logo

NEW TALENTS

Stories Group

MARIAGE Episode 42

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

Duheruka,  Julia azaniye Donas impapuro z'agatanya ariko atungurwa no gusanga Donas yarakonje cyane atakivuga.

.


.

Donas yarabye impapuro,

Julia ati" ubwo witegure nuko bigomba kugenda.

Donas ati" ndabyumva.

Julia ati" sawa reka nigendere nizere ko ntigeze nkuhemukira nacyawe nakimwe nigeze ntwara.

.

Julia agiye kugenda, Donas aramufata, Julia areba uburyo donas amufashe maze aramwiyaka arigendera ajya mu modoka ye donas areba arigendera.  Donas acika intege yicara hasi.

.

Kurundi ruhande, Derike avuye mu nzu. Dalena amureba ariko asa n'umucanga ajya mu modoka amaze kwatsa imodoka acaho, Dalena nawe ahita ava mu nzu afata imodoka aromeka. Akurikira umugabo we aho akata hose.

Derike arimo kugenda avugana na Rozana.

Derike ati" umva nsange wamaze kwitunganya neza ndaje. Kandi utegure rwose bishoboka birenze biriya wankoreye ejobundi.

Rozana araseka ati" wowe uze ufite burikimwe cyose nagutumye urebe ngo urabona icyo ushaka cyose.

Derike ati" njye buri kimwe cyose ushaka ndagifite.

.

Dalena arometse muri we arashaka kumenya agahindo umugabo ahugiyemo gasigaye Fatima amufata nabi.

.

Kurundi ruhande Julia nawe yibereye mu modoka ye arimo kugenda yiyumvira akaziko yishimye ndetse cyane.

Abona Jelemie aramuhamagaye maze afata  feri yitaba telephone.

Jelemie ati" kwezi kwanjye.

Julia ati" karame zuba ryanjye.

Jekeme ati" umeze neza ibyo urimo kujyamo byose birimo kugenda neza

Julia ati" cyane. 

Jelemie ati" wawooo.

Julia ati" kubera ko mfite umugishawawe burikimwe cyose kirimo kugenda neza.

.

Jelemie araseka ati"  ni wowe ukwiye ibyiza mu bagore bose kandi uri agaciro kanjye.

Julia araseka ati" ariko ahari urashaka ko nzapfa vuba.

Jelemie ati" naho wajya ubuzima buracyagufitiye ideni Kandi nanjye urindimo.

.

Julia araseka cyane.

Jelemie ati" none ubu werekeje he ?

Julia ati" ngiye shop guhaha ndahita nza aho mu rugo.

.

Derike.aracyakurikiwe gusa ntamakuru pe afite. Agera aho agera ni kuri motel ava mu modoka umugore areba maze arinjira Umugore nawe ava mu modoka arinjira

Derike yinjira mu cyumba, asangamo Rozana amutegerej.  Bagisomana ako kanya bumva hari ukomanze.

Rozna ati" ni komande natanze.

Derike arafungura akubitana n'umugore we.

Derike ati" urakora iki hano.

Dalena ati" ahubwo wowe urakora iki hano?

Dalena areba Rozana maze areba umugabo we yarababaye cyane bikomeye.

Dalena ati" koko Deri aka Niko gaciro wampaye nk'umugore wawe.  Burya impinduka mbi umaze igihe ufite naha ziva.  Uri fake ndakugaye cyane.

Derike ati" ni gute ahubwo wankurikiranye.

Delana ati" uko nagukurikiranye nibyo wumva witayeho.  Guhera aka kanya njye nawe wapi.

.

Rozana ati" mbese ukaba urivumbuye.  Mbega wowe uri umugore w'ikimara. Ubwo se wakwigumbura kumugabo bikaba bimubwiye iki?

Derike ati" mureke . Kwanza nanjye ndabyemeje niba aribyo ushatse njye nawe guhera aka kanya turatandukanye.

Dalena yarumiwe.

Derike ati" ahubwo va hano ugende.

.

Dalena yararize, Derike aranamusubika yikubita hasi bahita bafungaho. Dalena areba. Ntakundi yarahagurutse maze aragenda.

.

Aza mu rugo kwa Donas  kuko niho Mama we ari. Aza arira ataka. Donas na Mama we baramureba gusa bose ntawe umwitayeho nabo bari mu bihe bibi bigoye.

Dalena ati" mama murandeba gusa ntawo kumbaza ikibaye.

Mama ati" ibiri hano birenze ibyo twakubaza.

Dalena ati" ngwiki habaye iki?

Mama Donas ati" musaza wawe yabuze byose Yhuoma yarabitwaye.

Dalena ati" byose gute.

Mama ati" byose ubona ntanakimwe musaza wawe asigaranye.

.

Dalena noneho yumva ararangiye wese.

.

Umuryango ugwa mu kamashu kamwe bita kuburanirwa.

.

Iminsi yaricumye Donas na Julia basinyura, Julia na jelemie bambikana agatimba basezerana ubukwe bwiza buraba bashyira itangiriro kumuryango wabo mushya kandi uzwi bitewe nuko bari bamaze kuba abasitari.

.

Bageze mu rugo barahoberanye nanone bamara akanya bahagaze hamwe bishimiranye bihagije.  Umutima utera ukikirizwa n'ukuri.

Julia ati" Ntagihe numva kiryoshye kigeze kubaho nk'iki gihe, ntakiza kibaho kiryoha nko kumva umutima w'uwo ukunda ubasha gutera ukawumva

Jelemie ati" noneho njyewe uzi uko ndimo kwiyumva, ndi mubihe byiza byo kuba ndi mubiganza by:umugore usumba abandi muri byose. 

Baraseka.

.

Baje mu cyumba.  Murabyumva namwe.

.

Haje gushira imyaka itatu babana. Julia arasama. Atwara inda. Gusa ayitwita afite ubwoba ko nayo yazavamo.  Ariko Jelemie akajya amuba hafi cyane amukomeza anamwereka ko hari icyizere ko yo yazavuka. Igihe cyose isaha kuyindi Jelemie yabaga arikumwe nawe amutera moral n'ibyiringiro kugeza ubwo byageze naho Julia yibagirwa ko inda ze zavagamo. Jelemie yakimeje kujya amwitaho kuri buri kimwe cyose.

.

Kurundi ruhande Donas ubuzima bwaranze. Yageregaje gukurikirana bye araheba burundu.  Mushiki we nawe byarangiye urugo rwanze asubira kuba iwabo mu rugo. Akabaho areba television gusa areba uburyo Julia yabaye umusitari abantu birirwa bavuga bareba mu mafilime gusa.

.

Igihe cyarageze cyarageze.  Jelemie aterura umugore we amujyana  kwa muganga Julia yagize ubwoba bwinshi. Ariko Jelemie agumana amufata ibiganza akajya amukomeza.

Jelemie ati" Julia izere biraza gucamo.  Reka twizere Imana ko igiye kuduha umugisha wacu.  Wowe humura Kandi komera wikumva ko hari ibyacitse.

Julia akumva yongeye arakomeye. Kugeza ubwo isaha yo kubyara yageze, abaganga batangira, kumufasha arabyara birakunda. Julia kubona akana ke nyuma y'inda 8 zose zivamo yumvise ageze mubihe bitabaho bidasanzwe.

.

Bamwitayeho igihe kigeze arataha. We na Jelemie bafatany muri byose kwita kumwana. Ndetse rimwe na rimwe bagasimburanya kumuheka. No kumukorera amasuku.

.

Umwana yatangiye kujya akura, ababyeyi nabo bakomeje akazi kabo bafatanya.

.

Kurundi ruhande, inzu ya Donas igihe cyarageze bank iza kuyiteza cyamunara.  Mama Donas , Donas na Dalena baribaje rwose.  Icyabarenze noneho uwaguze akegukana inzu muri cyamunara yabaye Julia.  Donas yarahindukiye arebana na Julia wahoze Ari umugore we  atsindiye inzu ye muri cyamunara. Mama Donas, Dalena nabo barumiwe. Julia ahabwa ijambo nkutsindiye inzu maze arahaguruka aza imbere aherejwe n'umwana we w'umuhungu.

.

Kurundi ruhande, Jenny nawe umugabo yashatse yagiye amufata nabi cyane akajya amucyurira anamukubita cyane avuga yagiye kubana nawe ashaa ubutunzi gusa. 

Byari byaratumye mandine ajya kwishakira umugabo imburagihe.

.

Nyuma y'igihe Julia abona ibihe bya Mariage arimo nibwo yafashe ka gatabo ke arakuzuza.  Avuga Mariage ibaho kandi ko atari umuhango wo gusezeranira imbere y'amatego. Cyangwa kwambikana impeta. Avuga ko mariage ari ibihe by'ubwuzuzanye bw'urukundo by'iteka bitarangizwa n'ikintu cyaricyo cyose mubibaho. Ivuga ko isezerano ry'urukundo ridashingira kumategeko ababana barahiriye basezerana.  Mariage si umuhango ahubwo Mariage ibaho iteka mu mitima y'abakundana.

.

Ndabashimiye mwarakoze cyane God bless you 

📢 Kwamamaza

Ibihe...

Comments

Manishimwe clementine: Chris watakoze kubwiyinkuru iranjyiye neza rwose