
Gusomana kwa Julia na Jelemie byateye donas ikibazo ahise yunama areba hasi. Yhuoma aho kumubaza icyo abaye araseka.
Abandi baheze kuri stage basomana. Abantu bakoma amashyi, Yhouma afata telephone arabafotora abika ifoto.
Jelemie na Julia nabo bibuka ko bari imbere y'abantu barigarura, bagiye kuva kuri stage abantu barabyanga.
Jelemie arababaza ati" nonese ikindi mushaka niki ko twabaririmbiye.
Uwitwa jado ati" mutubereye inkuru y'urukundo reka natwe tubireke urukundo.
.
Jelemie an Julia bararebana baratangara, ubwo batangira kubahundagazaho amafaranga. Babaha amafaranga menshi ashoboka koko.
Donas arahaguruka ajya hanze, Yhuoma arahaguruka aramukurikira bageze hanze aramufata.
Yhuoma ati " why ukitwara gutya ! Niba koko waramukundaga ukaba ubona abandi bamufata ugafuretwa, kuki utaremye urukundo muri we. Sha nawe uri mu bagabo bahora bajagaraye..
Donas ati" ibyo utekereje siko bimeze njye nsohotse kubera ko ntameze neza..
Yhuoma ati" yego koko ntabwo umeze neza ndabibona.
.
Yhuoma ahita azamuka arikomereza uwo asigara aho agiye kubona abona Julia na jelemie basohotse muri Sale bafatanye agatoki ku kandi. Maze arabarebaaa. Nabo bamugezeho baramureba.
Jelemie ati" boss hari ikibazo udufiteho ko utureba cyane.
Donas areba Julia cyane ati" ntacyo utagaraje. Uwo wariwe kuva mbere hose..
Julia araseka ati" Ariko se kuki abagabo mubunza imitima mwitwara nk'abatagira ubwenge. Nkubu wavuga ko icyo uburana ari iki?
Donas ati" uri umugore wanjye .
Julia araseka ati" Donas gabanya comedy kuko sizo zakuzanye mu bufaransa. Ubu mbaye ndi umugore ntitwakabaye turikumwe muri chambre imwe.
.
Donas ati" ubu nuyu mugabo ugiye kumubeshya ko uri umugore muzima Kandi uraho uri igipucuri gusa
Julia ati" nonese igipucuri kibuza umitima wawe amahoro gute ? Kuki wumva udatekanye igihe cyose ubonye hari ibihe nibereyemo.
Jelemie ati" Donas iyubahe musaza. Niba unafite ikibazo mu nitekerereza gerageza wubahe ko basi uri umugabo mu bigaragara.
.
Barikomereza.
Donas arahindukira arabareba.
Jelemie nawe ageze imbere bimwanga munda arahindukira aramureba aragaruka ati" Donas, ubu noneho ndashaka ko ubohoka kuri Julia ukamuva inyuma. Kuko ubuzima bwe n"umutakano we wose byamaze kujya mu inshingano zanjye nk'umuntu umukunda.
.
Julia yumva amagambo Jelemie abwiye Donas maze yireba ku kiganza areba intoki ze abona impeta maze ayikuramo agaruka inyuma nawe ahita amuhereza impeta ye...
Julia ati" Iyo njye nakwimbitse wari warayikuyemo cyera. Kwanza ibi byari ibiki??? Harya ngo n'impeta. Sha ibi ntakindi biribyo uretse kuba ari imiringa gusa ya zahabu abantu bambikana babeshyanya by'umurimbo gusa.
.
Maze barigendera. Donas azamuka inyuma gato gato. Bageze kuri chambre ya Julia binjiranamo.
Donas areba uko binjiranye..
.
Jelemie ati" birangiye ngeze muri chambre yawe..
Julia araseka ati" chambre ya hotel wanyishyuriye..
Jelemie ati" oyaaa sinakwishyuriye ahubwo byari mu kazi.
Julia ati" yego.
Jelemie ati" nizere ko hakubereye heza..
Julia ati" yewe mpakanye naba ndingayi.
Jelemie araseka ati" ariko nkunda uburyo witwara. Kuki ruriya rugabo rutigeze rubona ko uri umugore uri classic.
Julia araseka ati" nizere ko ntagukabya kuraho.
Jelemie ati" niyo nakabya kuko ibikabije birakabya n'ubundi. Umuntu iyo ari mwiza aba ari mwiza rwose..
Julia atu" nizere ko atarinjye uvuga.
.
Jelemie ati" no tayali wamaze kuba inkuru yanjye ahubwo.
Julia araseka.
.
Tuze muri chambre ya ba Donas na Yhuoma. Donas arinjiye asanga Yhuoma arimo kuzinga .
Donas ati" urimo gukora ibiki?
Yhuoma ati" ntakindi gihe ngomba kumara inaha
Donas ati" nonese wabitekereje ute wafashe umwanzuro ryari
Yhuoma ati" ubu mukanya.
Donas ati" why.
Yhuoma ati" kubera ko ntakiza nabonye inaha. Narabihiwe cyane.
Donas ati" no wivuga gutyo.
Yhuoma ati" mvuge gute none ? Ko nazanye n'umugabo aho kumpa ibyiza akampa ibihe bibi.
Donas ati" ariko ....
Yhuoma ati" ese kuki ukunda kwisobanura ubona bitanga iki.
Twigarukire kuri Julia na jelemie.baricaye kugitanda bafatanye ibiganza.
Julia ati" none ndibaza biriya n'ibiki twemereye hariya.
Jelemie ati" twirekuye amarangamutima yacu aba ariyo avuga.
Julia ati" twakabaye twifashe tugaceceka.
Jelemie ati" ariko ntakosa twakoze nanone.
.
Julia ati" none uru rukundo tuzarurinda gute ?
Jelemie ati" ahubwo kuki dushaka kuruhambira twareka rukabaho.
Julia ati" ese ukumva ko witeguye..
Jelemie ati" njye ndumva ibihe bishya muri njye. Ubwo ni wowe waba usigaranye amahitamo.
Julia abitekerezaho ati" umva Jelemie nanjye ndagukunda cye. Ariko pe sinzi ko niteguye ko naguha ibyishimo.
Jelemie ati" umva humura ntabwo turimo kwihutiraho. Ariko ibyishimo byo maze gusanga waramaze kubimpa
.
Julia aramureba maze azenga amarira mu maso, Jelemie aramuhanagura ati" nyabona simbe nkukomereje.
Julia ati" ayo mabambo uvuga...
Jelemie ati" ko nziko ntajambo ribi mvuze ahubwo nanayasubiramo.
Julia ati" oya simabi ahubwo ateye ubwoba.
Jelemie ati" no witinya. Ntacyo gutinya gihari.
.
Julia ati" Jelemie wowe nabonye ko ubasha kwakira buri kimwe. Ariko se umugore utaguha umugisha..
Jelemie ati" urashaka kuvuga iki?
Julia ati" njye ndatwita inda zikavamo.
Jelemie araseka.
Julia ati" bibaye ibisekeje .
Jelemie ati" kuba nsetse ntubifate nk'ikinyabupfura gike. Ndakubaha urabizi. Ahubwo ndatangaye.
Julia aramureba..
Jelemie ati" urukundo nkukunda ni wowe ndukunda gusa. Ntakindi kintu nakimwe rushingiyeho uretse wowe gusa. Kandi nawe ndahamya ko unkunda nkanjye gusa ntakindi ubara. Abana ni beza. Ariko ntasezerano rihari nk'itegeko ry'uko ari ihame ko ukwiye kumpa abana. Imana ikora ibyayo hari n'igihe bishoboka ko uzabyara. Ndetse ndanabyizera. Ariko bitanabaye ntacyaha cyaba kikuriho. Kimwe nuko nanjye hari ibyo wenda ntafite ntazi. Julia njye nawe duhujwe n'urukundo rwiremye hagati gusa ntakindi. Ntakindi kizaba kirenze kuribyo. Ubundi byose bizajya biza ari umugisha gusa.
.
Julia ati" abantu benshi ntabwo babasha kwihanga kubijyanye n'urubyaro.
Jelemie ati" nibyo niko kuri kubura urubyaro usanga ari ikintu gikomeye cyane. Abashinze urugo baba bashaka kwaguka bakaba umuryango. Umuryango ukaguka. Arko nyine uretse ko baba basize ukuri. Ubundi umuntu mubana muba mwarahuye muri 2 gusa. Kandi mukundana ubwanyu hagati yanyu gusa . Kuko nabo bana mushaka baba bazakura igihe kikagera bakabasiga musigara muri 2 gusa n'ubundi.
.
Julia arimo kumwumva
Jelemie ati" mubyaye aba ari byiza kuko ni kimwe mu mbuto ziba zivuye mu rukundo rwanyu ariko mutanabyaye ntabwo bikwiye kuba intangiriro y'intambara idashira.
Julia ati" Jelemie ndagukunda cyane. Byibura ngize amahirwe yo guhura n'umugabo wihariye.
Jelemie araseka ati" nanjye mfite amahirwe yo guhura n'umugore wagutse cyane mu mitekerereze udashingira kuri folumire y'ibintu gusa.
.
Bararebana maze barahoberana nanone baranasomana. Nyuma y'akanya bahita barekurena.
Julia ati" ko uhise unyiyaka se !
Jelemie ati" birenze ibi byaba bigiye kuba ibindi.
Julia ati" bibaye se byo twakowishinja.
Jelemie araseka ati" yewe ntakibazo da! Reka tube tugarukiye aha.
.
Jelemie areba Julia amufataho ati" Julia nkuhaye ijambo ryanjye, Imana nayo izabe umutangabuhamya ndagukunda iteka ryose .
Julia ati" urakoze cyane. Imana nanjye ishimangire umihigo w'umutima wanjye. Mariage yacu kuva nonaha ibaye igatangaza.
Baraseka.
.
Bidatinze bagarute mu Rwanda. Bagera I kanombe Julia yaramaze kuba umusitari ukomeye haje abantu benshi kumwakira. Abanyamakuru batandukanye.
.
Donas na Yhuoma nabo bageze mu Rwanda. Yhuoma ahita yihutira kujya guhura na Musaza we Kabila. Bahurira ahantu.
Yhuoma ati" mbwira bimeze bite.
Kabila ati" bank yamaze kumpa amafaranga.
Yhuoma ati" aho ni sawa.
Kabila ati" nakazi n'amaze gisinya.
Yhuoma ati" ubu byarangiye.
Kabila ati" warakoze kwitwara neza. Kukuzana mu Rwanda narinzi ko uzakina neza.
.
Yhuoma ati" none amafaranga yanjye ?
Kabila ati" namaze kuyashyira kuri acount yawe.
Yhuoma araseka cyane ati" cyakora iyi niyo deal nkoze mu buzima ifatika.
Kabila ati" nawe wakinnye neza. Ibaze ko wigize mushiki wanjye abantu bakabyizera.
.
Next episode 39.
Comments