logo

NEW TALENTS

Stories Group

DANGEROUS LOVE S02 EP11

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

.
AMANDA 
.
 Mana yanjye numvise ngiye gusara bikarangira neza neza Ni gute atinyuka gusomana na ex we noneho bari mu mazi kandi ubona bishimye ? Uko nakomezaga kureba amafoto yose nohererejwe numvise ntazi niba ari byo cyangwa se ari inzozi ndimo kuko byari biteye ubwoba budasanzwe kubireba rwose pee. Ubu se noneho aransobanurira ko ari photoshop ra cyangwa arambeshyabeshya ibindi ntazi ? Ndabibonye yarankinishije nako yashakaga kunsambanya gusa akandeka cyangwa se niba anankunda yabonye ex we agarutse koko biba agatogo none yisanze basubiranye Ntakindi ngomba gukora uretse kumwereka ko byose nabimenye ubundi agakomeza gahunda ze nanjye izanjye kuko ibi birenze kuba agasuzuguro Nahise mfata tagisi nyisaba kungeza iwabo nuko ngezeyo musaba kundindira akanya gato kuko nari mbizi neza ko ntari butinde Njyanywe no kumuha ukuri nabasangana cyangwa ntabasangana ntacyo bimbwiye byo icyo nshaka ntakindi ni uko amenya ko namuvumbuye.


 Nabaye nkigerayo ariko mbona imodoka ye ntihari maze mu gihe nkiri kwibaza mbona na we araparitse akimbona aza anyegera ariko nigira inyuma kuko sinshaka ko anankoraho.


 Amanda : indaya yawe se iri hehe?"

 Cassien : Amanda.. "

Amanda : urakoze cyakora noneho ntabwo wongeyeho ngo cherie? Nari nje kukubwira ko nabonye amafoto ubwo rero sinzi."

Cassien : ayahe mafoto se kandi?"

 Amanda : wishaka se kwigira inyaryenge barakuzi di. None se si wowe wari kumwe na we mu mazi mwishimye ra ? icyakora abahungu sinzi ifu musonzemo rwose pee."

Cassien : Amanda sinashakaga ko bigera kuri urwo rwego gusa…"

 Amanda : umva reka guca ku ruhande undebe mu maso umbwize ukuri ntakindi nshaka kumva."

Cassien : nkubwire iki se?"


Amanda : ko utankunda ahubwo wakinishaga umutima wanjye ufite ibyo ushaka kugeraho."

Cassien : ariko singukinisha Amanda."

 Amanda : Abakobwa  twaryanika. icyakora ndi injiji koko nakabaye narumviye ibyo abantu bambwiraga inama bampaga nkazikurikiza ariko nigize intakoreka none urabinyeretse nyine."

Cassien : Amanda…"

 Amanda : umva nsubiza ureke kumbaza. Uracyamukunda ?"

 Cassien : oya."

 Amanda : none kuki mwasomanye ? Kuki musohokana?"

 Cassien : simbizi pee. Sinifuzaga kukubabaza gusa,,,"

 Amanda : gusa byose urabyangije rwose."

 Cassien : ndabizi."

 Amanda : uzongera uhure na we?"

 Cassien : yego tuzahura."


 Yambwiye atyo noneho numva ni inkota ityaye impande zombi bansogose mu mutima pee.

 Amanda : koko uratinyuka ukabimbwira ? "

Cassien : yego nzasubira murebe ahubwo ndumva nifuza ko umubano wacu warangirira hano rwose."


  Ngo ? Ntabwo bishoboka noneho. Birangirire hano koko ? 


Amanda : Cassien ? ngo iki ? Kubera iki?"

 Cassien : sinzi gusa ni uko bimeze."


 Amanda : umva mbwira neza ko utigeze unkunda ahubwo wishakiraga ko turyamana gusa."

Yacecetse umwanya nuko arandeba mu maso arongera areba ku ruhande,

 Cassien : OK. Ukuri kuraryana ariko sinigeze ngukunda nagufataga nk’abandi bose. Kuva uyu munsi rero ndagusabye umvire mu buzima, ntuzongere kumpamagara, ntukanyandikire, ntuzaze kundeba ndetse ntuzatugarukire mu rugo ukundi. Kandi nimero yanjye uyisibe kuko nanjye namaze gusiba iyawe."


 Naramurebye amarira azenga mu maso. Amezi atanu yose ubu abaye impfabusa koko ?  ntabwo mbyumva rwose pee.  Nahise ngana ku modoka yanzanye ariko mbanza kumubwira ibindi ku mutima.

Amanda : nubwo ntaramenya ikiguteye ibi byose ariko umenye ko nagukunze, umenye ko ngukunda kandi nzakomeza kugukunda ."

Nahise nitahira gusa nagendaga ndira inzira yose. Ubwo nageraga mu rugo, nakubiswe n’indi nkuba. Uyu munsi ubanza ibyago byanjye byiyongereye Nasanze papa arambaraye hasi atabasha kumva ameze nk’uwataye ubwenge Namukozeho ngo numve uko umutima we utera numva uracyatera ariko buhoro Nahamagaye Rudy ntiyitaba, nibuka ko ari mu rugamba nuko mpamagara Marie ariko narimo ndira amarira yenda kunshiramo.


 Marie: Amanda wabaye iki?"

  Amanda : papa nsanze yituye hasi, mbabarira umfashe."

 Marie : hamagara ambulance natwe turaje twihuse."

  Nahise mpamagara ubutabazi mbasobanurira uko bimeze nuko na bo ntibatinda kuhagera.

 Amanda : mumbabarire papa ndamukunda sinshaka ko ansiga jyenyine rwose mukore iyo bwabaga."

 Muganga : yego turakora uko dushoboye ariko ba uduhaye akanya gato ."

Nahise njya hanze nuko nsiga abaganga mu nzu Abaturanyi babonye ambulance iwacu bahise baza kumbaza ibyabaye iwacu Nuko ngerageza kubasobanurira muri make uko byagenze. Abaganga barangije gukora ubutabazi bw’ibanze bahise bansaba gufunga ubundi nkajyana na bo gusa mu gihe ntaragenda nahise mbona Alex na Marie bahageze.

 Marie : Amanda ?"

 Amanda : munsange kwa muganga reka njye muri ambulance."

Alex : sawa turaje natwe."


Ambulance yahise ifata urugendo ariko mu nzira nagendaga nsengera mu mutima ngo Imana irokore papa rwose pee.

Twageze kwa muganga bahita binjira jye bansaba gutegerereza hanze nuko nicara ahantu mu nguni ntangira kurira numvaga nihebye rwose pee. Ibi bintu kuki byambaho koko ubu ni ibiki?


 Aho nicaye nibwo Marie na Alex bangeragaho.

Marie : abaganga se ntacyo bakubwiye ?"

 Amanda : oya nta na kimwe ndacyategereje."

Marie: humura ari buhave amahoro rwose."

Yahise ankurura anyiyegereza numvaga nkeneye umuntu umba hafi, dore na Cassien nakabaye ndirira ntari hano ngo amfashe, nako ngo ntiyankunze.

 Alex : sha ihangane ndumva umuzehe ambabaje."

 Amanda : nahose mugenzi wawe Cassien we bite?"

 Marie : Cassien byagenze bite se kandi?"

 Amanda : yanyanze sha. Ariko se Alex ubu koko ko nizeraga ko uri inshuti nyayo ndetse ngufata nka papa kubera ukuze kuki ibi byabaye koko ? "

Alex : umva Amanda.. "

Amanda : ndakwiyamye mwese kimwe ndabazi.  Ako kanya muganga yahise asohoka ,

 Muganga : ni nde waherekeje Santos ?"

 Amanda : ni jyewe ndi umukobwa we."

 Muganga : byiza noneho. Twagerageje kumugarura mu buzima. Rero so amaze igihe yivuza hano gusa nta byinshi nakubwira ni we uri bukwibwirire ibindi."

Amanda : gute se ko nta kintu kindi nzi muganga?"

 Muganga : ari bukubwire. Ubu arasinziriye ariko waba ugiye aho aryamye nta kibazo."

 Amanda : azakanguka ryari se?"

 Muganga : uko byamera kose ni ejo mu gitondo."

Amanda : nemerewe kurara mu cyumba cye ijoro ryose ?"

Muganga : yego ariko wowe wenyine."

 Yahise ambwira aho ari nuko ndamushimira ambwira ko azagaruka bukeye kutureba.

 Marie: Amanda tuzagaruka kukureba ejo rero ."

 Amanda : uzaze wenyine ariko ."

Marie : sawa nta kibazo."
.
  MARIE
.
  Twavuye aho numva nanjye mbabaye gusa sinzi impamvu rwose ndetse sinzi ikibiteye ibi byose. Ese ubundi kuki koko ? Twageze iwabo wa Alex dusanga bagenzi be badahari ahita ambwira ko aho bari ahazi nuko tugana mu ishyamba ahantu hari ikizu kinini nuko arafungura turinjira Twahise tubona Cassien arimo gutera amakofi menshi cya gifuka bitorezaho ariko biboneka ko ababaye ndetse arakaye cyane. Marc hirya ye yarimo amureba ubona byamuyobeye ibyo arimo.


 Alex : rekera aho Cassien ."

Cassien : mbabarira mbanze nimare umujinya kuko ndumva aka kanya nakica umuntu."

 Marie : umva Amanda ari mu bitaro."

 Ako kanya yahise ahagarika ibyo yakoraga,

 Cassien : yabaye iki ?"

 Alex : ntabwo ari we ahubwo se ararwaye."

Cassien : arwaye iki umusaza ? "

Marie : ntabwo tubizi kuko Amanda ngo yamusanze ari hasi yataye ubwenge. Muganga amubwiye ko se ari we uzamubwira ibyo arwaye wenyine."

 Cassien : ubu se ari hehe?"

 Marie : kwa muganga hamwe na se gusa ngo mwe ntashaka kubabona."

 Alex : ejo nzajyana Marie kumureba."

 Cassien : muzambwira amakuru ye."

 Marie : Cassien mfite ubwoba ko se aramutse apfuye na we yakiyahura kuko ntawe yaba asigaranye umuba hafi."

Cassien : wivuga ayo magambo Marie."

 Alex : humura cherie Amanda ni umukobwa ukomeye azabasha kubyikuramo."

Marc : gusa afite umutima woroshye."

 Marie : akeneye umuntu rero ."

Cassien : uzamube hafi rero ."

Marie : umenye ko isaha n’isaha azavumbura ko nari mbizi byose kandi azanyanga. Ahubwo Marc na Rudy bo mbona bagerageza guhuza bazamube hafi.

 Marc : tuzagerageza ."

Alex : ubundi se Rudy ari hehe ? "

Marc : sinzi ahantu aherereye rwose. Nyuma yo gusiganwa yabonye agakobwa keza ubanza ari ko bajyanye buriya tu ."

Cassien : aho mubonera ndamuhonda mureke."

 Alex : uraba umuhoye ubusa ariko ."

 Cassien : umuswa yanyijeje ko agisoza isiganwa ahita ajya kureba Amanda ariko nyumvira ibyo yagiyemo."

  Twakomeje kuguma aho akanya gato nuko nyuma turataha .
.
BUKEYE BWAHO 
.
 Santos yakangutse hakiri kare nuko yitegereza umukobwa we aho aryamye asinziriye.  Gusa mu kanya gato kari imbere ubwo na we aba akangutse agomba kumubwira ukuri kwa byose. Hashize amezi arenga abiri azi amakuru ariko yari yaranze kuyamuha.

Nibwo muganga yinjiraga .

Muganga : mwaramutse Santose ?"

Santos : mwaramutse. Vuga buhoro agakobwa kanjye dore karasinziriye."

 Muganga : nizereko witeguye kumubwira ukuri kose kuko nta cyumweru ushigaje urabizi neza."

 Santos : ndabizi kandi ndamubwira."

 Muganga : kandi uze kumubwira utamubeshye ndetse umukomeze."

 Santos yikirije n’umutwe nuko muganga asohoka mu cyumba Agisohoka nibwo Amanda yakangutse maze akubitana amaso na se ,.
.
IRAKOMEZA 
.
Ehee!! Ngo asigaje iminsi ituzuye icyumweru ? Arwaye ibiki? Mawe se aramubwira? Amanda se we arabyakira??? Ariye  Indobo na se uri hafi kuva ku isi sinzi ko bimworohera. Agace ka 12 ntuzagacikwe

Comments