
.
Twaherutse, Donas na Kabila baserera ndetse amaze kumwihakana ko Yhuoma atari mushiki we
.
Bidatinze, Donas yageze iwabo mu rugo mu masaha
y'ijoro yataye umutwe. Dalena na Mama we
barimo kumureba bumiwe ntubazi icyo yabaye barabona yarakaye cyane ndetse
yihebye.
.
Mama Donas ati" mwana wanjye wabaye iki?
Donas aramureb gusa akomeza kunywa amayoga. Bahagaze aho barareba.
Mama ati" ese urakomeza utwihorere niki
cyakubayeho ?
Donas ati" muceceke namwe mureke kuntesha
umutwe.
Dalena ati" we Donas garagaza icyubahiro
ntasoni ngo mama aceceke arimo kubaza ubusa.
Donas ati" umuntu byamucanze none ngo nabaye
iki?
Mama ati" none ko udutura uminabi twe twagukoze
iki?
Donas ati" mumpe amahoro rero..
.
Mama arimirwa ati" ahaaaa ndabona ntazi da!
Donas yibuka yemera gutanga ingwate muri bank
akemerera Yhuoma gufata amafaranga million 100 akazishora muri Business ya
gallely atarigeze no kubaho yari igihambano. Yibuka na mbere amuha million 10 mbere yuko amuha million 100 zingunzanyo.
None Yhuoma ntawe yibuka na Kabila amubwira ko Yhuoma atari mushiki we ko gusa
bamenyanye guza akamwifatira nk'inshuti gusa ntakindi kirenze azi kuri we.
.
Twiyizire mu rugo kwa Jelemie aratetse ibya ni
joro. Julia amusanga mugikoni. Jelemie
aramureba maze araseka.
Jelemie ati" none Cher ko ugiye kuvanga
umuteguro wanjye.
Julia ati" ntakibazo no kuba wabitereje
birahagije.
Jeleme ati" ariko reka nsoze wowe jya kuba
ureba kariya ka movie naguhitiyemo ka
Romance.
Julia ati" nibyo ariko nje gusanga biraba byiza
njye nawe tukarebanye.
jeleme ati" ntakibazo noneho..
Julia ati" ndumva twaba dufatanya mu gikoni..
.
Tugaruke kwa Donas.
Dalena abona Derike aramuhamagaye kuri phone
aramwitaba.
Derike avuga yarakaye ati" aya masaha urihe wa
mugore we.
Dalena ati" ese ko uvuga nabi..
Derike ati" ndakubaza urihe wimbwra ubwo busa.
Dalena ati" wagiye uvuga neza aka kanya
wibagiwe ko nagiye mu rugo kureba musaza wanjye.
Derike ati" none uracyariyo ukora iki niwe
wakurongoye cyangwa.
Dalena ati" mbega amagambo mabi. Wivuga nabi ndaje..
.
Dalena ava kuri phone arabareba ati" njye
ndagiye.
Mama ati" sawa rata sanga umugabo.
.
Dalena aragenda ageze mu rugo asanga umugabo
yarakaye cyane agiye kuvuga Ako kanya urushyi rwihuse.
Dalena ati" wowe urankubita nanakuribata
ahubwo. Uzi igihe maze hano hanze.
Dalena ati" nonese wigeze umbwira igihe
uributahire.
Derike ati" wowe se iriya warufiteyo akahe kazi
kuburyo mara iki gihe cyose hanze.
Dalena ati" Deri utazongora gukora ikosa ukoze
ryo kunkubita.
Darike ati" ntabwo bizongera igihe uzaba wamaze
kureka ubujiji abagore mugira.
Dalena ati" abagore.
Derike ati" abagore nyine hari ikindi uricyo
se.
.
Amasaha aricuma. Ijoro ryose Donas yaryamye ariko
abura ibitotsi mu gitondo cya kare mama we aza kumubyutsa ngo arye dore ko
yaraye atariye.
Donas arabyuka arihangana aza kumeza ararya ariko
byanga kumanuka. Akomeza kumva muri we uburibwe no kwicuza kwinshi.
Yibuka amagambo Julia yigeze kumubwira cyera amubaza
ati" amubaza niba ibyishimo ashaka arimo kubishakira ahantu hanyaho. Yibuka nanone rimwe batongana. Julia akamubwira ijambo rikomeye ati"
hari igihe ubura ubwenge ukisanga wiruka inyuma yaho usize. Ukajya gushakisha aho wita ko ari heza Kandi
nyamara ageza warukeneye ari aho waruri ariko ukaba utarahahaye agaciro.
Amaze kwibuka ayo magambo akomeza gutekereza. Kurya biba baranze. Mama we areba.
Mama ati" mwana wanjye urakomeza uhangayikishe
umutima wanjye.
Donas ati" mama Yhuoma Yarambeshye.
Mama ati" yakubeshye iki nawe ntabwo atwita
Donas ati" oya sibyo ahubwo ntiyigeze anabaho
yari ibandikazi ry'igeze malayika.. none ibyanjye byose yatwaye yagiye.
Mama agwa mu kantu ati" ibyawe byose gute.
Donas ati" namuhaye amafaranga yose ashoboka
ngera naho dutanga ingwate yaha dufata amafaranga yose yajyanye
.
Mama arikanga.
Donas ati" ubu ntakintu nakimwe nsigaranye iyi
nzu bazateza cyamunara.
Mama byaramurenze pe hamwe nawe wakumva uburaniwe
ibintu bikurenze. Ntanicyo waba ukibonye
cyo kuvuga..
Twigarukire kwa Jelemie na Julia, arimo kumena amazi
mu busitani. Jeleme arahamusanga.
Bararebana.
Jememe ati" kuki wihaye akazi wenyine. Sitwavuze ko ntawe ukwiye kujya akora
wenyine.
Julia ati" warusinziriye nanze kugukangura..
Jelemie ati" none urasoza ryari.
Julia ati" ngiye gusoza.
Jelemie ati" mfite ibintu bibiri nshaka
kukubwira now.
Julia ati" wambwira. Ariko reka nsoze nkutege
amatwi bihagije.
.
Julia arasoza maze baravugana.
Jelemie ati" ikintu cya mbere. Njyewe namaze kwitegura no kwakira ko wambera
umugore nkakubera umugabo.
Julia arabyumva abitekerezahoooo ati" harya
ubwo njye urumva mfite imbaraga zabihakana ..
Jelemie ati" wawooo urakoze cyane.
Julia ati" maze nyotewe Mariage yacu tugiye
kujyamo.
.
Barahoberana
Jelemie ati" ni byiza ubwo twese duhuje
umugambi. Icyakabiri rero. Niki .
.
Amuhereza kontake.
Julia ati" ko umpaye kontake.
Jelemie ati" yego ni izawe guhera uyu munsi
iriya modoka ibaye iyawe niyo uzajya ugendamo.
Julia ati" oyaaa imodoka ni iyawe. Urayimpaye se wowe uzajya ukoresha iyihe.
Jelemie ati" umva ibaye iyawe uzajya untiza
mugihe tutarabona indi. Kandi nayo ni
vuba ikaboneka
Julia ati" urakoze Jelemie. Sinzi uko navuga ariko umaze kubaka umanara
ukomeye muri njye. Ahubwo ubu tuvugana
ngiye kujya kurukiko nake gatanya.
.
Ntibyatinze hashize iminsi mike, Julia yaje ahahoze
ari mu rugo rwe aje kureba Donas asanga anahagaze hanze.
Julia ati" Imana ishimwe mpise nakubona.
.
Amuhereza impapuro z' agatanya. Donas arazireba.
Julia abona Donas asigaye yarakoneje noneho ntanicyo
akivuga biramucanga
Julia ati" ese wabaye iki ko utakivuga.
Comments