logo

NEW TALENTS

Stories Group

MARIAGE EPISODE 37

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

Duheruka, Julia akomeje kwiyumvamo Jelemie cyane.

.

Julia yumvise akomeje gukunda imitekerereze ya Jelemie. Akomeza kubona cyane ko Jelemie ashobora kuba afite ubudasa muri we.

Ibihe biri Chris Nandi Ishimwe.cuma.  Donas na Yhouma nabo bari bakomeje kurya ubuzima. 

.

Kurundi ruhande mu Rwanda, Derike na Rozana nabo barikomeje kujya bagirana ibihe byiza.  Dalena akajya abona ko Umugabo we asigaye afite imyitwarire idasanzwe , no kutumvikana hagati yabo bitangira ubwo.

.

Shooting France yarakomeje ari nako Julia yarakomeje kubigiriramo ibihe byiza.  Feza agahora amubwira ko adakwiye kumva atinye urukundo akunda Jelemie.  Ninako Kandi iyo yabaga avugana na Jelemie nawe yamubwiraga ko adakwiye kumva atinye urukundo akunda Julia.

.

Nuri kanya buri segonda Jelemie na Julia babaga barebana.  Buri wese urukundo rwari muri we ariko bafite ubwoba.

.

Rimwe basoje shooting barimo kuruhuka mugihe bajya baba barimo gufata lunch, Julia abona Jelemie ntawe abona aho maze arasohoka ajya kumureba hanze abona aho ahagaze maze agenda amusanga ahagarara iruhande rwe

Jelemie aramureba maze araseka ati" kubera iki uri hano wakabaye urimo kurya.

Julia ati" narikurya gute ntakubona.

Jelemie ati" noneho nawe ubishize kurundi rwego.

Julia araseka ati" ahubwo wabaye iki ko waje kuba uri hano wenyine..

Jelemie ati" nkunda kubikora. Akenshi nkunda gukenera akanya naba ndi njyenyine.

Julia ati" ndabyumva bibaho.  Ariko rero ubutaha ntakongera kwigunga wenyine.  Kandi njye nawe twariyemeje twaramaze Kuba inshuti magara.

Jelemie ati" nibyo Kandi urakoze.

Julia aramufata.  Akimufata Jelemie yumva abaye ukundi areba akaboko ka Julia maze azamura amaso aramureba.

Julia ati" niki?

Jelemie ati" komeza umfate.

Julia araseka.

Jelemie ati" umubiri wawe banza ufite ikintu ntazi cy'ibanga.

Julia araseka ati" irihe banga.

.

Jelemie ati" ndumva utandekura.

Julia ati" ubaye ubishaka twanakomeza.

Jelemie ati" sure se !

Julia ahita amurekura.

Jelemie ati" dore kandi uhise ubivanga.

.

Julia ati" umva reka imikino tujye kurya..

Barajyana.

.

Kuri hotel, Donas ahagaze hasi aho nakwita nka bar ya hotel ari kuri kontwari. Abona yhuoma yaka icyo kunywa aricara.  Donas nawe afata icyo yanywaga agiye kwicara telephone irasona ajya kwitaba.

Yhuoma aramureba agenda maze nawe afata phone ye irahamagara.

.

Donas aje hanze yitaba umuhamagaye.

Donas ati" Malani bite

Malani ati" ni sawa ariko nkufitiye amakuru mabi.

Donas arikanga ati" amakuru mabi ameze gute ?

Malani ati" wamaze kuvanwa mu Kazi?

Donas agwa mu kantu ati" navanwe mu Kazi se kubera iki?

Malani ati" wirukanwe  man byakozwe na Boss ndetse Kabila njwe wahise ufata umwanya wawe.

.

Donas biramucanga ati" bampagaritse gute se ntahawe ibaruwa.

Malani ati" man njye nkuhaye amakuru ibindi simbizi rwose.

.

Donas ava kuri phone  acanganyikiwe

.

Kurundi ruhande yhuoma arimo kuvugana na Kabila Musaza we

Yhuoma ati" nonese sure ni wowe bemeje.

Kabila ati" byarangiye.

Yhuoma ati" wawoooo.

Kabila ati" ubu ni sawa cyane.

Yhuoma ati" natwe hano bimeze neza. Nonese ibindi byo ubigeze he !

Kabila ati" nabyo vuba bigiye kirangira

.

Donas aba agarutse muri bari acitse intege. Yhuoma ava Kuri phone aramureba ati" honey ubaye iki ? Usohotse umeze Neza none dore ugarutse umeze nabi..

Donas ati" mu Kazi barampagaritse.

Yhuoma ati" ngwiki kubera iki se ?

Donas ati" simbizi .  Gusa igitangaje unsimbuye kumwanya wanjye abaye Musaza wawe.

Yhuoma ati" ibaze byibura se baguhaye ibaruwa ikumenyesha .

Donas ati" ntayo

Yhuoma ati" ibyo rero ntabwo bibaho nihe birukana umukozi gutyo se! 

.

Donas aricara biramucanze.

Yhuoma arahaguruka maze amwicaraho aramuhumuriza ati" Cher tuza.  Wihangayika cyane bireke.

Donas ati" urumva byoroshye kubireka gutyo gusa.

Yhuoma ati" none aka kanya urakora Iki ! Ariko byibura ibuka ko dufite gallery yacu.

Donas ati" nibyo ariko sizagombaga no gutakaza akazi gutya gusa.

.

Kurundi rugande basoje kurya, abandi baba bagiye, Julia na jelemie bisanga basigaranye bonyine.

Bararebana.

Julia ati" ibi n'ibiki kwisanga dusigaye hano twenyine.

Jelemie ati" uretse ko ntanikibazo bifite.

Julia araseka ati" cyakora warakoze pe ndumva maze kubona umutuzo wose narinarabuze. 

Jelemie ati" hari Igihe usanga umuntu yigungiye mu kintu kimwe.  Ariko iyo ushaka kuva mubihe bibi urabisiga.

Julia ati" byose ni wowe my Gentle.

Jelemie araseka ati" wapi intambwe ya mbere yatewe nawe.

.

Julia ati" gahunda y'umugoroba imeze gute?

Jelemie ati" nkunda kuririmba twigire mu muziki.

Julia ati" Ako kantu ndakemeye.

.

 Tuze mu Rwanda, Dalena yicaranye na Derike umugabo we.  Derike aba arahagurutse.

Dalena ati" Cher bite buretse kugenda ntabwo dusoje kuganira.

Derike ati" ariko ubundi wavuga ko turimo kuganira ibiki? Niki hano kizima turimo kuvuga uretse amatiku yawe gusa.

Dalena arababara ati" njyewe umugore wawe uravuga ko ndimo kuvuga amatiku gusa.

Derike ati" aho wavugiye niki kizima wavuze.

Dalena ati" urambabaje cyane.

Derike ati" sinjye ukubabaje usanzwe ubabaye. Igihe cyose usigaye warazanye amatiku nkayo uzajya ubabara.

.

Dalena aramurebaaaa ati" ese reka nkubaze kuganira s'ikintu kingenzi cyane kubashakanye! Niki twageraho hatabayeho kuganira no kwibwizanya ukuri..

Derike ati" niki se tutagezeho ushaka kugeraho.  Urarya uranywa Kandi wambara neza.  Uretse kutanyurwa kw'abagore ikindi ushaka niki.

Dalena ati" rega ntabwo ibiganirwa ari ibyubakiye kubukungu gusa. Ndavuga kumibanire.

Derike ati" ikibazo se ufite se n'ikihe kumibanire. Umva ahubwo ndagiye wintwarira umwanya.

.

Derike ahita yigendera.  Dalena asigara yumva ababaye cyane.

.

Tuze France.

Jelemie na Julia bicaye muri sale ya hotel haba haje abaririmbyi bo kubataramira.  Ndetse Donas na Yhuoma nabo barimo bicayemo. Gusa ntabwo bazi ko Jelemie na Yhouma nabo barimo. 

Abahanzi bamaze kurirmba MC asaba ko muri bskiriya niba hari abashaka kujya kuri stage nabo bakaririmba bishimisha bazamuka.

Jelemie na Julia bahita barebana.

Julia ati" ko undeba urashaka kujyayo.

Jelemie ati" yego ariko byaba byiza tujyanye.

.

Julia arabyemera arahaguruka barajyana bajya kuri  stage. Donas na Yhuoma batungurwa no kubabona bageze kuri stage ndetse abantu babakomera amashyi menshi cyane.  Cyane ko baribamaze kubamenya.

.

Ubwo baba batangiye kurirmba, baririmba indirimbo zitandukanye z'abandi bahanzi ariko nziza zikunzwe. Ndetse muguhuza amajwi yabo arema uruvange rw'uburyohe. Abantu bakabakomera amashyi menshi babishimiye cyane..

Donas ibyo ntibyamushimisha akumva we arabangamiwe.  Yumva ashatse no guhita ahaguruka akigendera. Agiye guhaguruka, yhuoma ahita amufata.

Yhuoma ati" urajye he ?

Donas ati" kuba hano ndabihaze.

Yhuoma ati" oyaaa.  Niba Julia ari umugore wasize inyuma guma hano umurebe ubihamye ko ntacyo bikubwiye.  Ariko niba ugiye guhunga biranyereka ikindi kintu.

Donas abitekerezaho arongera aricara.

.

Julia na jelemie basoje kurirmba abantu barabishimiye cyane ahubwo banga ko bava kuri stage batangira ahubwo no kubaha amafaranga.  Nyuma bamaze kuririmba abantu batangira kubabaza ibibazo bitandukanye.  Kugera ubwoba babaza niba ubwabo bakundana.  Bahera kuri Jelemie.

Jelemie agiye gusubiza abanza kureba Julia maze arongera areba mu bantu ati" Julia n'umukobwa cyangwa umugore udasanzwe.  Ndahamya ko buri mugabo wese wagira amahirwe yo kumumenya cyangwa kumusobanukirwa y'amukunda.  Njye nawe tumaranye igihe gito. Ariko yatumye niga cyane.  Yaranyigishije muri byinshi twagiye tuganira. Cyane cyane azi agaciro kurukundo nicyo rusobanuye.

Abantu bati" none tubwire uramukunda.

Jelemie ati" of course ndamukunda cyane. Nubwo......

.

Abantu bati" nubwo iki??.

.

Bahita banabaza Julia.

Julia ati" icyo navuga ni kimwe.  Jelemie mu bagabo bose niwe mugabo.

.

Abantu barumirwa baranavuga cyane ariko hashize akanya bamutega amatwi.

Julia ati" abagabo barimo hano mutaza kumva ko mbatesheje agaciro namwe wenda muri abagabo ariko simbazi. Ariko icyo mpamya cyo nuko Jelemie ari umwe mu bagabo mu bagabo badapfa kubaho.  Nahoraga mfite ikibazo nibaza nti ese Mariage niki ko mbona abakoze MARIAGE aho kurema ibyiza n'ibyishimo irema intambara no guhemukirana kudashira. Nibazaga niba ari indahiro gusa. Nanone nkibaza se niba ari indahiro gusa yaremaga akahe gaciro hagati y'abakundana cyangwa abo bashakanye.

.

Abantu barimo kumva sale yose iratuje.

Julia arakomeza ati" nganira na Jelemie nibwo yampaye ibisobanuro bihagije.  Kuva ubwo yabaye udasanzwe kuri njye.  So in one word ndamukunda cyane n'umutima wanjye wose..

.

Abantu bahita babakomera amashyi.

Umwe mu bantu ati" ubundi nicyo kibura muri Mariage y'abakundana, kugira imitima ihuje kandi ihuje muri buri kimwe cyose. Mufite amahirwe yo kuba mwaramenyanye mwese musobanukiwe bihagije.  Njye navuga ngo muhe umugisha urukundo rwanyu.  Kuko njyewe ndabona rwaka nk'inyenyeri pe uwanjye nanjye muranyigishije...

.

Julia na jelemie bararebana nabo amarangamutima yabo arazamuka maze barahoberana bisanga bamaze no gusomana . Donas ahita yubika umutwe hasi. Yhuoma aramurebaa araseka..

.

Next episode 38

Comments