logo

NEW TALENTS

Stories Group

THE TRUE WITNESS Ep02

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

.
Duheruka umwana muto tutaramenya izina rye noneho yemeye kuvuga. Kandi twasize Claudine abwiwe ko ikirengo cyahawe Ziyona. Ese birahererahe?
.
Reka dusubire nyuma ho amezi 2 mbere yuko James na Madamu we bicwa. Hari mu nama ya company runaka, James ma mr Rugamba bari mo baharira.

Rugamba ati:"  James ntabwo ibyo ubwira byumva. Ni gute twagurisha imigabane yanjye mu rwego ngo rwogushaka undi ufite meshi?"

James ati:" oya hari icyo utumva.  Impanvu nkubwira gutyo ni ukugirango tubone igishoro dushora vuba twunguke cyane. Urabona imigabane yawe ifite agaciro gato cyane. Dufashe utanga menshi, akaza nyuma tugashora hanyuma tukunguka byaba byiza cyane. Twazogera tukazimugurira tukazigusubiza "

Rugamba ati:" nonese wowe gute utatanga izawe? Kuki arinjye mushaka kugurisha izange?"
James ati:" njye ngurishije izanjye company yasenyuka, ibuka ko mfitemo 75%. Rero tubaye tugurishije izanjye byaba bifite risk."
Rugamba ati:" ntabwo rero njye icyo gitekerezo nyishyigikiye. Oya. Ntabwo ntakwemera kugurisha share zanjye."
Rugamba ati:" nanjye rero aho kugirango mbone ibyanjye bihomba, nabireka. Giye gukuramo Share zanjye , musigarane ibyanyu."
Rugamba ati:" ntacyo reka tukwishyure ugende."
James ati:" sawa.  Ntakibazo byaba nabyiza, mfite undi mushinga nshaka gushoramo. N'ubundi gufatanya namwe, byarangiraga arinjye uhobye."
.
.
Sasa reka tugaruke umunsi wa none,  ni kuri Sitasiyo ya Police, Ziyona nkuwahawe ububasha bwo gukurikirana ikirengo, yahise aza kureba umwana muto kuhagera Claudine aramwitambika.

Ziyona ati:" bite se kandi?"
Claudine ati:" uyu mwana ninjye yemereye kubwira byose reka rero abe arinjye uguma kuri iki kirego."
Ziyona ati:" amabwiriza nayahawe Cloudi, kandi ntacyo wabihindura ho namaze no gusinya."
Claudine ati:" bundi se kuki wemeye gusinya ubizi neza ko ikirego nagitangiye?"
Ziyona ati:" urabizi byose dukora biba ari itegeko."

Claudine ati:" basi reka mbe umwunganizi wawe. Uyu mwana na mukunze, rero mvuye kukirego sinazongera kuvugana nawe."

Ziyona yaramwitegereje ataramusubiza , Poul yahise aza, Ziyona arasuhuza ati:" morning sir?"
Poul ati:" ngo ni wowe wahawe iki kirego? Genda ukore ibishoboka byose ejo ube wagize icyo umenya kuko itangaza makuru riraturembeje."
Ziyona ati:" niho narigiye...."
Claudine ati:" njye umwana yari yamaze kunyemerera kubwira byose. Rero mvuganira nkomeze iki kirego."
Poul ati:" wapi amabwiriza afande ya tanze ni uko Ziyona ariwe ugomba gukomeza ikirego."
Claudine ati:" basi se mwaretse nkamubera umwunganizi?"
Poul ati:" ayo ni amahitamo ya Ziyona. nabishaka ntakibazo rwose."


Poul yahise yigendera, Claudine ati:" mfasha Ziyo, sinzi mpamvu numva ntakwiye kuva iruhande rwuyu mwana."
Ziyona yaramwihoreye akomeza imbere asanga akanta kicaye ku gitanda kameze nkakihebye. Ati:" umeze ute mwana muto?"
Umwana ntiyavuga.'
Ziyona ati:" nitwa Assistant Inspecter of Police (AIP) Ziyona. Wowe witwa nde?"
Umwana ntiyasubiza.

Ziyona ati:" turi kugutegurira icyumba kiza kirimo udukinisho , television ndetse nibindi byose ukunda. Kandi turi gukora ibishoboka ngo tumenye, ndetse duhane abishe ababyeyi bawe."
Umwana nyuma na nyuma ati:" ese koko mama na Papa bapfuye?
Ejo Papa yabwiraga ko ari bujyane kunyereka inzu nshya tugiye kubamo. Yabwiraga ko irimo na pusine ko azanyigisha koga."
Ziyona ati:" humpura Papa wawe muzahorana. Kandi natwe turi hafi yawe. Tuzakwigisha koga ndetse tuzajya tuguha buri kimwe cyose ushaka. Ahubwo se witwa nde?"
Umwana ati:" nitwa Ishimwe Aneth."
Ziyona ati:" ohh! Ufite akazina keza. None se uzi uwaguhaye iriya mbunda?"
Aneth ati:" ndamuzi. Ndetse ni umw....."
Atararagiza, Claudine yahise yinjira ati:" umbabarire Ziyona. Ntabwo numva ko nkwiye kuba kure yuwo mwana."

Ziyona yahise arakara ati:" ariko mu byukuri ko atarinjye wagukuye kukirego uranshakaho iki? Wampaye amahoro nkikorera akazi? Aha hari ibirego byinshi, genda baguhe ikindi ariko undeke."
Claudine ati:" njye nashakaga iki cy'ababyeyi buwo mwana. Ndumva kuba hafi ye....."
Ziyona yahise ahaguruka ati:" ndasaba babe bagufunze aho bigeze. Niba udashobora kundeka ngo nikorere akazi."
Claudine ati:" reka ntacyo dukorane. Ndemera kugendera kumabwiriza yawe , n'amategeko yawe."
Ziyona ati:" bundi se kuki ushishikajwe cyane nikirego cyababyeyi buyu mwana?"
Claudine ati:" uyu mamwana kugeza ubu ni wenyine. Akeneye umuntu umuba hafi uko ashoboye kandi buri gihe. Akeneye umuntu umwitaho akaba nkumubyeyi. Ikindi akeneye umutekano."
Ziyona ati:" ibyo se urarebye usanga njye ibyo simbishoboye? Nyumva neza Claudi, niyo nahitamo umwunganizi, sinatora wowe. Genda rero mvira mukazi ni korere akazi."
Claudine ati:" nawe ukuri urakuzi , neza ko iyo wakoranye nanjye ikirego kirangira ako kanya."
Ziyona yifashe kugahanga ati:" mana yanjye! Reka nigendere njye ku reportinga ko wambagamiye."

Yahise koko agenda, Claudine abonye amaze kugenda ahita yegera umwana ati:" nyumva neza Aneth.  Uriya wamubwiye umwicanyi?"
Aneth ati:" izina ryanjye urizi ute ko ntarikubwiye?"
Claudine ati:" numvise uribwira Ziyona."
Aneth ati:" narimubwiye kuko nawe yambwiye irye. Kuko papa yabwiye ko ntazajya mfa kubwira umuntu ntazi ibinyerekeye ho. None wowe sinkuzi."
Claudine ati:" njye narinziranye na mama wawe.  Ndetse ku ishuri twigize kuzana kugusura. Nunyibuka??"
Aneth ati:" ntabwo njye nkuzi."
Claudine ati:" bundi se uzi uwishe ababyeyi bawe?"
Aneth ati:" ntawe nzi."
Claudine ati:" umva ubyemere ko ari wowe wabishe. Koko nibyo biri butume umwicanyi atagukurikirana wa mwana we.  Nuramuka umuvuze nawe araza kukwica. Ubyemere ko ari wowe wafashe imbunda ya papa wawe, aho kugira ngo upfe wabaho nubundi ntacyo kubivuga bimaze kuko ntibyagarura ababyeyi bawe. Sinzi niba unyumva. Baraza gukora ibishoboka byose ngo ukunde ubabwire. Ariko nkuko umbwiye ko papa wawe yakubujije kuvuga , naho uryumeho."
Aneth arira ati:" nabonye amaraso menshi murugo. Papa yabwiraga ngo nihishe araje. None se ntabwo azagaruka?"
Claudine yakebutse inyuma abona Ziyona aragarutse, ahita asakuza ati:" wa mwana we uri ikihebe. Gute wishe ababyeyi bawe? Uzi uko bagukundaga. Papa wewe buri uko yatahaga yakuzaniraga udukinisho none wowe wahisemo kumwica?"
Ziyona byaramucanze, ati:" ngo yishe ababyeyi be?"
Claudine ati:" niko abwiye. Ngo yafashe imbunda yase ngo arabarasa."
Ziyona yitegereje Aneth, abona ari kurira kandi afite ubwoba, ati:" Aneth koko ni wowe wishe ababyeyi bawe?"
Aneth yarushije ho kurira, Claudine we ati:" sinakubwiye. Byose yari yemeyeko abibwira none reba. Gusa uyu mwana bisa nkaho ababyeyi be bamubabaje."
Ziyona byaramucanze, ahita ahindukira aragenda.
Claudine we ati:" Aneth urumva ko mbikuvugiye byose? Uramenye rero wowe ntugire irindi jambo rindi na rimwe uvuga. Uranyumva neza. Nurivuga nawe uricwa. Ubireke ibindi nijye uzagenda ubivuga."
Aneth ati:" ariko sinjye wishe aba...."
Claudine ati:" ariko sinakubwiye ko ugomba kwemera ko ari wowe. Wamwana we urashaka gupfa? Ugomba kwemera ko ari wowe wishe ababyeyi bawe ntutabyemera nawe uricwa.
.
IRAKOMEZA 
.
Si ngaho. Ariko kuki uyu we yakomeje kumuhatira kwemera Ibintu?
Ese hari inyungu abifite mo?
Aha ndaje dukomeza ntucikwe.
.

Comments