
Twaherutse Donas ahagaze kucyumba cya Julia ariko kumviriza..
.Donas ahagaze kumuryango wa chambere ya Julia
ategaho n'ugutwi. Hashize akanya
securite aba araje amusanga ahagaze aho aramureba.
Security ati" urashaka iki kucyumba cy'abandi
urahakora iki?
Donas aramwara ntacyo
Security ati" ntacyo kandi mpagusanze.
Donas ati " Ntabirenze reka nigendere.
Security ati" gutyo gusa urumva kuba uhagaze
kuri chambre y'abandi ari ntabirenze.
Donas ati" ubwo se ugiye kubikomeza.
Security ati" nyine washakaga iki??. Mvuye muri
room security mbona kuri Camera uhagaze aha washakaga iki?
Donas ati" umuntu urimo hano turikumwe.
Security ati" urahamya komurikumwe..
Ubwo mwanya Julia aba arafunguye abona Donas na
Security aribo bahagaze aho.
Julia ati"
Donas urakora iki hano.
Donas ariseka ati" narinje kukureba.
Julia ati" kundeba kubera iki?
Security ati" ambwiye ko muziranye.
Julia ati" yego .
Security ati" sawa noneho nuko nabonaaga
ahengereza..Security aba arigendeye.Julia arebana na Donas nawe aramureba maze
arasekaJ
ulia ati" ngaho mbwira wakoraga iki hano washakaga iki kumuryango wanjye
!Donas abura icyo avuga.
Julia ati" uravuga se cyangwa urakomeza ube
ikiragi
Donas aramureba
.Julia ati" ok ngaho komeza ube aho. .Julia
arakata agiye kwinjira arongera arahindukira aramureba ati" ubundi Yhuoma
kuki atarimo kuguha ibyishimo njye ntaguhaye.
Natekereje ko basi ubwo uhuye nawe uzabab umeze neza wishimye.
Donas arahagaze gusa.
Julia araseka ati" ariko buriya disi waje
kumviriza utekereza ko hari umuntu waba undi hejuru. N'ubundi arahari rega turikumwe. Nanjye mba nshaka kubona ibyishimo by'umubiri
nkuko nawe ubibona.
Donas ati" umva uriya mugabo..
Julia ahita yinjira arafunga..Donas agaruka mu
cyumba asanga Yhuoma yakangutse Ari maso.
Yhuoma ati" usanze se bamuriho ?
Donas ati" inde ?
Yhuoma ati" uwo warugiye kureba
Donas ati" ntawe..
Yhuoma aramurebaaa..Bidatinze buracya, Jelemie na
ikipe ye barimo kwitegura kujya muri shooting. Aba tekinisiye barimo gupakira
ibikoresho. Abakinnyi nabo barimo kumanuka
hasi bajya mu modoka. Julia nawe aramanuka ageze hasi ahura na Jelemie
barasuhuzanya.
Jelemie ati" wasinziriye neza se ?
Julia ati" ntakibazo.
Baraseka maze nabo bajya mu modoka. Actor Feza arabareba mase araseka ahita
anabafotora.
Julia arabibona ati" Feza n'ibiki ukoze ?
Feza ati" Ndabafotoye kuko muraberanye pe
mwembi mwakora couple nziza. ..
Bararebana baraseka..Muri hotel, Donas na Yhuoma
nabo barimo kwitegura barimo kwambara neza cyane. Donas aramureba.
Donas ati" harya ngo tugiye he?
Yhuoma ati" umva Kandi ariko umutwe wawe urimo
kuwujyana he. Njyewe rero ibi maze kubihaga ubu tuvugana wabona mpise
nisubirira kigali ubuse wavuga ko urimo kumpa akahe gaciro ?
Donas aramufata ati" umva wirakara ndahari
kandi ndahari kubwawe. Basi niba unkunda
akira kunyihanganira gusa birahinduka.Yhuoma aramurebaaaa. Donas ahita amusoma
araseka. Yhuoma nawe ahita yoroha arabyoroshya.
Yhuoma ati" Sha urongera.
Donas ati" wapi pe!.
Yhuoma ati" tugiye gusura inzundangamurage ya
Paris.
Donas ati"wawooo ni sawa cyane watekereje ahantu
heza kbsa.
Yhuoma ati" njyewe ndikuba natekereje ibintu
byiza ariko wowe ukamvangira.Donas ati" nukuri sorry Cher..Tuze mu
Rwanda. Dalena yicaye hamwe ariko
gutekereza ukuntu asigaye ajya gufats phone y'umugabo bikaba ikibazo kandi
mbere siko byagendaga. Ndetse yibuka
ubwo yajyaga kuyifata ni joro bari bamukuyemo umwuka..Twigarukire Paris. Ba
Jelemie bageze aho bagiye gukorera shooting, Julia ahagararanye na Jelemie
arimo kumwumvisha icyo agiye gukora. Gusa Julia ntabwo arimo kumva ukuntu agiye
kwambara hafi ubusa Ikariso nisutuye gusa.Jelemie ati" Julia ntabwo
nkuhatiriza pe. Ariko ubishaka wabyumva.
Hano ntabwo Ari wowe wabaye undi wagiye mu isura y'undi muntu.Julia
ati" ariko nubwo nabaye charactor umubiri urimo gukina ni uwanjye..Jelemie
ati" yego ndakumva pe ndetse birangoye kuba wakwiyumvisha ibi turimo
kugusaba. Ariko muri movie bisaba gusiga uko uba utekereza nuko ufata
ibintu. Biba bisaba kurenga imitekereze
yose ufite.Julia ati" nonese ntakundi amashusho yafatwa ?Jelemie ati"
yego burahari pe ariko ubukenewe muri script nibwo dushaka gukora. Kandi wigira
ikibazo..Feza nawe aba araje afasha Jelemie kumvisha Julia. Julia nawe
ntiyagorana arabyumva. Aza mu rwambariro akuramo byose asigarana ikariso
nisutiye maze aza kuri seti bamukomera amashyi ajya mu mazi batangira gufata
amashusho..Igihe kiricuma, nyuma
y'icyumweru kimwe, Jelemie na Julia batangiye kujya bajyana ahantu hatandukanye
mu bice bya Paris batembera henshi hashoboka. Bagenda baganira byinshi bitandukanye
kugeza ubwo babaye inshuti magara. Jelemie yaje gufungurira Julia Instagram,
amukorera acount atangira kumupostinga no kujya avuga ari umu actors wa hatari
ugiye kuza muri film irenze. Kuva ubwo
Julia atangira kugira abantu benshi bamukurikirana kuri social media ze aba
atangiye kumenyekana..Rimwe Donas na Yhuoma bicaye hanze mu busitani bwa hotel
babona kumbugankorangambaga, Julia yatwitse yabaye umusitari. Julia nawe aragenda arahinduka aba undi
muntu. Ibibazo n'uburibwe byose yarafite
bijya kuruhande aba umuntu mushya.
.Hashira ukwezi kose bakiri Paris.
Julia yatangiye kugenda yiyumvamo Jelemie kubera ko yaramaze kubona ko
ari umuntu utandukanye kandi udasanzwe. Mugihe baribamaranye. Gusa aramukunda
ariko abigira ibanga..
Next episode 35
Comments