logo

NEW TALENTS

Stories Group

MARIAGE EPISODE 36

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

Twaherutse Julia na Jelemie bamaze kubona ko bakundana, ariko bose kubera ubwoba nuko bagiye bahemukirwa banga ko byaba birebire.

.

Ubuzima Paris burakomeje.  Ama Shooting arakomeje ahantu hatandukanye muri france.  Donas na Yhuoma nabo bakomeje kuryoshya Paris.  Mu Rwanda naho life irakomeje, dalena yagiye iwabo gusura Mama we barimo kuganira ubwo bavugaho ntawundi ni Julia.

.

dalena ati" Mama wabonye ko Julia amaze kuba undi muntu.

Mama ati" ibyo biramureba ikizima nuko yamaze kuva mu bintu by'umwana wanjye.

Dalena ati" ariko aracyari umugore we mu mategeko.

Mama ati" bivuze iki mugihe batasezeranye ivangamutungo. 

Dalena ati" uriya mugore yari n'ikimara burya gute usezerana ntuseserane ivangamutungo.

Mama ati" nawe urasetsa. Yarafite iki cyo kuvanga se!

Dalena ati" nako da ngo yashakaga kutwereka ko adakurikiye ifaranga ry'umuhungu wacu.

Mama Donas ati" natoke.  Ese wowe umugabo wawe bite? Umugabo wawe utajya uvugisha Nyirabukwe.  Umugabo utajya usura Nyirabukwe

Dalena araseka ati" mama nawe ugiye gukabya ibintu.  Cher wanjye agira akazi kenshi noneho muri iyi minsi nihatari.

.

Mama Donas ati" aaa ibyo ntakibazo apfa kuba amfatiye umwana neza.

Dalena ati" mama humura rwose ntakibazo twe ntwe dufite tumeze neza.

Mama araseka.

.

Dalena ati" nonese uriya yaragiye burundu.

Mama ati" yataye urugo ubuse azagaruka avuga ngo aragarutse.

Dalena ati" yaba ari umusazi.

.

Tuze kuri Derike ari mu modoka arimo kugenda.

Afata telephone ahamagara Rozana

Rozana aritaba ati" karame.

Derike ati" noneho kwihangana byanze ndagukumbuye pe !

Rozana araseka ati" ariko se wagiye kubana nuwo mugore n'ubundi utaguhagije ngo bigende gute.

Derike ati" umva nakubwiye ko udakwiye kujya uzana umugore muri ibi.

Roxana ati" Sawa da!

Derike ati" Kandi ntamugabo wo gutungwa n'umugore umwe rwose.

Rozana ati" none ugeze he ?

Derike ati" ubu ndi mu nzira ndaje

Rozana ati" urasanga maze kukwitegura.

Derike ati" ihise ihaguruka.

Rozana araseka.

.

Twakomeje .

.

Twigarukire france, Julia na jelemie bakomeje kugira umubano mwiza cyane.  Ama Shooting nayo arakomeje ibintu bimeze neza.

Kuri seti Feza akajya abareba cyane arabitegereza igihe kirekire.  Bagiye mu karuhuko, Feza aza hafi ya Julia baba baganira.

Feza ati" ariko Julia hari ikintu maze kubona hagati yanyu ariko bisa nkaho mufite ubwoba.

Julia ati" ubwoba bumeze gute ?

Feza ati" ubwoba bw'urukundo.

Julia araseka ati" wapi.  Uretse ko ntarukundo ruri hagati yacu

Feza ati" niba ari ikintu kigaragaza umuntu atabeshya nicyo.

Julia ahita ahindukira areba Jelemie iyo ahagaze abona nawe arimo kumureba bahuza amaso.

Feza araseka ati" wabibonye umuntu mukundana byanyabyo buri umwe aba areba undi buri kanya. Kabone n'ubwo wabyirengagiza Ute birangira umurebye

Julia araseka ati" umva reka kwibeshya cyana.

Feza ati" ahubwo mwe mureke kwibeshya cyane.  Kuki mushaka guha intebe ubwoba muri mwe gusa, kuki mutahuriza hamwe mukarwanya icyo buri wese yatinye mu rukundo.

.

Julia arongera arahindukira abona Jelemie arimo kumureba n'utundi.

Feza ati" yewe ngaho reba. None murahora iki imitima yanyu.

Julia ati" Feza nshut yanjye reka nkubwize ukuri.  Rwose pe ndakumunda cyane ariko siniteguye kongera kubeshywa no kwizera ibintu bitabaho.

Feza ati" na Jelemie nawe Niko bimeze ntabwo yiteguye Kuba yabeshywa. Urumva ko ari ikintu muhuriyeho.

.

Tuze muri Hotel, Yhuoma ari muri chambre wenyine ntumbaze iyo Donas ari. Yhuoma ari kuri telephone arimo kuvugana nk'umuntu.

Yhuoma ati" umva kwihutishs ibintu ukabikora vuba bisaba iki ko naguhaye amafaranga yose ashoboka.. umva byiteho vuba ntacyo ubura. Sawa Urakoze cyane.

Donas aba arinjiye Yhuoma ahita ava kuri telephone.

Donas ati" Ninde ushaka ko yihutisha ibintu.

Yhuoma ati" ni mukazi Cher.  Ko nshonje ra uyu munsi ntange iyihe commande !

Donas ati" iyo ushaka rwose.

Yhuoma uti" Ariko Bea uyu munsi ndagukeneye cyanee ndumva mfite ubushake burenze ubumaremo.

Donas araseka.

.

Iminsi irakomeje.

.

Mu masaha y'umugoroba, Jelemie na Julia barimo gukata umugi gake gake baganira barimo kwitemberea ku kiraro cya Paris. Bomi bambaye amakote y'ubukonje.

.

Julia ati" Jelemie nakubaza ?

Jelemie ati" ahubwo wakabaye wamaze kumbaza kare.

Julia ati" muri wowe iyo utekereje wumva Mariage ari iki? Mbona abantu bose basezerana nkuko natwe buri wese yabikoze ariko se bigenda bite.

Jelemie ati" nkurikije ibyo nabonye mariage imaze nk'itegeko ry'abashakanye.  Usanga dusezerana kubwo umutekano wacu no kugirana agaciro hagati yacu. Benshi twumva ko iyo wasezeranye n'umugabo mu mategeko cyangwa wasezeranye n'umugore imbere y'amategeko aba aribwo ugize agaciro nk'umugabo cyangwa umugore.

Julia ati" ibaze. Nonese kuri wowe.

Jelemie ati" njye numvaga ko Mariage. Ari biriya bikorwa by'iteka by'abakundana.  Njye numvaga mariage ko atari itegeko rihuza abashakanye ahubwo ko ari ingombyi y'urukundo rw'iteka izabaheka Igihe cyose. Mariage kuri njye numva ari umunara ukomeye cyangwa inkingi, cyangwa inkike ikomeye irinda abakundanira, ikabarinda ibihe by'umwijima iteka bakabaho bavirwa n'umucyo mu mitima yabo.

Julia ati" uvuze ibintu bikomeye ariko ahari bidashoboka.

Jelemie ati" birashoboka nuko twe abantu ahubwo aritwe tudashobotse.

.

Julia ati" ese n'iki cyatuma ibyo bibaho cyangwa biramba.

Jelemie ati" buriya ikintu cyose hagati y'abantu gishobozwa n'ubwubahane n'ubwuzuzanye. Kandi ntakindi muba muha agaciro uretse imitima yanyu gusa, ibindi biza mu buzima bwanyu muba mubufata nk'inyongera z'imigisha mwagiriwe.

.

Twigarukire mu Rwanda.

Derike na Rozana harimo gushya  bigiriye mu bicu.  Dalena arimo gutaha ava iwabo mu rugo ahamagara Derike ntabwo ntiyafata phone.

Dalena ati" ese uyu mugabo iyo yagiye mu kazi ka kure kuki aribwo adakunda gufata phone?.

.

Tugaruke France..

Julia na jelemie byakomeje kuganira batemberana.  Barimo bagenda Donas na Yhuoma babacaho nabo bagenda bari mu modo.  Donas areba ukuntu bameranye iyo sura ayigendana mu mutwe

.

Jelemie ati" kubyara cyangwa kutabyara ntabwo biba ari ikibazo hagati yabo.  Kimwe n'ibindi byose.  Bo icyo baba baha agaciro gusa n'imitima yabo yahuye. Kandi buri wese ntakindi kiba kiri mu mutima we uretse guha ibyiza uwo akunda gusa.  Iyi niyo Mariage.

Julia ati" ariko usanga mu ngo hari ibyinshi abantu bapfa gusa.

Jelemie ati" impamvu haba hari ibyo bapfa nuko babana batazi agaciro ka Mariage yabo. Batazi impamvu yo kubana kwabo. Abenshi rega bashinga Ingo kubera ko bakuze, cyangwa se hari icyo hagati yabo bashaka, abandi bakabikora kubera ko ari umuco gusa.  Benshi gushaka tubifata nk'umuco wo kugira umuryango kuruta kumenya no gusobanukirwa Mariage ngo n'iki kubera iki ibayeho.

Julia ati" Cyakora ndanyuzwe umpaye igisobanuro bifatika

Jelemie ati" kuba mwabyara cyangwa ntimubyare ntabwo biba ikibazo hagati yanyu.  Mubyaye aba ari umugisha mugiriwe mwiza ariko nanone biba bishoboka ko mutabyara ibyo nabyo ntabwo biba byacitse hagati yanyu.

.

Julia ati" yego rata ubundi Mariage niyo.  Ntabwo ari ariya mategeko abantu basinya kumurenge

Jelemie ati" oyaaa kuba warasinye kumurenge ukarahira no mu kiliziya sibyo bituma umugabo agukundwakaza cyangwa umugore agukundwakaza ahubwo Mariage isezerano ry'imutima yanyu ry'ukuri niyo meriage .

.

Julia arabyumva yumva muri we arushijeho kumva akunze Jelemie birenze cyane.

.

Uwo mwanya imvura iba iraguye Kandi ntaho bafite bugama bagomba kwiruka.

Jelemie aba afashe Julia akubita mu mugongo aramwirukankana. Begenda inzira yose Julia aseka.

.

Next episode 37. Tugenda tugana kumusozo.

Comments