Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
1 Petero 5:8
Mwirinde ibisindisha mube maso, kuko umurezi wanyu Satani azerera nk'intare yivuga ashaka uwo aconshomera.
.
Duheruka Claudine akomeje guhatira Aneth kwemera ko ari we wishe ababyeyi be. Akomeje guhatiriza ngo ikirengo bakimuhe. Ese kubera iki ashishikajwe cyane nuyu mwana? Cyangwa kuki ashaka ko yemera icyaha?
.
Reka dusubire inyuma ho gato, ni mu mezi atandatu ashize. Wari umunsi umwe, ubwo James papa Aneth yaganiraga na madamu we.
Mama Aneth ati:" nabonye umu mama mwiza nasanze ari kumwe na Aneth."
James ati:" barihe?"
Mama Aneth ati:" urabona imbere yikigo aho Aneth yiga, nasanze bahagaze ku muhanda amufashe ukuboko."
James ati:" wa mumenye se?"
Mama Aneth ati:" hoya, yari yambaye agapfuka munwa. Gusa uko byagenda kose ni umumama mwiza. Kuko nasanze yamuguriye amata, Aneth ari kuyasoma."
James ati:" nyumva neza mama Aneth. Aneth uhite umuhindurira ikigo. Kandi ujye ureka ajyane n'umurinzi we."
Mama Aneth ati:" ntampamvu njye mbona yatuma duhindura ikigo, cyangwa se ngo tumuhe umurinzi cyane ko no kukigo yigaho batabyemera. Aneth aracyari umwana. Akeneye ubwisanzure kugira ngo akure mu ntekerezo."
James ati:" kubera ibindi ndi gutegura gukora, ubu mfite abanzi benshi. Rero ndagirago unyumve neza witonze. Ibyo nkora byose mbikora kugira ngo mugire ubuzima bwiza bujyana n'umutekano wanyu. Rero bitewe nibihe ndimo namwe mushobora kuzahigwa. Niyo mpamvu nshaka kongera umutekano wanyu.'
Mama Aneth ati:" ariko se bundi aho gushinga company nshya, wagumye hariya waruri."
James ati:" oya. Iriya company, bose basa nkabashaka ku mirika. Kuko buri gihe banyereka ko imigabane yanjye iri guhomba, kandi ni amafaranga menshi. Rero sinabyemera. Ndetse ibyo ndi gukora sinshaka ko Rugamba abimenya habe ntamba. Namwe rero mwitonde mushobora kuzahigwa nabanzi benshi. Kuko nijya gukuramo imigabane yanjye muri company izahita isenyuka. Rero bo ntibabyemera niyo mpamvu ntabizeye."
.
.
Reka sasa twigarukire umunsi wa none,
Ni kuri Sitasiyo ya police, Ziyona yahise yinjira mubiro bya Poul asanga ari gutegura raport.
Ziyona ati:" Sir, kugeza ubu hari Ibintu bitari kugenda neza kukirego."
Poul ati:" uri kuvuga kuri kiriya cyababyeyi buyu mwana muto se?"
Ziyona ati:" yego gusa Claudine ari kumvagira. Uko ari kurushaho kwegera uriya mwana. Nuko ashaka iki kirego, rwose harimo akantu. Ntabwo mwizeye rero , ari gutuma ntakora akazi."
Poul ati:" ntacyo ndashaka abamukurikirana bamenye impamvu. Ikindi iki kirego kirakomeye, ku rwego rwigihugu. Wumve ko James yari umuterankuga ukomeye wigihugu. Rero kuzamo uburiganya n'ubugambanyi ntibyabura."
Ziyona: “Rero ndifuza ko mumpa uruhushya nkamushyira ahandi hihariye. Nka safe house. Claudine ntazongere kumwegera kuko ari kwagiza Ibintu.”
Poul: “Ni byo, ibyo ndabyemeye. Tuzi neza ko umwana akiri muto kandi afite trauma nyinshi. Buri kintu cyose tumukoreye kigomba kuba kirimo umutekano we no kumugirira icyizere. Ufite akazi gakomeye. Ntawundi twasanze aho icyaha cyabereye, uretse umwana. Ugomba rero kumurinda muburyo bukomeye.”
Ziyona: “Murakoze sir. Ndakora uko nshoboye ninyenera ubufasha nzababwira.”
.
.
Sasa kuruhande, Claudine we, yagarutse aho Aneth ari asanga yasinziriye, ahita afata telephone atangira ku mufotora amafoto atandukanye.
Yariruhukije nyuma mu ijwi ryoroshye ati: “Uri igikoresho cyiza. Muri wowe niho nzacisha intsinzi yanjye... sinzongera gutsindwa nk'uko byangendekeye kuri Dossier ya Kamanzi...”
Yahise asohoka yitonze.
.
.
Sasa bukeye bwaho mu gitondo cyakare, Claudine yaje atarwiyambitse yinjira aho Aneth yari ari , kwinjira abura umuntu. Yabaye nkutaye umutwe bikomeye cyane.
Yihuse yahise afata telephone 📞 ahita ahamagara Ziyona, ati:" Aneth wamujyanye hehe??"
Ziyona yitonze ati:" mu cyumba kandi gitekanye. Ukwiye kureba ibindi birego witaho nshuti."
Claudine ati:" ariko uwo mwana nijye twuzuzanya ndetse nijye yemereye kubwira byose. Ndetse ni nanjye watangiye ikirego, rero ukwiye kumbwira aho ahe..."
Ziyona ati:" ariko nyine wagikuwe ho. Va kubya Aneth kuko ibyo si ubunyamwunga. Uri gutuma ntekereza inyungu ufite muri iki kirego."
Claudine yikoma ati:" sawa tuzareba. Icyo kirego cyababyeyi ba Aneth gifite amabanga menshi. Hari icyo mukinisha mutazi. Ntibizatinda muzicuza kandi muzamenya ko ibyo nababwiraga ari ukuri."
.
.
Sasa kurundi ruhande, hari umusore wagendaga acyenguza, yihuse yinjiye imodoka ahereza umugabo wicaye inyuma amafoto nyuma ati:" Amakuru mfite none aha, bamaze kumwimura ntakiri kuri police. Byashoboka ko bamujyanye ahandi hantu kandi kure."
Umugabo ati:" uzi icyo Aneth avuze. Genda rero umenyere Amakuru yose ashoboka yaho bamujyanye. Tugomba kumukurayo."
Umusore ati:" sawa ndaza kukubwira."
.
.
Kurundi ruhande, Ziyona yamaze kugeza Aneth ahantu heza hatuje, amuzanira ibyo kurya, atangira kumuganiriza.
Ziyona ati:" ndagirango urye kandi utuje . Ntamuntu uzongera kugutera ubwoba ikindi niwumva witeguye kubwira, uzabwira. Aha ndi umuvandimwe wawe, inshuti yawe kandi."
Aneth ati:" yarateye ubwoba, yipfutse mu maso."
Ziyona ati:" nonese waramubonye sherie?"
Aneth ati:" naramubonye. Yinjiye munzu, papa ahita abwira ngo nijye kwihisha mu kabati. Naragiye hanyuma numva ibintu biturika cyane, gira ubwoba ndasohoka muza nawe amaso."
Ziyona ati:" ntiwamumenye se?"
Aneth yegamye kurutugu rwe, ati:" oya yari yipfutse mu maso nigipira cyumukara. Yarambonye, arabwira ngo:" RAYO.....Ubundi araseka aza atsatira."
Ziyona yahise yikanga ati:' ngo?! Yarakubwiye ngo Rayo?"
Aneth ati:" igo yarateye ubwoba ,, kandi yari umugome."
Ziyona yahise ahaguruka ati:" ndaje ba uryamye uruhuke ndaje."
Yihuse yahise asohoka afata telephone arahamagara. Ati:" Sir, umwana hari Amakuru macye abwiye. Iki kirego cyaba kijya gusa na kimwe cya Kamanzi."
Poul ati:" gute se kandi?"
Ziyona ati:" ijambo neza madamu kamanzi yabwiwe, uyu mwana nawe yararibwiwe."
Poul ati:" uravuga Rayo se?"
Ziyona ati:" cyane umwana arabibwiye."
Poul ati:" vuba ngarura uwo mwana hano. Akwiye umutekano kandi urenze ushoboka. Ari mubibazo uwo mwana."
Ziyona ati:" sir aho Ari ntawundi uhazi uretse njye. Rero ararinzwe pe."
Poul ati:" ariko ubwo uribuka uko byagenze kuri madamu kamanzi ? Zana uwo mwana vuba."
Poul yahise amukupa, aragije ati:" Rayo kandi nanone? Sheet. Uyu mwana ari mubibazo."
.
.
Sasa kurundi ruhande, wa mugabo ushinzwe ubugenzacyaha Patrick, aho yarari, haje umugabo aramusuhuza, Patrick ati:" witwa nde uragenzwa niki?"
Umugabo ati:" star egge 🌟, hari abashaka kuyitwara. Ndagira ngo Aneth mu murinde bishoboka."
Patrick ati:" wowe se ibya Aneth ubizi ute?"
Umugabo ati:" banyita Frank, nari umurinzi wuriya mwana."
Patrick ati:" eeh, noneho uzi ibyurupfu rwababyeyi be?"
Frank ati:" yego niwe wabarashe."
Patrick ati:" uvuze ngo iki?"
Frank ati:" uriya mwana hari indwara arwaye, kandi iyo imufashe agira umujinya udasanzwe. Rero yaramufashe ajya mu kabati ka se akuramo imbunda ahita abarasa."
Patrick ati:" niki cyatuma nkwizera?"
Frank yahise amwereka inkovu mugatuza , nyuma ati:" aha uriya mwana niho yanteye icyuma ubwo indwara ya mufataga bwambere."
Patrick ati:" noneho bivuze ngo nawe yishe ababyeyi be atabizi?"
Franc ati:" yego. Kandi ntiyabyibuka."
Patrick ati:" urakoze cyane genda usige nimero nitugukenera tuzaguhamagara."
Franc yahise asohoka Patrick we mu mutima ati:" rata byashoboka. N'ubundi ntawundi waruhari. Uriya mwana agomba guhita asuzumwa twasanga iyo ndwara ayifite tugahita dufungira ikirego aha."
Uwo mwamya telephone yahise isona kureba umuhamagaye abona ni Poul aramufata akimufata Poul ati:" Sir, byashoboka ko uwishe James na Madamu we ubu twamumenya."
Patrick ati:" wikwigora nanjye namumenye. Uwo mwana kuba yarabishe ntibitunguranye. Shaka muganga ahubwo amusuzume bundi tumujyane murukiko."
.
IRAKOMEZA
.
Yewe, ese koko niwe wiyiciye ababyeyi be?
None se bibaye aribyo ibyo Aneth yibwiriye Ziyona yaba yabikuye he?
Frank we buriya abihagaze ho?"
Ni aha dusubikiye, dusubire mu ikurikira.
Comments