logo

NEW TALENTS

Stories Group

MARIAGE EPISODE 39

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

Burya ntabwo Yhuoma yari mushiki wa Kabila.

.

.

Dore uko byagenze. Ni mu bwongereza cyangwa se England ibikoroheye.  Naho Kabila n"umuryango we babaga. Umugore n'abana be. Gusa Kabila yahoze ari inshuti ya Donas mbere yuko yoherezwa kujya gukorera hanze.  Yhuoma nawe yari umukobwa w'umunyarwanda wigiriye hanze magengu agiye gushaka ubuzima. 

.

Umunsi umwe nibwo yakubitanye na Kabila bahuriye muri bar. Kabila aramurarakira.  Ntibyatinze iryo joro bararanye.  Bigenda neza. Kuva ubwo baramenyana baba inshuti zihambaye ariko zishingiye ku kuryamana gusa.  Bagiye baryamana kenshi gashoboka. Igihe kimwe Yhuoma aza gukenera amafaranga ayatse Kabila arayabura.  Ntabwo Kabila icyo gihe yarafite amafaranga menshi.

.

Nibwo Yhuoma yamukanze avuga ko natamushakira amagaranga ashaka araza kubwira umugore we ko baryamana.  Kabila byamubanye ikibazo amusaba kutabibwira  umugore we amwizeza ko aza gushaka amafaranga akayamuha. Gusa ntaho yarafite yajya. 

Ijoro rimwe muri icyo gihe nibwo . Kabila yahawe message na company ya ba Donas yo kuza gukorera mu Rwanda.  Muri iyo minsi yarimo anavugana na Osamu muramwibuka.  Ndetse Oasamu yakundaga kuganiriza Kabila cyane ibibazo Donas afite mu rugo iwe byo kuba atabanye neza n'umugore we.

.

Nibwo Kabila yashatse Yhuoma ngo baganire barahuza baza kuganira.

Kabila ati" uriteguye nkuhe deal twakuramo amafaranga menshi ukabona arenze yose ashoboka aruta kure cyane ayo wansabaga.

Yhuoma yumvise ari deal ifatika arabyemera. 

Nibwo Kabila yamubwiye ko bagomba kuza mu Rwanda yigeze mushiki we kugira ngo azabone uko atereta bazakuremo Donas amafaranga..

Nuko baje bageze mu Rwanda, Yhuoma atangira akazi gutyo ko gukina Donas. Muribuka Osamu nawe yabigiragamo uruhare yakundaga guhora abwira Donas ko Yhuoma ari umukobwa mwiza.

.

Twigarukire uyu munsi, Donas mbere yuko agira n'ahandi ajya yabanje kuza kuri company aje kubaza uko yarikanwe mu buryo butumvikana.

Arimo atambuka aho muri Company akubitana na Osamu.

Osamu ati" uvuye Paris kurya isi none uragarutse. Njye natekereje ko matazanagaruka .

Donas ati" wa mujyinga we niyo mpamvu utigeze umbwira ko ndimo kugambanirwa.

Osamu ati" nanjye nabibonye nk'itangado sinarinzi ikirikujya mbere..

.

Twiyizire kuri Julia n Jelemie yahise ajya kwibera kwa Jelemie kuko ntabwo yagombaga kuba yagaruka kwa Donas birumvikana.  Ndetse kwa Jelemie ni ahantu heza cyane hatekanye.  Aricaye aratuje arimo kunywa aka juice.  Jelemie aza iruhande rwe yicara iruhande rwe..

Jelemie ati" urumva umeze ute ?

Julia ati" meze bon.

Jelemie ati" ariko ndabona ntabwisanzure ufite.  Kandi hano ugomba kuhafata nko mu rugo iwawe.

.

Julia ati" utanyoshya se hano ntabwo Ari iwanjye.

Jelemie ati" ubwo rero waba ushatse kumpemukira .

Julia ati" oyaaa gute se naguhemukira kandi.

Jelemie ati" Julia ba inyangamugayo nubwo usanzwe uriyo.

Julia araseka ati" ngaho da kandj habaye iki?

.

Jelemie ati"  niba ubu dusangiye imitima yacu, ni gute ibyacu tutabisangira? Njyewe namaze kubara ko tutakiri abantu batandukanye.

Julia ati" uravuga ukuri.

Jelemie ati" rero hindura inyifato.  Wisanzure nibyo nza gukunda.

Julia ati" urakoze cyane Jelemie.

Jelemie ati" urakoze cyane nkunda uburyo uvugamo izina ryanjye.

Baraseka

.

Tugaruke kuri Company Donas ahagaze imbere ya Ceo barimo kuvugana.

Donas ati" ngaho nsobanurira icyo kintu.

Ceo araseka ati" ariko se nsobanure iki? Mbere ko wari Umugabo ufite ubwenge uriya mukobwa yarabudashye aranabutwara.

Donas ati" nonese niruknwa gute ntabaruwa imenyesha.

Ceo at" buretse gato. Harya wowe ugenda wagiye ubwiye nde ko ugiye ?

Donas ati" ngwiki Kandi narasabye uruhushya. 

Ceo araseka ati" warasabye nde ? Njyewe nanditse ibaruwa isaba uruhushya muranayisubiza.

Ceo araseka ati" yewe si gusa umaze gusara pe! Wowe wanditse ibaruwa.

.

Reka dusubire inyima gato, kubera ko Yhuoma na Donas bari bagiye kujya Paris Ari muri weekend, Donas ibaruwa yayanditse mu ijoro ryo kuwa gatanu arikumwe na Yhuoma, ibaruwa ayohereza Kuri Email ya Company.  Icyo gihe ayohereza Kabila niwe wari wicaye muri office ya CEO ibariwa aba ariwe uyibona arangije aba ariwe uyisubiza nka Ceo Kandi atariwe maze arangije ahita ayisiba.

.

Twigarukire uyu munsi.

Ceo ati" umva Donas wataye akazi ugenda utavuze so ntacyo ufite kubaza hano genda warirukanwe ntabaruwa yawe nabonye.

Donas abonye ntacyahinduka arangije ava muri office y'abandi aragenda.

.

Arimo agenda ahura na Kabila arimo agaruka mwibuke avuye guhura na Yhuoma yitaga ko ari mushiki we.

Barahura bararebana.

Kabila ati" Donas my friend bimeze gute ?

Donas ati" bimeze gute Sha Ari wowe wafashe umwanya wanjye maze ukanabiceceka Sha!

Kabila ati" Ese narikuvuga iki ko nanjye ntari nakabyakiye.  Njyewe nabuze naho mpera nkuvugisha.

Donas ati" uri mubi.

Kabila ati" Donas koko nuko wanyita.!!! Njyewe ububi bwanjye ni ubuhe.  Umuntu  ngiye gushyingira Mushiki wanjye ni gute ndi mubi kuri we.

Donas aramurebaaaaa.

Kabila amufata kurutugu Donas aramureba..

.

Kabila ati" man urabizi kuba nagusimbura bitaba amahitamo yanjye.  Rero wihangane sinarigusuzugura umwazuro wa Company ngo nange akazi. Kandi nizere ko kuba nagusimbuye bitagiye kwangiza imibanire yacu.

Donas ati" ok ntaribi mwana genda wow ukore akazi. Uriya muswa ngo ni CEO yangambaniye ahari n'ubundi yashakaga kunyirukana.

Donas arikomereza.. Kabila arahindukira maze amukurikiza amaso amunnyega, Donas nawe ahindukiye bahuza amaso Kabila ahita aseka.

Kabila ati" mwana nta mpamvu yo kugira ikibazo cyo kuba utakaje akazi kawe n'ubundi washoye amafaranga menshi muri gallery genda wicururize ube umukire ku giti cyawe.

.

Donas arakomeza.

.

Kabila nawe aza muri office ye ariko yahoze ari office ya Donas aricara araseka muri we arishimye cyane.

Kabila ati" Ibigoryi biragwira guhuzagurika ni akantu kabi cyane.  None ikimara kigiye kwangara. 

.

Donas ageze hanze ahamagara Yhuoma ngo bavugane.  Ahamagayee phone ya Yhuoma iba compose.

.

Tuze mu rugo kwa Donas iwe  mu rugo niho Mama we na Mushiki we Dalena baje kumutegereza.

Delana nawe ntabwo yishimye we n'umugabo we ntabwo bameranye neza.  Mama we ava mu gikoni aje muri Saro areba Dalena.

Mama ati" umva wakongera ukavugisha Musaza wawe ukamubaza aho ageze.

Dalena ati" umva mama tegereza nawe araje.

Mama ati" bite ko uvugana umushiha ma ubaye iki! Mukanya ntitwarimo tuganira useka.

.

Delana areba muri phone ye, kumbe yaramaze guhamagara Umugabo we amubwira ko Musaza we arimo kuva hanze yaza bakamwakira.  Derike amusubiza amwandikiye kuri message ati" wagiye ureka kumpamagarira ubusa bwose ubonye.  Ko ari Musaza wawe umwakiye wenyine ntibiagije.

Mama aramwegera ati" Dalena ubaye iki?

Dalena ati" Mama wandetse ko ntimereye neza. 

Mama ati" yewe ahaaa. Nonese ubundi Umugabo wawe arihe ?

 

Dalena aramurebaaa.

.

Donas ari mu modoka arimo kuza arimo guhamahara phone ya Yhuoma ikaba compose.

Donas ati" Cher telephone yawe yabaye iki?  Ubwo reka nze nkufata mu rugo.

.

Aza aho Yhuoma atuye ahagaze asanga harafunze.  Ako kanya mugihe agihahaze aho abona hari abandi bantu bahaje n'ibikoresho byose byo mu nzu.

Donas ati" bite mwe ko muza hano.

Bati" wowe se uratubaza nkande kandi.  Twe twimukiye hano.

Donas ati" nonese mwimukiue mu nzu urimo umuntu?

Baramusubia ati" uwuhe muntu uvuga ??

.

Next episode 40

.

 

Comments

Manishimwe clementine: Nibamukosore nyine yariyifitiye intama Julia nubundi wirukana numugore uguguna igufwa ukaza urimira bunguri