
.
Twaherutse Donas na Yhuoma babona Julia amaze kuba undi muntu. Amaze kuba umusitari ukomeye mu kwezi kumwe.
.
Yhuoma yaguye mu kantu, Donas nawe abona umugore yabonaga nk'uraho gusa amaze kuba undi muntu mugihe gito cyane.
Yhuoma akomeza kureba post zitandukanye za Julia maze arangije araseka. Donas aramurebaaaa.
Donas ati" usetse iki?
Yhuoma ati" none urabona umugore wawe atarakwihishemo. Urabona atarahozs ari inshinzi yakwihishemo kuva cyera. Reba iyi myambarire umugore muzima wiyambika ubusa.
Donas aramureba gusa araceceka ntiyagira icyo avuga.
Yhuoma ati" ko wumvise ugaceceka gusa nuko ubonye mvuze ubusa.
Donas ati" oya.
.
Mu Rwanda rwacu. Mama Donas yibereye mu rugo, ari muri phone nawe abona ama post ya Julia yarahindutse. Nawe aratangara cyane.
.
Kurundi ruhande mu rugo kwa Dalena na Derike babyutse babwirana nabi amagambo atari meza hafi kurwana ahubwo.
Dalena ati" ese buriya urakajwe niki? Kuba nkubwiye ngo kuki urimo guhinduka gusa.
Derike ati" mpinduka gute se ?
Dalena ati" nonese wowe ubona ukiri wa Derike wa mbere.
Derike araseka
Dalena we ararakara ati" niki gisekeje aho.
.
Aba ariye urushyi.
Derike ati" ntasoni, wowe ndaseka ugatinyuka ukambwira ngo niki gisekeje .
Dalena yifata aho akubiswe ati" Deri bigeze aha.
Derike ati" kuki umaze kwigira igishegabo. Ubundi uba umbaza iki?
.
Dalena ati" urantunguye mu buzima. Deri nuyu mugabo usigaye uriwe.
Derike aramurebaaaa maze asa nubitekerezahooo hashize akanya yegera Dalena aramufata.
.
Derike ati" honey am sorry ariko nawe rimwe na rimwe hari igihe utuma nanirwa kugenzura umujinya wanjye. Gusa ndagukunda urabizi. Ariko ikizamura isukari yanjye n'igihe mbona utangiye kugira ibyo unshinja Kandi ngerageza kuba umugabo mwiza ugukunda.
Dalena ati" wavuga ko kuba nakubazaw ari irihe kosa mba nkoze.
Derike ati" ariko nawe umbaza usa n'unshinja. Kandi pe ntakibi nakimwe nziko nkukorera.
.
Dalena ati" Sawa, gusa sinarinzi ko wazamura ibihanza byawe ukankubita urushyi. Ese ubwo harimo akahe gaciro harimo ikihe cyubahiro.
..
Twigarukire france ubuzima Julia amaze kubumenyera yibereye muri pisine yaho kuri hotel arimo koga.
Uko arimo yoga abona Donas ahagaze kuruhande arimo kumureba, hashize akanya ava mu mazi ajya kwicara kudutebe bajya bicaraho. Donas aramureba.
.
Uko amureba, Yhuoma nawe ahagaze mu idirisha ry'icyumba cyabo bararamo arimo kubasha kureba hasi neza arimo kubareba.
.
Donas yegera Julia.
Julia ati" Donas niki ? Ubu ntabwo wakabaye umfumbase umugore wawe ra!
Donas ati" ariko maze kubona ko nubeshye nigeze nkumenya.
Julia araseka ati" ninjye utamenye cyangwa ni wowe utigeze wimenya.
Donas ati" ni gute umugore nkawe yiyandarika kuriya. Harya ngo washakaga kuba umusitari.
Julia ati" ariko se ubu tuvuge ko unyitayeho. Kubera iki wabikora? Donas nubu urimo gukora ikosa ryo guca Umukunzi wawe inyuma uganira nanjye kandi ahagaze mu idirisha arimo atureba.
.
Donas arahindukira areba hejuru abona Yhuoma ntawuhari ntabwo abareba arongera agarura amaso kuri Julia.
Julia aramurebaaa ati" ariko ndibaza n'iki gituma ukomeza kunkurikirana no kunyibandaho, ariko reka mbitekereze.
Donas aramureba.
Julia amaze gutekereza araseka ati" ndabibonye. Abahemu iteka niko bamera babura amahoro mu mutima yabo. Cyangwa se nawe Mariage imaze kugucanga. Ntabwo uzi neza n'iki ukeneye mubuzima. Kuki Yhuoma atarimo kuba igisubizo cy'ibibazo wagiriye kurinjye.
Donas ati" uriya mugabo murimo gukundana.
Julia araseka ati" yeeee karabaye! Ariko abagabo mwiyumva gute ? Mbere nyiri muto numvaga ko abagabo muri abantu badasanzwe. Mugira imitekerereze yagutse n'imikorere yagutse cyane, ariko maze kubona ko burya muri abantu baraho gusa. Kuki ibyo mukora muhemukira abagore mubikora mwumva ari ibintu biraho gusa ariko umugore yabikora uburibwe bukabica.
Donas araceceka.
Julia ati" harya uribuka amagambo wambwiraga, mugitanda, ndi Umugore washatse uvuga ko ukunda??
Donas ati" ndakubaza wowe nuriya mugabo murakundana.
Julia ati" harya ubwo kuki nagusubiza. Nako reka nkusubize. Yego ndamukunda.
.
Donas bisa n'ibimuriye ahindukiye abona Jelemie ahagaze inyuma yabo yarimo abumva.
.
Donas ahita ava aho aragenda, Jelemie arakomeza azaw asanga Julia aramuramutsa.
Jelemie ati" wabyutse kare.
Julia ati" numvaga nshaka kwiyizira mu mazi
Jelemie ati" ariko bisa nkaho uriya mugabo atazigera aguha amahoro.
.
Julia ati" wowe se uramutse gute ?
Jelemie ati" nanjye ni neza urebye.
Julia ati" ni byiza.
Jelemie ati" numvise ubwira Umugabo wawe ko unkunda ese warukomeje.
Julia asa n'ugizemo amasoni.
Jelemie ati" buriya wivugiraga nako washakaga ko akuva imbere. Ariko njye ndagukunda.
.
Julia agwa mu kantu!
Jelemie aramureba ati" njye ntabwo ndimo kwivugira. Biri serie. Maze gutandukana n'umugore wanjye nihinzemo kwiyakira nemeza umutima wanjye ko urukundo no kugira undi mugore nzizera ko twabana bitabaho kandi bidashoboka. Ariko bigeze kuri wowe warangamburuje da ! Ndagukunda.
Julia ati" njyewe.
Jelemie ati" wowe Julia mbona uhagaze imbere yanjye.
.
Julia arumirwa.
Jelemie ati" nawe wanyuze muri byinshi byatakaje icyizere cyawe cyose. Ariko ukuri guhari naragukunze. Nibyo ntutekereze ko nakubwira ngo tujye mu rukundo kuko ntacyo byamara ariko ukuri guhari naragukunze.
Julia nawe kwifata ngo akomeze guceceka biranga aba amubwiye ko ibyo yavuze mukanya abwira Donas ko ari ukuri.
.
Jelemie arabyishimira cyane bararebanaaaa hashira akanya.
Julia ati" ariko nubwo nkukunda ntabwo byarenga aha ngo bigere ahandi.
Jelemie ati" nanjye niko bimeze. Ntabwo ntekereza ko byarenga aha. Ntakindi nakwiringira nyuma yo kugukunda.
Julia ati" Kuba unkunda nanjye nkaba nkukunda ntacyo reka bibe mu mutima yacu ni byiza ariko ntakirenze cyashoboka cyabaho kirenze.
Jelemie ati" uravuga ukuri. Ahubwo ubushuti bwacu tubukomeze gusa, ibindi bibe ibanga ry:umutima gusa.
.
Bararebanaaaa.
.
Udacikwa na Episode 36
Comments