Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
.
Ubu hashize icyumweru nta makuru ya Cassien mbona na make. Icyo nkora buri mugoroba ni ugukora etude ngo ntavaho mutekereza cyane hanyuma nkajya gusura imva ya mama byibuze bingaruramo morale kuko ndahagera nkavuga ikindi ku mutima cyose mbese nk’aho mama ndi kumureba imbere yanjye. Niba habaho ikintu kibabaza mu buzima ni ugukura utazi mama wakubyaye kuko uwanjye uretse kubona amafoto ye no kuba papa akunda kumbwira ngo nsa na mama Marie na we ntabwo tukivugana neza nka mbere kubera ko kuwa kabiri twatonganye.
Uko byagenze Kuwa mbere nimugoroba Harimo hagwa imvura ndemera nitwikira umutaka njya gutegerereza Marie aho twavuganye ko duhurira ariko namaze isaha yose mutegereje nuko mbuze uko ngira njya gufata bisi ndataha ubu ndabizi yigiriye kureba Alex Kuwa kabiri Nari mu modoka na Marie tugana ku ishuri ariko sinigeze ngira ijambo na rimwe mubwira nubwo ari inshuti yanjye Nahise ninjira mu ishuri sinashakaga kuba nahura na Rudy cyangwa Cassien.
Uyu kuva nava iwabo ntiyigeze anshaka ngo anansabe imbabazi ubu wasanga ategereje ko ari jye nzajya kumureba buriya rero kuko yibeshya ko njya mukumbura nkabura amahoro Amasomo yaratangiye nuko umunsi wose ugenda neza kugera ubwo amasomo yasozaga Akazi kararangiye ubu ni ukuva mu ishuri nigira mu rugo. Ubwo nageraga hanze y’ikigo nabonye Alex na bagenzi be ubu uko byamera kose bategereje Marie. Nabanyuze iruhande nigira nk’aho ntababonye na bo mbona ntibanyakuye ndabihorera ndigendera ariko nageze imbere,
Marie arampagarika ndahagarara.
Marie : umva Amanda nshaka kugusaba imbabazi kubera ejo nishe gahunda."
Amanda : OK."
Marie : ni ukuri mbabarira pee."
Amanda : eeeh. Nakekaga ko ntacyo bikubwiye?"
Marie : umva sha birakimbwiye rwose urabizi ko turi inshuti kuva tukiri abana."
Amanda : yego rwose ariko hashize iminsi igera muri ine uhindutse bigaragara ni na bwo bwa mbere usigaye witwaye ukuntu. Nako kuva wakundana na Alex mbona ubwenge bwawe bwaragurutse tu. Gusa ndabyishimiye kuba wishimye ariko kwishima ukanyibagirwa rwose ntibikwiye Marie."
Marie : ntabwo nakwibagiwe Amanda. Nanjye nshaka kwishima urabizi kandi nawe na Cassien mu minsi yashize niko byari bimeze."
Amanda : nyine ni ko byari bimeze.'
Marie : mbabarira sinshaka kukubabaza."
Amanda : akarenze umunwa rero karushya ihamagara muko. Gusa urabizi mu mubano wanjye na we sinigeze ngushyira ku ruhande ndetse yazaga nyuma yawe ariko wowe ndabona naragiye inyuma nk’ikoti Marie. None wowe icyo unyituye ni iki ? Icyakora abantu barahinduka pee. Sinari nzi ko igihe kizagera ukaba wagira ibyo umpisha uhishiriye aba bahungu. Ndabizi ko utabimbwira kuko bakubujije kubimbwira ariko ndabizi neza kirahari rwose ndabibona kuko umubano wawe na bo urabigaragaza naho uwanjye na bo warahindutse biragaragara ngaho rero mpa amahoro hanyuma usange inshuti zawe."
Nahise muva iruhande ndikomereza ntabindi ndengejeho nuko njya mu busitani nicara mu byatsi ntangira kurira kuko numvaga mbabaye cyane Nguko uko byagenze Uyu munsi ni kuwa gatanu ndi butahe ubundi weekend ntakindi nzakora cyihariye uretse gusigara mu rugo nkatekera papa nanjye nsigaye numva nkwiye kumwitaho kuko na we ajya anyitaho rwose pee.
Nicaye mu ishuri ntegereje mwarimu nibwo Marie yaje anyicara iruhande,
Marie : bite se?"
Amanda : ni byiza."
Marie : ko ntakubonye muri bus waje ute?"
Amanda : naje n’amaguru uyu munsi."
Marie : ngo n’amaguru ? utabeshye koko?"
Amanda : sha none ko saa kumi n’imwe mba ndi maso nabuzwa n’iki kuza n’amaguru?"
Marie : nibyo noneho. Papa ameze ate se?"
Amanda : sha amakuru ye sinyazi neza mubona gake uretse ko mwumva iyo atashye akorora."
Marie : aracyakorora se ?"
Amanda : yego."
Marie : none se ntabwo agifite imiti?"
Amanda : sha sinzi kabisa ibya papa byaranyobeye kuko sinkimubona."
Mwarimu yarinjiye ikiganiro kirarangira dukomeza amasomo.
.
CASSIEN
.
Icyumweru kirashize meze nk’urimo gukina comedie na Amanda na Catheline gusa mbabwije ukuri bimeze kundenga pee Akenshi nimugoroba iyo binyobeye nabuze amahoro njya kureba Amanda nkarungurukira mu kirahure iyo atarazimya amatara ubundi nkareba amaso akarya inda ikaburara ngataha. Rimwe nasanze yibagiwe gufunga idirishya nuko ninjira mu cyumba aryamye ndamureba nanamukoraho gusa nasabaga Imana ngo ntakanguke kuko yari kuvuza induru bikomeye Ubu buzima ndabona ntazabubamo aya mezi yose ngo mbishobore rwose pee.
Nari ku ishuri mbona Marie hakurya ari kumwe na Amanda gusa na bo ngo ntabwo bakivugana cyane nka mbere. Rudy twari kumwe na we ntabwo atuje ikiboneka kuko uyu muni nibwo ari busiganwe ku modoka nubwo yabeshye Amanda ngo we asiganwa kuri moto.
Cassien : Rudy urahari?"
Rudy : ngo iki ? "
Cassien : wabaye iki man ? kuva tondo ko mbona ntazi uko umeze."
Rudy : nta na kimwe ni uko ndi gutekereza ku masomo gusa."
Cassien : noneho ngwino twinjire mu ishuri twige."
Twahise tujya mu ishuri nuko turicara maze ngiye kubona mbona Catheline araje. Uyu na we angendaho noneho asigaye anansanga muri classe se kandi?
Catheline : bite se
Cassien? Gahunda ya nimugoroba irakomeje. "
Cassien : yego irakomeje."
Catheline : sawa noneho turasubira."
Yahise asohoka nsigara mu ishuri nuko amasomo arangiye ndasohoka mbona hakurya Amanda arimo kuganira n’undi musore numva nahita njya kuvuna umuntu ariko nibuka mission ndimo ndihangana mpfira muri nyagasani Catheline ubanza yari yantegereje. Ubundi ndibaza niba mission yanjye ari yo ijya mbere cyangwa se ahubwo ashaka kungusha mu mutego nkaba nakora mission ye ntabizi neza biranyobera. Ubu mbese sinzi ibijya mbere rwose pee.
Catheline : ngwino tube tujya gutara akayaga se mwana ."
Cassien : umva gahunda yanjye nawe ni nimugoroba urabizi neza ahubwo reka njye mu kazi Ubwo nabivugaga ndi ku modoka ya Alex ubanza ategereje Marie.
Catheline : sawa musore mwiza. Ni aha nimugoroba."
Yahise ansoma ku itama ubundi aragenda,
Rudy : umva hari igihe mba numva namwica byose bikarangira kuko antera umujinya rwose pee Gusa intekerezo zanjye zari zagiye ahubwo narimo ndeba Amanda hakurya nuko ngiye kujya kumureba basi ngo muhobere mbona Marie ari kwiruka amusanga.
Cassien : buriya se Marie ari mu biki?"
Rudy : ashaka kujya gusaba imbabazi Amanda ku byabaye ejo."
Cassien : ejo se habaye iki kandi ?"
Alex : ejo yari kujyana na we kureba filimi nuko iwabo bamusaba gusigarana musaza we birangira atagiye kumureba Uko nabirebaga nabonaga bishobora kuza kuba bibi ahari kuko Amanda ndamuzi na Marie muzi gake ."
Cassien : umva Alex jya kureba Marie rwose pee ."
Alex : reka ngende nibyo ."
Rudy : ndabona bigeze sakumi n’imwe reka njye kuba nitoza imodoka neza mu kanya urabizi ruraba rwambikanye."
Twageze mu rugo nuko Rudy ahita ajya kwitoza. Marc iyi minsi na we asigaye ataboneka neza nka mbere sinzi ibye na we rwose pee. Nahise njya mu cyumba cyanjye ubundi mfata umwanya ngo ntekereze ikintu nkwiye gukora ibi bikarangira Isaha zigeze nariteguye ngo njye kureba Catheline gusa ndumva ntari muri mood ariko ntayandi mahitamo .
.
AMANDA
.
Ku isaha narebyeho mbona ni saa mbiri za nijoro Namanutse muri salon kureba papa nsanga yagiye mu kazi nuko nirira ka salade nari nateguye ubundi ndicara mba ndeba TV Natangiye gutekereza kuri Cassien. Ibitekerezo bimbanye byinshi nafashe umwanzuro wo kuba ntembera ngo ndebe ko nahindura intekerezo Ese basi we ubu aho ari arimo kuntekereza cyangwa nijye nataye umutwe we yibereye mu bye ntazi ibyo ari byo Nakomeje kugendagenda ngera ku mva ya mama ndahatinda nuko bigeze hafi saa saba ndataha ariko ndi kugenda numva telefoni yanjye irasonnye. Natekereje ko yaba ari papa ugeze mu rugo akambura nuko ubwo narebaga nakubiswe n’inkuba. Yari amafoto menshi gusa
.
IRAKOMEZA
.
MANA YANJYE WEE Amafoto ya nde na nde se ubwo kandi ?
Narabivuze, aha nzaba ndeba. Agace ka 11 ntuzagacikwe
Comments