundi rw'ibitaro Claudine nawe yinjiraga muri ibyo bitaro.
Kumbe mu bitaro hose umuriro wa mashanyarazi wahise ubura.
Ziyona yagize ubwoba, ahita aza afata Aneth , ati: " aho nyura inkurikire, kandi ukomeze umfate imyenda."
.
IRAKOMEZA
.
Karabaye. Niki kigiye kuba muri ibi bitaro?
Claudine we aje gukora iki?
Ikirego cyakomeye, barabwirwa niki umwicanyi igihe bari kubishinja uwiciwe?
Ntuzacikwe ku gice gikurikira cya THE TRUE WITNESS. Episode 5 iraje.
Comments