Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
.
Akarengane, ni kimwe mu kiza cyateye, uyu munsi runaka arafungwa nyuma yo guhamwa n'icyaha itegeko rikagena igifungo kijyanye nibyo ashinjwa, rubanda ruti ararenganye. Ufatira umuntu mu ikosa wamuhana rubanda ruti ararenganye. Ariko ntibikureho ko uwo munyabyaha akora igihano ke. Ariko nanone ntibisiba mu nekerezo zabamwe batekereza ko yarenganye ko nubundi arengana. Ibi rata nibirimo urujijo?? Bundi se kuki umuntu arengana?? Byashoboka bite ko amategeko yo arenganya umuntu aho kumurenganura??? Iyi nkuru yiswe" THE TRUE WITNESS" cyangwa, " UMUTANGABUHAMYA ariko W'UKURI.
gusabye kudacikwa niyi Nkuru.
.
.
Mugutangira rero dutangiranye n'umwana muto w'umukobwa, mu kigero kimyaka nka 10 na 12 niko angana, arimo ararira cyane. Imbere ye hari imirambo( imibiri yabapfuye) ni umugore n'umugabo, amaraso ari gutemba hasi cyane, ntumbazi ngo n'iki cyabishe. Uko umwana yariraga, ni nako yahamagaraga mama na papa ubutaruhuka. Arinako abanyeganyeza wapi ntabwo bakoma.
.
Hanze gato yiyo nyubako uwo mwana arimo haparitse imidoka, ni imodoka yabashinzwe umutekano, police yari ihageze yihuta cyane izegurutsa kagatambaro kibara ry'umutuku n'umweru ahari bakoresha babuza abantu cyangwa ibinyabiziga kwinjira cyangwa kwegera aho.
Ni byatinze umusore n'umukobwa baregeranye batangira kuvugana.
Umukobwa ati:" afande, narebye hose, mbona ntakimenyetso cyerekana umwicanyi. Yewe nani ikimenyetso cyerekana ko iyi nzu yinjiyemo undi muntu kuko imiryango yose irafunze kandi ifungiye imbere. Cyakora numvise ijwi ry'umwana uririra imbere."
Umusore ati:" byashoboka bite se? Ziyo, wowe uko uzi uko abicanye bijijija wabwira gute ko ubuze icyakwerekana ko aha hageze undi muntu? Urabize , uyu muryango wadutabaji utubwirako batewe numwicanyi ushaka kubica, bataradusobanurira, girango amatwi yawe nayanjye yumvise ikintu kimwe. Twumvise iturika ry'isasu. None gute ubwira ngo ntawahageze?"
Ziyona ati:" afande rwose, windenganya. Nawe ibaze nyine aho mbuze ikimenyetso? Ahubwo wenda twakwica umuryango tukinjira kuko umwana we ntakomanze habura ukingura."
Afande yabaye atarasubiza uwo mwanya bumva irindi turika ry'isasu ndani munzu. Bose bikangamo.🥹🥹
.
Umwana se nawe yaba yishwe?
.
.
Reka twiyizire kurundi ruhande ni mu masaha nubundi amwe nayo yaruguru ni Mugitondo izuba riri hafi kurasa, hari imodoka yagendaga mu muhanda yarimo umugabo wambaye neza n'umushoferi we. Umugabo yari kuri telephone agira ati:" aya, ni ukubiganiraho na James ubundi company ikajya mubiganza byanjye. Erega nubundi nijye wayishinze rero kuba naragurishije imigabane, si uko nari nyigurishije. Oya nagirago igishoro cyayo kibe kinini company yaguke. Rero buriya kuko ariwe ufitemo share nyinshi araza kubyemera njye nzimugurire ubundi company ibe iyanjye burundu. James ni umuntu w'umugabo ntiyabyanga......, cyane ahubwo ni ukuza tugahuza tukumvikana nawe ukaguramo imigabane..... Sawa ubwo turaza gusubira."
Umugano yakupye téléphone, ntumbaze ngo yavuganaga nande, amaze gukupa ati:" shoferi ihute bishoboka ndashaka kujya kureba James tukaganira ndumva phone ye itariho.
.
.
Tugarutse muri rwarugo rwapfuyemo umugabo n'umugore, police icyumva iturika ry'imbunda,bahise bazenguruka inyubako afande na Ziyona begera umuryango barawuturitsa , kwinjira mu imbere batungurwa no kubona umwana muto w'umukobwa,,,,,,,,,,afashe imbunda no yo mu bwoka bwa Pestor mu noki. Imbereye hari imirambo y'umumama n'umupapa, kandi noneho umwana yarakaye cyane isura yisize amaraso. Afande yahuse agenda gacye amwegera ati:" mwana muto rambika iyo mbunda hasi uze nkufashe."
Umwana ntiyakoma ahubwo aramureba gusa.
Undi ati:" banyita Poul, ndi umupolice zana iyo mbunda turagufasha."
Umwana ntiyakoma.
Ziyona ati:' rata sherie yime, bundi wiyizire aha ubundi nkwihanagurire, humura papa na mama baragaruka."
Umwana yarabihoreye,ahubwo azamura imbunda gacye gacye arayibatunga bose bahagarara aho bari bageze.
Poul ati:" uramenye ntuturase."
Umwana ibyo ntibyamurebaga ahubwo yahise akurura imbarutso, Poul na Ziyona baragwirirana bipfuka amaso bamara umwanya munini bagitegereje ikiba , kubwamahirwe umwana yakuruye imbarutso asanga tayari amasasu yashize mo imbunda ahita ayita yihuse asohoka yiruka.
Bahise bahaguruka begera iyo mbuna, banasuzuma imirambo,
Ziyona ati:" bapfuye byarangiye. Ahubwo se uyu mwana yaba ariwe wabishe?"
Poul ati:" ahari byashoboka gusa ntitwahita tubyemeza.'
Bahise bahamagara bagenzi babo bazana imodoka yabugenewe baheka imirambo umwana nawe baribamaze kumufata, nawe barumutwara.
.
.
Imodoka ya police yari itwawe buhoro, imbere harimo wa mwana w’umukobwa. Yari yicaye wenyine ku ntebe yigereje ho umugongo, amaboko ye aboheye inyuma. Mu maso haracyari amaraso, igituza kirahumeka vuba, amaso ahanze mu kirere nk’utabona neza aho ari. Ntacyo yavuze kuva yafatwa.
Umupolisi witwaga Claudine, wari umumama wicisha bugufi, yaramwegereye amwicara iruhande, atangira kugerageza kuvugisha uwo mwana.
Claudine ati:
— “Cherie, witwa nde?”
Umwana araceceka ntiyavuga.
— “Humura, nta muntu uzagukoraho. Uri mu maboko meza.”
Ariko umwana yakomeje kuruca akarumira. Ijwi rye ntiryasohotse.
.
.
Mu biro by’iperereza bikuru by’Igihugu, Afande Patrick, umuyobozi w’ishami ry’ubugenzacyaha, yari amaze kumenya iby’iyo dosiye.
Yaravuze ati:
— “Umwana ufite hagati y’imyaka 10-12, agafatwa afite imbunda, imbere hari imirambo y’ababyeyi be, ariko nta kimenyetso na kimwe cyerekana ko ari we wabikoze cyangwa niba hari uwinjiye mu nzu? Ibi birimo urujijo.”
Yahamagaye umwe mu baganga bo mu rwego rw’ubuzima bwo mu mutwe, aramubwira ati:
— “Tugomba kumuganiriza. Ashobora kuba afite ihungabana cyangwa igikomere cyo mu mutwe. Ntimwihutire kumufata nk’uwabikoze. Uwo mwana ashobora kuba ariwe mutangabuhamya dukeneye. Wenda yabonye icyabaye.”
---
Mu kindi gice cy’umujyi...
Wa mugabo wari mu modoka, twamubonye avugira kuri telefone mbere, yageze ku kigo gikomeye cy’ubucuruzi. Yitwa Mr. Benson Rugamba, yari umwe mu bantu bafite amafaranga menshi mu gihugu. Yakomeje kugenda yinjira mu cyumba cy’inama aho yahise ambwira abantu be yarasanze aho ati:
— “James ntabwo yitabye telefoni. Ntawe uzi aho aherereye? None se mwebwe mwumvise iby’urupfu rwabaye mu mugi?”
Umwe mu bakozi be yahise avuga buhoro ati:
— “Nyakubahwa, amakuru ari gucicikana ni uko James na madamu we ari bo bishwe. Bapfiriye iwe murugo.”
Mr. Rugamba yahise atuza gahoro, ariko ijisho rireba gacye nkuwahise acyeka ikintu. Yahise yegera aho hitaruye, atangira kuvugira mu mutima, mu ijwi rito ati:
— “Ayo makuru si meza, ariko se ni nde wabikoze? Ngo umwana we? Ntibishoboka. Cyangwa se hari uwabikoze abyitirira umwana we? Biracanganye.”
---
Tugarutse kuri station ya police...
Claudine yari yicaye iruhande rw’umwana, amuhanagura amaraso ku maso n’agatambaro keza.
— “Cherie, sinzi niba witwa Claire, cyangwa witwa Ange, ariko ndashaka ko umfata nk’inshuti yawe, cyangwa Ante wawe. Abantu bica ntabwo bakwiye kuba baragukoreye ibi. Turashaka kumenya ukuri kugira ngo tubafate tubafunge.”
Umwana yahise ahindukira gahoro, amureba mu maso bwa mbere kuva batangira kumuvugisha. Ijwi rye ryari rito cyane, ariko ryumvikana:
— “Nababonye... nabonye uwo wabikoze...”
Claudine yahise asohora telefone ye yihuta, ahamagara Afande Patrick.
— “Afande, hari icyo atangiye kuvuga. Ashobora kuba yarababonye. Ndagusabye ikirengo kindekere ntihagire undi ugiha."
Patrick ati:
— “ Ziyona yaramaze guhabwa icyo kirego Cloudine. Ntabwo ukikiriho."
---
biracyaza........
.
Ese uyu mwana aravuga ukuri koko?
Mr. Rugamba, we yaraziranye ate na James?
James yapfanye n’umugore we, ariko se uwamwishe yamujijije iki? Bundi se ninde?
EPISODE 2... igiye kuza.
Comments