logo

NEW TALENTS

Stories Group

MARIAGE EPISODE 40

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

.

Duheruka Donas ajya kureba Yhuoma aho yaratuye aramubura ahubwo abona abantu barimo kwimukira muri iyo.

.

Donas byaramucanze agaruka mu modoka aricara areba abantu ukuntu binjira mu nzu Yhuoma yaratuyemo.  Arongera afata telephone arahamagara iba compose. Arongera arahamagara nabwo bigenda uko maze agira umujinya telephone ajugunya hasi.  Ako kanya mama we aba aramuhamagaye areba telephone gusa ntiyayitaba.

.

Mama we arongera arahamagara noneho arayifara aritaba ati" yego mama.

Mama ati" bite byawe ugeze he.

Donas ati" ngiye kuza mukanya mama.

Mama Donas ati" kare wavugaga ko uje none nibwo ugiye kuza ..

Donas ati" haribyo ndikubanza nakemura.

Mama Donas ati" n'ibiki se kandi bireke uzabikora ejo banza uze . Umukazana wanjye mushya arihe.

Donas ati" Mama tegereza turaje.

.

Ahita akupa telephone, mama arumirwa areba Dalena ati" arik se abaa banjye mwese mwabaye iki?

.

Donas yatsa imodoka yerekez kuri gallely ahagaze araparika neza ava mu modoka.

.

Kurundi ruhande hakuno kwa Jelemie, Julia avuye koga arimo kwihanagura. Uwo mwanya Jelemie aba aramwinjiranye asanga yambaye ubusa arikanga, Julia nawe arikanga agiye kuzamura isume ahubwo iramucika igwa hasi.  Jelemie afunga amaso.

Jelemie ati" umbabarire ikosa n'iryanjye utakomanze ariko sinarinzi ko wambaye ubusa.

Julia ati" oya ikosa ni iryanjye utafunze icyumba.  Ariko n"ubundi wambonye byarangiye.

Jelemie ati" narinkunzaniye telephone yawe.

Julia ati" yimpereze.

.

Jelemie amwegera afunze amaso amugeraho, Julia ahita amufata ibiganza abikuraho noneho Jelemie aramureba neza.

Jelemie ati" kubera iki ubikoze.

Julia ati" n'ubundi wambonye isura y'ubwambure bwanjye yamaze kujya mu bwonko bwawe rero ntacyo guhisha gihari gusa ndakwizeye.

Jelemie ati" urakoze kunyizera.

.

Julia ati" urakoze kunzanira phone yanjye..

Jelemie ati" noneho nagenda

Julia ati" yego.

.

Jelemie aragenda ariko ataragera kumuryango, Julia aramureba maze aramuhagara Jelemie arahagarara.

Julia ati" garuka gato.

Jelemie aragaruka.

Julia aramureba maze amuhereza amavuta .

Jelemie arayifata arayareba.

.

Julia ati" wamfasha ukansiga mu mugongo

.

Jelemie ati" yego nabikora

Julia ati" ngaho fata akazi.

Jelemie ati" oyaaa aka ntabwo kabaye akazi ahubwo ni amahirwe meza mpawe yo kwita kumukunzi wanjye.  Ntakintu kiryoha gukora nko gukora ikintu cyo kwita kumukunzi wawe.

Julia aramwenyura.

.

Tugaruke hakuno kuri gallery Donas ayinjiyemo acyeka ko Yhuoma ariho yaba ari. Mukwinjira agezemo abona ntabwo ikiri gallery ahubwo ni Alimantation.. umusaza agwa mu kantu aribaza ati" bishoboka bite.

Abakozi ba Alimantation bambaza icyo ashaka ngo bamufashe

Donas ati" oya ntacyo ahubwo hano ko hari gallely none habaye Alimantation gute.

Baramusubiza ati" boss wibeshye hano nta gallery ihari ntanubwo yahigeze.

Donas ati" oya ntabwo nibeshye.

Baramusubiza bati" nonese niba ubona utibeshye urabona uhagaze muri gallely cyangwa uhagaze muri Alimantation.

Donas arumirwa afatat Telephone arongera ahamagara Yhuoma noneho ntiyaba compose ahubwo ivaho burundu.

.

Twigarukire kwa Jelemie arimo gusiga amavuta Julia mu mugongo .  Uko amusiga niko amureba neza amwitegereza.

Julia ati" ese ko usiga ukaba ugarukira hejuru gusa.

.

Jelemie noneho arasiga amanuka agera no hepfo.  Gusa muri we atangira kumva ahindutse, imisonga itangira gutera iyo hasi.  Mu mutwe birivanga ariko yiha agaciro aratuza.

Julia ati" ni ubwa mbere numva nguwe neza ntekanye imbere y'umugabo.  Ni  ubwa mbere ngize igihe cyiza cyo kwita waho biri romance like this.. kubera iki ibihe nk'ibi ataribyo nabanje. Nako kubera iki ntategereje igihe cyiza cyo guhura n'umuntu nkawe.  Ibaze ukuntu ndimo kumva ntekanye.

Jelemie ati" Julia tuza wikwicuza igihe cyahise.  Umuntu ararira kugira ngo azahozwe.  Umuntu agira agahinda kenda guturitsa umutuma kugira  ngo azuzuzwe ibyishimo bisendereye.  Ibihe waciye byari bihe byo kubaka fondasiyo yawe.

Julia ati" none igihe cyose umuntu aca mu bibi kugira ngo azabone kubone ibyishimo.

Jelemie ati" oya sicyo bisobanuye gusa buri kintu kiba mugihe gikwiye.

.

Julia arahindukira aramureba ati" wongeye gutuma niyumva nk'umugore ufite agaciro.

Jelemie ati" niko urukundo rukora.  Urukundo rw'ubaka uwo ukunda kandi rukamwubahisha.

Julia ati" wawoooo. Cyakora mana! Ahaaa.  Akanwa kawe katura amagambo gusa . Ndabona nzicwa n'amagambo meza.

Jelemie araseka ati" ahoho upfuye sinakwicuza kuko waba upfuye rwiza Kandi nibyo nkusabiye. Nako ninjye uzabigiramo uruhare.

Julia ati" mana yanjye.  Uziko numvaga ko kubona umugabo mwiza ukwiye ari imigani gusa.  Cyangwa bamwe nasomaga mu nkuru za Chris.

.

Jeleme ati" nawe wagiye usoma inkuru ze kenshi noneho.

Julia ati" Cyane.  Gusa Imana ijye imuha umugisha imufashe mu burwayi bwe.

Jelemie ati" uriya mwana ndifuza kuzagira icyo mufasha nubwo cyaba gito

.

Julia ati" umva yawe ukuntu twakamejeje mu nkuru z'abandi, uretse ko niyi yacu azayandika hhhhh. Gusa tumuveho twikomereze. Nonese ugiye kungendana gutya gusa.

Jeleme ati" kugenda gute urashaka kuvuga iki?

Julia ati" nakubeshye akanwa kanjye hari ikintu numba gashaka basi.

.

Jelemie ati" reka nkuzanire Juice.

Julia ahita amukurura ati" urajya he kuki mbona ubwoba mu maso yawe tuza.  Julia aramusatira maze barasomana.

.

Tugaruke kuri donas agarutse ku kazi yakamejeje aje ashaka kabila agera muri Office.

Donas ati" mushiki wawe arihe.

Kabila ati" urambaza mushiki wanjye gute si wowe muba murikumwe.

Donas ati" namubuze ahantu hose.  Gallely ntayo naho yaratuye ntaho.

Kabila ati" none uramubaza gute urabona muhetse.

.

Donas aramufata ati" kabila wikina nanjye.  Mbwira mushiki wawe arihe.

Kabila ati" ubundi mushiki wanjye uvuga ninde ?

Donas ati" ngwiki ?

Kabila ati" njyewe ntamushiki wanjye ngira.

Donas araseka.

Comments

Manishimwe clementine: Yishe nabi Julia none nibimugaruke